Paul Kagame arahangayitse kuko abapfumu benshi bamubwiye ko azabona amahoro ari uko ashyinguye perezida Habyarimana Juvénal none yabuze umurambo we !
Inkuru yasohotse mu kinyamakuru igihe.com tariki ya 3.08.2013,yavugaga ko abanyapolitiki bakunda kujya mu bapfumu, gushaka amarozi yo kubafasha gutsinda abanzi, cyangwa se gukundwa n’abaturage.
Ku mafoto agaragara kuri iyo nkuru, hariho nka Sadam Hussein wo muri Irak, Mouamar Kadhafi wa Lybia, Mobutu Sesesko wa Zaïre n’abandi. Nta wamenya impamvu uwanditse iyi nkuru yibagiwe cyangwa yaretse nkana gushyiraho na Paul Kagame n’umugore we, Jeannette Kagame, kubera ko bo bashobora kuba barusha bariya bashyizwe ku nkuru, mu gukoresha abapfumu. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu mugi wa Kigali, yemeza ko abategetsi b’u Rwanda, cyane cyane, umukuru w’igihugu bakoresha cyane abapfumu.
Perezida Paul kagame we yashyizeho n’umwihariko, ashyiraho uwo bita ngo n’umujyanama wihariye, kandi mu by’ukuri n’umuntu ushinzwe gushaka abapfumu bagezweho, kandi bafite ingufu. Uyu mujyanama udasanzwe nta wundi ni Abdul Karim Harelimana.
Abdul Karim Harelimana (ku ifoto) n’umuntu wabaye muri Tanzaniya imyaka myinshi, FPR imaze gufata u Rwanda muri’94 yaratashye nawe ahabwa imyanya mu butegetsi. Mu myanya ikomeye yakozemo twavuga nko kuba yarabaye perefe wa Cyangugu, yabaye ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, none ubu n’umudepite mu ntekoshingamategeko y’umuryango w’uburasirazuba bw’Afrika (EALA). Umwanya wo gutwikira akazi ke nyako kuba umujyanama wihariye wa Paul Kagame.
Kubera ubumenyi afite ku gihugu cya Tanzaniya, Paul Kagame yagiye amwifashisha cyane mu kumushakira abapfumu bakomeye bo muri icyo gihugu, ngo bamubwire icyo yakora kugira ngo abanyarwanda bamukunde, kandi azatsinde FDLR ku buryo budasubirwaho.
Imwe mu nama yamugiriye afatanyije n’abo bapfumu nuko yagombaga gutaburura imva ya perezida wa mbere w’u Rwanda Dominique Mbonyumutwa, amagufa ye bakayahamba bundi bushya. Abapfumu babwiye Paul Kagame ko ingoma ye itazigera iramba, igihe adashoboye gushyingura nibura umwe mu ba perezida bahoze bategeka u Rwanda. Amakuru ava mu bantu bigerera ikambere muri FPR, avuga ko ntako FPR itagize binginga Agatha Habyalimana, umugore wa nyakwigendera Juvenal Habyalimana, ngo azabahe umurambo we bawushyingure, ababera ibamba. Akaba ari nayo mpamvu bamuhoza ku nkeke ngo yakoze jenoside, nyamara siwe bashaka, bashaka umurambo wa Habyalimana.
Baca umugani mu kinyarwanda rero ngo ubuze inda amena umugi, bapfuye gutaburura Mbonyumutwa, nubwo we yari perezida w’agateganyo, barongera baramushyingura, babeshya abaturage ko aho yari ashyinguye hagiye gukorerwa ibikorwa by’iterambere!
Kuva bakora uyu muhango wo gushyingura Mbonyumutwa, ibintu ahubwo byarushijeho kumera nabi. Paul Kagame yashatse ahandi yapfunda umutwe, ahimbahimba gutangiza umubano na Nigeria, kubera ko ambasaderi Joseph Habineza, uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, yari yamubwiye ko abapfumu bo muri Nigeria bakora ibitangaza. Paul Kagame yakozeyo urugendo, abapfumu arabazana, abaha n’akayabo, ariko nabyo byabaye iby’ubusa. Muri iyi minsi bisa naho FPR iri kugenda igana mu nyenga, Padiri Ubald Rugirangonga, usigaye ngo asenga agakora ibitangaza nka yezu, yagiriye inama Jeannette Kagame kuza i Mushaka, muri paruwasi ye akamwereka umuntu wabafasha mu ngorane barimo.
Ninde padiri Ubald Rugirangoga yeretse Jeannette Kagame kuwa 4 Kanama 2013?
Abantu bakomoka i Cyangugu ndetse na bamwe bayegereye, bibuka ko mu myaka ya za ’90 hadutse umudamu witwa Maman Adria, ngo wasengeraga abantu barwaye bagakira, kandi ngo akaba yarabwiraga abamugana uko ubuzima bwabo buri imbere buzaba bumeze. Yari umuntu ukunda abana cyane, ndetse yari yarashinze ikigo cy’imfubyi.
Iki kigo cyaje gukomera cyane, kubera ko cyabonye imfashanyo ya SOS villlage d’Enfants yari ifite Agatha Habyalimana, nk’umuyobozi w’icyubahiro. Maman Adria yabonye iyi nkunga kuva aho Agatha Habyalimana amenyeye ko uyu mubyeyi aragura. Abari baturanye na Adria bibuka ko mu gihe gito hahise hakorwa umuhanda mwiza uva k’umuhanda munini ukagera iwe mu rugo, kandi ko Agatha Habyalimana yaje iwe mu rwego rwo gusura ikigo cya SOS Village d’enfants, ariko icyamugenzaga kwari ukuraguza.
Icyo gihe yaraguzaga kwa Adria, nibwo ubutegetsi bw’umugabo we FPR yari ibugerereye. Na Paul Kagame rero niko bimeze ubu. Amateka koko yisubiramo! Ibyo FPR iri gutekinika mu binyamakuru ngo Jeannette Kagame yari yagiye kwitabira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byatangijwe na padiri Ubald Rugirangonga, muri paruwasi ya Mushaka, n’ibinyoma bisa.
Jeannette Kagame yari yagiye kubaza Maman Adria niba umugabo we azahonoka izi ntambara za Congo ari kwirohamo. Ibyo ari byo byose nta washidikanya ibyo yamubwiye, kubera ko n’Agatha Habyalimana yari yamubwiye ko nta nsinzi. Ese Jeannette Kagame we yaba yaramubwiye agashya? Abagera ikambere nyabuneka muzatubwire!!!
Source:Ngendahayo Damien
Ikazeiwacu.unblog.fr
/http%3A%2F%2Fikazeiwacu.unblog.fr%2Ffiles%2F2013%2F08%2Fje-b4e72.jpg)