Gusenya urubuga "UMUHANUZI" sibyo bizavanaho ibibazo urwo rubuga rwavugagaho !
The wind of change…
Inkuru yakomeje kuvugwaho muri iki gihe n'abanyarwanda b'ingeri zinyuranye, si ijyanye n'ivugururwa rya Guvernoma mu Rwanda, ahubwo icyakomeje gutangaza ni uburyo Leta ya Kagame yashoboye gusenya Urubuga rwa Leprophète.fr rwari rumaze iminsi ruvugisha benshi amagambo, bikanavugwa ko leta yari imaze iminsi itanze amafranga atagira ingano ngo isenye icyo gitangazamakuru cyakoreraga kuri Internet, kimwe n'ibindi binyamakuru itifuza!
Nk'uko byari bizwi bihagije, leprophete.fr rwari urubuga rwashinzwe n'abapadiri babiri ba Diyosezi ya Cyangugu baba mu mahanga, aribo Padiri Fortunatus Rudakemwa na Padiri Thomas Nahimana. Leta y'u Rwanda mu kwikoma icyo gitangazamakuru nta nzira itanyuzemo muzo RPF imenyereye iyo ishaka gukora ishyano. Habanje ibyo guharabika abapadiri babiri bashinze leprophete. Ntacyo basize inyuma miri icyo gikorwa kibisha. Abagaragu ba Kagame bo mu nzego zo hejuru barahaguruka, abadepite, abasenateri, abaministri, batangira gukwiza inkuru ziteye isoni, zisebya abapadiri, kugeza no guhimba ibinyoma bijyanye n'ubuzima bwite bw'abantu. Uko kumanuka kugera hasi gutesheje agaciro cyane abiyita ko ari abayobozi, ntacyo byabashije gufata. Impamvu yatumye ntacyo bifata ni iyi: Ntabwo abo bayobozi bigeze bafata umwanya wo kwerekana ko ibitekerezo bivugirwa kuri leprophete bidahuje n'ukuri, ahubwo bibanze mu byo guharabika no kwangisha abaturage abapadiri. Nyuma baje ngirango gukorwa n'ikimwaro, basanze ahubwo abo bapadiri bavugwa bakunzwe cyane n'abakristu kubera imirimo inyuranye kandi iri mu nyungu zabo bakoze mu buzima bwabo bwa gisaserdoti.
Umurimo wo guharabika umaze gufata ubusa, RPF yatangiye étape nshya, ariyo yo gushyira iterabwoba ku bapadiri, ngo bareke kuvuga. Hatangajjwe byinshi bigamije kwereka abantu ko abapadiri ba leprophete ngo baba ari abagiranabi bihishe mu bihugu baherereyemo. Mu minsi y'icyunamo cy'uyu mwaka, ikibazo cy'abapadri ba leprophete cyagejejwe ku wahoze ari ministri w'ububanyi n'amahanga w'igihugu cy'Ubufransa, Bernard Kouchner. Uyu bikaba bizwi ko asanzwe ashyigikira cyane agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda, kubera inyungu akuramo n'ubusambo asanganywe. (Uwashaka kumenya iby'ubusambo bwa Bernard Kouchner, yasoma igitabo cyanditswe na Pierre Pean cyitwa Le monde selon K). Bernard Kouchner yemereye leta ya Kagame ko azakora ibishoboka byose akabuza abo bapadiri kuvuga, kugeza aho atangaje ko ngo yiboneye abapadiri ubwe bari kwica abatutsi muri genocide. Ukibaza niba abo bapadiri avuga ko yabonye bari kwica yaba yari asanzwe abazi, cyangwa se niba hari ikimenyetso ku gahanga cyagaragaza ko ari abapadiri koko!
Iterabwoba rimaze gufata ubusa, kuko nta kimenyetso na kimwe gishobora gushinja abapadiri ba leprophete ubugiranabi, RPF yatangiye indi etape yo guharabika mu itangazamakuru rya leta ba Padiri Rudakemwa na Nahimana. Bari babonye ko ibyo guharabika ku buzima bwite byagayitse cyane mu banyarwanda kandi bikagayisha ubutegetsi bwishoye muri icyo gikorwa giteye isoni. Abanyamakuru ba RPF bakamejeje hose bavuga noneho ko ngo abapadiri bari gutangaza ibitekerezo bya Sederi (CDR), sederi rikaba ishyaka ryavugwagwaho ivanguramoko no kwibasira abatutsi. Aha RPF yari yinyaye mu isunzu, kuko noneho yari yiyemeje kuvuga ku bitekerezo, aho kwibasira abantu. Nyamara nabyo byarayipfanye, kuko mu basoma ibitekerezo byatangirwaga ku rubuga leprophete, nta hantu na hamwe harimo ibitekerezo by'ivanguramoko. Ahubwo havugwaga cyane cyane ku makosa akomeye ubutegetsi buriho ubu bukora, kimwe no kwamagana ubugiranabi Fpr ikorera abaturage. None se kunenga akarengane RPf igirira abantu bizitwe kuba Sederi? Niyo mpamvu abapadiri ba Leprophete bahisemo kwerekana ahubwo uburyo RPF ariyo ikora nka CDR, ndetse ikaba iyitambutse mu bibi.
