Amayobera atari amatagatifu aranga Kagame

Publié le par veritas

Kagame ni umwicanyi udasanzwe

Kagame afite imyaka 53 y'ubukuru. Muri iyo harimwo 21 amaze yica abanyarwanda. Ndetse muri iyo harimwo irenga 21 amaze yica abantu muri rusange dore ko na mbere ya 90, bari baramuhimbye Pilato kubera ubwicanyi bwamurangaga mu gihugu cya Uganda aho yari yarahungiye. Muti ikidasanzwe muri ibyo ni iki cyane cyane ko nta butegetsi bw'Urwanda butaranzwe n'ubwicanyi? ikidasanzwe gikubiye mu ngingo eshatu.
Nyuma ya génocide yakorewe abatutsi, kwica byagombye kuba umuziro
Mu bihugu byabayemwo itsembabwoko nka Isirayeli, hari principe bigenderaho yiswe "plus jamais ça" (ubwicanyi bucike burundu). Mu Rwanda tumaze imyaka 17 iyi "plus jamais ça" tuyiririmba. Tumaze kandi imyaka 17 iyi "plus jamais ça" tuyiririmbira ubusa. Tumaze imyaka 17 tuyiririmbira ubusa, kuko Kagame wakayishyirishije mu bikorwa, niwe ufata iya mbere mu kwica abanyarwanda.
Kagame yica ababi n'abeza

Kagame afite ingeso mbi nyinshi, cyakora irusha izindi ubukana, n'iyo kwica. Impamvu izirusha ubukana, Kagame yica ubutitsa, kandi akica ababi n'abeza. Mu babi yishe twavuga nk'interahamwe yatikirije muri Kongo mur 96. Mu beza twavuga abasirikari batagira umubare yicishije muri 98 ubwo yasubiraga muri Kongo kurwana intambara yo gusahura icyo gihugu. Mu beza twavuga kandi abana batagira umubare yicishije agafuni ku rugamba hagati ya 90 na 94, ababeshyera ngo ni abagambanyi. Mu beza na none twavuga abantu nka Seth Sendashonga, colonel Lizinde Théoneste, Majoro Ruzindana, colonel Wilson Rutayisire, colonel Kiza, Kabera Assiel n'abandi babohoje Urwanda, barangiza Kagame akabica ntacyo abaziza.
Kuri Kagame, kwica ni igisubizo ku bibazo byose by'Urwanda

Taliki 04/07/94, Kagame yafashe ubutegetsi, atanga "tanu bora"(akaruhuko) ko kubyina intsinzi. Mu ntangiriro za 95, Umunyamakuru witwa Mutsinzi, yanditse mu kinyamakuru cye "le messager", abaza ati iyi "tanu bora" ko mbona itinze, igihugu kizubakwa ryari?!!! Igisubizo cya Kagame cyabaye ngo "nimumukubite agafuni". Bahise bakamukubita, ahinduka ikimuga kitavuga, kitanandika. Ubwo muheruka mu Bubiligi, ikintu yashoboraga kuvuga cyonyine ni ukwimyoza. Nguwo Kagame. Ntanengwa, ntiyikosora, "yica Gitera aho kwica ikibimutera". Nyuma ya Mutsinzi abamaze kwicwa, gufungwa cyangwa guhunga ntibabarika bazira kunenga imikorere ya Kagame.
Kagame yangana nk'abatindi
Nyuma ko ahungira muri Afurika y'epfo, général Kayumba Nyamwasa yaganiriye n'umunyamakuru wa BBC, amubwira byinshi birimwo impamvu zatumye ahunga. Yavuze ko mbere gato ko ahunga, yahamagawe mu biro bya FPR, Ngarambe François na Tito Rutaremara bamubaza icyo atekereza kuba yarapfushije nyina, ntihagire umutegetsi umutabara. Nkuko ubwicanyi bwa Kagame budasanzwe, n'uru rwangano rwe ni spécial ndetse n'uwabyita uburwayi ntiyaba akabije. Ubundi mu muco wa kinyarwanda, iyo umuntu yabuze uwe, atabarwa n'abamuzi bose. Yemwe n'abafite icyo bapfa barenzaho bagatabara. Maze kumva Kayumba avuga ko yakijije Kagame ibihe byinshi mu gihe cy'intambara, Kagame akabirengaho akanga kumutabara yapfushije nyina, byanyibukije wa mugani ngo "imbwa ni ebyiri: iyima uwayihaye n'isaba uwo yimye".
Kagame yitura inabi abamugiriye neza

