UPDF yakuyeho icyizere umuyobozi wungirije wa CMI kubera gufungura Rubagumya!

Publié le par veritas

031-UPDF-1-.pngAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko umuyobozi wungirije w’urwego rw’ ubutatsi rwa Gisirikare muri Uganda “CMI Deputy Chief” Col Dominic Twesigomwe, yakuweho icyizere. Yazize kurekura Rubagumya Leon Amigo, umunyarwanda wahoze akorera inzego z’ubutasi z’u Rwanda, wari wahungiye mu Bwongereza nyuma akaza mu gihugu cya Uganda.

Ayo makuru yatugezeho, yemeza ko Col Dominic yakuweho icyizere, nyuma yo kunanirwa nkana gukurikirana no gushakisha ibimenyetso, byagombaga kwifashishwa mu nkiko, barega Rubagumya Leon Amigo . Rubagumya yafatiwe muri Uganda acyekwaho Ubujura “Robbery” hamwe n’ubutasi .Nyuma y’ifungwa rya Rubagumya Leon Amigo, twashoboye kubagezaho inkuru yemezaga ko n’ubwo inzego za Uganda zavugaga ko zikurikiranaho Rubagumya Leon Amigo icyaha cy’ubujura, atari byo. Bikagaragazwa n’uko yari afunzwe n’urwego rw’iperereza rya gisirikare agashami gashinzwe iterabwoba “Joint Anti terrorism” , kamucyekagaho kuba maneko w’u Rwanda.

Amakuru yatugeragaho icyo gihe, yemezaga ko urwego rwa CMI, rwacyekagaho Rubagumya kuba yari afite imbunda. Rwabiheraga ku makuru rwahawe, ariko aba ofisiye bari bayobowe na Col Dominic ntibashobora kubibonera Gihamya. Ayo makuru anavuga ko abofisiye bari babishinzwe, bananiwe kubona ibimenyetso nyabyo bagombaga gukoresha bashinja Rubagumya mu nkiko. Byatewe n’uko yari afite ibyagombwa by’ibihugu bitatu bitandukanye. Kuri byo, yabaga yitwaje amafaranga menshi agera ku bihumbi ijana by’ amapound. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso simusiga, byatumaga bamucyeka ko yakoranaga n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda .

Ibyo birego byose Rubagumya yarabihakanye. Avuga ko ari ukumubeshyera, kubera ibibazo afitanye n’abantu bamwe babitewe n’ ishyari ry’amafaranga yifitiye . Bamwe mu batavuga rumwe na Kagame baba mu Bwongereza, bari batangarije Ikinyamakuru Umuvugizi, amezi macye mbere y’uko afungwa, ko bari bahangayikishijwe n’umutekano wabo. Babiterwaga n’uko bacyemangaga ko Rubagumya Leon Amigo abaneka. Babiheraga ku mibanire ye na maneko mukuru w’u Rwanda Col Dr Ndahiro Emmanuel hamwe n’abandi basirikare bakuru b’u Rwanda.

Ibi birego byose byo kuneka Rubagumya yarabihakanye. Yavuze ko imibanire ye n’abasirikare bakuru ba Kagame, ituruka k’ubucuti bw’umukobwa agiye gushaka. Uwo mukobwa ni muramu wa Gen Kayonga .
Ikinyamakuru Umuvugizi, cyashoboye kumenya ko yaba perezida Museveni cyangwa abayobozi bakuru b’iperereza rya Uganda, batashimishijwe n’uko Col Dominic yananiwe gukorera idosiye Rubagumya. Akagerekaho no kumurekura yirengagije ibimenyetso yahawe n’abasirikare batoya bari bashinzwe iyo dosiye.

Nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano yari ashinzwe, umuyobozi wungirije wa CMI, yaje gucyemangwa, avanwa k’umwanya. Yahise yoherezwa kwiga mu ishuri riba muri Kenya, ryitwa National Defence College ahitwa Karen hafi na Nairobi. Ikinyamakuru Umuvugizi ntikiramenya neza ko Rubagumya akibarizwa k’ubutaka bwa Uganda, nyuma y’aho afunguriwe by’agateganyo na CMI. Mu gihe twasohoraga iyi nkuru, twifuje kuvugana n’ubuyobozi bwa UPDF cyagwa Rubagumya kugira ngo nabo bagire icyo bavuga ku bibavugwaho, ntibyashoboka.


Kyomugisha, Kampala.(Umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article