Igihugu cya Siriya cyagombye kwigira ku ngabo za Kagame mu kwica no guhisha imirambo yabo ziba zimaze kwivugana nyuma yo gufata akamogi !

Publié le par veritas

099-rumogi.pngNk’uko bamwe mu basirikari bakora mu nzego z’iperereza babitangaza, igisirikari cy’u Rwanda umutwe  w’ubutasi bwa gisirikari (DMI),  batanga ifunguro ry’urumogi  kubasirikari bakora akazi ko gutwika imirambo y’abishwe baba i Gabiro.

Ayo  makuru akomeza atubwira ko abasirikari  bahabwa ibyo biyobyabwenge ari abari mu mutwe  w’intasi ( DMI) cyane ababa mu kigo cya Gabiro akunzwe kwitwa muri New Camps, bakora akazi ko gutwika imirambo y’abantu batandukanye baba bishwe n’urwo rwego rw’ubutasi bwa Kagame. Amakuru kandi dufite avuga ko iyo bamaze kwirenza abantu cyane bavuga ko batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR, ubu basigaye batinya kubajugunya aho babonye hose ngo batazamenya ko mu Rwanda abantu bakicwa, bagahitamo kubaniga imirambo yabo bakayijyana mu Kigo cya Gabiro kujya gutwikwa , ivu ryayo  rikajugunywa mu kiyaga cya Muhazi.

N’ubwo ariko i Gabiro hasanzwe hari ikigo cya gisirikari kizwi, abo batwika imirambo baba mu kibaya kiri hagati y’ikigo n’ahahoze inzu y’umwami bakunze kwita ko yacumbikiraga abantu babaga bavuye guhaha muri Uganda, hazwi ku izina rya “Rwanzekuma”. Aho hantu hahora umuriro waka  mu rwego rwo kujijisha ngo batibaza icyo umuriro wakiye, abantu barawumenyereye, ndetse  nta wundi musirikari udakora muri uwo mutwe w’abicanyi (DMI) ushobora kuhandagiza ikirenge niyo yaba ari umuyobozi w’igisirikari uri kurwego rwa General utazwi n’urwego rw’ubitasi.

Amategeko yaho n’uko umusirikari wese uhayobeye ahagana , adahagarikwa kimwe n’uko igisirikari kibigenza ( Guhimisha), iyo bamubonye barasa hejuru, yashidikanya akaraswa, nawe agatwikwa. Kubera iyo mpamvu , bakunda kubeshya abandi basirikari ko hari ububiko bw’imbunda n’amasasu, akaba ariyo mpamvu hadashobora gukandagirwa n’ubunetse wese, ariko mu byukuri ari ahantu bahora bacaniye umuriro utazima batwikiramo abirengejwe n’inzego z’ubutasi bw’igisirikari cya  RFD.

Kubera ko uwo murimo wo gutwika abantu bishwe ari umurimo udasanzwe mu buzima bw’ikiremwa muntu, abasirikari babikora bapangirwa ibiyobya bwenge cyane “Urumogi”  nk’ibiryo bisanzwe, kugirango bahore bataye umutwe badatecyereza kubyo bakora. Ikindi bahabwa n’amafaranga aruta ayabandi basirikari basanzwe bakora muri uwo mutwe.

Abakora ako kazi bajonjorwa n’abasirikari bayobora umutwe w’ubutasi, bakaba kandi ari abantu  bigishijwe ubugome bakamarwamo ubumuntu bakabigisha kwica  bagatozwa by’umwihariko ko kwica no kubona imirambo ari ibintu bisanzwe, barangiza guhabwa ayo masoma  bakagenerwa Urumogi rutuma bahora badatecyereza neza.

Basomyi bacu, izi nkuru z’ubwicanyi bwa Kagame bukorwa n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikari (DMI), iyo uzumvise ari ubwambere ushobora kugirango ntibibaho, ariko uko ugenda ukora ubushakashatsi bigutera kwibaza niba abayobora  ibi bikorwa ari abantu cyangwa inyamaswa zihishe mu bantu.

Aho hantu niho batwikirwa imirambo y’abantu batavuga rumwe na Kagame  bakunzwe kwitwa “ibipinga” baba bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu , hagiyeho nyuma yo kubona ko kubona imirambo myishi mu Rwanda bibagiraho ingaruka, bityo bagahitamo gushaka uburyo bajya babica bagatwikwa bikazitwa ko baburiwe irengero.

Dutegura iyi nkuru twanamenye ko kubera ko  gereza y’i Kami imaze kumenyekana  cyane n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga nk’imwe muzicirwamo abanyarwanda beshi, ubu baba bategura kuyimurira aho hantu  kugeza ubu hataramenyekana cyane .

Inkuru ya Mupenzi (Inyenyerinews)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Uyu wiyita AMAHORO se ko mbona apinga iyi nkuru ngo ni igihuha , we yaduha inkuru nyayo? None se ntabantu banyerezwa mu Rwanda bakavuga ko basanze bene wabo mu mashyamba ? None se ntabanyerezwa
abantu bakavuza induru nyuma bagasanga polisi ibabitse kandi yari yahakanye ngo ntizi aho bari ? Ariko ibiba mu Rwanda ni amahano koko ! Wabona aho inzego z'umutekano zinyereza abaturage aho
kubarengera ! Ibi bizadusizigira akandi kaga muzaba mureba !

Répondre
A

SVP! iyi ntabgo ari information uba uduhaye, iyinkuru iravuga ubusa gusa, ibi nibyo bita bihuha, inkuru mpimbano.

mwikosore!

Répondre