Kagame ajijisha nkana ngo Afurika igomba kwanga guhora ifashwa !
Nta perezida w´igihugu na kimwe cyo muri afurika warusha ubusabirizi Paul Kagame. Jyewe iyo nitegereje uko ubusabirizi bwe abukora, mbona anarusha ba batwa b´i Burayi bitwa Les Gitans, ubundi ntibarushwa kumenya imitwe yose yo gusabiriza, kugera naho bakodesha abakecuru, impumyi, ibindi bimuga bya ba gitans, noneho ayo abo babonye bakayamburwa n'ababakodesheje! Kagame yazengurutse isi asabiriza yitwaje itsembabwoko (génocide rwandais), aritesha agaciro aho yarihinduye igicuruzwa ( fonds de commerce), muzarebe nta na rimwe ajya yicara hamwe ahora mu ngendo asabiriza, ibiva muri ubwo busabirizi kuko akenshi bivugirwa mu ibanga ntawumenya aho byarengeye, ndetse jyewe ndemeza ko iyo ataza gushwana nabantu bakoranye bamuzi kuva hasi kugera hejuru nka ba Kayumba, Karegeya, Rudasingwa, Gahima,..ntabwo nabiriya byose by´ubujura bwa Kagame nko kugura indege zihenze cyane (hejuru ya 100.000.000 U$) akazigira ize ku giti cye, ntabwo abaturage (le public) bari kuzigera bamenya aho Kagame ashyira amafaranga abona mu busabirizi! Naceceke rero ye kugumya kubeshya ngo arifuza ko abanyafurika batasabiriza! ese ubundi babuzwa niki gusabiriza igihe nutwo igihugu kibonye mu misoro n´ibindi abaperezida nkawe babikubita ku mufuka wabo, we agakabya agura amadege, akararana n´umugore we mu byumba bya hoteli birenze aya Mirenge (20.000U$/nuit), yihemba imishahara idasanzwe iruta niya ba perezida bo mu burayi (union europ.) kandi ayo mafaranga baba bayahayeho imfashanyo igihugu ( twibutse ko yihemba hejuru ya 30.000U$/mois, bivuga 1.000U$/jour samedi et dimanche inclus, mu gihe abanganya niveau nawe ya senior four batanageza kuri 30U$/mois). Abazi umushahara Perezida HABYARAMANA Juvénal yahembwaga, bemeza ko atari agejeje kuri 3.000U$/mu kwezi, bikaba bivuga ko Kagame we yihemba umushahara ukubye inshuro nyinshi cyane umushahara Habyarimana yahembwaga, nyamara umusaruro w´akazi Habyarimana yakoraga ukaba ukubye incuro nyinshi cyane umusaruro w'akazi Kagame akora uretse gutoba igihugu gusa ku buryo uzamusimbura kagame azaba afite akazi kenshi ko kongera gushyira igihugu ku murongo, aho abaturage bazabaho nta bwoba, icyaro kikazamurwa, ( mu gihe agatsiko kayogoje igihugu kazaba katakica ngo kanakize,...). U Rwanda rudafashijwe cyokora wenda twamukira kuko yabura ibyo yiba nayo akoresha asesagura ngo abantu bamuyoboke kugera naho asanga abamuhungiye mu bihugu by'amahanga abasangayo akabasengerera za champagnes zihenze cyane, akabahumisha amayoga n´ibyo kurya ngo bakunde bamukomere amashyi. Afurika yareka gufashwa ari uko ibonye abayobozi bazima, bazi ubwenge banafite ubumenyi, batemera ko za multinationales na ba Mpatsibihugu bagumya kuyiba, badatera intambara hirya no hino zisenya ubukungu buke bw´ibihugu bya afurika, badakunda guhakwa kwa Benemadamu ( aha twibutse ko Kagame ariwe wivugiye ngo abazungu iyo bamusabye gukora ibi nibi arabasubiza ngo "yes Sir", nyamara ari ukubikiza ngo adafatirwa embargo). Abamutegurira discours zirimo ibinyoma agomba kubwira rubanda ni nabo bamwoshya, bakamushuka babizi bya Mpemukendamuke,....nawe akagirango afite abajyanama ( conseillers) beza, nyamara bamara kumuva iruhande bakamuhema bamuseka! Antoine Kanobana |
Publicité
Nta perezida w´igihugu na kimwe cyo muri afurika warusha ubusabirizi Paul Kagame. Jyewe iyo nitegereje uko ubusabirizi bwe abukora, mbona anarusha ba batwa b´i Burayi bitwa Les Gitans, ubundi ntibarushwa kumenya imitwe yose yo gusabiriza, kugera naho bakodesha abakecuru, impumyi, ibindi bimuga bya ba gitans, noneho ayo abo babonye bakayamburwa n'ababakodesheje!