AVOCAT PETER ERLINDER NA INGABIRE BARAHAGAMA KAGAME

Publié le par veritas

 

  

Umunyamategeko Peter Erlinder agipfunzwe mu RwandaAmakururu dukesha radiyo mpuzamahanga y'abongereza BBC , radiyo Rwanda  kimwe nayo dukura mu gipolisi cya kagame no mu zindi nzego z'igihugu cy'u Rwanda , arerekana ko kagame ahanganye n'ibibazo bitaribyo guteza u Rwanda imbere cyangwa se ibikorwa byo gushaka icyagirira umunyarwanda wese akamaro , ahubwo kagame afite ibibazo bye bwite. Burya iyo yakoresheje inama z'abayobozi n'abaturage , iyo agiye mu nama mpuzamahanga cyangwa iyo afashe ijambo nta kindi aba atekereza uretse ibibazo bye bwite! Aba yibaza uko amaherezo ye azagenda, aba arimo ashakisha ibisubizo atanga ku bibazo by'ubugome bwe, ariko noneho muri iyi minsi afite ibibazo bitamworoheye atewe n'umunyamategekot Peter Erlinder w'umunyamerika na Madame Victoire INGABIRE.

 

Amakuru aturuka mu bantu baba  hafi ya kagame ni uko ubu atagishobora gusinzira n'ubwo kuva na mbere hose yasinziraga gake, ubu ntakibasha kurya neza n'ubwo na mbere hose bitamworoheraga, ariko noneho igiteye imumpungenge ni uko atakibasha kuvuga neza ibintu biri ku murongo. Kuva Ingabire yagera mu Rwanda , Kayumba Nyamwasa agahunga , noneho bigakubitiraho no gushaka kumwica akamuhusha ibintu byifashe nabi cyane, abantu bafite impungenge ko Kagame ashobora kumera nk'umwami Yuhi Mazimpaka bakabona afashwe n'ibisazi akica uwo abonye wese! Ubu kuri we umuntu wese yabaye umwanzi, niyo mpamvu amagambo ye yose haba harimo kwica , guhonda n'ibindi.

 

IKIBAZO CY'AVOCAT PETER ERLINDER:

 

Uyu avocat yaje mu Rwanda aje kunganira Madame Victoire Ingabire murubanza rw'ibinyoma bari bamaze kumuhimbira ngo yapfobeje itsembabwoko ry'abatutsi ubwo yageraga mu Rwanda aje kwandikisha ishyaka rye rya FDU no kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu. Uyu mubyeyi yasize umuryango we mu gihugu cy' Ubuholandi yiyemeza kuza mu Rwanda kugirango amare abanyarwanda ubwoba kandi yimakaze umuco wo kuvugisha ukuri mu Rwanda. Kubera ko leta ya Kagame igendera ku kinyoma n'iterabwoba ntabwo yamworoheye , yahise ihimbira ibyahaIngabire , maze nawe  yitabaza umunyamategeko Peter Erlinderw'umunyamerika.

