Afurika irabura demokarasi gusa naho ibindi irabifite !"François Hollande"
Perezida w’Ubufaransa, François Hollande, guhera ejo ku wa gatandatu, ategerejwe i Kinshasa mu nama ya 14 y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa. N’ubwo iyi nama ariyo izaba igize gahunda y’uruzinduko rwe muri Kongo, Perezida w’Ubufaransa azanahura na Etienne Tshisekedi, uherutse guhangana na perezida Joseph Kabila mu matora y’umukuru w’igihugu, amatora yabaye mu ukuboza 2011, akarangwamo uburiganya bwinshi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo mu kwitegura uru ruzinduko, François Hollande yatangaje ko «azakora uko ashoboye akubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu bya Afurika, ko ariko na none atekereza ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bo kuri uyu mugabane, akenshi baba bashaka kuzana demukarasi, batabinyujije mu mvururu, demokarasi inyuze mu matora nk’ahandi hose ku isi».
Muri icyo kiganiro, François Hollande yanavuze ko afite ubushake bwo gukorana n’abayobozi ba Afurika bifuza ko mu bihugu byabo habaho demokarasi ishingiye ku ruhererekane rw’ubutegetsi, ari na byo biherutse kuba mu gihugu cya Sénégal, yasuye uyu munsi, mbere y’uko yerekeza i Kinshasa.
Bwana François Hollande yanavuze ko igihugu cya Kongo, kizaberamo inama ya «Francophonie» ejo, cyatewe, imipaka yacyo ikaba yaravogerewe mu gihe gishize, ko ibi bibazo yiteguye kuzabivuganaho na mugenzi we Perezida Kabila, mu gushakisha umuti wabyo.
Muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, hagaragajwe ko igihugu cy’u Rwanda gitoza, kikanaha intwaro inyeshyamba za M23, zigiye kumara umwaka zishoje imirwano mu burasirazuba bwa Kongo, aho abana, abagore, bafatwa ku ngufu, abarokotse imirwano bagakwira imishwaro mu bihugu by’abaturanyi ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Amiel Nkuliza, Sweden.