Abatutsi bakoranye na Kagame yabasimbuje no gukorana n´interahamwe naba FDLR

Publié le par veritas

DOC RWANDAPRESS PAGE05 0000000487[1]Banyarubuga,

Iyo wibutse ukuntu Kagame yirukanye gishumba ambasaderi we muri South Africa Kamari,ukitegereza ukuntu uyu Kagame afata abo yise "ibigarasha" nka Nyamwasa bareganwa nawe ngo bafatanyije guhanura indege ya Kinani; Karegeya ngo yatumaga abantu kujya kwica ba Sendashonga na ba Lizinde igihe yari maneko mukuru wa Kagame, ba Rudasingwa wari Ségéral wa FPR 1993-1996 igihe Kagame yapangaga uko azahanura indege ya Perezida Habyarimana n´igihe yicaga impunzi i kibeho muri mata 1995, igihe uyu kagame n´ingabo ze zamaraga abahutu mu ntambara yose (le long de la guerre en) muri 1994, uyu Rudasingwa nyuma akaba directeur de cabinet wa kabutindi  kagame, ukitegereza ibya Gahima wakoreye Kagame amalisiti y´abahutu "bagombaga kwicwa" ( dixit Gerald Gahima kuri Jambonews-interview) igihe yari procureur général, ...byose iyo ubyitegereje wibaza byinshi cyane ku batutsi bakoranye na Kagame icyo bari bamaze kikakuyobera!

General Kagame, Yica Habyarimana na Ntaryamira, aba bagabo bose tuvuze haruguru hamwe n´abandi batutsi nka Kamari,Bihozagara wasubijwe ku isuka ubu akaba yorora ingurube i Bugesera,Patrick Mazimpaka wabaye umuhondamonyi aho acukura amabuye iyo za Bugesera, ...n´abandi benshi ndetse hafi ya bose bakomaga amashyi bikomeye cyane; bimirije imbere abafana babo baririmbaga insinzi bidasanzwe mu gihe Kagame n'ingabo ze yica abahutu urubozo,ngaho za Byumba, za Kigali ville et Kigali-Ngali, Gitarama, Kibeho, za Ruhengeri na Gisenyi amara abaturage ngo ni abacengezi,...Congo n'ahandi bariya bose bari bicariye amabuno yombi ndetse habe no kubumbura umunwa ngo bagire icyo bavuga.

Iyicwa urubozo muri za gereza ndetse n'ahandi aho hose bararuciye bararumira (ahubwo bakwiye kuregwa ubufatanya cyaha n’abagome (complicité avec des criminels)nubwo nubundi muri bo bamwe ari abicanyi (criminels presumes)barezwe mu nkiko mpuzamahanga.

Nibe n'abahutu benshi  bahishe abatutsi kuko iyo batabaho interahamwe zari kubamara muri 1994. Ngaho nimumbwire abatutsi bigeze byibura bavuza n'induru igihe kagame n'ingabo ze bicaga abahutu? uretse ko nabatutsi bahishwe n’abahutu ,batigeze bavugira/batabara abo bahutu babahishe muri za gacaca (armes de destruction massive des HUTU).Ahubwo abo batutsi baberetse aho babera akaga aba aribo barega bwa mbere ibirego by’ibinyoma ngo barabahishe ,hanyuma bakajya kwica abandi batutsi kandi bakaza no kubibabwira!! Mbera akaga!

Reka Kagame abahindukirane abereke ubugome bwe bwo mu kirere.

Ubu yabasimbuje abahoze ari aba FDLR bo kubashinja (ibinyoma!!!) nka ba Jerome Ngendahimana, ba (Rwarapfuye) Rwarakabije, ba Ninja,...ejobundi Kagame yaragaciye anyarukira mu Bubiligi ajya kwikorera interahamwe za kabutindi maze azimanura i Kigali; ngizo za Camarade, za Ngabitsinze,...zaje zisanga izindi nka za Rucagu,... zimwirirwa impande zimwibira amatora ubu zikaba zishinzwe kurwanya "ibigarasha" , "FDLR na FDU ngo n’imitwe y´iterabwoba". Ngabo abo kagame yasimbuje ibyegera byahoraga bibumbye umunwa iyo yicaga abaturage, akica abahutu b´inzirakarenagane, akica abatutsi batazi iyo biva niyo bijya, abo bandi bakoma mu mashyi.

