Igihe bicikiye i Kanombe. Ineza Séraphine.

Publié le par veritas

FPR ni yo yahanuye indege ya Perezida Habyarimana mu ijoro ry'uwa 6 rishyira le 07 Mata 1994. FPR yifuzaga ko Abahutu bajya mu byo kwica Abatutsi kugira ngo ibone uko yifatira ubutegetsi!

Ejo le 6/4/2011 hazaba hashize imyaka 17 perezida Yuvenali Habyarimana w’Urwanda aguye mu ihanurwa ry’indege yarimo, na mugenzi we Sipiriyani Ntaryamira w’Uburundi n’abandi bantu 9 bari kumwe nabo. Mu buhamya bwe bwanditse mu kinyarwanda nasomye ku rubuga www.leprophete.fr ku itariki ya 4 y’ukwezi gushize, Abdul Joshua Ruzibiza hari icyo avuga kuri iryo hanurwa ry’indege.

Nibutse kandi ko hari icyo abivugaho ku buryo burambuye mu gitabo cye yanditse mu gifaransa cyitwa Rwanda, L’histoire secrète, Ed. du Panama, Paris, 2005 kuva ku rupapuro rwa 237 kugera ku rwa 252. Izo nyandiko zombi za Ruzibiza ziruzuzanya. Niyo mpamvu nafashe iby’ingenzi avuga muri kiriya gitabo birebana n’iryo shyano ryagwirriye Urwanda, mbihindura mu kinyarwanda, none nkaba mbihaye urubuga www.leprophete.fr kugirango narwo rubigeze ku basomyi. Amahoro ku Banyarwanda twese.

“Habyarimana yarusimbutse kenshi. Kenshi Inkotanyi zashatse kumwicira mu ngendo yakoraga ari mu modoka cyangwa muri kajugujugu. Ntibyashobotse kubera ko nawe bene inzo ngendo yari yarazigabanije. Ntiyari agikunda kuva mu mugi wa Kigali. Iyo yabaga awuvuyemo, abashinzwe kumurinda bakoreshaga imodoka na kajugugu nyinshi ku buryo ntawashoboraga gufindura iyo arimo. Yagombaga kwicirwa i Kinihira (muri perefegitura ya Byumba) igihe cy’imishyikirano na FPR yahabereye hagati ya le 19 na le 25/7/1993. Abagombaga kumuhitana ntibatinyutse gukora iryo shyano kubera ko hari imodoka nyinshi zuzuye abamurinda n’abasirikari benshi ba GOMN bari bashinzwe guhagarikira ihagarara ry’imirwano. Abari batumwe kumwica batinye ko nabo bahasiga agatwe.

Uburyo bwa nyuma butanahenze FPR-Inkotanyi yari isigaranye kwari uguhanura indege perezida Yuvenali Habyarimana arimo. Kubera ko indege ye yihutaga cyane, ntibyashobokaga gukoresha imbunda (intwaro) ibonetse iyo ari yo yose. Mu gihe yarwanaga n’Urwanda, FPR yari yaraguze ibisasu (misili) SA-7B byashoboraga gukoreshwa gusa mu guhanura utudege duto na za kajugujugu. Kubikoresha ku ndege ya perezida Habyarimana ntacyo byari gutanga (p.241)…. . Hagombaga misili yo mu bwoko bwa SA-16 (Igla) kubera ingufu zayo nyinshi, umuvuduko wayo, kandi no kuyishyushya bikaba bifata igihe gito. Bene iyo misili ishobora guhanura indege ifite umuvuduko wa km 1.260 ku isaha, kuko yo igira umuvuduko wa km 2.000 ku isaha (p.243)….

Inama ya nyuma yo gufata imyanzuro idakuka kandi igahuza abantu benshi yabaye le 31/3/1994 [ku Mulindi].

Habyarimana ni we ukwiye kwibukwa mbere , kuko ari we jenoside yo muri 1994 yahitanye bwa mbere. FPR izirengere akaga kose kakurikiyeho.

Dore amazina y’abari bayirimo : Jenerali Paul Kagame, koloneli Kayumba Nyamwasa, koloneli Théoneste Lizinde, liyotona koloneli James Kabarebe, majoro Jacob Tumwine, kapiteni Charles Karamba. Abasirikari bari bafite uruhusa rwo kuba cg. kugera aho inama yaberaga bumvise ibyayivugirwagamo byose. Abo ni ba serija Aloys Ruyenzi, liyotona Silas Udahemuka, serija Paul Karabayinga na serija Peter Sempa (p.249)…. Iyo nama yarangiye hemejwe ko igihe cyose bizashoboka, indege ya Habyarimana izahanurwa.

