Gufatwa usoma imbuga zinenga leta mu Rwanda ni nko gufatwa wumva radiyo Muhabura mu myaka ya za 1990.

Publié le par veritas

internetKuva aho itangazamakuru ryigenga ryo mu Rwanda rihungabaniye,kubera kudakorana  na leta ya FPR rikirukanwa mu gihugu,  ariko rigakomereza gukorera mu buhungiro, cyane ku mbuga ya za internet, leta yafashe ingamba zo guhana umuntu wese isanze asoma itanagazamakuru rinenga leta.

Icyo kibazo  cyo kugenzura abasoma izo mbuga cyatangiriye  cyane mu bigo  by’amashuri n’ahandi haba ikorana buhanga rya internet. Ibyo byatumye mu ishuri rikuru ry’uburezi KIE, hashyirwaho ingamba zihambaye mu gucungira hafi abanyeshuri bose cyangwa se abarimu baba basoma amakuru leta idashaka.

Nubwo bikorwa hose mu gihugu,  ariko muri icyo kigo ho n’agahomeramunwa, buri munyeshuri ushatse kujya  gukoresha imashini irimo internet cyane ko ari ubuntu, agomba kubanza gutanga ikarita y’ishuri ye,  hakaba hari umuntu ugenzura abantu basoma ko ntawe ufungura urubuga runenga  leta, iyo hagize umenyekana ko yasomaga amakuru atavuga leta neza, ikarita ye ijyanwa  mu buyobozi agahamagarwa umunyabyago akahaburira cyangwa se agakanirwa urwo abatavuga rumwe na leta bagenerwa.

Ibyo byafashe intera ikomeye kuburyo  abantu bakora muri iryo huriro risomerwamo, bagomba kuba ari intore yabitojwe neza, ikaba izi kuneka buri muntu wese usoma bene ayo makuru hanyuma kandi ikihutira gutanga raporo ikabatiza ufashwe akazina k“ igipinga.” Si mu bigo bigengwa na leta gusa bikorwaho igenzura, ahubwo no mu izindi internet  Café zo hanze nazo ribamo bene abo bantu bagenda bacunga abasoma itangazamakuru ritifuzwa, cyangwa se bavuga ko ritavuga neza leta bakunze kwita iry’abanzi ba leta.

Ushaka guta igihe asoma igihe!

Aya n’amwe mu magambo abanyeshuri  basigaye bavuga, iyo  bagiye muri iryohuriro ry’isomero rusange rya interneti ya KIE( internet Café), kubera ko babwirwa ko bagomba kujya basoma itangazamakuru rivuga neza leta gusa kandi n’ Igihe kikaba kirimo. Ubusanzwe abanyeshuri ba za Kamenuza n’abantu bakagombye gukora ubushakashakatsi butandukanye,  bagasoma, ndetse bakamenya n’amateka y’igihugu yose batigishijwe ibyo leta yemera gusa, ariko mu Rwanda ho siko bimeze kuko umunyeshuri atozwa gukunda ibyo leta  iriho yemara, utavuga rumwe na leta iriho uwo ni umwanzi, kandi akaba agomba no kuba umwanzi waburi mu nyarwanda wese ngo byitwa ko akunda igihugu.  Nguko uko u Rwanda rukundwa !

Umwe mubo twaganiriye dutegura iyi nkuru,yatubwiye ko ibi ntaho bitandukaniye n’ibyo FPR yavuze ko yarwanyaga,kuko nambere ngo inkuru ndetse n’amateka byaragorekwaga, hakurikijwe ibyo leta yaririho yashakaga ko abaturage bamenya.

FPR mu   ngendo ya MRND mu bihe bya za 1990

Ibihe bisa nta cyo bipfana, abazi amateka y’intambara y’Inkotanyi ndetse n’uburyo abitwaga ibyitso bya FPR byatotezwaga mu Rwanda, basobanukirwa neza aho u Rwanda ruri muri iki gihe. Kubabaga mu Rwanda icyo gihe hagendaga hacungwa umuntu wese ushobora  kuba ari kumva radiyo Muhabura, ndetse n’ucuranga indirimbo za Kayirebwa, Kamariza n’andi bacuranzi  bacyekwagaho gucuranga indimbo zivuga neza Inkotanyi.

Kimwe n’ibyo bihe byahise, umunyarwanda wese ubu usoma ibinyamakuru biri ku mbuga za internet zitavuga rumwe na leta ya FPR,  nawe agenzwa nk’uwa fatwaga yumva radiyo Muhabura cyangwa se uwumvaga izo ndirimbo. Umwe mu bahanga muri politiki, yatubwiye ko u Rwanda ruri ahantu hateye agahinda mu byerecyeye igitugu “… biratangaje kubona abanyarwanda bagihitirwamo amakuru bagomba gusoma muri iki gihe…. Cyane abanyeshuri bitwako bari muri za kaminuza”!

Uwo muhanga akomeza avuga ko ibi bigaragaza igitugu giteye ubwoba,  kivanze n’imyumvire micye y’abagikora, “… igihe turimo ugakina politiki wima abaturage amakuru ngo uribwira  ko uzabasha kuyobora igihugu”! “… iyi n’imikorere y’utegetsi buri mu marembera,…. U Rwanda nicyo gihugu cyanyuma mu Karere ndetse no mu byanyuma ku isi bakora bene aya mahano muri iki kinyajana cy’ikorana- buhanga”.

Charles I.(Inyenyeri)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Mbega ikinyoma!!!! Ninde wababeshye ko ntamuntu wemerewe gusoma ibi bipfu byanyu kuri internet? Cyangwa mutangiye gutahura ko umubare wababisomaga utangiye kugabanuka, kuko ntakintu kizima
mubagezaho.

Icyakubwira Uburyo tubagaya iyo twicaye tuganira kuri ibi mwandika, kuko nta munyarwanda uba murwanda wakwemera guhabwa makuru n’umuntu w’ibereye mubafaransa, kandi we aba areba ibibera mugihugu.
icyababwira Uburyo duca amazi ubu busa mwirirwa mwandika.

Nta muntu rero reta ibuza kubisoma, ahubwo iduhamagarira kubisoma, twarangiza tukabivuguruza kuko ntakindi biba bigamije keretse kudusebereza Igihugu cyacu.

Mugire amahoro!

Répondre
1

Ikintu cyonyine cyatuma revolution itangira ni uko abapoliticians bose bari hanze bazira rimwe namashyaka yabo abayobokebo mugihugu ni 85% niho ndi bafunze umwe ntibafunga bose abandi
bagahaguruka abaturage urubyiruko tukabajya inyuma naho kuvuga ngo revolution mwese muri hanze turayinyotewe ariko tubona twaba aka victoire kuko yari umwe yabaye yarazanye nabandi  bose ubu
biba byararangiye

Répondre
R

GUSOMA IBIRI KU RUBUGA RWA VERITAS SI CYO KIBAZO,KUKO N'UBWO IKINYOMA CYAHAWE  INTEBE ME RWANDA,NTIBIBUZA UKRI KUGARAGARA,UBUZIMA NTIBUBESHYWA.

MUGIRE AMAHORO.

Répondre