IBUKA DEGAGE : RUSESABAGINA akwiye umudari !(leprophete.fr)
Rusesabagina ni Intwari, Kagame ni umwicanyi: Ukuri ntigukura ukundi !
Umukuru wa IBUKA Jean Pierre Dusingizemungu aherutse gufata ijambo asa n'uhagarariye Indashima zibabajwe n'uko Nyakubahwa Paul Rusesabagina agiye guhabwa igikombe cy'umuntu waharaniye amahoro mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Impamvu IBUKA itanga ngo zikwiye kubuza Rusesabagina guhabwa igihembo n' Umuryango “Lantos foundation for Human Rights and Justice” wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziteye agahinda kuko zerekana ishusho nyakuri y'Umuryango IBUKA : uyu muryango wasezeye kera ku nshingano wari warahawe n'abawushinze zo kurengera inyungu no kuvuganira Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi! Biragaragarira buri wese ko uwo muryango usigaye warahindutse igikoresho cy'Abahezanguni b'Abatutsi bubakiye ingengabitekerezo yawo ku maguru atatu : ishyari, ikinyoma no kwanga Umuhutu uwo ari we wese kabone n'aho yaba yararanzwe n'ibikobwa byiza nka Paul Rusesabagina ! Niyo mpamvu umuhutu wese ugize akantu keza ageraho IBUKA imera amababa, ikamuhimbira ibyaha, ikamushakira abamushinja, udakuyemo ake karenge akahagwa ! Tumaze gutakaza abenegihugu batabarika muri ubwo buryo ! Ubu se koko iyi mikino mitindi tumazemo imyaka isaga 17, izarangira ryari ? IBUKA nimenye ko ari wo muryango WANGWA n'Abanyarwanda benshi cyane, Occasion niboneka, abitwikiriye IBUKA bagakora amahano bazabiryozwa by'intangarugero !
N'ubwo ngo IBUKA ishaka gufasha Abanyarwanda kutigera bibagirwa ishyano rya jenoside kugira ngo ritazongera kutugwirira , biragaragara ko Umuyobozi wayo JP Dusingizemungu n'uwa AVEGA Agahozo bo banduye ya ndwara yitwa MEMOIRE COURTE ! Badufasha bate KWIBUKA kandi bo bibagirwa vuba cyane !
1.Ukwivuguruza guteye isoni
Guhera kera, tuzi ukuntu ishyirahamwe IBUKA na mushiki waryo AVEGA itahwemye kwamagana Abafaransa no kubashinja ku mugaragaro ko bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ! Ko ubutumwa bwise Operation Turquoise nta kindi bwari bugamije uretse gushyigikira Interahamwe mu mugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi !
None dore bacuritse indimi, uno mwanya bibagiwe ibyo bajyaga birirwa bashinja ubufaransa ! Dore baratinyutse bemeza ko ngo "Muri Hotel des Milles Collines ngo niho hari icyicaro cy’ingabo z’Abafaransa gishinzwe amakuru (French Military Communication Unit) cyari muri etage ya 5, ibi bikaba byaratumaga abicanyi batahavogera kuburyo Rusesabagina atabyitwaza ngo avuge ko hari abo yarokoye"!
Ibi bishatse kuvuga ko Abafaransa barengeye Abatutsi, ibyo IBUKA na AVEGA bahoraga bacuranga byari ibinyoma byambaye ubusa rero !!! Ayi nya !
2.Ngo Rusesabagina yahabwaga amafaranga kugira ngo akunde yakire Abatutsi abahishe muri Mille Collines.
Uku ngo ni ukuri kwa Depite Odetta Nyiramirimo ! None se Nyiramirimo, ntiwatubwira umubare nyawo w' ako kayabo k'akamadolari washyikirije Rusesabagina maze ngo tumenye ko wakijijwe n'amafaranga yawe !!! Ariko muzi kwibagirwa vuba koko ! Nanjye Data umbyara yari afite imitungo irenze iyawe wowe Nyiramirimo ! Iyo aza kugira amahirwe yo kubona uwo ayiha ngo adukirize abacu urupfu ubu simba ndi imfubyi n'umutindi bene aka kageni ! Komereza aho rero Nyiramirimo , komeza ube intagereranywa mu kinyoma no kwihenura, gusa ujye umenya ko nta we uzi uko ejo hazaza hazaba hameze ! Ndabona wa mugani wa Kinyarwanda ukujurijweho ngo "Umukobwa wagashize aryama aheneye iwabo"! Ni uko di, jya mbere! Wibagiwe se ko hari abatanze amafaranga yabo kandi bakarenga bakicwa ? Mwagiye mureka ishyari mwa bantu mwe, ko ibyo ari byo bita ubukunguzi !!Mwashimiye Imana ko muriho mukemera mukabana n'abandi mu mahoro !
3.Rusesabagina arazira iki mu by'ukuri ?
