Mu rubanza rwa Victoire Ingabire , abashinjabinyoma ntiborohewe! Baratanga ibisubizo bivuguruzanya kubera ko babihimbiwe!

Publié le par veritas

023 IngabireMu gihe urubanza Kagame ahanganyemo na Ingabire i Kigali rwari rumaze icyumweru rusubitswe kugirango abashinjabinyoma bakaba n'abatekinisiye ba Kagame aribo Ruberwa Bonaventure, Mukurarinda Alain na Hitiyaremye Alphonse bafashe abatangabuhamya babo gutekinika ibisubizo ku bibazo babajijwe n'abunganira Mme Victoire Ingabire dore ko banze ko bibazwa imbonankubone kubera gutinya ko bazinyuramo bakavuga ibidahuye n'ibyo bababwiye mu gihe babatekinikaga, uru rubanza rero (ikinamico) rukaba rwongeye gusubukurwa ejo taliki 10 Ugushyingo 2011 ku isaa mbili za mugitondo aho rusanzwe rubera ku rukiko rukuru rwa Kigali.

Nk'uko byakunze kugaragara muri uru rubanza, rwatangijwe n'impaka ndende ku buryo ibibazo bigomba kubazwa, abunganira Ingabire bahabwa amabwiriza bagenderaho ariko kubera kwanga gukomeza guterana amagambo basa n'abacisha make nyamara bazi neza uburyo baza kunyuramo bagafata mpiri abatangabuhamya b'ubushinjabyaha. Mu gutangira umucamanza (wakunze kwitwa umusifuzi n'abakurikirana uru rubanza) Rulisa Alice akaba yasabye ababurana ko bakwiye kugerageza kuvuga iby'ingenzi kugirango urubanza rwihute akaba yavuze ko yifuza ko rwarangirana n'icyumweru gitaha kuko ngo rwahagaritse akandi kazi kandi ngo hari n'abandi banyarwanda bakeneye ubutabera bategereje ko uru rubanza rurangira ngo nabo bagerweho. Ibi abantu bakaba babibonye nk'amabwiriza mashya yahawe ndetse bakaba batatinye no kwemeza ko rwaba rwaramaze no gucibwa akaba ategereje gusa gusoma imyanzuro yarwo. Umucamanza akaba yatanze amabwiriza ko urubanza ruzajye rutangira saa mbili za mugitondo rukarangira saa kumi n'imwe harimo ikiruhuko cya saa sita cy'amasaha 2 usibye kuri uyu wa gatanu aho akazi gakorwa kugeza saa saba z'amanywa.

N'ubwo rwaba rwaramaze gucibwa ariko, ndetse abakurikirana bakabona nta n'amahirwe Ingabire arufitemo bitewe n'imvugo Kagame yagiye yivugira mbere y'uko uyu mutegarugori ukunzwe cyane n'abanyarwanda batari bake mu gihugu (hanze byo simbizi abahari nibo babyivugira) atabwa muri yombi, bitewe kandi n'imyifatire uyu musifuzi Rulisa Alice yakunze kugaragaza muri uru rubanza, mu iburanisha ry'ejo byagaragaye ko abashinja Ingabire bakaba n'abatangabuhamya bacuzwe koko. Mu gihe mu bibazo bya mbere uwitwaga ko yatanganga misiyo muri kariya gatsiko ka bane ariwe Nditurende Tharcisse yavuze ko nta misiyo yari yahaye uwitwa Karuta JMV yo kujya i Kinshasa usibye gusa gukora contact physique na Ingabire. Byahise bigaragara ko uyu mugabo (nako ingirwamugabo) ari umunyabinyoma kuko bitumvikana misiyo ya contact physique icyo ivuze dore konta n'ikindi yongeyeho usibye iyo contact physique.

Mu gihe kandi yari akibazwa ku kibazo cya 13 ho byabaye agahomamunwa: abazwa umubare w'amafaranga bakiriye muri Western Union ndetse n'inshuro bayabonye yatangaje ko atabizi kuko ngo we yarimo yirukanka mu mashyamba arwana atashoboye kuyamenya kandi ngo nta na raporo yabonaga ngo kuko Vital ariwe wari ubishinzwe yagombaga kumuha raporo ariko agafatwa n'abasirikari b'abanyecongo muri operation umoja wetu agahita azanwa mu Rwanda. Umwe mu bunganira Ingabire akaba yaravuze ko bitashoboka ko umuntu witwa ko akuriye ingabo atamara igihe kijya kungana n'umwaka wose atarabona amakuru nk'uko yabyivugiraga ko guhabwa raporo bitashobokaga kubera conditions zo mu ishyamba kandi ko ngo yari atandukanye na Vital cyane kuko ngo we yabaga Tchiwanja naho Vital aba i Goma.

