FONDATION YA LANTOS IRASUBIZA ABAFITE ISHYARI RY’UKO RUSESABAGINA PAUL AHABWA IGIHEMBO N’UWO MURYANGO !
Katrina Lantos Sweet , Perezida wa Fondation ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa-muntu n’ubutabera muri Fondation Lantos, arasubiza abantu bagaragaje ko batishimiye ko Paul Rusesabagina ahabwa icyo gihembo, aragira ati :
« Abarwanya iki gihembo muri iki gihe, ni abashaka kwanduza izina ryiza ry’uwo Fondation Lantos yatoranyije ko ariwe ugomba kugihabwa uyu mwaka, ariwe Paul RUSESABAGINA. Nyamara abo barwanya ko ahabwa iki gihembo ubu, ntabwo bigeze bahaguruka ngo bamagane Oscar ubwo yasohoraga filmi ya « Hotel Rwanda », yewe ntanubwo bigeze bahaguruka ngo bamagane Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) igihe yahaga Paul Rusesabagina umudari (Medal of Freedom).
Ibyo byo kumwamagana, bitangiye gusa aho Paul RUSESABAGINA atangiriye guhaguruka agaharanira ko mu Rwanda haboneka ukwibohora nyako na demokarasi, bishingiye kukuri, kubwiyunge no kubutabera ; nibwo ibinyoma by’ibicurano byatangiye gutangazwa.
Ikibabaje, nuko abategura ibyo bitero by’ibinyoma baza bashaka kubangamira, gutera ubwoba, ndetse no kwivuna uwariwe wese ushatse kuvuga ibitagenda neza kuri guvernoma y u Rwanda.
Bene iyo myitwarire ntabwo ari umwihariko w’ u Rwanda gusa. Ingoma zigitugu zose niko zikora.
Urugero rwahafi twatanga , ni kubyabaye mu mwaka w’i 2010, aho leta y’ubushinwa yamaganye kuburyo butoroshye igihembo cy’amahoro (Prix Nobel de la Paix) cyahawe umushinwakazi Liu Xiaobo, ndetse igihugu cy’Ubushinwa kikaba cyaragerageje cyane kuburizamo no kubangamira imihango yitangwa ryicyo gihembo. Gusa igikunze kugaragara mubinyoma byibicurano nkibi biba bigamije kurwanya igikorwa nkiki cyo gutanga igihembo ni uko bituma abantu barushaho gusobanukirwa impamvu baba babirwanya !
Nk’umwana w’umucika-cumu, njyewe ubwange, kimwe nabagize ubuyobozi bwa Fondation Lantos, twafashe umwanya uhagije twumva abacitse ku icumu rya jenoside yo mu Rwanda, bashatse ko tuvugana.
Mu gihe benshi cyane muri bo badushimye kucyemezo twafashe cyo guhemba Paul Rusesabagina, hari abandi bagaragaje ko batabyishimiye.Twafashe amasaha atari macye tuvugana n’abo bantu, twandikirana kuri interneti, yewe hari n’abo twabonanye imbonankubone.
Gusa rero uko twarushagaho kuvugana na bamwe muri bo, niko ibitekerezo byabo byarushagaho kudutera ubute, ukabona badashaka kumva ukuri nkaho bafunze mu mutwe (script in place). Bashinja Paul Rusesabagina ko ahakana jenoside, mu gihe mu mibereho ye ya buri munsi usanga agenda avuga amateka ya jenoside yabaye mu Rwanda, ndetse agakora n’ ibishoboka byose ngo arebe ko mu Rwanda haza amahoro n’ubumwe nyakuri.
Bagasakuza bavuga ko Paul Rusesabagina yasabaga amafaranga abahungiye muri iriya hoteli, ibyo Paul Rusesabagina arabyivugira ubwe mu gitabo cye ndetse no muri iriya filme ya Hotel Rwanda ; ni nde utabona ko amafaranga yarakenewe kugirango abashe gutunga abantu barenga 1200 ? ayo yagombaga guhongerera abicanyi babonaga yari kuyakura he ?
Uko bigaragara, ni uko ikibabaza abo barwanya igihembo cya Rusesabagina nta kindi uretse ishyari, ni uko Rusesabagina amaze kuba indashyikirwa muguharanira demokarasi mu Rwanda, hanyuma abanzi b’amahoro na demokarasi bakaba bakora ibyo byo kumusebya ngo bamucecekeshe.
Ntabwo twigeze duteshuka ku ntego ya Fondation ya Lantos, nyamara kuribo ninkaho ariko bigaragara. Ntabwo twigeze dushaka kwivanga mubya politiki haba mu Rwanda cyangwa ahandi, nyamara bamwe ninkaho ariko babibona.
Tujya guhitamo Paul Rusesabagina ngo azahabwe igihembo cya Fondation Lantos, twagendeye kubutwari bwe budasanzwe yagaragaje muri jenocide nyarwanda yabaye mu mwaka w’ 1994, ntabwo twashingiye kumirimo ye aho amaze gushyiriraho Fondation Rusesabagina.
Ibi rero biratuma natwe turushaho gushyigikira byimazeyo icyifuzo cya RUSESBAGINA cyo guhaguruka agaharanira ukwishyira ukizana mu gihugu cye avukamo, kabone ikiguzi cyose byadusaba.
Narangiza mvuga ko mu kurwanya iki gihembo cya genewe Paul Rusesabagina bigaragaza ko leta iriho ubu mu Rwanda idashyigikiye namba ukwishyira ukizana kwa buri muntu. Paul Rusesabagina icyo ashaka ntakindi, nuko igihugu avukamo cyagira demokarasi, amahoro, n’ubutabera nkuko biba hano muri Amerika.
Fondation Lantos yatangije gahunda yo gutanga ibihembo ku ntwari zaharaniye uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kuva mu mwaka w’ 2009. Ibyo bihembo bihabwa abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango yagaragaje ko ari ijwi ry’abatagira kivugira, yaharaniye ubutabera, ukwishyira ukizana na demokarasi ku isi.
Icyo gihembo kandi gitangwa no mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Tom LANTOS, umucikacumu rukumbi w’umuyahudi wabashije gutorwa muri congrés ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kandi agashobora kurwanirira m’ubuzima bwe bwose guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Mubantu bahawe iki gihembo, harimo Nyirubutungane Dalai Lama, ndetse na Nobel Laureate Elie Wiesel. Uyu mwaka wa 2011, icyo gihembo cyagenewe Paul RUSESABAGINA, akazagiherwa i Washington DC, kuwa 16 Ugushyingo.
Katrina Lantos Sweet