Abashinjacyaha b'u Rwanda bananiwe kubeshya ! Byagaragaye ko bafunze Ingabire nyuma bajya gushaka uko bamuhimbira ibyaha !

Uyu Vital kandi ngo ntiyigeze aba umusirikari mbere ya Mata 1994 ndetse ngo ntiyigeze agira n'ipeti rya Major ahubwo ngo yize mu iseminali ku Rwesero aza kwirukanwa atarangije hanyuma aza kuba umushoferi ndetse ngo akora no mu buganga bwa gisirikari acunga abarwayi (brancardier). Ibi bikaba byavuzwe na Me Gashabana akaba ari ubuhamya yahawe n'umuntu uzi neza uyu Vital n'ubwo we abihakana akavuga ko ipeti rya Majoro ngo yaribonye ari mu ishyamba yaravuye muri FDLR ari muri CDF ariko ko ngo atigeze arivuga ageze mu Rwanda kuko ngo yashakaga ko abo bakoranaga batamenyekana (les proteger) ndetse ngo kwirukanwa mu ishuri nta gitangaje kirimo ngo no mu kazi umuntu arirukanwa kandi ngo gutwara imodoka byo byifuzwaga na benshi ntibabigereho ngo yumva nta kibazo kirimo; ngo kuba yarakoze mu buvuzi byo ngo ntiyumva ukuntu bavuga ko yari umushoferi ubundi akaza gukora mu by'ubuvuzi kuko ngo ntiyumva aho iyo diplome yavuye. Aha yibagiwe ko abakora kwa muganga bose atari abaganga ndetse bose batanagira za diplome ahubwo biterwa n'icyo umuntu akoramo kandi tuzi ko hari abakoraga imirimo y'isuku kwa muganga kera bateraga inshinge kubera igihe babaga barakoze mu ivuriro bityo bakitwa ba muganga kandi atari bo.
Me Gashabana mu kwerekana ko uyu mugabo atari uwo kwizerwa mubyo avuga yerekanye uburyo yagiye akoreshwa agafatisha mugenzi we, ndetse anerekana ko mu byo yakoraga byose yabaga abiziranyeho n'abamukoreshaga, aha Me Gashabana akaba yabyise scenario aribyo twakwita ikinamico. Umucamanza nawe ati NI ROMAN kuko urebye uko Me Gashabana yakurikiranije ibikorwa ukurikije uko byagiye bikurikirana muri iyo scenario usanga koko bimeze nka roman. Cyakora umucamanza mu gushaka gushyira Me Gashabana mu mutego yamubajije uwari ayoboye iyo scenario, Me Gashabana yari yatangiye yerekana uburyo ubushinjacyaha bwagiye muri ibi bikorwa maze amuha urugero rw'ibaruwa umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda yandikiye umushinjacyaha mukuru wa Congo (commission rogatoire) amusaba kubashakira impapuro za western union zakiriweho amafaranga muri banki zitandukanye za Congo i Goma. Aha yavuze ko hari mu kwezi kwa Werurwe 2010, maze yibaza uburyo ubushinjacyaha bwaba bwarabonye ayo makuru kandi buvuga ko Ingabire afatwa kuwa 14 Ukwakira 2010 ari ukubera undi muntu wari wafashwe maze akamutangaho amakuru ndetse akaba hari n'ibimenyetso yafatanwe. Ibi byose nibyo Me Gashabana yise scenario ndetse anagaragaza atyo uwari uyiyoboye.