Akiri kuri icyo kibazo yabajijwe icyo ayo mafaranga yakoze ahita atanga lisiti y'ibyaguzwemo byose ntiriwe ndondora. Uwunganira Ingabire Me Ian Edwards yahise amubaza ukuntu yamenye ibyo bikoresho byose byaguzwe kandi yari amaze kuvuga ko nta raporo yigeze abona ndetse ko nta n'uburyo yashoboraga kuyigezwaho kubera conditions zo mu ishyamba aha Nditurende Tharcisse akaba yarahise aceceka!!! Me Edwrards yahise yereka umucamanza n'abari aho bose ko iyi ngirwamugabo ibeshya kuko itazi ibyo ivuga. Aha kandi nababwira ko n'abari bakurikiranye urubanza ndetse n'abacamanza ubwabo bahise bumirwa buri wese agwa mu kantu, abacamanza basigara barebana bumiwe ari nako bongorerana bagaseka, ndetse bakurizamo no guhaguruka baragenda ntacyo bavuze. Ibi bikaba bimenyerewe cyane iyo abunganira Ingabire bagaragaje ukuri bakoresheje ubuhanga buhanitse bubagaragaraho, bamwe bakabona ko iyo bahuye n'ikibazo nk'icyo bahita bahaguruka bose bakagenda, igitekerezo cya benshi kikaba kuvuga ko baba bagiye gusobanura ingorane bahuye nazo bityo ababaha amabwiriza bakababwira uko babyifatamo. Aha hakaba ari naho nahereye nandika inkuru yagiraga iti: ESE UBUCAMANZA BWA KIGALI BWABA BWITEGUYE GUHINDURA IMIKORERE NYUMA Y'AMASOMO BUHABWA MU RUBANZA RWA INGABIRE?

Mu kugaruka rero kw'abacamanza ibintu byahise bihinduka kuko umutekinisiye mukuru (umushinjacyaha) Ruberwa Bonaventure yahise asaba ijambo abwira umucamanza Rulisa ko akwiye kubafasha bagasaba Me Edwards akareka gukomeza kubaza ibibazo kuko ngo byatumye nabo bata amutwe bigatuma batakibasha gukurikira urubanza (nimwiyumvire namwe ngo urubanza Ingabire ategerejemo ubutabera). Impaka zabaye ndende Nditurende Tharcisse agerageza kuvuga ko rwose ubuzima bw'ishyamba butoroha ku buryo umuntu atashobora kubona raporo, ariko Me Edwards yongeye kumubaza uko yaba yaramenye igurwa rya biriya bikoresho avuga ko yavuganaga na Vital kuri telephone. Ngaha aho yongeye kwinyuramo kuko mbere yari yavuze ko nta raporo yaba iyo mu mvugo cg mu nyandiko yigeze abona. Umwunganira yagerageje gusobanura avuga ko Me Edwards adashobora kumva ubuzima bwo mw'ishyamba ko ngo niba yaranabubonye yaba yari muri kajugujugu (helcoptere) ariko umucamanza ku nshuro ya mbere muri uru rubanza avuga ko ibibazo birimo kubazwa ari ibigamije kwerekana ukuri ko bose atari abasirikari ari nacyo gituma nyine ibyo bibazo bibafasha kumva neza no gusobanukirwa.

Umushinjacyaha Ruberwa yagerageje gusaba ko ibyo bibazo byahagarikwa ababajijwe bagasubiza gusa ibyo bateguye ubundi hakakwa ibisobanuro ndetse agerageza no kuvuga bimwe muri ibyo bisobanuro byakakwa n'abunganira Ingabire kuko ibindi ngo bigamije kubacanganyukisha ngo bikaba bigaragara ko bitanubahirije amategeko ngo kuko banze cross-examination none ikaba irimo kubaho, ariko umucamanza wari usanzwe yumvira amabwiriza n'ibyifuzo bya Ruberwa, mu kwiseguru kwinshi avuga ko bidashoboka kuko ngo ikigamijwe ari ukumenya ukuri kandi ko umwanya bagezemo ari uw'abunganira Ingabire ariko nabo abategeka ko bazajya babaza gusa aho batumvise neza kugirango n'urukiko rushobore gukurikirana ibivugwa.

