RSF irasaba ko ishyirahamwe ry’ibihugu bivuga igifaransa byakangurira u Rwanda kubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru.
Umuryango uharanira ubwigenge bw’abanyamakuru (RSF), urasaba ko ibihugu bigize umuryango uvuga ururimi rw’igifaransa wasaba ibihugu biwugize kubaha itangazamakuru, kugirango iryo shyirahamwe ribashe kugera ku majyamberere arambye.
Mugihe hateganyijwe inama ya XIII y’ibihugu bivuga igifaransa, izabera Montreux ku itariki ya 23 na 24 Ukwakira, (Sommet de la Francophonie), RSF iravuga ko uwo muryango udashobora kugera ku iterambere rirambye mu gihe ibihugu biwugize biza kurutonde rwa mbere rw’ibihugu biniga itangazamakuru kwisi.
RSF ivuga ko biteye agahinda mu gihe mu bihugu bigize uwo muryango harimo u Rwanda rubarirwa mu bihugu 10 ku isi bibangamiye itangazamakuru, ndetse rukaza no mu bihugu bitatu (3) muri Afrika bikomeye mu kuniga uburenganzira bw’itangazamakuru no guhohotera abanyamakuru birimo no kubica.
Uwo muryango ukomeza kandi werekana ko u Rwanda ruri kure cyane y’ubwisanzure bw’itangazamakuru, uvuga ko Perezida Kagame atiteguye na gato kuba yakwihanganira itangazamakuru rimunenga, akaba atagaragaza ubushake ubwo ari bwo bwose bwatuma igihugu cye kibona ubwisanzure mu itangazamakuru.
Urakomeza uvuga ko itotezwa ry’abanyamakuru mu Rwanda riteye agahinda, ibinyamakuru bibiri byonyine byigenga Umuseso n’ Umuvugizi byarahagaritswe mbere gato y’amatora ya Perezida, kugirango bitazagira uruhare mu gutangaza ukuri mu bizabera mu matora. Umunyamakuru wari wungirije umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, Jean Leonard Rugambage, yiciwe mu Rwanda azizwa umwuga we.
Umuryango ukomeza uvuga ko inama y’ibihugu bivuga igifaransa yakagombye kugira icyo ikora, uburenganzira bw’itangazamakuru bukubahirizwa mu Rwanda, igihugu kugeza ubu kikiri muri uwo muryango kandi kiniga by’intangarugero itangazamakuru.
RSF ivuga kandi ko kugeza ubu igihugu cy’Ubufaransa cyatakaje ikizere cyo kuba cyagira inama ibindi bihugu yo kubaha uburenganzira bw’itangazamakuru, kuko mu myaka 8 ishize cyasubiye inyuma ho imyanya 33 yose mu rutonde rw’ibihugu byubaha itangazamakuru.
Uwo muryango kandi urasaba ko Francophonie yazagira uruhare mu gukangurira uburenganzira bw’itangazamakuru igihugu cya Tuniziya, kikarekura ntayandi mananiza umunyamakuru Fahem Boukadous, uherutse gukatirwa imyaka ine y’igifungo azizwa gusa gufata amashusho y’imyigaragambyo yabereye Gafsa, agatangazwa kuri Tereviziyo yigenga ya El Hiwar Ettounisi. RSF ikaba isaba abagize inama ya Francophonie gukoresha ububasha bafite bakabwira Tuniziya ko irekura byihuse uwo munyamakuru kuko ubuzima bwe butameze neza, aho afungiye muri gereza.
Uyu muryango kandi uharanira uburenganzira bw’itangazamakuru urasaba ko Francophonie yaganira n’abayobozi ba Viêt-Nam, ko barekura abanyamakuru bayo bafunze harimo n’umufaransa Pham Minh ufungiye muri icyo gihugu hamwe n’abandi banyamakuru, bakarekurwa ntayandi mananiza.
RSF irasaba Francophonie gukomeza gukangurira ibihugu nka Kongo – Kinshasa, kugeza ubu iri kurutonde rw’ibihugu byambere bibangamiye itangazamakuru; Camerun , kubaha uburenganzira bw’itangazamakuru bukomeje guhonyorwa muri ibyo bihugu.
Mu gihe RSF ikomeje gukora ibishoboka byose ngo iharanire ko uburenganzira bw’itangazamakuru bwakubahwa mu bihugu hirya no hino ku isi, u Rwanda rukomeje gutunga agatoki uwo muryango ko ngo waba urubeshyera ko ruhonyora uburenganzira bw’itangazamakuru. Umwanya rwabonye wo mu bihugu bitatu bya mbere muri Africa bibangamiye uburenganzira bw’itangazamakuru ntabwo u Rwanda ruwishimira.