Nyuma y’iyo nama, perezida wa Repubulika yasohotse mu gihugu inshuro 2. Ubwa mbere yagiye muri Zayire le 5/4/1994. Amakuru yari yageze ku buyozi bw’ingabo za FPR yavugaga ko perezida yashoboraga gutahuka ijoro riguye ; ubwo rero bikaba byarashobokaga guhanura indege ye. Uwo munsi yatashye hakiri kare. Ubwa kabiri, hari le 6/4/1994. Perezida Yuvenali Habyarimana yagombaga kujya mu nama y’abakuru b’ibihugu i Dar es-Salaam. Uwo munsi baramwivuganye.

Ikibazo cyari ukumenya uburyo n’igihe perezida Yuvenali Habyarimana yagombaga kuvira i Dar es-Salaam n’igihe indege ye yagombaga kuba igeze mu kirere cya Kigali. Ibisubizo kuri icyo kibazo byatanzwe n’abantu ba FPR n’abashinzwe iperereza ryo hanze mu ngabo zayo bari i Dar es-Salaam. Bari mu ngabo za Uganda, bavuga ko bahisemo kuzigumamo aho gutaha mu Rwanda. Ariko mu by’ukuri bakoreraga FPR…. Ni muri urwo rwego Patrick Karegeya yoherejwe muri Tanzaniya. Yagumye mu ngabo za Uganda kugera Kigali ifashwe. Ni we rero wari i Dar es-Salaam, amenyesha liyotona koloneli James Kabarebe ko indege ya perezida Habyarimana ihagurutse. Inkuru yahereyeko ishyikirizwa Paul Kagame, arapima asanga indege iri bugere i Kigali mu ma saa mbiri n’igice (20h30). Yahereyeko atanga amategeko vuba na bwangu akoresheje telefone ikoreshwa n’ibyogajuru (satellite) ko iyo ndege igomba guhanurwa igeze i Kigali. Abasirikari b’inkotanyi bari i Kigali bari bazi uko ihinda. Yari indege yihuta cyane, kandi uko ihinda bikaba bizwi.

Kuri uwo mugoroba, mu nkengero z’aho ibisasu byagombaga kurasirwa hari abasirikari b’Inkotanyi batari bake. Hari kandi n’abagombaga kubirasa uko ari babiri, uwa 3 wari ushinzwe umutekano wabo, hakaba n’umushoferi rero. Ahagana saa mbiri n’iminota 25 (20 h 25), ni bwo indege yahanuwe. Uwarashe ubwa mbere ni kaporali Eric Hakizimana. Yahamije ibaba ry’iburyo ry’indege, ariko ntibyagira icyo biyitwara. Uwarashe ubwa kabiri, suliyotona Frank Nziza, yohereje igisasu cye nyuma y’amasekonda 2 cg.3, indege arayishwanyaguza (pp.250-251)”.

Ibyakurikiye ihanurwa ry’iyo ndege byabara umwanzi. Uwayihanuye yahemukiye Abanyarwanda.

Ineza Séraphine

Gitarama-Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

KAYUMBA ARASHINJAAGAMUBICYI:

Nkuko byumvikanye kuri Radio BBC ishami ry'ikinyarwanda,General KAYUMBA NYAMWASA yasubije Bwana NGARAMBE Umunyamabanga mukuru wa FPR,ku kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ejo hashize.

Bwana KAYUMBA yatumiye KAGAME ko bakorana debat akamushinja ubwicanyi,yongeye kandi kuvuga uburyo hari bamwe mu banyepolitiki barimo FAUSTIN TWAGIRAMUNGU bakoreye ishyaka FPR ariko bakaba
badahabwa agaciro.yongeye kandi kuvuga ko iyo adahunga yari kwicwa.igihe kirageze ko abanyarwanda bagomba kumvikana binyuze mu biganiro,kuko aribwo buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane naho
ubundi u Rwanda rushobora kuba nka LYBIE kuko abanyamerika n'abanyaburayi bamaze kumvikana kubijyanye na Leta ziyobowe n'abanyagitugu.

Répondre
H

igihe cyirageze ko abanyarwanda bose cyane cyane abali hanze twicara tukavugana akali k'umutima kugira ngo tubohore u Rwanda kagome agejeje habi. Imvugo zose mbona zisubiramo ibyabaye zidashaka
kubabalirana ngo dutere imbere. Karegeya, Nyamwasa nimuhure n'abahutu bali hanze ,n 'bandi batutsi bahunze twese twicare uwahemukiwe akubite urushyi uwamuhemukiye and vice versa maze twese dufate
umugambi umwe. Let us be focused we are wasting too much time. Beccause I am telling you, if we don't put our strenght together Kagome aramara bose.

Répondre