FPR YASHYIZEHO UMUTWE W’ITERABWOBA MU RWANDA:Ibanga rya Lokodifensi no gutera ibisasu muri gahunda ndende ya FPR

Publié le par veritas

Lokodifensi basoje amahugurwa mu kigo cya gisirikari i Gabiro, taliki 4/09/2008

Kuri mwe banyarubuga “Le Prophete”-Umuhanuzi, amahoro n’imigisha!Maze iminsi ngenzura ubwisanzure bw’ uru rubuga rwanyu; narwoherejeho comments 20 zinyuranye, ndetse zishotora ba nyir’urubunga, ngira ngo ndebe ko zihita koko , mbona zirahise mpita niyemeza kubagezaho amakuru n’ibitekerezo maranye iminsi kandi mbona ko byagirira Abanyarwanda benshi akamaro.

Nitwa Jason K., navukiye mu buhungiro i Burundi ariko ndi umunyarwanda. Ndi ingaragu mfite imyaka 39. Aho mu Burundi ni na ho nize amashuri abanza n’ayisumbuye. Nyuma naje kwinjira mu nkotanyi muri 1992. Nabaye mu gisirikari cy’inkotanyi, kugeza tariki ya 2 mutarama 2011, ubwo niyemeje guhunga igihugu kuko nabonaga rungera amajanja. Iyi myaka ine n’igice irangiye nakoraga mu iperereza ry’imbere mu gihugu. Impamvu yanteye guhunga igihugu nameneye amaraso yo ni ndende, nyisobanuye byatinda kandi atari cyo kinzinduye. Nimbona hari icyo yamarira abanyarwanda na yo nzayisobanura. Ubu nandika ndi mu gihugu cy’u Burundi ariko ndaye ndi bwimuke kuko nzi imikorere y’iwacu mu nkotanyi. Sinavuga ibyo ngiye kubagezaho ngo ngume aho nabivugiye, ejo nzaba ndi mu kindi gihugu. Ninizera umutekano nzabaha adress yanjye tuvugane birambuye. Maze gusoma ibyo mwatangaje kuri Minister Joe, nsanze mukunda ukuri no gucukumbura mudatinya, nkizera ko mwafasha abanyarwanda kumenya bihehe baturanye na zo batabizi kandi ejo zizabarya.

Mwihanganire imyandikire yanjye, sinzi gusobekeranya ibitekerezo nk’abahanga, umwuga wanjye ni igisirikari.

Impamvu:

Nzinduwe no guhamya ibyo nzi ku bibazo benshi bibaza muri iki gihe mu ihungabana ry’umutekano wacu abanyarwanda:

1. Ibi bisasu bigiye kutumara biterwa na nde? Aha ndunga mu byatangajwe n’umugabo witwa Jean Baptiste Nzabahimana kuri uru rubuga.

2. Kuki bikozwe muri iki gihe?

3.Bihuriye he n’imigambi n’uburyo tuyobowemo?

4. Ni iki kizakurikiraho?

I.Lokodifensi ni iki?

Kimwe mu biranga ibihugu n’ubutegetsi bwabyo ni inzira zinyurwa mu kurinda no kubungabunga umutekano. Hari ibihuriweho n’ibihugu byose, hakaba na bimwe by’umwihariko. Ibihugu hafi ya byose bigira ingabo, keretse Ubusuwisi, Costa Rica ,Ubuyapani bwo busigaye buzifite. Mu Rwanda natwe dufite ingabo, zibarirwa mu bihumbi 250. Ziri mu byiciro binyuranye. Hari iziri mu bigo, hari izinyayagiye ku misozi aho bakunda kwita kuri (position), hari izinjijwe mu ngabo za Kongo binyuze muri RCD Goma no muri CNDP, hakaba n’iziri muri misiyo ya UN yo kugarukana umutekano mu mahanga, nko muri Darfour. Hejuru y’iyi mibare twakongeraho ibihumbi bisaga 10 by’abapolisi. Ubusanzwe Polisi n’ingabo biranyuranye mu mikorere n’inshingano. Impamvu mu Rwanda n’abapolisi tubabara mu ngabo ni uko ari uko bigennye. Ikimenyetso ni uko buri munsi abantu bavanwa mu ngabo bakinjizwa muri polisi cyangwa bakavanwa muri polisi bagasubira mu ngabo. Urugero rutari kure ni uyu Komiseri Gasana. Mwabonye ko mu nama y’abaministri yateranye tariki 13/3/2011 abasirikari bakuru 7 binjijwe muri Polisi. Iyo na yo ni imikorere yihariye mu Rwanda. Kuri iyi mibare, twakongeraho abitwa ko basezerewe mu ngabo. Na bo baracyari abasirikari kandi mu mikorere biragaragara. Ikimenyetso ni uko muri ziriya position z’abasirikari twavuze haruguru haba hari ushinzwe abavuye ku rugerero, akabakurikirana kandi bagakorana gahunda y’ibikorwa ihoraho. Ubu noneho benshi muri bo bari mu mutwe witwa INKERAGUTABARA uyobowe na Generali Fred IBINGIRA.Icyo bashinzwe ndaza kukigarukaho.

