IGITUGU KIZAGENDA NKA NYOMBERI !!

Imana irebera Imfubyi ntihumbya:Imana yasanze igihe yihanganiriye Herodi kimaze kurenga, maze yohereza Malayika ISRAFIL umwe uvuza Impanda Agakuba kagiye kuba, maze akubita HERODI urushyi, Herodi ahinduka Igishinga cy'INYO, Abajyanama be barahunga!! Nzatinya Imana mu buzima bwanjye bwose, nilinda Gusonga Impabe n'Indushyi. Udatinya Imana wese, ajye yibuka ko hari umunsi bazafatana mu Mirya akaba ivu!! Zaba Indege, zaba za burende, zaba Intwaro zingana iki, byose ku Mana ni bule!!Bimera nk'amavuta ali kw'ipanu munsi y'amakara ya kaributurusi n'imimenamabuye.
Dusabire abari mu kaga:
Mana Muremyi w'Abasokuruza wiyerekanye mu Buhanuzi kuva isi yaremwa. Tuje imbere yawe twicishije bugufi kandi dusaba imbabazi zibyaha twakoze byose. Impuhwe zawe za kibyeyi tuzi ko ali nyinshi cyane, bityo tukaba twizeye imbabazi zawe. Mu masengesho y'uyu munsi, Tugushyize imbere Intango z'Amalira ya benekanyarwanda alibo: Abahutu,Abatwa,n'Abatutsi barengana bazira Ubwoko bwabo wo mwambaro wabafubitse ukibarema. Tabara bariya Bategarugori banihishwa no kugemulira Ababo bafungiwe akamama, kuko abicanyi bose ubazi Mana, ndetse turakwibutsa bamwe basogose Intore zawe i Gakurazo!!. Tabara kuko abenshi bakomeje kudohoka mu kwemera kwabo.
Iyerekane ko URIHO nkuko wabibwiye Musa n'Aabahanuzi uti: Ndiho yabantumyeho. Uriho, Wahozeho, Kandi Uzahoraho. Intungane zo mu gihugu cyacu zirenga Mirongo itanu, kandi watwijeje ko nubwo zaba Eshanu gusa nta Kulimbuka kwaba mu bantu bawe. Gilira Intungane ziturimo za Gahutu, Gatwa na Gatutsi maze wimike Amahoro hariya iwacu. Tubyambaje tubinyujije mw'Izina rya Databuja waguhaye Icyiru cyo kuduhumanura akaba Umwana wawe Yezu Kristu mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Muziranenge. Amen.
Nota Bene: Imana itubwira ko mu bigeragezo nta kulira no guhekenya amenyo no kurakara bigomba kuranga Abana bayo. Ahubwo dusabwe kujya ku mavi tugasenga tugasaba Ingabo z'Imana ziyobowe na Malayika Mikayile kutugoboka, nta kundi n'ugukora ku misozi Igacumba!! Dusabirane.
Nyarusaza.