Kagame avanze amasaka n’amasakaramentu :Yihimuye k’u Bubirigi!

Publié le par veritas

097-Kagame.pngNk’uko Kagame asanzwe azwiho gufata ibyemezo bihubutse asa n’utera ubwoba , yongeye kubikora ubwo yafungaga konti z’igihugu cy’u Bubiligi mu Rwanda. Yazifunze nta mpamvu, yabikoze mu rwego rwo kwihimura kuri icyo gihugu cyafunze konti z’u Rwanda mu Bubiligi bisabwe n’ubutabera bw’icyo gihugu, kubera ubwambuzi guverinoma y’I Kigali yakoreye umwe mu Banyarwanda bahungiye muri icyo gihugu. Naho konti z’u Bubiligi mu Rwanda zadanangiwe na Kagame usanzwe yica cyangwa agacyiza mu Rwanda .


 

U Bubirigi bufunga konti z’u Rwanda muri icyo gihugu ntaho byari bihuriye na politiki cyangwa na dipolomasi. Ni icyemezo cyafashwe n’ubutabera bushingiye ku bimenyetso simusiga bishinja u Rwanda ko rufitiye umwenda umwe mu baturage barwo babuhungiyemo. None Kagame kubera guhubuka, avanze amasaka n’amasakaramentu mu rwego rwo kwihimura.


Ibintu nk’ibi byo kwihimura no kwishongora ku bihugu by’amahanga , Kagame abizwiho cyane. Kandi akabikora ku bintu biba bitagize aho bihurira, biba byakozwe n’ubutabera bishingiye ku bimenyetso simusiga buba bufite.. Yabikoze bwa mbere ubwo yihenuraga, akanihimura ku bafaransa, ubwo yacaga umubano n’u Bufaransa , agahambiriza ambasade wabwo mu Rwanda mu mwaka wa 2006, biturutse ku mpapuro zo kumuta muri yombi zari zatanzwe n’umucanza wo muri icyo gihugu. Nabwo kandi ni icyibazo cyarebaga ubutabera, nyamara yakoresheje ingufu za politiki zirenze urugero agira ngo iterabwoba rye hari icyo rizahindura ku bintu bireba ubutabera. Nyamara amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, Kagame yatangiye kongera gutega amaboko abafaransa.


Kagame kandi yongeye kwerekana ko azatema ishami ry’igiti yicariye, ubwo na none mu mwaka wa 2010, yihimuye ku gihugu cy’Amerika, ubwo yafungaga umunyamategeko wacyo Peter Erlinder , ahimbiwe ibyaha.

Akarenze umunwa karushya ihamagara. Kagame na guverinoma ye aho gushakisha uko bakishyura umwenda babereyemo umunyarwanda Gaspard Gatera wahungiye mu Bubirigi nyuma yo gushyirwaho iterabwoba, ahubwo akuruye intambara y’ubutita hagati y’ibihugu byombi. Kagame yahisemo kwihimura k’u Bubirigi mu gihe minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubirigi yari yabihanangirije, ibashwishuriza ko ntacyo yakora ku cyibazo cyireba ubutabera.


Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi cyamenye kandi ni uko ubuzima bwahagaze muri Ambasade y’u Rwanda m’u Bubirigi nyuma yo gufungirwa konti zayo bitewe no kuba ba karyamyenda.

Bombori bombori hagati y’u Rwanda na kimwe mu bihugu byo mu muryango w’ibihugu by’I Bulayi birutera inkunga itubutse, ikomeje gufata intera idasanzwe, biturutse kuri Kagame na guverinoma ye banze kuva ku izima kugira ngo bishyure umwenda babereyemo umuturage wahungiye mu Bubirigi.

 


Johnson, Europe (Umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article