Hejuru y’iyi mibare hari irindi tsinda ry’umutwe witwara gisirikari ari wo LOKODIFENSI (LOCAL DEFENSE FORCES). Kugira ngo wumve iby’uyu mutwe, ni ngombwa kwita ku bintu bikurikira:

1.Lokodifensi si abasirikari, ni abasivili bitwaje imbunda.

2.Lokodifensi ni umutwe utazwi mu itegeko-nshinga, itegeko riwugenga (25/2004 ryo ku wa 19 ugushyingo 2004) n’iyo warisoma inshuro ijana, ikibazo cyo kumenya icyo Lokodifensi ishinzwe ukiburira igisubizo. Iri ni agakingirizo kuko ryanashyizweho uyu mutwe umaze imyaka myinshi ukora.

Bashinzwe gutera ubwoba abaturage no kubashorera n'imbunda !

3.Lokodifensi ni umutwe tutazi umubare w’abawugize ndetse bamwe mu bawugize tukaba tutazi neza n’ubahitamo uwo ari we.

4.Lokodifensi ni umutwe w’abantu bakora badahembwa.

5.Akenshi ni insoresore, zimwe zitagejeje no ku myaka y’ubukure (majorité légale).

6.Lokodifensi ni abantu bafite imbunda kandi bakazirarana iwabo mu ngo.

7.Igihangayikishije kuruta ibindi, ni uko uko FPR igenda icikamo ibice ariko buri gice kigenda cyigarurira bamwe mu ba Local defense kikabahindura abakozi bacyo bo mu ibanga, bikaba binuka intambara.

II. Uburyo Lokodifensi yubatse bimariye iki FPR?

1.Kwongera umubare w’imbunda zihora ku mutwe w’umuturage mu kumugenzura no kumwikiza bibaye ngombwa.

2.Gushyira abana mu gisirikari nta nkomyi. Ubashyize mu gisirikari gisanzwe, amahanga yatera hejuru kuko ubu ni icyaha kibangamiye inyoko muntu. Muri Lokodifensi ho rero nta nkomyi kuko ni abasivili (nyamara bitwara gisirikari).

3.Guca amahanga mu rihumye. Iyo ufite umubare uyu n’uyu w’abasirikari ugomba kubahemba. Ibibagendaho bisohoka mu ngengo y’imari bikajya ahagaragara kugira ngo n’abagutera inkunga babone aho bahera. Hari n’ubwo bakugira inama bati uyu mubare w’abashinzwe umutekano turabona ukabije, gabanya. Lokodifensi rero ni umutwe w’abantu badahembwa. Ibyo bituma amahanga atamenya ibyabo.

4.Lokodifensi ni akarwa katarangwaho amategeko (zone de non droit). Ubu buryo FPR irabukoresha, haba mu bukungu, mu bucamanza n’ahandi.

Mu bucamanza, ako karwa ni Inkiko Gacaca:

*Aho uregwa atagira umwunganira;

*Aho ushinjwa atemerewe guhata ibibazo umushinja, wabikora ukaba “ukomerekeje uwarokotse” bikakubera inyongeracyaha;

*Aho uhatirwa kwirega no kwemera icyaha ukanategekwa kuvuga ko wagikoranye na kanaka agahita ashyirwa ku ngoyi n’ubwo binyuranye n’amategeko y’u Rwanda;

*Aho urubanza rwawe wibwiraga ko rwarangiye nyuma yo kunyura mu nzego zose ziteganyijwe, mu gitondo hakamanuka inteko utazi ngo ivuye i Kigali ikagukatira burundu y’akato....

*Aho umuntu wese udafite icyaha ariko Leta yo ikaba ishaka kumwikiza ashobora gufatwa,akabona abamushinja jenoside, agacirwa urubanza rwo gufungwa imyaka myinshi, ibyo byose bigakorwa  mu gihe kitarenze amasaha ane.

Hari uwaibagiwe ifungwa n'urubanza rw'Umupadiri w'umubiligi Guy Theunis ?

*Aho uhatirwa n’ubutegetsi gushinja umuntu ngo yaraguhemukiye kandi uzi neza ko ahubwo yagufashije kurokoka urupfu cyangwa se ukaba utanamuzi na busa.

Iby’akarwa katarangwaho amategeko FPR ibikoresha mu bukungu.

