Rwanda: Dore aho amajyambere ageze:" Abasigajwe inyuma n’amateka bavuye muri nyakatsi baratabaza"
|
Ibikorwa byo kurandura Nyakatsi burundu mu baturage birarimbanyije hamwe na hamwe mu gihugu. Kuri ubu hamwe na hamwe mu gihugu barangije gusenya no kuva mu mazu ya nyakatsi nyamara hari ahakiboneka ibibazo bitandukanye mu baturage bishingiye ku kwimura bamwe mu bari batuye muri nyakatsi kuko usanga hari ababayeho mu buzima budashimishije. Urugero ni nk’abasigajwe inyuma n’amateka (bazwi ku izina ry'abatwa) bo mu kagari ka Busheshi mu murenge wa Ruhashya ho mu karere ka Huye ubu baba mu mazu adahomye hose ndetse atanakinze. Ubwo iyi miryango yavanwaga mu mazu ya nyakatsi yimuriwe mu nzu z’amabati zigera kuri eshatu zubatswe hafi y’aho bari batuye ku bufatanye bwa leta, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage. Bamwe mu bimuriwe muri aya mazu usanga bavuga ko bateye intambwe nziza ugereranyije n’amazu babagamo mbere. Nyamara aba baturage bavuga ko hakiri ibibazo kuko iyo urebye amazu babamo usanga ahomye ibice bimwe na bimwe kandi nta n’imwe ifite urugi. Ubwo umunyamakuru wa Igitondo.com yageraga aho batuye mu kagari ka Busheshi mu murenge wa Ruhashya yahingukiye ku nzu ya Sebuturumba Narcisse, umusaza w’imyaka 85 y’amavuko. Uyu mukambwe yarimo acukura igitaka imbere y’umuryango avuga ko ashaka gukata icyondo cyo guhoma inzu ye kuko ngo umuganda wanze gukomeza kumuhomera. Sebuturumba avuga ko n’ubwo byari byasabwe n’abayobozi b’umurenge abaturage banze kumuhomera kuko ngo iyo baje mu rwego rw’umuganda bahitamo kwiyicarira yanabibabwira bakavuga ngo arabatutse. Ati : « ndababwira nti ‘ese ntimugira amaradiyo ntimwumva uko ahandi umuganda ukorwa, ese ntimwaza ngo muhome n’inkingi imwe’….ngo umva aradututse,ngo syi ntabwo twaje gukoronizwa n’abatwa » Aba baturage kandi baba mu mazu atagira inzugi n’amadirishya kuko « ubuyobozi bw’umurenge bwababwiye ko buzabaha inzugi n’amadirishya ari uko barangije guhoma ». Sebuturumba avuga ko ubu bafite ikibazo kibakomereye cy’imbeho ndetse n’ibikoko byinjira mu nzu uko bishatse kuko haba imiryango ndetse n’amadirishya byose ari ibirangara. Amenshi muri aya mazu afungishwa ibitenge cyangwa imbabari ku babashije kuzibona. Ati :« Iyaba twari dufite akugi imbwa ntizizarinde kuturya; ino hari imbwa zasaze » Si uyu musaza wenyine wugarijwe n’ikibazo cyo kuba mu nzu idakingwa gusa kuko iyo winjiye no mu zindi baturanye naho usanga ari uko.