Twabibutsa ko uyu munyamategeko ariwe watumye kagame yiruka amasigamana igihe yari ari gutanga ikiganiro mu kigo k'ishuri ryo muri amerika umuhungu we Cyomoro yigamo. Uyu peter Erlinder yamushyiriye inyandiko zo gusinyaho z'urukiko z'uko agejejweho ikirego cy'o gutanga indishyi z'akababaro kumirya ya Habyarima Juvénal na Ntaryamira .Kagame akaba agomba kuburana urubanza muri leta zunze ubumwe z'Amerika  rw'uko yishe prezida Habyarimana Juvénal na mugenzi Ntaryamira Cypriano w'u Burundi (iyi dosiye nayo ntiyoroheye kagame). Kubera rero umujinya no kureba hafi kwa kagame , dore ko nta n'umugira inama kuko abamuzi bose yabahahamuye bakaba nk'abidishyi , bahise bafata uriya munyamategeko bamuta mu kagozi akigera mu Rwanda , yambikwa iroza ngo yapfobeje jenoside y'abatutsi ngo kuko yavuze mu biganiro byinshi mu mahanga ko Kagame ariwe wateguye itsembabwoko ry'abatutsi mu Rwanda ubwo yahanuraga indege yarimo Perezida Habyarimana Juvenal na Perezida w'u Burundi kandi ko kagame yakoze n'itsembabwoko ry'abahutu kuva mu Rwanda kugera muri Congo Kinshasa. Ifungwa ry'uyu munyamategeko ryabereye kagame nk'ihwa mu kirenge kandi nta nubwo bizamworohera kuryikura kuko ubu yibwira ko ashobora kumucecekesha akamucira urubanza rwo gufungirwa mu kato mu Rwanda. Mu makuru yatangajwe na BBC ni uko uyu munyamategeko yakuriye inzira kumurima Martin  NGOGA ngo wifuza ko ngo yaza kuburanira mu Rwanda ibyaha bamurega, uyu munyamategeko yavuze ko adashobora kugaruka mu Rwanda ngo kuko kuva yaruvamo ibintu byarushijeho kuba bibi; yatanze ingero nyinshi zirimo ihunga rya Nyamwasa no gushaka kumwicira mu gihugu cy'Afurika y'epfo, atanga urugero rw'umunyamakuru n'abanyepolitike bishwe mu Rwanda nyuma y'aho aruviriyemo. Twabibutsako uwo munyamategeko yari yangiwe kurekurwa mu Rwanda kugeza ubwo igihugu ke kiyambaza umuryango w'abibumbye kugirango usabe urukiko rwa Arusha kumenyesha u Rwanda ko afunzwe kuburyo bunyuranyiji n'amategeko; dore ko igihugu cye cyari cyakoze ibishoboka byose ngo arekurwe Mushikiwabo (Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda) akababera ibamba, ndetse akagera n'aho yanga kwitaba telefoni za ministeri y'ububanyi n'amahanga ya leta zunze ubumwe z'amerika kugeza aho icyo gihugu kiyambaje radiyo BBC kugirango cyumvikanishe akababaro cyatewe n'ako gasuzuguro ko kwanga kubavugisha no kubafungira umuturage kandi arwaye. Mushikiwabo yavugaga ko niba uwo munyamategeko arwaye koko , ko u Rwanda rufite abaganga ,ko nabo bazamuvura ariko akazava mu Rwanda aburanye! Ubu rero uwo munyamategeko aravuga ko u Rwanda ruzavugana n'umuburanira gusa ko we atazongera gukoza ikirenge mu Rwanda , ko bazareba ibibazo byose kandi akazitabaza n'icyegeranyo cya Loni kubwicanyi kagame yakoreye impunzi z'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu muri Congo Kinshasa. Aha rero hari ihurizo rikomeye, mbese uriya munyamategeko nataza mu Rwanda kagame azabigenza ate? azamureka? Ese uyu munyamategeko azaceceka ibyaha arega kagame, dore ko yavuze ko bitabaho ko umwicanyi arega umushinja ibyaha yakoze! Ni ukubitega amaso! Abanyarwanda baciye umugani ngo " umunika agati wicaye wajya kukamarura ugahaguruka!"

 

IKIBAZO CYA MADAME INGABIRE VICTOIRE:

 

Umukuru wa FDU Inkingi Victoire Ingabire Ni ubwo bwose uwagomba kumwunganira ariwe peter Erlinder nawe yagizwe umunyabyaha none ubu rukaba rwambikanye hagati ye na leta ya kagame , ntabwo ikibazo cya Victoire Ingabire cyoroheye kagame! Yego kagame afite imbaraga nyinshi: abasilikare, abapolisi, amafaranga, abaturage b'igihugu cyose yahahamuye n'ibindi byinshi, ariko ikibazo afite kandi gikomeye uyu Madame Ingabire amurusha  ni ukuri. Kagame atinya ukuri agakoresha imbaraga , ariko burya byose bigira aho bigera bikaba ubusa!

 

Madame Ingabire bamubujije kwiyamamaza bamubeshyera ko yapfobeje jenoside ngo kuko yavuze ko FPR yishe abahutu, ntibiteye kabiri umuryango w'abibumbye usohora icyegeranyo cya raporo y'ubwicanyi FPR yakoreye abahutu muri congo kuva mu mwaka 1993 kugeza 2003 kuburyo ibyaha byakozwe n'abo  bicanyi bigejejwe imbere y'urukiko rwagaragaza ko ari indi jenocide yakorewe impunzi z'abahutu! Ubwo iyo raporo yaciye intege kagame mu gukurikirana Ingabire , noneho hifashishwa bwa buryo bwo gucura ibyaha nko muri gacaca .Ejo ku italiki ya 21/10/2010 nibwo Ingabire yagejejwe imbere y'abacamanza, ubwo Madame Ingabire yahanganye n'umushinjabinyoma wateguwe n'inzego z'iperereza rya kagame kuva saa munani n'igice ku isaha yo mu Rwanda kugera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ubu tukaba twiteguye ko urubanza rushobora gukomeza kuwa mbere w'icyumweru gitaha taliki ya 25/10/2010 niba ntagihindutse. twabibutsa ko urwego rw'iperereza rwa CID rwatumije kuri uyu wa kane taliki ya 21/10/2010 abantu bose bakoze kwa Ingabire kuva yagera mu Rwanda batangira kubahata ibibazo kugirango babumvishe ko bagomba gushinja ingabire ibinyoma, uwo akaba ari umuco umenyerewe mungirwabutabera y'iyi ngoma ya kagame.Uwo mutangabuhamya rero bazanye akaba n'imfungwa , ngo yari ingabo ya FDLR, amakuru menshi akaba avugako uwo muntu yaba yarateguwe na Rwarakabije! Akaba avuga ko ngo  yahuriye i kinshasa na Ingabire ngo amuha mission yo gushinga umutwe wo kurwanya leta ya kagame ariko ngo ingabire avuga ko ngo bizakurikiranwa na Kanyamibwa, Madame Ingabire yavuze ko atigeze abonana n'uwo umushinja ikinshasa . Uwo mushinjabinyoma avugako ngo yohererezwa amafaranga ku izina ry'uwitwa Muhindo Dieudonnée ngo yo gushyira mu bikorwa iyo mission yahawe na Ingabire! Ibyo byose uwo mutangabuhamya yavugaga madame Ingabire yarabinyomoje ndetse bikagaraga ko ari ibifitiranyo kuko iyo mfungwa yagendaga yivuguruza , akavuga amazina y'abandi bantu batazwi kandi yaje gushinja ingabire ndetse akagera n'aho avuga ko uwo mutwe w'abarwanyi utigeze ushingwa kandi ariwo barega Ingabire!