Utabizi yibuke uko mbere y’amatora yo muri 2003 hashinzwe ibigega binyuranye byo kubitsa amafaranga no gutanga inguzanyo. Ayo mashyirahamwe yose yashinzwe yahawe uruhusa n’inzego zibishinzwe. Amatora arangiye,yose yarafunzwe ngo ntiyujuje ibya ngombwa cyangwa ngo yanyereje umutungo wa rubanda. Imyaka ibaye 7 nta n’umwe uracirwa urubanza kuri icyo cyaha. Abazimirijemo utwabo bazapfa bagitegereje ngo kwishyurwa! Aka kari akarwa katarangwamo amategeko FPR yakoresheje ngo isarure mu baturage amafaranga yo gukoresha amatora kuko abaterankunga bari bisubiyeho banga gushyigikira igitugu cyambaye amatora. Iyo FPR iza kubinyuza mu mabanki asanzwe, byari kuba ikibazo kuko hari n’amahanga afitemo imigabane. Ni yo mpamvu bashatse icyanzu nk’uko bimenyerewe.

5.Lokodifensi ni icyanzu cy'ubwicanyi: Ubusanzwe, iyo ubwicanyi cyangwa ubugizi bwa nabi bukabije bukozwe n’ingabo z’igihugu cyangwa polisi, bishobora kwitwa icyaha kibangamiye inyokomuntu cyangwa jenoside kuko biba byakozwe n’urwego rwa leta. Nta muturage ushobora gutegura no gukora jenoside atabifashijwemo n’inzego za leta. Iyo ubwicanyi bukozwe n’umuturage cyangwa abaturage, byitwa icyaha cyo mu rwego rw’ubugizi bwa nabi busanzwe. Aha ni ho hari ipfundo rya byose. Muri Lokodifensi hari icyanzu gifasha FPR gukora ubugizi bwa nabi ititarukirijeho amaraso. Iyo umulokodifensi arangije akazi ke bamutwara ku Iwawa, cyangwa muri Kongo cyangwa mu mva, ntagira ikarita imuranga, ntagira umukurikirana.

III. Aho lokodifensi ihuriye n’indi mitwe yitwara gisirikari.

Kimwe mu biranga amateka ya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ni uko aho byabereye hose ubutegetsi bwagiye bukoresha imitwe yitwara gisirikari. Tutagiye kure turebe muri Darfour. Umurimo wo kurimbura abaturage Sudani yahisemo kuwushinga umutwe witwara gisirikari w’aba Janjawide. Abazi amateka y’Uburundi muribuka aba Sans Échec.

Ruzibiza yemeza ko Inkotanyi ari zo zatoje Interahamwe ubugome bwo kwica inzirakarenganze!

Ni ko byagenze muri za Colombiya, muri Liberiya, Cadi n’ahandi. Tugarutse iwacu, muribuka ubukana bw’interahamwe. Mu yandi magambo, ushaka kubyumva ku buryo bworoshye, Lokodifensi ni Interahamwe za FPR.

IV. Ihurizo ry’ibisasu na Lokodifensi.

Kugira ngo twumve icyo ibisasu bigamije n’aho bihuriye na Lokodifensi, reka twibukiranye inkurikizi zabyo:

1.Bigitangira guterwa mu myaka ibiri ishize, Leta yatangaje ko izi ababitera, kandi ko bamwe bafashwe. Ntiyabeshye ni byo. Ikibazo ni uko itigeze itubwira abafashwe abo ari bo. Icya kabiri yavuze ko byatewe na ba Général Kayumba. Igitangaje ni uko mu rubanza rwabo iki cyaha kitagaragaye mu byo baregwa. Ababiteye rero koko Leta yari ibazi ariko ntitwari dukeneye kubafata kandi bakoze akazi batumwe na leta ubwayo. Ngiyo impamvu batigeze bagaragara. Aho FPR itangiriye kubona bayikeka nk’uko Jean Baptiste yabyanditse, yashatse abantu ibatoza kwemera ko ari bo babiteye batumwe na FDLR.

2.FPR yateguye iri kinamico ngo yikize abo yikangaga: Kayumba yarahunze, murumuna we Ngabo, ba Generali Muhire na Karenzi barafungwa.

3.FPR yaboneyeho umwanya icira amarenga abayinenga, ibabwira urubategereje: umunyamakuru Rugambage, umunyapolitike Rwisereka,  n’abandi baricwa.

4.Yaboneyeho ifunga abayibangamiye: Victoire Ingabire wa FDU-Inkingi, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, Dewo Mushayidi  n’ababashyigikiye ba hafi.

5.Muri rusange, iterwa ry’ibisasu mu mujyi wa Kigali n’ahandi hanyuranye mu gihugu ryagiriye akamaro FPR kuko ryayifashije gukora ubugizi bwa nabi kandi ikabyitirira abayinenga.