Nyuma yuko Général Fred Gisa Rwigema aguye ku rugamba rwo kubohoza Urwanda, Kagame Paul niwe wamusimbuye mu kuyobora urugamba. Iki gikorwa yagifashijwemwo n'abanyarwanda benshi haba mu rwego rwa gisirikari cyangwa mu gutanga umusanzu wo gushyigikira urugamba. Abasirikari hafi ya bose bagaragaje ubutwari kurusha abandi Kagame yarabishe. Muri bo twavuga nka lt colonel Adam Waswa, yishe agisimbura Gisa Rwigema, colonel Nduguteye wari umwungirije, akaba ari nawe mu byukuri wayoboye urugamba, Kagame akamwica nyuma gato urugamba rurangiye, majoro Ruzindana wahotorewe muri Nyungwe bamubeshya ngo bagiye kuhamwereka akazi, colonel Ngoga, colonel Wilson Rutayisire, Kayitare bitaga Intare, n'abandi benshi tutarondora amazina. Urugero rwa vuba rwa général Kayumba Nyamwasa yari yivuganye taliki 19/06/2010 muri Afurika y'epfo, Imana igakinga akaboko, rwerekana ko nubu Kagame atarunamura icumu.
Mu basiviri nabo bitanze kurusha abandi mu rwego rwa politiki cyangwa rwo gutanga imisanzu yo gushyigikira urugamba, abatarishwe barafunzwe abandi barakeneshwa cyangwa barahunga. Muribo twavuga:
Pasteur Bizimungu: Yarakomatanije kuba umuhutu, umukiga, umushiru n'ubuyobozi bwa Electrogaz. Ibi byose yarabyigomye, ajya ku rugamba rwo kubohoza Urwanda. Nyuma y'urugamba, Kagame yamukoresheje nk'agakingirizo, igihe kigeze aramufunga na nubu ntarafungurwa kuko kugeza ubu afungishijwe ijisho iwe. Ingaruka eshatu: kubera kwitandukanya na bene wabo nta muhutu umucira akarurutega. Kubera gufungwa nabi, yabaye ikimuga cya burundu. Kubera ko yafungiwe robine zose, yabaye umukene.
Valens Kajeguhakwa: yarakomatanije kuba umututsi ukunzwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana, kuba akomoka mu majyaruguru y'igihugu no kuba umwe mu bakire ba mbere mu Rwanda. Ibi byose yarabyigomye ajya kubohoza urwamubyaye. Nyuma y'urugamba, yakomeje imirimo ye y'ubucuruzi ari na depite mu nteko ishinga amategeko. Igihe kigeze, Kagame yaramutorongeje, amufungisha muri Amerika, anabohoza ibye byose. Ingaruka ebyiri: Kajeguhakwa ntakiri umukire kandi yakukiwemwo n'ubwoba.
Ayabatwa Rujugiro: Uyu mukire w'umunyarwanda ku rwego mpuzamahanga, ntiyigeze asiba na rimwe ku ma fundraising menshi FPR yakoreshaga mu gihe cy'intambara. Yafashije urugamba atitangiriye itama, kuburyo atatinyaga no kurekura miliyoni y'amadolari. Nyuma y'intambara, yabaye ku isonga y'abantu bikorera ku giti cyabo bagize uruhare mu gusana Urwanda. Igihe cyarageze mu rwego rwo kumwambura utwe, Kagame yaramutorongeje, anamufungisha mu Ubwongereza. Ingaruka ebyiri: Ubukire bwa Rujugiro bwaragabanutse, kandi ahigwa bukware.
Umwanzuro

