Ministri Alain Juppé ahangayikishijwe n'ihonyorwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda.
Souce: Umuvugizi
Hari ku itariki ya 10/11/2011 i Johannesbourg muri Afurika y’Epfo, ubwo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, bwana Alain Juppé, yitabiraga inama yari yateguwe ku bufatanye bw’ikigo cyitwa «South Africa’s Institute of International Affairs» na ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda. Iyo nama ikaba yarigaga icyo yise “New Global Governance”. Minisitiri Alain Juppé yatangarije abari aho ko ahangayikishijwe cyane n’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rikomeje guhabwa intebe mu Rwanda.
Mu nama yari iteraniyemo abanyacyubahiro bagera ku ijana, barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika y’Epfo, abashakashatsi n’abanyamakuru, Minisitiri Alain Juppé yasubije ikibazo cy’umwe mu bayobozi ba RNC bari aho, ubwo yamubazaga ku cyo atekereza ku bibera mu Rwanda muri iki gihe.
Alain Juppé usanzwe utazi kurya iminwa, dore ko anazi byinshi ku mateka y’igihugu cyacu, yahise asubiza ko ikibazo cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda cyakagombye guhangayikisha buri muntu, kandi ko icyo ari n’ikibazo giteye inkeke.
Amagambo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa yakiriwe neza n’abanyacyubahiro batandukanye bari bateraniye muri iyo nama, dore ko bari basanzwe bazi ikibazo cyo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.
Abakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda, bemeza ko aya magambo ya Alain Juppé ari ubutumwa bukomeye ku banyarwanda, ko isi yose ikomeje gukurikiranira hafi akarengane gakomeje kubera mu gihugu cyabo.
Uwera, Afurika y’Epfo.