V.Kuki umurimo wo gutera ibisasu FPR yahisemo kuwunyuza muri Lokodifensi?.

1.Kugira ngo ubyumve neza, ni ngombwa kwibutsa ko u Rwanda rufite Polisi kuri buri Murenge, rukagira abasirikari ku misozi yose. Niba tutari mu ntambara, tukaba turi mu mutekano nk’uko FPR ibyigamba, kuki hejuru y’izo ntwaro zose zinyanyagiye mu giturage dukeneye kongeraho Lokodifensi, abasiviri bitwaje intwaro! Ni uko hari imirimo badukorera ku buryo bworoshye. Uburyo rero Lokodifensi iteguye biroroshye kuyinyuzamo abagizi ba nabi. Ni abantu batatanye, banyanyagiye hose, badafite igenzura nk’iryo mu gisirikari na polisi, kandi umubare wabo udasobanutse. Reka ntange urugero.

Mu gisirikari cyangwa mu gipolisi biroroshye kumenya ko kanaka uyu munsi yagiye aha n’aha kuko adashobora kuva aho akorera atabisabiye uruhusa. Muri Lokodifensi, iyo arangije akazi bamushinze nta kandi gasigaye aritahira akajya aho ashaka. Aha rero ni ho FPR, cyangwa bamwe mu bayigize baboneye icyanzu cyo kwikorera imigambi yabo. Kuko ari umutwe utatanye, binjizamo uwo bashatse, aho bashatse n’igihe bashakiye, akugama muri Local defense ariko afite ibindi bamutumye. Aha rero biroroshye gufata uwitwa ngo ari muri Local defense i Byumba ukamutuma gutera igisasu i Butare nyuma y’iminsi ibiri akagaruka. Nta kidasanzwe kiba cyabaye kuko si umukozi ushinzwe kwitaba iperu buri gitondo, aza iyo akenewe.

Numubona hafi yawe, ujye wibaza icyo yatumwe gukora uyu munsi .

2.Kuki abatera ibisasu biboroheye kwihisha muri Lokodifensi? Impamvu ya mbere ni uko bari mu baturage. Ni abasivili. N’ubwo abasirikari banyanyagiye ku misozi, ariko ubabonye batambuka gatatu ku rugo rwawe bigutera amakenga. Naho Lokodifensi ni abaturage mu bandi. Biraboroheye gukurikirana umuntu kandi we ntibimutere kwikanga, kuko bamwe baba ari n’abaturanyi dusanzwe tugendana. Ngiyo impamvu mu bo ibisasu biturikana mutarumvamo umuyobozi w’umurenge, Meya w’akarere, Depite n’abandi. Iyo biba biterwa n’abandi, bahera ku bayobozi. Ufite inyungu muri uriya mugambi ni FPR yirinda gukora ku bayobozi bayikorera, ibisasu ikabitera mu baturage igasubira inyuma igafunga cyangwa ikica abayo idashaka yari igambiriye.

3.Indi mpamvu yatumye uriya mugambi unyuzwa muri Lokodifensi ni isura FPR ishaka kugira mu baturage n’imbere y’amahanga. Irabimenyereye gutuma umuntu agakora amarorerwa, mu minota mike ingabo z’igihugu cyangwa polisi ikaba irahasesekaye. Abaturage babirebera hanze babona ko Leta itabaye vuba na bwangu, n’umurava mwinshi. Icyo batamenya ni uko bamwe muri izo ngabo na Polisi batabara baba bari basanzwe bazi umugambi, baba bari hafi aho bategereje ko wuzuzwa.

4.Impamvu ya nyuma ikomeye ni uko abahanganye, abapingana n’abacungana muri FPR ubwyo bitaboroheye gusibanira mu ngabo cyangwa polisi y’igihugu kuko bigoye kumenya by’ukuri uri ku ruhande uru n’uru, uvugisha ukuri cyagwa unekera ikindi gihande. Muri Local defense, biroroshye kwigarurira uyoboye polisi mu murenge wo mu giturage akagushyirira umukozi wawe muri Lokodifensi y’aho, agahabwa imyitozo ya gisirikare ubundi ukajya umutuma wizeye ko ntawe uzarabukwa. Ikindi gishoboka ni uko FDLR na yo ishobora kumenya iri banga na yo ikinjiza abayo, bagahabwa imyitozo kandi ibanga baribitse ku mutima ndetse bikabaha gukora ntawe ubakeka. Ubu uwo ari we wese ushaka gukora agashya mu Rwanda araharanira guhisha abambari be muri lokodifensi. Ikibabaje ni uko hari abasore binjiye muri uyu mutwe bizeye gukorera igihugu batazi ko hari ababagira agakingirizo babavangamo abicanyi babigize umwuga.