Turaba rero uyu munsi dukomeza gukurikirana iyi kinamico niba umucamanza adahawe amabwiriza mashya dore ko uko bigaragara ibibazo bikomeje kubazwa uko byatangiye byazarangira ziriya ngirwabatangabuhamya b'ubushinjacyaha bivuruguse mu bibazo ndetse  bigaragara ko bashobora no kurangiza bigaragaye ko batari baziranye na Ingabire bo batangiye bemeza ko bahuye na we, nyamara we n'abamwunganira bakaba babihakana ndetse Me Edwards akaba yavuze ko ibibazo bisigaye bizarangira bariya bagabo uko ari bane (niba aribo koko) bagaragaye ko ari ababeshyi, bikabya byarakaje cyane abashinjabinyoma kubona ingirwabatangabuhamya babo bashinjwa n'abunganira Ingabire kuba abanyabinyoma.

Nabibutsa ko ibibazo bireba gusa 2 muri bane: Nditurende Tharcisse na Uwumuremyi Vital ari nabo bagaragara nk'abari ku isonga muri iyi tekiniki. Umwe akaba agomba gusubiza ibibazo 75 undi 76 ariko bishamikiyeho n'ibindi bishobora kubazwa hagamijwe gusobanura neza ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa n'izi ngirwabatangabuhamya. Ibi bikaba ari ko bizakomeza niba umucamanza atisubiyeho ngo yumvire ibyifuzo by'umutekinisiye Ruberwa ugaragaza ko ari we uyoboye uru rubanza.

Ndakomeza mbibakurikiranire uko mbishoboye n'ubwo abashinzwe umutekano kuri uru rukiko baba bashinyitse amenyo bashaka uko batubuza gurukurikirana uru rubanza dore ko hari ngo n'uwarashwe aruvuyemo ataha iwe, ariko sinzacika intege ntabagejejeho uru rubanza kugeza mu isomwa ryarwo niba twese tubaye tugitera akageri.

Inkuru ya Majyambere Juvénal

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

None se urasaba leta gucyaha Ibuka,kandi ariyo iyisaba gukora aya marorerwa yose!

Ahubwo niba muri Ibuka harimo abantu bagifite umutima wa kimuntu,bari bakwiye kwitandukanya nayo.Sinzi ariko niba hari umuntu muzima ubabamo,nabonye bose barahindutse abarishakinyoma na
Mpemukendamuke!!!Harahagazwa!!!

Répondre
D

Gacaca zasebeje igihugu, zituma kijya kurutonde rw'ibihugu bitubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu
kw'isi yose.

Zatobye ubutabera zihohotera abaturage, kuburyo akajagari zateje kuzava mu gihugu hashize imyaka myinshi.

Nizihagarikwe ahubwo vuba nabwangu maze abantu biruhutse, bagire bati: "Sijye wahera haragahera Gacaca".

Jye kugiti cyanjye ariko zari zikwiye no gukurikirwa n'ihagarikwa rya IBUKA, kuko jye mbona ko uwo muryango(cg se iryo
shyaka) riha isura mbi igihugu kivuga ko gifite politiki itarobanura amoko. Politiki y'ubumwe no kwihesha agaciro.

IBUKA ni ishyundu ribi cyane kw'ishyaka riyobora igihugu ariryo FPR.

IBUKA irivanga igakabya, iratobanga inzego z'ubutegetsi nizubutabera, irahembera inzangano mumpande zombi  zabaturarwanda,.... Nibyo koko abantu bazahoramo?

Ibyabaye byarabaye kandi ntibikongere kuba!  buri wese akwiye kubivanamo isomo ryatuma asiga umusanzu wo kubaka u Rwanda rwejo abanyarwanda bazabanamo mu mahoro ntawikanga undi, ntawuvuga
ngo naka uriya yaranyiciye nanjye nzamwicira abe.

Aho niho Leta iriho ubu ikenewe cyane kuko "Zitukwamo nkuru". Niyerekane ko ibyananiye Leta ya Kinani yo ibishoboye!

Jye nuko mbibona.

Répondre
R

Urakoze Majyambere.Kandi uyu mukobwa Kagome akomeje gucuragiza,amaherezo azamwambika ubusa asigare agenda imbunuza muri Kigali!!!Komeza uhatubere muvandimwe kuko uru rugamba urwana utubwira uko
Kagame akomeje kumuhonda kuri rwa "rukuta rwe rw'amategeko" ruruta kure ibyo twirirwa twandika kuri izi mbuga(n'ubwo nabyo atari imfabusa!).

Kagame amenye ko abanyarwanda n'ubwo bicecekeye(kubera gutinya agafuni k'intozo ze) byose barabireba,amahanga arareba,ariko icy'ingenzi Imana ihora ihoze irareba!!!

Kagame,wishe benshi,ariko uyu mukobwa we amaherezo azaguhagama!!!!

Répondre