FPR NTIYISHE ABAHUTU GUSA !

Publié le par veritas

Runyinya-et-Cyiza.png
 

 

Nshimishijwe no kubabwira uko mbona imitegekere yo mu Rwanda,ndi mu bantu bahuye n'ingorane mu bihe binyuranye igihugu cyacu cyanyuzemo,cyane cyane kuva mu mwaka wa 1990 ugushyingo inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohoza u Rwanda,umuntu wese bari bazi ko ari umututsi cyangwa bakeka ko ariwe batangiye kumugendaho,bamwe barafungwa bitwa ibyitso by'inyenzi inkotanyi,abandi baricwa baburirwa irengero,benshi twari tuziko inkotanyi zije kutubohora ku ngoyi mbi y'igitugu cyakunze kuranga Habyarimana hamwe n'akazu ke,Nyamara siko byagenze nk'uko amateka ahuje n'ukuri ku byabaye abitwereka.

 


FPR yerekanye ko itari ishishikajwe no gukiza abanyarwanda,kuko ingufu bari bafite n'ibirindiro byabo,byari kubafasha gutabara benshi imivu y'amaraso itaratemba,nk'uko benshi tubizi neza FPR ntiyishe abahutu gusa ahubwo yishe n'abatutsi,iyo urebye neza usanga FPR,INTERAHAMWE,CDR n'abandi bameze batyo bafitanye isano,Genocide yarateguwe,ubihakana n'umushinyaguzi,muri icyo gihe abantu benshi barapfaga,uwahigwaga muri rusange n'umututsi,yahizwe bukware ku buryo atari yemerewe kujya ahagaragara,n'abagerageje kubahisha,babihanangirizaga ko batagomba kujya ahagaragara kugirango batabateza ibibazo,hari nabahutu batari bake baguye muri ibyo bintu,cyane cyane abanze kwifatanya n'izo nkora- maraso zahekuye u Rwanda,hari n'abatutsi bake bijanditse muri ubwo bwicanyi bahekura bagenzi babo,abo ni babandi babaga barabaye abacinyankoro kuri kubutegetsi bwa Habyrimana na MRND(interahamwe) bye,abo barazwi,twabagereranya n'abahutu b'iki gihe bagambanira bagenzi babo,bakabafungisha,abandi bakicwa,kubera gucinya inkoro no guhakirizwa kuri FPR,abo ni babandi bitwa ba nyamujya iyo bigiye,bameze nk'uruvu.

 

FPR yarishe cyane nayo,aho itandukaniye n'interahamwe,n'uko yo bitasakuzaga,yararumaga igahuha,yari ibifitemo ubuhanga bwinshi n'amayeri,yatumizaga abantu mu nama no kubaha ibyo kurya dore ko abantu benshi bari bashonje barasizwe iheruheru kubera intambara na Jenocide,bamara kubarundanya maze si ukubica bakava hasi,igitangaje muri ibyo byose n'ukuntu FPR yishe n'abatutsi benshi bari barasimbutse icumu rya genocide,n'abanyamahanga benshi babigendeyemo. Muri iki FPR igenda ibeshya amahanga ko ibintu bimeze neza mu Rwanda,abaturage bo bagomba kubishima,bakabiha amashyi n'impundu,bakabibyinira ku ngufu,uwanze kugaragara muri ubwo buhake akitwa igipinga cyangwa uhungabanya umudendezo w'igihugu,akaba yabizira cyangwa akaba igicibwa muri sosiyete.Ubutabera bwo bwarapfuye,nako ntibwigeze bubaho,aho abantu bacinya inkoro n'abandi biyumvamo ko ari abana ba cyama(FPR) bafungishaga abantu uko bashatse n'igihe bashakiye kandi bigacamo urengana akarengana,nyuma y'imyaka iri hejuru y'itanu,agafungurwa ngo abaye umwere,nta ndishyi z'akababaro,nta no kumuyagira,ubuzima bugakomeza ,ngurwo urujya n'uruza (o va et viens) ubutegetsi bubi bwa FPR buhoza mu banyarwanda,ubwo butabera bwabonye ingero (cas) nyinshi z'abantu bagiye bafungwa bazira akarengane,ntibufate ingamba ngo byibura hajyeho ibihano ku babeshyera abandi bumaze iki?Ibyo se n'ugufasha abanyarwa kwiyunga,cyangwa ahubwo byarushijeho kuzamba?

 

FPR yitonde kuko ibyo yabibye aribyo izasarura,mbabajwe gusa n'abana b'u Rwanda bazongera bakabigwamo.Ari abahutu cya abatutsi ndetse n'abatwa,bose nta n'umwe wemerewe kwica undi,nta n'ugomba kurengana nkaho we atari umuntu,nta maraso ava,kandi nta bubabare butababaza ngo ni uko uri ubwoko ubu n'ubu.



UMWANZURO

Birakwiye ko twemera kwinjira no kwakira amateka y'igihugu cyacu,Ibintu bivugwe kandi byakirwe mu kuri kwabyo hatabayemo kubeshya cyangwa guhishahisha kubera za politiki,poliki y'ikinyoma ntaho yazatugeza,ibyo nibigerwaho nibwo hazaboneka inzira yoroshye y'ubumwe n'ubwiyumge ibere buri munyarwanda.Abantu bavuga ko Genocide itateguwe,ngo yabaye kubera Habyarimana n'abo bari kumwe barasiwe mu ndege,ibyo n'ikinyoma kidashobora kugira aho kitugeza,abo bameze nka FPR yirirwa ibeshya abantu,kubera inyungu za Politiki yabo yikinyoma,gukomeza kuvuga uko ibintu bitari ukuri hagamijwe kubeshya n'ugushinyagurira abahuye n'ingorane z'urudaca kubera ayo matindi mabi.

Murakoze tukomeza ubutaha. Abanyarwanda bose bagire amahoro.



KIMENYI Clever 
Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> FPR yicaga rubi kurusha interahamwe.Ahantu aho yaciye hose yicaga yewe nabamanitse amaboko bagira bati turi abatutsi bakicwa bavuga abo aribo ariko bakagenda (1).Bahabwe iruhuko ridashira.<br /> Barinkoramaraso ndetse bakayasoma cg bakayanywa(2) batarebye ubwoko igihe batuma nintoranywa cg intore bakigira interahamwe.Aha sinavuga ko interahamwe zishe zarafashijwe bikomeye nintore<br /> zabarusha nubuhanga bwo kwica batojwe na rukaraba nkaba.<br />
Répondre