VI. Hazakurikiraho iki?

1.Ibisasu bizakomeza igihe cyose FPR izaba igikeneye kugira abo yikiza, baba abayo irambiwe n’abandi idashaka.

2.Uko bwije n’uko bukeye FPR iragenda icikamo ibice. Ikigoye mu gukorera FPR uyu munsi ni ukumenya iyo ukorera iyo ari yo: Iya Kagame? Iya Kayumba? Iya Polisi Denys? Iya Bazivamo? Iya Rwarakabije na Jérôme? Ni ihurizo.

3.Benshi bizakomeza guhitana ni abaturage b’inzirakarengane.

4.Intambwe izakurikiraho ni ukujya FPR ifata abantu ikabahatira kwemera ko ari bo bateye ibisasu ikabacira urubanza ngo bigaragare ko ikora kandi ifite ubutabera, si imbarirano mwabonye ko byatangiye.

5.Umugambi wo guhisha abicanyi muri Lokodifensi ariko ntugarukira ku gutera akajagari ugamije kwikiza abadashakwa. Umurimo ukomeye abo bicanyi tutazi bateganyirijwe ni uwo kuzarimbura abantu biramutse bibaye ko hari abivumbura bitewe n’uko barambiwe kugaraguzwa agati na FPR. Irateganya ko nka gahunda yo gukona abagabo ibyaye imyivumbagatanyo yakoresha uriya mutwe mu kurimbura imbaga. Bibaye akazi ntibagakora bonyine kuko bamwe bitwa ko basezerewe mu ngabo baba bari hafi.Umutwe witwa INKERAGUTABARA mwumvise ni icyo ushinzwe! Habanza hakaza abademobu n’abo biyita Lokodifensi bakarimarima mu minota mike, ingabo na polisi zikaba zirasesekaye zije guhosha, bikitwa ko baburijemo ubushyamirane hagati y’abaturage, kuko yaba lokodifensi n’abademobu bose ngo ari abasivili nk’abandi.

VII. FPR ikopera he iyi mikorere?

Hamwe mu hantu FPR ivana inganzo ni muri politiki ya APARTHEID yabaye ruvumwa muri Afurika y’Epfo. Abirabura bamaze kwiganzura nyamuke y’abazungu yari yarabakolonije, basanze ibibi byakozwe nibinyuzwa mu nkiko mu buryo bw’imanza zisanzwe bitazigera birangira. Impamvu ni uko ba gashakabuhake bari barakoze uko bashoboye maze amarorerwa akomeye bakayakoresha abandi birabura babakoreraga. Babyita “kumena amaraso utayitarukirije”, kuko uba uhagaze ku ruhande akazi wagashinze abagererwa bawe. Ushaka kumva iri sano hagati ya FPR na Apartheid, yongereho n’iyi politiki itangiye yo gukona abagabo kuko na Apartheid yashyizeho gahunda zo kugira abagore b’abirabura ingumba ku ngufu. Byari ibanga mu bakozi babishinzwe, maze uhingutse kwa muganga wese n’ubwo yaba aje kwivuza ibicurane, mu miti bamwandikiye bakongeramo n’agashinge ko kumugira ingumba. Ni na ho FPR yiganye ibi byo gukenesha abaturage bagasigara nta kindi bibaza uretse aho bari buvane icyo kurya, mbega bakabaho nk’amatungo.

VIII. Kuragirwa nk’amatungo, cyangwa ingaruzwamuheto

Iyi mikorere y’ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko bari kumwe bifatiye Urwanda nk’aho ari Gereza y’abantu b’abicanyi. Mu Rwanda ntawahakana ko abantu bataragiwe nk’amatungo. Ayo matungo afite uburyo bwizwe neza agomba kuragirwamo: babyita uburyo bwo kurinda umutekano.

Abaturage bari gukoreshwa inama hirya mu gashyamba ! Izi mbunda zibahora hejuru kuva muri 1994 !

Ariko nimutekereze ko umunsi uzagera iyo Gereza tugereranya n’Urwanda abanyururu bazanga kuyigumamo, bakanga kuragirwa nk’inyamaswa. Ariko se koko twasobanura dute ukuntu abantu baragirwa na ba Lokodefense, abapolisi, ingabo, inkeragutabara, intore, abademobu, na ba maneko buzuye igihugu cyose...abo bose bashinzwe gukurikirana imyitwarire y’Abenegihugu? Ese ibi twabyita koko umutekano, cyangwa ni uburyo bwo kubuza abo Benegihugu amahoro mu gihugu cyabo? Iyi politike y’Inkotanyi ikomeje kuramba twazanzamuka twarataye umutwe.

