Ibyo mu Rwanda ni urwenya, ariko ruteye agahinda:Ingoma ya kagame ikomeje kwibyaramo amahari!
[Ndlr:Amakuru yavuzwe mu minsi ishize ni uko Karenzi Karake yizewe cyane n'abazungu bifuza kumusimbuza Kagame Paul,akaba ariyo mpamvu ubutegetsi bw'i Kigali bushaka kumugira ikigarasha Gicitse kugera n'aho bwanga kumutabara mu gihe cyo gushyingura umubyeyi we! Mukantaganzwa nawe bizwi ko yesheje umuhigo mugufunga abahutu miliyoni 2 mu gikorwa cyiswe Gacaca kandi akaba yaratunganyije neza icyo kiraka , yagombye kubyubahirwa n'ubu butegetsi we n'umuryango we, ariko ntibyamubujije gushyingura nyirabukwe wenyine umugabo we yahejejwe ishyanga! Ibi se nabyo tubyite ibyahanuwe ko abiyicaje ku ngoma bazasubiranamo?]
Ambassadeur Kayumba yashyinguye nyina wenyine ava mu ilimbi ayabangira ingata. Mutsindashyaka mu kwezi gushize yatinye kuva mu rugendo ngo aze guherekeza nyina umubyara. Yahambwe n'abaturage bake cyane. None na General Karenzi yabuze uwamutabara ngo bamufashe guherekeza umukecuru we."
Ya gouvernement y'ubumwe nibi byo kudatabarana yigisha?
Mutsindashyaka ibye byaje kurangira bite? Nyuma yicyo gihe yaje kubona akanya ko kujyana indabo kumva ya nyina? Na IBUKA ntabantu yohereje benshi ngo bashyingure nyirabukwe wa Domitila?
Général Karenzi we se afite kibazo ki? Kuki adatabarwa kandi afite abasirikare benshi ayobora(yayoboye)? Ibyo mu Rwanda ni urwenya, ariko ruteye agahinda.
Augustin Bizirema (DHR)