Umupfakazi witwa siteriya Mukangarambe avuga ko arara ahanganye n’ibikoko ijoro ryose kuko we ikibazo cy’imbeho ngo yagerageje kukirwanya. Uburiri bwe bugizwe ahanini n’ibyatsi, ibitabu by’imyenda n’imisambi bigoye kumenyera amabara bikikijwe n’inzitiramibu bigaragara ko yaba yarahoze ifite ibara ryera kera. Uburiri nabwo ntibusobanutse Mukangarambe avuga ko iyo nzitiramibu imufitiye akamaro we n’uruhinja rwe kuko imukingira imibu ndetse ikanamugabanyiriza imbeho.Uyu mugore avuga ko basinzira bitinze kugira ngo babashe kwirinda ibikoko bishobora kubagirira nabi. Ati : « Turabanza tukarikanura(ijisho) nyuma agatotsi kakwiba ugashiduka bukeye » Kimwe na Sebuturumba, uyu mugore avuga ko mu gihe umuganda udashobora kubahomera bifuza ko ubuyobozi bwabaha inzugi bakaba bakinze bakajya bihomera buhoro buhoro. Mukangarambe ati :« Iyaba bari baduhaye inzugi nta kindi ibisimba bikajya bihera inyuma ubundi twakomeza tukajya dukora byashaka bikagera kuri noheri no ku bunane tugihoma ntacyo ariko dukingiye » «Gutinda gukemura ikibazo» Imiryango yose iba muri aya mazu uko ari atatu usanga imibereho ari imwe muri rusange kuko bose ahanini batunzwe no guca inshuro cyangwa kubumba inkono. Muri rusange bose bemeza ko baramutse babonye inzugi zo kuba bakinze amazu bimukiyemo ataruzura byabafasha kuko ngo bajya bahoma buhoro buhoro n’ubwo iyo urebye usanga byafata igihe kuko uretse inkuta zikikije inzu, izindi nkuta hafi ya zose usanga zidahomye ku buryo iyo uri ahagenewe uruganiriro bitakubuza kwirebera ibibera mu byumba. Ng’aya amazu aba baturage batuyemo ubu Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhashya buvuga ko muri rusange kwimura no gutuza abavuye muri nyakatsi biri kugera ku ndunduro. Bizimana Ruti Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, avuga ko n’ubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe bitarakemurwa bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo muri uyu murenge nabo batabishyiramo imbaraga.
Mu gihe aba baturage bavuga ko umuganda wanga kubafasha kubaka, uyu muyobozi avuga ko hari igihe bituruka kuri bamwe muri bo baba bashoboye kuba bafatanya n’abaturage muri uwo muganda nyamara ngo bagaterera agati mu ryinyo bakabiharira abaje kubaha umuganda bonyine ; bigatuma aba nabo bivumbura. Bizimana avuga ko kuba ubuyobozi bwarababwiye ko bazabona inzugi barangije guhoma ari uburyo bwo kubashishikariza gushyira ingufu mu kurangiza guhoma amazu bubakiwe. Uyu muyobozi yongeraho ko ubu inzugi bagenewe ziri gukorwa kandi zitazarenza igihe kingana n’icyumweru zitabonetse ngo bakingirwe. Gusa ngo ababishoboye muri bo ntibakagombye kurindira ko bakorerwa buri kintu cyose.
Bizimana ati : « Harimo abakobwa harimo inkumi harimo abasore harimo abagabo b’ibikwerere ubona ko bafite imbaraga bashobora kuba bafasha abaturage nabashishikariza nabo kwitabira umurimo kuko harimo imbaraga bafite » Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, we avuga ko aba baturage batarangaranywe ko ahubwo « haba harabayeho gutinda » gukemura ikibazo cyabo. Muzuka avuga ariko ko nta kabuza iki kibazo kigiye gukemuka.
Gilles Ntahobatuye ( Rushyashya). |
/http%3A%2F%2Figitondo.com%2FIMG%2Fjpg%2FMukangarambe_imbere_y_uburiri.jpg)
/http%3A%2F%2Figitondo.com%2FIMG%2Fjpg%2FDSC08854.jpg)
/http%3A%2F%2Figitondo.com%2FIMG%2Fjpg%2FSebuturumba_aryamye.jpg)
/http%3A%2F%2Figitondo.com%2FIMG%2Fjpg%2FDSC08849.jpg)
/http%3A%2F%2Figitondo.com%2FIMG%2Fjpg%2FDSC08856.jpg)
/http%3A%2F%2Figitondo.com%2FIMG%2Fjpg%2Fizindi_ebyiri.jpg)