IX. Inama nagira abanyumva.

Urupfu ntawe urwirinda, ariko gukenguza bibaho. Niba uhagararanye na Lokodifensi, niba unywera mu kabari usangira na zo, shishoza kuko utazi icyamuzanye n’icyo ashinzwe gukora uyu munsi, cyane cyane ko aba bicanyi binjijwe muri Lokodifensi bitoroshye kubatandukanya n’abandi basanzwe. Ikintu kimwe ushobora guheraho ubakeka ni ingendo za kenshi kandi bateze imodoka bigaragara ko bagiye kure. Baba bagiye gukora ibara cyangwa guhabwa amabwiriza n’ababakoresha bitoroshye kumenya. Kuba kanaka yaba ari mubyara w’umugore wawe ni ho hari umutego, kuko abamutumye bazi ko we utamwishisha. Ku bisigaye Imana iturinde abagizi ba nabi. Niba Imana inkomereje ubugingo, nzicara mbabwire n’ibindi nzi nkeka ko byafasha abantu gukenga no kureba icyakorwa.

Mugire amahoro y’Imana.

( source : leprophete.fr)

Mwaganiraga na Jason K.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

wrong analysis

Répondre
M

Banyarwanda nshuti mukunda urwanda, gusebanya ntabwo ariwo muti. Icyambere mugomba kumenya ko abantu tubaho tugakosa, wowe, jyewe, n'undi.

Amakosa arakosorwa, niyo bitinze ariko birashoboka. Iki gihugu kugirango kibe kimeze nkuko kimeze ubu, hari imbaraga nyinshi, amaraso menshi yamenetse, abantu benshi bitanze, singiye kubigisha
amateka.

Icyo mushaka niki ko mbona mugamije ko dusubira mumuyonga. Nta gihugu kitigeze kibura abahemuka aribo nkabo bahunze kubera impamvu nyinshi zaba iza politiki cyangwa se izabo bwite cyane zihuriye
kukutubahiriza inshingano barahiriye, biyemeje gusa batashoje.

Iyo muhimbarwa ngo, Kagame arasahura umutungo- Ibikorwa by'abanyarwanda bakora amafaranga babikoresha ni wowe uyatanga?

Umwanditsi Charles-ndamutse nfite igikombe cyo guha abantu bize bakanaminuza mu'isebanyabuhanga rihanitse, e wana nakimuha kabisa, kuko aritonda agahimba ikinyoma akagiha intebe noneho akanayobya
abantu kuburyo udasesenguye neza wakemera ibinyoma bye.

Bimwe mu bintu biranga ABAHEZANGUNI

1. ISEBANYABUHANGA N'IGOBEKA MATEKA

Abantu bahitamo kugobeka amateka kugirango bateshe agaciro ibikorwa byiza kandi bo nta n'uruhare bafite mu bintu biba byose. Abo bantu uzababwirwa no guhora banenga ibyabaye, basebya ibyakozwe,
binubira ibigiye gukorwa, batishimira intera igihugu kigezeho.

Banyarwada rero, ibi ntibizabakange pe, nimwe basomyi b'uru rubuga kuko kuva isi yabaho abantu batishimira ubuyobozi ntibabura dore niyo bwaba ari bwiza gute, bishyiramo kubwanga kandi bakumva
bibaguye neza.

Charles n'abambari be bamukoresha niko bameze pe. Nta na kimwe bemera, biragoye gukora ushimisha abantu nkabo batanafite nibura ibyo bo babona byafasha ahubwo bo bigize indorerezi, ingenza,
abagenzuzi, abanenzi, muri make n'abahezanguni b'ubuyobozi bw'urwanda.

Mbese mama aho mubihugu mwirirwa mwandikira munenga, murega, mubeshyera, ndetse musebya urwanda muziko babakunda oooo, waapi kabisa, munsi barambiwe ayo menshi yanyu n'ibinyoma byanyu, aho
muzisanga nimwe muzahamenya. Nta bundi bukungu babatezemo, ahubwo barabakoresha ku nyunguu zabo kuko bishimira amakimbirane ngo babone ibiraka, Urwababyaye musebya se nibarugira umuyonga mwe
n'abavandimwe banyu muzabajyana mumahanga mubaneyo nabo muzerera isi mufite igihugu cyanyu. Quand meme il faut pense beacoup.

Répondre
K

Murengencuro we Wabonye ukuntu abanyarwanda baba baragijwe imbunda se ariko ? niba no gusebya bibaho mwagiye mwiha akabanga! Nawe igihe cyo mwishe abantu za BBC zishakisha abayobozi bicyo gihugu
ngo basobanurire abaturage bakabura ! no kuri uyu mugoroba babashatse ngo basobanure abantu bavugwa bateye ibisasu aho babashyize babuze!!

Mbega leta!! Ni aho zabuze! nihahandi , abaturage barabanga, kandi bazabibereka, muzataka , amahnga abime amatwi kuko ngo urwishigishiye ararusoma!

