Akarengane karacyari kose ku bafungirwa muri mabuso za Polisi y’u Rwanda!!

Publié le par veritas

Source Umuvugizi.com

 

Hashize iminsi dukurikirana ibyerekeranye n’abaturage bazajya bafungirwa muri mabuso ya polisi,ko batazongera kugemurirwa. Aya mabwiriza yamaze gutangwa kandi yatangiye gukurikizwa.


Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, aherutse gutangariza itangazamakuru ko ubu ari uburyo bwo kutavunisha abasigaye hanze, ngo kuko nta ruhare baba bagize mu cyaha cy’ufunzwe. Yanavuze ko abafungwa bagomba kumenyera kudasurwa ngo kuko hari ababoneraho guha ruswa abapolisi, hakoreshejwe ababasura, kugirango babarekure. Ibi bikaba ari ukwirengagiza amahame mpuzamahanga n’u Rwanda rwashyizeho umukono, aho umufungwa aba arengana igihe icyo ari cyo cyose aba atarahamwa n’icyaha, akaba aba anafite uburenganzira bw’ibanze burimo no gusurwa.

 

Ikindi ni uko ibi bigaragaza igitugu kirenze urugero, aho polisi ifata nabi abaturage ishinzwe kurinda, ikabagira ba ruharwa kandi akenshi baba barengana. Uko kubafata nabi kukaba akenshi kuba kugizwe no kubima uburenganzira bwabo bwo gusurwa, dore ko akenshi polisi y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko itanafite ubushobozi bwo guhaza izi mfungwa ku bijyanye n’ibibatunga. Ibi bikaba byarakunze kugaragara cyane muri gereza yayo y’ahitwa i Gikondo, aho abantu banogonorwa n’inzara, abandi bakava muri iyo gereza barwaye indwara zidasobanutse.

 

Ikindi kuba umuvugizi wa polisi atanga ibisobanuro by’uko ibi bigamije gukumira abapolisi babo kugirango be kurya ruswa, bigaragaza ko na polisi ubwayo idafitiye abapolisi bayo icyizere, ko ahubwo aya mabwiriza iherutse gushyiraho agiye kongera guhembera iyo ruswa, dore ko abaturage bazajya bagura uburenganzira bwabo bwo kugirango basurwe n’imiryango yabo.

 

Ibi na none bikaba bibaye mu gihe abaturage bakomeje gushinja polisi ko ihohotera imfungwa, izihatira kurya impungure zivanzemo amasaka, hatitawe ku barwayi. Ibi bintu byateje umwuka mubi mu baturage, bakaba barimo kwinubira ko abantu babo bagiye kujya bagwa mu magereza ya polisi, mu gihe nyamara ufungiwe aho kuri polisi aba akiri umwere iyo ataragezwa imbere y’umucamanza.

 

Abaturage babifashe nk’akarengane gakomeye kuko kubuza abantu gusura ababo ari bumwe mu buryo bwo guhishira ibyaha by’iyicarubozo, bikorwa n’abapolisi, bahatira imfungwa kwemera ibyaha zitakoze.


Ikindi cyatunguye abantu ni uko umukozi w’umuryango urengera uburenganzira bwa muntu (Transparency International), Ingabire M.Immaculee, aherutse gutungura abantu kuri zimwe muri Radio zo mu Rwanda, avuga ko na we yishimiye icyemezo polisi yafatiye imfungwa. Yavuze ko ibi bizatuma abajyaga barekurwa, batazongera kurekurwa, badaciriwe imanza. Avuga ibi, Madame Ingabire yagaragaje ko akorera ubutegetsi aho gukorera abaturage. Yiyibagije ko Leta ihora ivuga ko ikennye, bikaba bitakumvikana ukuntu yabona ubushobozi bwo kugaburira abafungiwe kuri polisi, mu gihe yananiwe kugaburira abo yahejeje mu magereza atandukanye.

Umwe mu bo twavuganye kugirango agire icyo adutangariza ku bivugwa kuri aka karengane katewe n’ayo mabwiriza mashya, yadutangarije ko ikibabaje gusa ari bwa burozi bwa Col Dan Munyuza, noneho bagiye kuboneraho umwanya wo kubugaburira abo bashaka kwikiza, bityo ngo nta bikabyo kandi nta gushidikanya umubare w’abagomba gupfa imfu zidasobanutse mu Rwanda, ugiye kuziyongera.

 

Naho bwana Hakizabera utuye mu karere ka Gasabo, yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko bene ayo mabwiriza ari ingaruka yo kutagira inzego zigenga, aho zose zikorera mu kibaba cy’inzego z’umutekano “Police state”, aho na none yaba itangazamakuru, inteko ishinga amategeko, ubucamanza, guverinoma, izi nzego zose zidashobora kuvuguruza iz’umutekano, kabone n’iyo zaba zibangamiye abaturage zishinzwe kuyobora.

 

Abaturage bakaba bakomeje kwibaza igihe abayobozi b’u Rwanda bazumva ko bagomba kubahiriza uburengazira bwabo kurusha ubw’agatsiko kari ku butegetsi, n’ibyemezo bifatwa bikajyana n’amahame mpunzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ubw’imfungwa.

 

Umwe mu bashinzwe umutekano utarashatse kwivuga amazina, yadutangarije ko ayo mategeko yashyizweho mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso n’amakuru y’akarengane gakomeje gukorerwa abaturage hiryo no hino kuri za sitasiyo za polisi. Ako karengane kakaba kari kamaze iminsi gatangazwa n’itangazamakuru ry’u Rwanda, akenshi riba ryahurujwe n’abavandimwe b’abafunzwe cyangwa barengana, bityo mu rwego rwo kurengera inyungu za Leta iyoboresha abaturage inkota y’itegeko, bagahitamo gushyiraho aya mabwiriza yo kuburizamo amakuru yose ashobora gutangwa n’abavadimwe b’izo mfungwa.


Kimenyi, Kigali 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article