Wikileaks yagaragaje ko abadepite b'u Rwanda iyo biherereye bavugisha ukuri !
Source : Igihe
Mu kiganiro cy’ibanga yagiranye na Ambasaderi Stuart Symington wahoze ahagarariye Leta Zunze z’Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Rwigema Gonzague, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka UDPR, yamutangarije ko bamwe mu bagize inteko ishinga amatego y’u Rwanda ntacyo bakora. Ibi byashyizwe ahagaragara n’urubuga Wikileaks rumenyereweho gutangaza amabanga y’inzego z’ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiro Wikileaks ivuga ko cyabaye ibanga rikomeye hagati y’abo bagabo bombi, Rwigema yabwiye uyu mudiplomate ko bamwe mu badepite b’u Rwanda badakora nk’uko bikwiye ndetse ngo agereranyije n’u Burundi asanga politiki yabwo ari nziza kurusha iy’u Rwanda.
Wikileaks ikomeza ivuga ko uyu mudepite na n’ubu ukiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda atigeze anezezwa na mba n’ibyo bagenzi be b’abadepite bakora, ashaka uwo abwira aramubura, niko gufata umwanzuro wo kubibwira Ambasaderi Stuart Symington nawe aramwemerera amutega amatwi.
Uru rubuga rutangaza ko muri iki kiganiro cyabaye ku itariki ya 30 Ukuboza 2009, bitatangajwe aho aba bagabo bombi bahuriye ; gusa ngo bari bonyine mu cyumba aho baganiriye ku bintu bitandukanye birimo politiki, ubukungu ndetse n’imibereho myiza.
Nyuma y’iki kiganiro bagiranye, Wikileaks ivuga ko ubutumwa Ambasaderi Symington yohereje i Washington bugaragaza ko Depite Rwigema ngo yamubwiye ibitekerezo byinshi kandi bikarishye kuri Politiki y’u Rwanda, abadepite bagenzi be, abasenateri, ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Agira icyo abwira Ambasaderi Stuart ku badepite bo mu Rwanda, Rwigema Gonzague yagize ati : “Benshi mu badepite 80 bari mu nteko ishinga amategeko ntacyo bakora, nta bunararibonye bafite mu byo bakora ndetse usanga nta bumenyi buhagije bafite”.
Depite Rwigema yakomeje avuga ko zimwe muri komite z’amakomisiyo ari mu nteko ishinga amategeko nk’iy’uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza zikora rimwe na rimwe, mu gihe izindi zikora iminsi yose yagenwe.
Avuga kuri Sena, Depite Rwigema yatangarije Ambasaderi Symington ko bamwe mu basenateri bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ngo uretse kuba basa n’abasheshe akanguhe badakora cyane, ndetse nabo ngo nta bunararibonye bafite, ngo iyo agereranyije n’abadepite asanga abasenateri bagifite urugendo rurerure.
Uretse ku badepite bagenzi be n’abasenateri yavuzeho, Wikileaks itangaza ko kuri Perezida Kagame na Politiki y’u Rwanda muri rusange, Depite Rwigema yavuze ko abona Politiki y’u Burundi iruta iy’u Rwanda ngo kuko abanyepolitiki baho bisanzura kurushaho.
Aha Amasaderi Stuart yagize ati : “Agereranya u Rwanda n’u Burundi, Bwana Rwigema yavuze ko mu Burundi hari amashyaka menshi kandi yose agira uruhare rungana, mu gihe mu Rwanda hatagaragara amashyaka nyayo atavuga rumwe na Leta”.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com kuri telefoni ye igendanwa aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya, Depite Rwigema Gonzague yavuze ko ibi atari byo, ndetse ngo ntazi ahantu byaturutse.
Mu magambo ye bwite yagize ati : “Reka reka rwose, ibyo bintu ntabyo nzi barambeshyera ! N’ikimenyimenyi nta n’umunsi n’umwe nigeze nganira n’uwo Ambasaderi mumbwira”.