Répondre
G

Reka sha kubeshya. Local defence bashyindwaho nabaturage iyo batitwaye neza barahanwa nyuma bakirukanwa. Ibyo uvuga byose nibihambano kuko ayo mazina wiyita, niba ibyo uvuga arukuri vuga inomero
yawe yagisirikare?

Abateye grenade baragarajewe munkiko ubwo niba udakurikira vanaho ubujiji bwawe wibeshya abanyarwanda.

Répondre
N

Ariko se banyarwanda reka mbibarize: Muzemeza abanyarwanda ibyo mushaka kungufu? ikindi , murumva amahanga azabumva gute igihe muvuga ko umwanzi w'u rwanda ari umunyarwanda? Nimurahire ko u
Rwanda rutazamera nkabyabindi bajya bavuga ngo usenya urwe umutiza umuhoro! Niba mubona abantu babeshya , nimwandike namwe mubshyuza , mugaragaza uko ukuri kumeze, niba mutabishoboye nimubwire
abayobora bakosore ibyo babanenga! naho ubundi gukomeza muvuga ngo abanzi b'u Rwanda ntabwo ariwo muti. Nimushyire ubwenge ku gihe!

Répondre
M

Kutemera ibyiza bigaragarira buri
wese

Amahanga amaze igihe kitari gito aha ibihembo perezida Kagame kubw’abanyarwanda bose muri rusange, ibyo
bikurikira ibikorwa by’indashyikirwa rugenda rwigezaho.

Umutekano, Imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, kurwanya SIDA, Girinka, umurenge SACCO, gushyigikira
umugore n’umwana w’umukobwa, igihugu gifite isuku, igihugu cy’iteza imbere vuba cyane nyuma y’imyaka 15 gusa kivuye muri Jenoside ndetse n’ibindi muzi ntarondoye.

Ibyakozwe rero ni byinshi n’abanyamahanga barabizi baranabishima, ikibabaje n’abantu b’abanyarwanda
batemera ibigaragarira bose, abo rero sinkibatindaho, bo bafite ikibazo gikomeye cyane kuko n’indashima, intanyurwa ahubwo baba bagamije kugaragaza ko ubuyobozi ntacyo bushoboye, Waaaapi
tunawajuwa. Ntacyo muteze kugeraho kuko abantu bashishikajwe no kwiyubaka mwe muti  ntakintu gikorwa. Shauri zenu. Tugomba kwiyubakira igihugu ubwo
namwe mufite ikindi gihugu muzubaka

Répondre
M

Gushyushya imitwe yabanyarwanda

Gusebya umuyobozi byarananiranye, igisigaye n’ukumvisha abanyarwanda y’uko igihugu  nta mutekano gifite, ngaho za gerenade zitangiye guterwa abaturage, ariko leta yacu nkuko isanzwe ifata iyambere mu gucunga umutekano, abasirikari ndetse na
polisi mu butwari bwinshi, bakajije ubugenzuzi mu mihanda kugirango babashe guhangana n’abariya bagizi ba nabi.

Nyuma ya za gerenade, byagaragaye ko inzego zishinzwe umutekano zabihagurukiye, ndetse n’abafashwe
bakabyiyemerera ko bakorana na FDLR, hagarikiraho ubuhamya bw’uriya muntu wahoze ari umusirikari  wa FDLR buhamya ko Kayumba asigaye akorana n’uriya
mutwe witerabwoba, ndetse nizindi rapport za UN na CPGL zibihamya, ubwo batangiye kuvuga amagambo menshi adafite ukuri kandi agamije kubiba inzangano mubatuye urwanda. Aho kwiga ibyazamura
Urwanda ahubwo baminuje muri poropaganda mbisha yo guhakana Ibyabaye murwanda

Babonye ko ibyo bagambiriye batakibigezeho uko babyifuza, batangiye kumvisha abaturage ko ubuyobozi
Atari bwiza, icyo n’ikinyoma cyambaye ubusa pe! Abanyarwanda tumaze kujijuka ntabgo wahimba inkuru nkiyo idafit’ishingiro ngo hagire umuntu uyiha agaciro. Gusa mukomeze muvugeeeee natwe
dukoreeeee, kuko nta na kimwe muzageraho, kuko intambara murwana ,nta musingi muzima y’ubatseho. Kandi Abanyarwanda bazi icyo bashaka.

Répondre
M

Abanyarwanda baciye umugani ngo:” ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka”. ntakinezeza kurugamba
cyane cyane iyo wavumbuye amayeri y’umwanzi akoresha ashaka kugutinza kugera  kuby’ushaka kugeraho.