Nyuma yo kugereranya RPF na CDR, noneho icyama cyahagurutse cyariye karungu, gikoresha iterabwoba ridasanzwe, ndetse abanyamakuru b'inkotanyi bagera aho bemeza ko byose ari ikosa rituruka kuri Kiliziya gatolika, ntibanatinya no gutuka Imana bavuga ngo Yezu yaba ari umuhanuzi w'abagenocideri. Guhera icyo gihe bashyize igitutu gikomeye kuri Kiriziya y'u Rwanda, by'umwihariko kuri Diyosezi ya Cyangugu ngo niyamagane abapadiri bayo, nibirimba ibatange babambwe. Gusa igitangaje, inyandiko zose zaturukaga ku ruhande rwa leta zatangazwaga ku rubuga leprophete, ahubwo bikarushaho kwereka abasomyi ububi bwa RPF, mu gihe batekerezega ko ngo bari kurwanya abapadiri.
Umukino wa leta y'u Rwanda na leprophete wakomeje utyo kuba uw'isega n'umwana w'intama. Mbese nko kuvuga ngo niba utarakoze ibi, ni bene wanyu kandi mwese muhwanyije ubugome mukwiye kuribwa. Mu rwandiko umwepiskopi wa Cyangugu yashyize ahagaragara, Nyiricyubahiro Johani Damaseni Bimenyimana yatangaje inyandiko irimo ubwenge n'ubushishozi. Yirinze gutanga abapadiri be ngo babambwe nk'uko leta yabisabaga, ariko anerekana ku buryo bugaragara ko ibitekerezo bitangwa n'abapadiri bidakwiye kwitirirwa Kiliziya muru rusange, ariko ntiyabura no kwibutsa ko kugaragaza ibitekerezo ushaka kubaka ari uburenganzira bwa buri muntu wese. Mu gihe abanyarwanda basanga ibitekerezo bitambuka ku rubuga leprophete byafashaga ahubwo abantu kuganira ku bibazo bibaremereye ku mutima, byarabonekaga ko urubuga ahubwo rwafashaga mu kubaka umuryango nyarwanda.
Nyuma y'ibyo byose, RPF yabonye ko ubutumwa bwa Musenyeri wa Cyangugu busobanutse, kandi ko ntaho yigeze avuga ko abapadiri be bari mu bikorwa by'ubugiranabi. Ntibyatangaza ko Inkotanyi zashakaga no kubyuriraho ngo bishyire Kiliziya gatolika mu mutego. Iyo Musenyeri acyerekana ko ashyigikiye bigaragara abapadiri be, icyo gihe nta wari gukira umuriro wari kwaka, noneho RPF ikaboneraho umwanya wo gusuka urwango yamanwe rwo kurwanya Kiliziya y'imana.
Ngibyo rero ibya leprophete.fr. Mu gihe gito icyo gitangazamakuru cyari kimaze, cyerekanye byibuze ko abanyarwanda bafite inyota y'ukuri no gukira akarengane kabatsikamiye imyaka ikaba ibaye agahumburi. Abapadiri bashinze urwo rubuga bakoreraga ubushake, nta wabahembaga. Ariko akayabo k'amafranga RPF yamenye mu gusenya urubuga, byerekana aho ikibi kigeze cyibasira umuryango nyarwanda. Ese ayo mafranga ntiyashoboraga gukoreshwa mu bikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro cyane cyane abatishoboye? Ikindi kandi gusenya urubuga leprophete, birarushaho kwambika ubusa leta iri mu Rwanda. Nta gushidikanya ko gusenywa kwa leprophete bishobora kugira ingaruka cyane ku butegetsi, dore ko abapadiri basenyeraho urubuga rwo gutanga ibitekerezo byabo atari abantu b'injiji kandi batabuze gukundwa no kwizerwa n'abaturage. RPF ishobora kuzakoresha tekiniki zayo za shitani kugirango ivane abo bapadiri mu nzira, ariko ntawabura guhamya ko iramutse yibeshye ikageza aho byayihagama!
Umuntu ntiyabura kandi gusaba abanyarwanda baguye mu kantu kubera igikorwa cy'urukozani cya FPR, ko badakwiye kuguma mu kumiro gusa, ahubwo bakwiye kwibaza icyo bakora kugira ngo ibikorwa byo guhohotera abantu by'inkotanyi birangire vuba. Abapadiri batanze urugero ko kudatinya kwamagana ibibi by'ubutegetsi bukandamiza abaturage bihungabanya ubwo butegetsi. Ese noneho abanyarwanda bashyizeho izindi sites byibuze 100 zo kwamagana ubutegetsi bw'igitugu, aho amafranga yo gutanga mu kuzisenya yazaboneka? Na aha buri wese rero kuzirikana ku gikwiye gukorwa.
source:murengerantwari-blog.