Filimi yitwa Hotel Rwanda igisohoka , abayobozi b'igihugu cy'u Rwanda bose barayishimiye, Rusesabagina afatwa nk'intwari y'igihugu. Nyamara ntihaciye kabiri Rusesabagina atangira gutera ubwoba budasanzwe Perezida Kagame! Ikibazo nyacyo ni uko Rusesabagina yari atangiye kumenyekana cyane ndetse rwose ahinduka uwo bita STAR ! Guhabwa mudari na Perezida wa AmerikaG Bush nibyo byabaye imbarutso yo kumwikanga bitavugwa !Kagame byamuriye mu nda kuko Rusesabagina yari UMUHUTU akagerekaho no kuba AZI NEZA amarorerwa Inkotanyi za Kagame zakoreye Abanyarwanda ! Ndetse uko Rusesabagina yagendaga atanga ibiganiro hirya no hino yaratinyutse agaragaza uko u Rwanda ruyoboye n'Umunyagitugu wishe abantu benshi kandi akaba atarabihanirwa n'ubutabera.
Urwikekwe: Nyakubahwa, ngo ni wowe wicishije Abatutsi ra ?
Muri make Rusesabagina ni we munyarwanda wa mbere wagize ubutwari bwo kuzenguruka igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika yerekana ko Paul Kagame bakomeje gushyigikira ari umwicanyi Kabombo woretse imbaga mu Rwanda no muri Kongo! Kuva icyo gihe , byagaragariye bose ko Rusesabagina ari kugenda aba umwe mu Balideri amahanga ashobora kuzasimbuza umwicanyi Paul Kagame.
Kuva ubwo Paul Kagame yarahize, ngo ntazapfa atisasiye Paul Rusesabagina! Ntako Kagame atagize ngo agirire Rusesabagina nabi ariko byaramunaniye, kugeza ubu !
IBUKA igikoresho cy'umwicanyi ?
None nguwo JP DUSINGIZEMUNGU uyobora IBUKA nawe yitereye mu mata nk'isazi ! Arapfa kuvuga ubusa gusa nta na ka argument na kamwe gafatika afite ? Harya uriya sinumva ngo ni Docteur ra ? Yemwe abadogiteri b'ubu niba bameze nk'uriya Kagame afite aho ahera avuga ngo Injiji ziba mu bize ! Ni ba Dusingizemungu aba yitegereje akabona nta gitekerezo baranganwa, akabatukira ku mutima akabihorera !
Na we se, JP Dusingizemungu agiyeho ariyesura ngo Rusesabagina nibamwime igihembo ! Buriya se arabona ko biriya bihangange bigize umuryango “Lantos foundation for Human Rights and Justice” bijya gutanga igihembo bitabanje gukora iperereza ryimbitse?
Harya ngo Rusesabagina akorana na FDLR ntakwiye ishimo ? Ukorana na FDLR kurusha Perezida Kagame ni nde ? Hera ku muyobozi mukuru wa FDLR Paul RWARAKABIJE, ntabwo ari igisonga cya Kagame kandi nyamara twese tuzi ukuntu yoretse imbaga y'Abatutsi ? IBUKA yabikozeho iki ? Ntahembwa ifaranga rye , akarya akaryama, abo yagize imfubyi bariho bararirira mu myotsi ? IBUKA ubivugaho iki ? Hari uwishe Abanyarwanda baruta abo Kagame yishe? IBUKA urakora iki ko utamwambura imidari yose yahawe kandi agihabwa n'ubu maze ngo twemere ko nta mwicanyi ukwiye igihembo!
Wowe Dusingizemungu Kagame nagira vuba akugire IKIGARASHA GICITSE ubundi ufunge umunwa burundu hato utazavuga amahomvu bigakora kuri Kagame ! Umuntu ufite inda nini nk'iyawe, agaharanira kurebwa neza n'umwicanyi , nta nyungu z'Abacitse ku icumu yarengera, ahubwo wowe wivuyemo, genda ujye gukorera mu biro by'umwicanyi Kagame, mufatanye gukomeza kurenganya Abanyarwanda mwahekuye, kurya imfubyi n'abapfakazi....
Umwanzuro
Rudasingwa Theogene (umututsi wari umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi) aherutse kubitangariza isi yose: Kagame ni we wahanuye indege ya Habyarimana maze icyo gikorwa cy'iterabwoba kiba imbarutso ya jenoside !
Niba IBUKA na AVEGA bashinzwe kurengera inyungu z'Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi koko , nibave ku giti dore umuntu : Nibahe Rusesabagina warokoye bamwe muri bo amahoro. Ahubwo ubwo bagize amahirwe yo kumenya neza Nyirabayazana wa jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari Bwana Kagame Paul, nibamugeze imbere y'Ubutabera mu maguru mashya, aryozwe ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda. Ibindi Dusingizemungu n'abambari be birirwamo ni ukurindagira gusa nta kindi!
Tugire amahoro.
Theodore Munyemana, Kibungo.