Madame Victoire Ingabire arimo yambika ubusa Kagame na FPR mu mahano bakoreye abanyarwanda !

Urubanza rwa Ingabire aburana na Kagame ariko we uba atahibereye ahubwo ahagarariwe n'abashinjabinyoma be ndetse bagahabwa umugisha n'umusifuzi rukomeje kuburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Kigali ariko abazi kureba neza bamaze kubona uko ikinamico iteye.
Mu gihe Ingabire yahawe cyo kwisobanura kubyo yashinjwe (yahimbiwe) usanga akimara asubizwa inyuma n'umusifuzi (umucamanza) Rulisa Alice kuko usanga atifuza ko Ingabire yakusanya ibitekerezo uko yabiteguye ngo yiregure ku buryo bunoze. Usanga igihe atangiye kwerekana ibimenyetso ku byo yavuze umusifuzi abicamo akamujyana mu bindi kugirango atabona uko atanga ibitekerezo bifite injyana kuko biba byerekana amarorerwa ubutegetsi bwa Kagame bwakoreye abanyarwanda. Aha nkaba nararikira abanyarwanda bari mu gihugu gukurikirana uru rubanza aho rugeze kuko rugaragaza cyane ubwicanyi bwakozwe na Kagame n'izindi nkoramaraso.
Ngarutse ku ikinamico ibera mu rukiko rukuru rwa Kigali, usanga umusifuzi Rulisa Alice yibasira Ingabire aho amwuka inabi amubaza ibibazo bitajyanye n'imiburanishirize ahubwo bijyanye n'imyemerere ye ku giti cye. Aha navuga nk'uburyo ubushinjabinyoma bwakoresheje mu kumushinja bwari ukugaragaza icyaha cyakozwe n'ibimenyetso byacyo. Mu kwisobanura na we yagaragazaga icyo bamureze n'ibimenyetso byerekana ko icyaha kitabaye cyangwa byerekana ko icyo bita icyaha ari igitekerezo cya politiki ariko Rulisa ntamuha umwanya wo kwerekana ibyo bitekerezo n'ibyo bimenyetso.
Mu gihe yatangiraga kwisobanura ku cyaha bita ingengabitekerezo ya jenoside ashingiye ku magambo ubushinjacyaha bwamureze ko yavugiye ku Gisozi ko ngo habaye jenoside y'abatutsi na jenoside y'abahutu Rulisa ntiyigeze amuha amahwemo kugeza n'aho nyuma yo kwitabaza video y'iryo jambo bagasanga ataravuze ko habaye jenoside y'abahutu ahubwo ko habaye jenoside y'abatutsi n'itsembatsemba ry'abahutu aribyo byaha byibasiye inyokomuntu, yamubajije we uko abyemera. Ese ikiburanwa hano ni uko Ingabire abyemera cyangwa ni ukwisobanura ku byaha yarezwe?
Umucamanza ariko ntiyanyuzwe kuko yagiye no mu nyandiko Ingabire nk'umunyepolitiki utavugarumwe na Kagame n'ubutegetsi bwe yanditse yiyamiriza ubutegetsi budahana abanyarwanda bose bakoze ibyaha ku rwego rumwe. Aha yatanze urugero ku nyandiko yanditswe muri 2006 ivuga ko habaye jenoside yakozwe n'impande zombi kuva 1990 (genocide commis par les deux bergerants) agasaba Ingabire kubisobanura agatandukanya 1990 na 1996 yavuze ko aribwo hatangiye genocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu igakorwa n'abari ingabo za FPR igakorerwa impunzi muri Congo.
Ingabire yasobanuye anifashishije zimwe muri za rapports zakozwe nka UN Mapping Report ndetse n'izindi zakozwe ntizirangizwe neza ariko nazo zerekanaga ko izari ingabo za FPR zishe abahutu muri Congo bikaba byari bigamije kubarimbura bikaba ari nabyo bituma byitwa genocide ariko ibyaha byakozwe n'izo ngabo mu Rwanda bikaba ari ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu (war crimes and crimes against humanity). Iburanisha rikaba ryasubitswe byumvikanye neza igitekerezo n'ishingiro ryacyo kuri ibi ubutegetsi bwa Kagame bwita ibyaha byo guhakana genocide yakorewe abatutsi nyamara Ingabire we ntaho bigaragara ko yigeze ahakana iyo genocide ko ahubwo yamagana abayikoze ariko akanamagana abakoze ibyaha byo kwica abahutu ndetse akanavuga ko bakwiye kubihanirwa kugirango hacike umuco wo kudahana ndetse n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bushoboke.
Umuntu yavuga byinshi mu byabaye muri uru rubanza ariko icy'ingenzi ni uko Ingabire arimo kugaragaza neza njye nakwita kwambika ubusa ubutegetsi bwa Kagame na FPR kuko arimo gukoresha ibimenyetso bihambaye kandi binaremereye abanyarwanda batari bazi ko binahari nk'aho yavuze amaraporo agera kuri 4 y'Inama y'umuryango w'Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi yerekana ko ingabo zari iza FPR zakoze ibyaha by'ubwicanyi bwibasiye abahutu bikaba bigaragara ko uru rubanza ruzatinda ariko rukagaragaza isura yari yarahishwe imyaka myinshi n'ubwo Rulisa agerageza uko ashoboye ngo ibyo bimenyetso bidashyirwa ku karubanda kuko nyine ari ukwerekana ubwambure bwa FPR. Tukaba twiteze ko tuzerekwa amashusho y'ubwo bwambure kuko ejo hasabwe ko urukiko rwazatanga ibikoresho byo kwerekana amashusho abantu bakaba bakomeje kwibaza ayo mashusho ayo ariyo.
Ikindi twavuga ni uko uru rubanza rukunze gukurikiranwa n'imiryango inyuranye itegamiye kuri leta, abanyamakuru ndetse n'abanyamahanga aho ku munsi w'ejo abahagarariye ibihugu by'Ubwongereza na bamwe mu bo bakorana n'uhagarariye Ubuholandi ndetse n'intumwa y'uhagarariye igihugu cy'Ububiligi mu Rwanda bagaragaye muri uru rukiko bakurikirana urubanza.
Majyambere Juvénal