Uhishira umurozi akakumara kubana.

Bizimungu ati: « Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo ». Bati jya muri prison.massacre congo abo bose hari uwavuze ? bose ntibahindutse ibiragi !
None Kagame arabirukana byagishumba, abakubita inshyi igihe ashakiye,arabamenesha uko ashaka,arabahiga bukware ngo abice nabo,....
Oye General Kagame, komereza aho sha. uri umugabo.Ikoranire nizo nterahamwe sha nazo zanyoye amaraso nkawe.

Koko burya uwisenyera umutiza umuhoro kandi ngo uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe.

uwapfuye yarihuse atabonye ukuntu wa mugani wa kinyarwanda uba ukuri ngo "akamasa kazaca inka kazivukamo", none karimo kazidegembya imbere izindi zikarebera gusa ! ni uko nazo bizazigendekera kugeza kagame azimaze !

umusomyi wa veritas : Kanobana Antoine

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ariko se iyo abantu bavuga ubutegetsi bwa kagame bwatowe n'abaturage bumva nta soni bafite? Ni kuriya abayobozi batorwa koko! Niba ariko bimeze kagame nta bantu bamurinyuma! kuko badufashe
kungufu ahandi turatorerwa! Mbonye impamvu koko Sadamu yakuweho nabi none Kadhafi akaba agiye kumukurikira bose baririmba ko abaturage babari inyuma!

Intsinzi nkiyo ntikabe mu Rwanda!

Répondre
M

Abantu nka Kanobana na Gaperu-uretse gucurika ibintu ntahoo n'abahanga cyane, urabona kwitiranya ibintu koko. Mbese keretse uri interahamwe, uwashima ibyo interahamwe zakoze yaba ari muzima,
analyse yanyu irerekera ku kintu kimwe, Paul Kagame, yabaye Perezida atowe n'abaturage wowe waba waramutoye cyangwa se waranze ibyo ntibyakuraho uko abturage bahisemo umuyobozi ukwiye kandi
ubafitiye akamaro.

Umusanzu wo kubaka igihugu n'uwaburiwese kuko nta numwe ubereyehoo gusebya igihugu cye. ese ko hari abagaragaza umusanzu bagashimwa nkamwe ishimwe ryo guharabika, mukanabeshyera urwanda aho byaba
bizabaviramo igikombe nka cya kindi cyumupanga wa zahabu wa INGABIRE, URAFATA UMUNTU UHAKANA JENOSIDE UKAMUHA IGIKOMBE, CYAKORA ABAJENOSIDERI BARACYAHARI PE NARABYEMEYE.

Namwe nimugire courage abajenosideri bandi nibabamenya neza nka Ingabire bazabahembe. Inda mbi uyiha amata ikaruka amaraso. Aho abandi barimo bakora ibintu bibateza imbere mwe murarinagira
mwirirwa mubeshya ibyo  muzi ko bitabaho ngo n'abazungu batazi urwanda nyamara bararuzi uretse ba rukarabankaba bashyigikiye inkozi z'amaraso.

Haba kuzicumbikira bizageraho birangire, kuzigaburira bizageraho birangire, amashuri biga azageraho agire iherezo inyangabirama zizagaragarira buri wese kandi abanyarwanda nta na rimwe
batazayoberwa abantu nkamwe muhindura amateka kunyungu zitafite icyo zimariye abaturarwanda.

Ibikorwa byiza bizajya byivugira hanyuma amagambo yanyu nayo adafite ukuri azajya ahora adahabwa agaciro kugeza aho muzasanga mwarataye igihe. Uwabafasha yabagarura hakiri kare kuko mwaratannye
pe, kandi urwanda ntirurobanura. Vive Rwanda

Répondre