Umwe mu bacamanza Rutazana Angeline yabonye ibintu bikomeye kandi birimo gufata ubushinjacyaha kuko ibimenyetso byose biri mu mabazwa ya Vital Uwumuremyi byerekana neza uburyo ubushinjacyaha bwakoze iyo scenario maze kugirango abukure mu isoni abwira Me Gashabana ari: MAITRE, URUMVA ARI IKI GITANGAJE MU BYO VITAL YAVUZE CYANGWA YAKOZE? URUMVA UMUNTU WAKOZE IBINTU BIRI BIZZARE WATANGAZWA N'IBYO YAKOZE? Aha akaba yashakaga mu by'ukuri kuvana uruhare ku bushinjacyaha akabushyira kuri Vital nk'umuntu ukora ibintu bisekeje, bicurikiranye, bitagira umutwe n'ikibuno, mbese ibintu by'abasazi. Yongeyeho ko n'ubwo ariko uyu Vital yakoze ibintu bizzare ibyo yemeye bidakwiye guteshwa agaciro kuko ngo ari iby'umuntu wemeye kwihana akavuga ibyo yakoze.
( ndlr) Vital yabwiye urukiko ko yashyikirijwe inyandiko y'ibirego ku italiki ya 14/04/2010 ku mugoroba mu gihe cya saa kumi n'ebyiri. Aha niho abunganira Ingabire bashingiye bemeza ko habaye ikinamico rikozwe n'ubushinjacyaha. Bavuga ko ibi bisa n'ibidashoboka kuko Vital yafashwe kumugoroba , Ingabire agafatwa ku munsi umwe mu masaa munani y'amanywa kandi amakuru yatanzwe na Vital ariyo yatumye Ingabire atabwa muri yombi. Aha umucamanza yavuze ko ashobora kuba yaratanze ayo makuru agifatirwa ku mupaka, abunganira ingabire bavuga ko nta nyandiko mvugo yakozwe agifatirwa ku mupaka ngo igaragaremo ayo makuru! Bityo rero abunganira Ingabire bakaba bavuze ko amakuru ya Vital adakwiye gufatwaho ukuri kuko atari gutabwa muri yombi ku mugoroba kandi ngo abe ari nawe watanze amakuru yashingiweho hafatwa Ingabire ku manywa!
Aha umuntu akaba yakwibaza uburyo umucamanza muzima witwa ko yize amategeko yemeza ko umuntu akora ibintu byose biri bizzare ariko agakomeza guta igihe yemeza ko ibyo umuntu nk'uwo avuga ari ukuri. Ahubwo ukurikije uko uyu mugabo yerekanwe uyu munsi mu rukiko ndetse umucamanza akaza kubona ko ibyo yakoraga byose ari bizzare yakagombye kunyura mu ivuriro ryita ku ndwara zo mu mutwe akabanza gusuzumwa ndetse agakurikiranirwa hafi. Ese koko uyu muntu niwe abacamanza bazashingiraho imvugo ze bakajya gukatira Mme Ingabire igifungo? Tubitege amaso.
Muri rusange rero icyagaragaye kuva aho aba bagabo batangiriye guhatwa ibibazo n'abunganira Ingabire ni uko bose ari ababeshyi bakorana na leta ya Kigali kugirango bikize Ingabire. Niba rero uru arirwo rukuta rw'amategeko koko rwaba rwubakishije amashara ku buryo guhirima kwarwo bitagomba umunyembaraga.
Ikindi cyavuzwe mu rukiko ni ibimenyetso ngo byaturutse mu Buholandi bigizwe ngo n'amapaji agera kuri 600 ariko ahanini biri mu rurimi rw'igiholandi ngo bikaba bisabwa guhindurwa mu rundi rurimi mu zikoreshwa mu Rwanda (igifaransa) ariko umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure akaba yakuriye abantu inzira ku murima avuga ko bishobora kuzatinda anatanga urugero rw'urubanza rw'uwitwa Gatera Edouard ruri mu rukiko rw'ikirenga ubu rukaba rumaze amezi 10 impapuro zimwe ziri mu rurimi rw'igifarama zarananiranye kuzihindura ngo kubera ibibazo by'amasoko n'ibiciro by'abagomba kuzihindura. Akaba yasabye ko niba abo ku ruhande rwa Ingabire bashobora kubunganira bagatanga ayo mafaranga bitagombye guca muri leta ko byakorwa. Iyi dossier ariko ikaba yarimwe Mme Ingabire wumva neza urwo rurimi ngo abe ayitegura.
Majyambere Juvénal