ICYUMBA INGABIRE AZAFUNGIRWAMO MU KATO KIMAZE GUTEGURWA MURI GEREZA YA 1930

Publié le par veritas

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuvugizi aremezako muri gereza ya kigali yo ku izina rya 1930, hamaze gutegurwa icyumba Umutegarugori INGABIRE Victoire azafungirwamu mu kato:

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Gereza ya Kigali yahawe amabwiriza y’ugutunganya icyumba madame Ingabire victoire Umuhoza azafungirwamo wenyine kuburyo kandi bateganya kuzamufunga nabi kandi agahura n’ibibazo bikomeye aho azaba afungiwe koko azafungwa wenyine aho atabona undi muntu numwe.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu nzego z’umutekano za Perezida Kagame yemeza ko uwo mutegarugori ashobora kuzahura n’ihohoterwa rikomeye aho azaba afungiwe k’uburyo uwabidutangarije iryo hohoterwa n’iterabwoba bateganya kumukorera arigereranya niryo Perezida Bizimungu yahuye naryo igihe yari afungiwe aho muri 1930, aho yafunguwe muri iyo gereza atagishobora kumva neza.

Andi makuru avuga ko urubanza rwa madame Ingabire rwamaze gupangwa,  k’uburyo ashobora kuzahita ashyikirizwa urukiko mu cyumweru gitaha, ibyo kurekurwa by’agateganyo nkuko amategeko abigena  bikaba bitazashoboka, kuko inkiko zamaze guhabwa amabwiriza n’inzego z’iperereza kutazamurekura, ngo bashingiye k’uburemere bw’ibyaha aregwa, bityo iyo ingingo ikaba ari yo izashingirwaho n’ubutabera kugira ngo uwo mutegarugori  ahezwe mu buroko.

Andi makuru twashoboye kubona n’uko ubutabera nabwo bwahawe amabwiriza yo kuzirengagiza amategeko, kuko uregwa hamwe na Ingabire ari nawe mutangabuhamya. Ubundi bikaba bitemewe ko umutangabuhamya yaba uwo muregwa mu cyaha kimwe, ariko amakuru tubona akaba yemeza ko abanyamategeko ba Kagame nubwo babizi bagomba kuzabyirengagiza kubera impanvu za politiki, n’amabwiriza avuye ibukuru.

Amakuru yemezako izo nzego cyane iperereza rya gisirikare bahawe amabwiriza y’ugushaka uburyo babona abandi bantu nabo baturuka muri FDLR no mw’ishyaka rya Victoire Ingabire (FDU-Inkingi) bashobora gufasha ubushinjacyaha gushinja uwo munyapolitikikazi ibinyoma kugira ngo bumvishe abanyamahanga n’abanyarwanda ko uwo mugore yashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu, bityo bibe urwitwazo rwo kumwica urw’agashinyaguro no kumusezerera muri politiki.

( source :umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Ayo makuru twayakuye mu nzego zizewe za gereza kandi tuzi neza ko byateguwe n'igihe byatangiriye gutegurwa ariko uyu mugambi ni uw'abanyantegenke batabashije guhangana muri politiki bagahitamo
gukoresha igitugu n'iterabwoba

Répondre
S

Ayo makuru natwe mu bayobozi b'ishyaka yatugezeho twe ibyo gutegura aho azafungirwa bimaze iminsi bikorwa kuko aho abagore bafungirwa nta special zahabaga bikaba ngo byarabaye ngombwa ko
bayihashyira byumvikana ko ibyaha bamurega aribo babipanze kuva kera.
Iyi nkuru ikwiye kugaragara mu gifaransa no mu cyongereza kugirango abatumva ikinyarwanda nabo bayisome

Répondre