Mu itangazo Minisitiri Musoni Protais ufite itangazamakuru mu ishingano ze, yashyize ahagaragara ku itariki 20 Ukwakira 2010, rigenewe abanyamakuru, rivuga ko u Rwanda ngo rwababajwe n’umwanya RSF yarushyizeho mu bihugu bibangamiye itangazamakuru (umwanya wa 169 mu bihugu 178).
Avuga ko igihugu cy’ u Rwanda cyubaha itangazamakuru, kandi ngo ko amatora aherutse kuba yabaye mu mucyo no mu bwisanzure, bw’amashyaka atavuga rumwe na Leta. Minisitiri Musoni akomeza avuga ko amahanga yarushimye cyane ko amatora yagenze neza.
Ariko k’urundi ruhande, abanenga u Rwanda babona ko ibyo Musoni atangaza bitagize aho bihuriye n’ukuri. Kuko nkuko RSF ibivuga, mbere y’amatora ubutegetsi bwa FPR, bwatinye itangazamakuru ryigenga ryari rimaze guharanira gutangaza ibitagenda muri Leta ya Kagame, bityo Kagame ubwe niwe wivugiye ko iryo tangazamakuru rinenga ntamwanya rifite mu Rwanda.
Nyuma y’amasaha macye abivugiye imbere y’intumwa za rubanda (Abadepite), inama nkuru y’itangazamakuru yahise itangaza icyemezo cyo gufunga ibinyamakuru byigenga (Umuseso n’umuvugizi) Kagame yari amaze gutunga agatoki, ndetse nyuma yaho ntabwo barecyeye aho kuko abanyamakuru babyo ndetse harimo n’abayobozi babyo bahuye n’itotezwa rikomeye, biba ngombwa ko bahunga igihugu ngo bakize ubuzima bwabo.
Ntibyagarukiye aho gusa kuko kuva n’aho abanyamakuru bagereye mu buhungiro batangiye gukorera itangazamakuru hakoreshejwe umurongo wa internet, maze urubuga rw’ikinyamakuru Umuvugizi rutangira gukora, rugitangira gukora rwahise rufungwa mu Rwanda; mu gihe gito umunyamakuru w’Umuvugizi Jean Leonard Rugambage yicirwa mu Rwanda mu gihe yari arimo gukorera iperereza k’uwagerageje kurasa Gen Kayumba.
N’ikinyamakuru Newsline cy’ishyirahamwe RIMEG, cyari hamwe n’Umuseso nacyo cyatangiye gukorera mu buhungiro, mu gihe cyari kigerageje koherezwa mu Rwanda, cyafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, maze n’abari bakizanye ndetse n’umushoferi wari ukizanye arafatwa hamwe n’umuboyi-shoferi we barafungwa.
Sibyo gusa kuko nyuma yaho, abanyamakuru b’Umuvugizi, n’Umuseso batahwemye kubakurikira n’aho bahungiye mu mahanga, hashakishwa uburyo bagirirwa nabi, ndetse n’ubu amakuru ahari akaba agaragaza ko Leta y’u Rwanda itishimiye itangazamakuru rikorerwa mu buhungiro nk’uko Umuvugizi w’Ingabo Lt Col Jill Rutaremara amaze iminsi abivugiye kuri radiyo ya BBC Gahuzamiryango, avuga ko ibyo binyamakuru bikorana n’abatavuga rumwe na Leta.
Mu gihe kitarambiranye bakimara gufunga ibyo binyamakuru byigenga twavuze haruguru, bahise bafunga ikinyamakuru Umurabyo ndetse n’umwanditsi wacyo mukuru Agnes Uwimana Nkusi ahita atabwa muri yombi akaba afungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930, azizwa umwuga we w’itangazamakuru.
Nubwo Minisitiri Musoni anenga kandi ahinyura umuryango uharanira uburenganzira bw’itangazamakuru( RSF) , avuga ko atari umuryango wakwizerwa mu kunenga u Rwanda no kuwushyira kuri uwo mwanya wa nyuma, ariko abantu benshi bemeza ko mu Rwanda uburenganzira bw’itangazamakuru butaharangwa na busa ; kuko ibikorwa byaho bigaragaza ko inzira ikiri ndende cyane, usibye na RSF, n’ibindi bihugu by’amahanga birabivuga.
Amahanga kandi yemeza ko uburenganzira bw’itangazamakuru n’ubwisanzure muri politiki ntabwo, kandi nta bwo ubwisanzure muri Politiki bwabangamirwa, ubw’itangazamakuru bugihagaze, cyane ko amajwi yose ashobora kunenga ubutegetsi bwa Kagame yafunzwe, ingero ni nyishi n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kagame bafungwa abandi bakicwa buri munsi.
Charles I.