Miliyoni irenga yishwe mu irimburabatutsi muri 94 irahagije. Imyaka irenga 50 abanyarwanda bamaze muri iyi muzunga muzunga irahagije. Muri iyi myaka 17 ishize, Kagame yerekanye ubuhanga mu kwica, gusahura, igitugu, kurenganya, kurya utwe akarya n'utwabandi n'ayandi mabi menshi atabereye igihugu nk'Urwanda ruvuye mu ntambara na génocide. Kagame niba uzi ubwenge, "dégage' sans préavis.
(source : Imboni )
Jason Muhayimana
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Kuba inshuti ntibikuraho icyaha

Kuba
Kayumba yirirwa abeshya abanyamahanga n’abanyarwanda ngo yahunze igihugu kubera leta mbi ya Kagame ibi byose Abanyarwanda turabizi neza ko arikinyoma ahubwo yahunze kubera ibyaha yabazwaga
akabona atabifitiye igisubizo n’ibisobanuro agahitamo kwitadukanya n’abagenzi be. Byonyine guhunga byatugaragarije ko ibyo ashinjwa byar’ukuri, nicyo gituma tutagomba guha agaciro ibyo yirirwa
avuga ahantu hose. Kuba we na bagenzi be bitwaza ngo bagiriye neza Perezida Kagame n’ishyaka rya FPR muri rusange ibi ntabwo bikuraho icyaha nagato, ukosheje azahanwa nta kabuza. Ukosa…. Uhanwa….
wubahiriza inshingano….. ugororerwa.Abadashoboye gukora nibaceceke.

Répondre
M

Perezida Kagame yarokoye
abanyarwanda

Nyuma ya Genocide ibyaranze Leta ya Kagame n’ibyinshi cyane uhereye muguteza imbere ubukungu. Ibikorwa remezo, umutekano ahantu hose
gukangurira abanyarwanda mugushigikira ubumwe n’ubwiyunge kandi ibi byose n’ibindi byinshi biganisha kwiterambere ry’igihugu.

Abashaka
kubaka igihugu barahari kandi bafite ubushake bwo gufatanya n’abandi banyarwanda mukubaka igihugu cyabo. Kandi turabizi neza ko hari n’abandi bahisemo guhunga igihugu kubera bafite ibyo
babashinja barangiza bakitwaza ibinyoma bashaka kujijisha abanyarwanda n’abanyamahanga mubihugu bashakiramo sandwitch.

Abicanyi
barazwi, kandi ubutabera burimo kubakurikirana, nabatabaye Abanyarwanda bakabakiza abicanyi nabo barazwi cyane. Rero mugabanye kwitirira ibyaha Perezida Kagame atigeze akora, icyo mugamije
n’uguharabika izina rye kunyungu zo guhaza inda zanyu.Azwi neza kubera ibyiza yakoze murirushya pe

Abanyarwanda bamaze
gusubizwa imitungo yabo, impuzi nyishi zimaze gutaha, gusaranganya ubutaka byarakozwe, kubabashije gusaba  imbabazi ku icyaha cya Genocide
bagabanyirijwe ibihano abandi bafatanyije kwiyubakira igihugu, abasabye imbabazi, bagatanga amakuru barababariwe.

Uretse
ko nta munoza ibi byose mwabikurahe atari kungoma ya Perezida Kagame. Abanyarwanda bazi ibyiza yakoze agikora nubu ndetse azanakora, mwe muravuga gusa.

Répondre
S

Imyaka 17 ishize jenoside ibaye, URwanda rurangajwe imbere na Perezida Kagame: Abanyarwanda twihaye agaciro, igihugu kiragendwa, cyariyubatse, cyateye imbere mu ishoramari, isuku, umutekano,
uburezi bwa bose, imiyoborere ifite vision.... Abanyamahanga bifuza kureba U Rwanda mu gihe nyuma ya jenoside gato umuntu yumvaga afite ipfunwe ryo kwitwa umunyarwanda. Nta watekerezaga ko
iki gihugu cyakongera kubaho. Perezida Kagame ni intwari! Abatabibona gutyo amateka ubwayo azabigisha

Répondre