 

Ingabire rero ni umutegarugori w'intwari, kandi bizagora kagame kumwikura, kumufunga si igisubizo, kumwica ho ni ukwikoraho n'ubwo nabyo barimo babitekereza, kumurekura ntabwo byaha kagame amahoro kuko Ingabire ntiyaceceka ibibi byose kagame yakoze muri kiriya gihugu kandi agikomeza gukora! Abanyarwanda bavuga ko inyamaswa yavugirijwe induru n'abagore iba nta ngufu  iba igifite zo gucika cyangwa kwirwanaho ko byanze bikunze abahigi bayitahana! None kagame imbere ya Ingabire arabyitwaramo ate? kumufunga nka Déo Mushayidi na Ntaganda si igisubizo, ku mubuza kujya gusura umuryango we si igisubizo. Njye namugira inama yo kurekura Ingabire maze akamwegera akamubaza ikigomba gukorwa! Nibura byamuha agahenge naho ubundi umutima wa kagame uraturika!

Hejuru y'ibyo bibazo byose ntituvuze ibya Kayumba na Karegeya, ubu barimo bavuga ko  Karegeya yahawe miriyoni y'amadolari n'umukobwa wa Kabuga ngo acikishe Kabuga! N'ubwo karegeya yisobanura neza avuga ko ayo mafaranga ntayo yahawe ko kandi niba yaba yarayafashe noneho akaba amaze imyaka 6 atari muri ako kazi ,ko bagombye kuba barafashe kabuga! Aha rero ikinyoma cya leta ya kagame gihita kigaragara; leta zunze ubumwe z'Amerika zemereye umuntu wese uzafata cyangwa agatungira agatoki aho kabuga aherereye azahabwa miliyoni 5 z'amadolari, niba Karegeya yarishakiraga ifaranga yari gufatisha kabuga bakamwihera izo miliyoni 5 aho kumuha miliyoni imwe! Iyi leta nitizuva uburwayi bw'ikinyoma izagenda nkanyomberi! Njye ndabona Kagame arimo ashimangira igitabo umufaransa Pierre Péan yanditse ko abatutsi bavuka batozwa kubeshya (njye ndisegura kubatutsi kuko bose siko bateye) . Kagame rero biragaragara ko atari perezida witaye kubibazo by'abanyarwanda , yewe n'ayo majyambere avuga siyo amushishikaje , muri make arimo yiruka kubimwirukamo kandi adashobora kubonera ibisubizo! Uyu mugabo sinzi niba azarangiza iyi manda yihaye; ni ukwitabaza ba Gitwaza na Muligande bagakomeza kumuramburiraho ibiganza naho ubundi ntibimworoheye! Gusa icyo nabwira abanyarwanda ni uko inyamaswa irimo isamba iba ifite ubugome budasanzwe, ubu rero Kagame ageze mu mahina nibwo agiye kwivugana abantu benshi( amasasu, amarozi....) niyo mpamvu abanyarwanda bose bagomba kureba igikwiye bagakura igihugu ikuzimu bakagishyira ibuntu naho ubundi wazabona dusubiye ahabi kurusha aho Twavuye.

 

NGOGA Jean

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Iyi nkuru yawe irashimishije kandi natwe niko tubibona. Byaba byiza ishyizwe mu gifaransa no mu cyongereza<br /> <br /> <br />
Répondre