Mugesera mu Rwanda : Inkoni ikubise mukeba jya uyirenza urugo !
Bihibindi ni umwana w'umunyarwanda !
Source : leprophete
Maze iminsi nkurikirana iby'iyoherezwa rya Mugesera mu Rwanda. Navanye mo amasomo akurikira:
1. Ntagahora gahanze
Urebye igihe Mugesera yavugaga iriya discours ashinjwa, ntabwo yigeze atekereza ko ashobora kuzakurikiranwa nyuma y'imyaka 19 yose. Yari ari ku ibere ku butegetsi bwariho, akivugira ibyo ashatse, akavuga uwo ashatse, igihe abishakiye, kandi ntihagire umubaza ibyo avuze. .Hari benshi bibwirako ibyo bavuga, cyangwa bakora bagashyigikirwa n'ingoma ziriho bitazagira iherezo. Nyamara kandi, igihe cyose bifite uwo bibangamiye, bizafata igihe ariko bizahinduka.
Utazi uko zihindura imirishyo, azabaze interahamwe ubwo zagendaga ziririmba ngo "yee tubatsembatsembe"! Cyangwa se azabaze abasirikare bamwe bo muri RPF ko muri 90-98 Kayumba Nyamwasa ( igihe yatsembaga abahutu bo mu Ruhengeri na Gisenyi atababarira impinja n'abakecuru !) , yaba yarigeze atekereza ko azagirwa "ikigarasha gicitse"!
2. Jya uvuga iryo uzasubiramo
Mu ijambo Mugesera yavuze, ibyo aregwa (ibyamushinja) ntabwo birenze iminota 5. Ubu aho ari, ashobora kuba arimo yibaza ati "iyo ntabivuga". Ubu umusabye kubisubiramo, ndahamya ndashidikanya ko atabitinyuka, cyangwa yabishakira ibindi bisobanuro agenekereje.
Muri iyi minsi ishize, tumaze igihe twumva imvugo zimwe zidakwiye abayobozi zivugirwa i Kigali. Ese aho igereranywa rizakorwa ubwo agahanze ubu kazahanguka ntiryazagaragaza ko izo mvugo zisa n'iza Mugesera? Reka tugerageze iryo gereranya:
Ugereranyije imvugo ziri aha hasi , uzurisha kimwe mu bimenyetso bikurikira: =, >,<
Mugesera Kagame
*Inyenzi *Ibigarasha
*Imihirimbiri *Umwanda
*Tuzabasubiza iyo baturutse *Abo twagombaga kurasa twarabarashe
3. Abanyarwanda biratugora kwigira ku mateka
Ukurikiranye uko ibintu byagiye bikurikirana kuva muri 1990, wasanga abanyarwanda benshi tutigira ku mateka:
- Abaturage babwiwe ko kwica abatutsi ari gahunda ya Leta. Ababyitabiriye, aho byabagejeje ntawe utahazi.
- Interahamwe zumvaga ko kwica abatutsi bizarangira nta nkurikizi. Ibi byakurikiwe no kwangara. Izina ryahoze ari ryiza (interahamwe) mu kinyarwanda, rita agaciro burundu, rihabwa indi nyito.
- Gusenyera abaturage ubu byiswe “gahunda ya Leta”. Umunsi ababikora babibajijwe, hazacura iki?
- Kurandura imyaka y’abaturage, ni “gahunda ya Leta”. Umunsi zahinduye imirishyo, hari uzabigenderamo abibazwe.
- Ubu ututse ibipinga, ibigarasha, umwanda, n’abandi nkabo, nta cyaha aba akoze. Umunsi abo twita ibigarasha, umwanda bahawe ingufu, aho ntituzashakishwa uruhindu?
Abwirwa benshi akumvwa na beneyo kandi ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
Aimable Mugenzi,
Kigali