I Buruseli abantu barenga magana atatu bigaragambije basaba perezida Kagame ko yafungura madame Victoire Ingabire.

Publié le par veritas

Barasaba perezida Kagame kugabanya Igitugu cye agafungura imfugwa za politiki .

 

Abantu barenga magana atatu, biganjemo abanyarwanda batandukanye, ndetse n’inshuti z’abanyarwanda z’ababiligi, uyu munsi kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bateraniye imbere ya ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, basaba perezida Kagame ko yagabanya igitugu cye, agafungura imfungwa zose za politiki, zifungiye mu Rwanda.

 

By’umwihariko iyo myigaragambyo yasabaga perezida Kagame gufungura madame Victoire Ingabire, imfungwa ya politiki ikomeje gusiragizwa mu nkiko za perezida Kagame, yafunzwe izira ibitekerezo byayo.
Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’abatavuga rumwe na Kagame bo mu ishyaka FDU Inkingi, abo muri RNC, na sosiyete sivile yo mu Bubiligi. Bari bambaye ibitambaro bya rosa, ari cyo kimenyetso cy’umwambaro w’imfungwa zo mu Rwanda, bamagana uburyo perezida Kagame akomeje gukoresha amategeko mu nyungu ze zo kuniga no kwirenza abatavuga rumwe na we, barimo Madame Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, ndetse na Mushayidi Deo.

Uhagarariye RNC mu Bubiligi , Bwana Kazungu atwika Ifoto ya Perezida Kagame!

Nk’uko mubibona, bamwe bahisemo gutwika amafoto ya perezida Kagame yerekanaga ko na we ari umunyabyaha kimwe n’abandi, banasaba ko yafatwa agashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga.

 

Uko imyigaragambyo yagenze


 


Johnson, Brussels(umuvugizi).

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article