Intambara y’amasasu imaze kunanira umwanzi,
strategies  noneho asigaranye n’izi zikurikira:

Gusebya umukuru w’igihugu

Gushyushya imitwe yabanyarwanda

Kutemera ibyiza bigaragarira buriwese

Gusebya umukuru w’igihugu

Ibi byatangiranye n’igihe amatora y’umuyobozi w’igihugu yar’agiye gutangira, ubwo icyo gihe
bari bagambiriye cyane cyane byar’ukwangiza izina rya Perezida Kagame kugirango amahanga yose amubone ko ari umuyobozi ukoresha
igitugu.

Icyambere

Bakoresheje victoire ingabire, aza yiyita umukandida ugiye guhangana na perezida Kagame. Aza azi neza
ko ingengabitekerezo ya jenoside n’ikintu gihanirwa n’amategeko mu Rwanda, maze ku munsi wambere akigera murwanda , yerekeje kurwibutso atajyanywe no kunamira abahashyinguwe, ahubwo agiye
kuhavugira amagambo yuzuye ubushinyaguzi n’ivanguramoko, ngo abahutu nabo bakorewe jenoside igomba kwibukwa kandi bizwi neza kwisi ko genocide yabaye murwanda n’imwe yari igambiriye  kwica abatutsi. Ibyo abikora azi neza ko bizamuviramo gufungwa, kuko urwanda rutakwihanganira kubona umuntu ugarura mubanyarwanda mo umwiryane. Ubwo ubutabera
butangiye kumukurikirana, ngo Kagame arimo ararwanya opposition . arik’ibyo birananirana kuko byari bimaze kugaragara ko uwo mugore yarengereye , akica amategeko.

Icyakabiri

Ikindi cyari gisigaye n’uko bagombaga kwereka isi ko kagame ari umwicanyi. Ubwo muri icyo igihe ingirwa
rapport  irasohoka ivuga ko kagame yishe impunzi muri congo, hakurikiraho  abagizi ba nabi barashe
Kayumba muri Afurika yepfo, kwica abanyamakuru  ndetse n’abandi bantu biyita ko ari abanyepolitiki ariko ibyo byose birabapfana, abanyarwanda bose
hamwe bahagurukira gutora Kagame kuko ibyo byose babonaga ko ntashingiro bifite. Kurwanya Kagame niko kumuha amanota menshi kuko isi iramwemera ariko abajenosideri n’abahezanguni reka daa niba
ruvumwa kuko bashyigikiye ibibi.

Répondre
G

Yego rata Majyambere! Urangije akazi kawe genda kagame aguhembe! Twe turagijwe imbunda tugende twirwarize nawe ubone ako ushyira mu mufuka ntiwishingiye!

Uwapfuye yarihuse kabisa!

Répondre
M

Inyangabirama nazo ngo ziravuze, abanyarwanda bacunga umutekano aho batuye wowe uti abantu barakoreshwa na FPR kuba udafite amakuru y'ibikorerwa murwanda nta burenganzira wakagombye kwiha bwo
kuruvuga nabi ibitabaho. Local defence ntuzayigereranye n'inkarabankaba interahamwe, zonse amaraso y'abatutsi, zikabarya hanyuma zigahunga wapi kabisa, ushatse kuvangira abanyarwanda agafatwa na
Local defence ashyikirizwa inzego z'ubutabera agahanirwa ibyo yakoze.

Bakora akazi kabo neza, aho bari nta bujura buhabera, nta kajagari kahaba, umutekano baraubungabunga neza uko bucya bukira- turabemera pe. Wowe ahubwo niba ufite umugambi wo kuzana amacakubiri,
uzakomeza intambara y'amagambo kandi abanyarwanda barayirenze bashishikajwe no kubona batera imbere, kuko bazi ko abantu nkamwe muvuga ubusa ntacyomuteze kuzabamarira.Bazi ubafasha kwiteza
imbere. turabiyamye pe

Répondre
G

Abanyarwanda twaragowe koko! urabona abo bahungu ukuntu badufatiye imbunda ku gahanga nk'abarinze inyamaswa ziba muri parike!

Uyu mugabo utugejejeho aya makuru ndabona azi ibibera muri uru Rwanda kandi njye ndabona ibitekerezo bye bijyanye n'aba basilikare barimo bagenda banyerera mu gihugu bakajya gukorera igisilikare
hanze ahantu hatazwi! Niba leta ishishoza yagombye kubanza kureba imikorere y'abasilikare bacu niba hatarimo abarakare ku mpamvu zinyuranye maze ikabamburea imiheto yabahaye ! Naho ubundi
wazasanga KAGAME abaye nka Sadate mu Misiri wicaye muri sitade ngo agiye kureba akarasisi k'ingabo ze , zamugera imbere zigahita zimutunga imbunda yazihaye akaba apfuye atyo! Burya ngo umwanzi
ntaba kure!

Répondre