Iburanishwa mu mizi ry ‘urubanza rw’Umunyapolitki Ingabire Umuhoza Victoire rikomeje kuba agatereranzamba

Publié le par veritas

IngabireByari byitezwe ko kuri uyu wa 5 Nzeri, urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha mu mizi urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ugiye kumara umwaka aba mu gihome. Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi abivuga, imbaga y’abantu yari yaje gukurikirana urwo rubanza yabanje gutungurwa no kumva noneho ubushinjacyaha busaba ko urwo rubanza rwakwimurirwa ku itariki itazwi, bitewe n’ibimenyetso butari bwabona byakuwe mu nzu ya Ingabire mu Buholandi.

Iyi mvugo y’ubushinjacyah yumije abantu bari mu rukiko dore ko kuva Ingabire yatabwa muri yombi mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010, bwakomeje kwemeza bwihagararaho cyane ko bufite ibimenyetso simusiga byose bimushinja ibyaha bumukurikiranyeho. Ndetse no mu bihe bishize ubwo Ingabire yasabaga ko urubanza rwasubikwa ubushinjacyaha bwabanzaga kubyamagana buvuga ko ashaka kurutinza. None nabwo buti ibimenyetso bimwe ntabyo dufite!

Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje, mu gihe urukiko rwari rwagiye kwiherera rusuzuma uko gutakamba k’ubushinjacyaha kwanakuruye impaka z’urudaca zamaze igihe kitari gito , bamwe mu bitabiriye urwo rubanza bavuganaga bongorerana , muziko baba batinya kwerura dore ko urwo rubanza ruba rwitabiriwe na za maneko uruvunganzoka, bibazaga uko imikorere ya ambasade y’u Rwanda mu Buholandi iteye bakurikije igihe ubushinjacyaha bwatangarije ko bwavumbuye ibimenyetso mu nzu ya Ingabire mu Buholandi bizamushinja mu rubanza. Banibajije impamvu ubushinjacyaha na mbere hose butari bwaragaragaje icyo cyibazo bukaba bwacyizamuye uyu munsi. Bamwe bati wabona ishyamba atari ryeru hagati y’u Rwanda n’u Buholandi.

Iryo takamba ry’ubushinjacyaha urukiko rukuru rwaryamaganiye kure. Ariko nanone nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje, havutse ikibazo cy’umusemuzi mu gihe umwe mu bunganira Ingabire ari umwongereza atumva i Kinyarwanda kandi dosiye ye y’umutwaro w’amapaji 2500 iri mu Kinyarwanda, n’urubanza ruzaburanishwa mu Kinyarwanda kandi agomba kumwunganira. Iryo bura ry’umusemuzi niryo ryatumye urukiko rukuru rwimurira urwo rubanza kuwa gatatu w’icyi cyumweru ni ukuvuga ku itariki ya 7 Nzeri. Ikigaragara ariko ni uko iburanishwa ry’uru rubanza ry’uyu munyapolitiki rizatwara igihe kirekire.

Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyari cyaragiye cyibibagezaho, uru rubanza rukomeje guhuruza abantu benshi biganjemo cyane za maneko za Kagame, baba bagenzwa na twinshi bumviriza abitabiriye urwo rubanza, bashakisha amakuru yo kurisha kugira ngo bagaragaze ko bazi gukora .

Muri uru rubanza Ingabire Umuhoza Victoire ashinjwa hamwe n’abagabo bane bahoze mu mutwe wa FDLR. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko bakoreshwa n’ubushinjacyaha mu gucisha Ingabire umutwe. Ibyaha Ingabire aregwa n’ubushinjacyaha nibizaramuka bimuhamye ashobora kuzibera muri gereza iminsi isigaye yose y’ubuzima bwe.

Kyomugisha, Kampala (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

ubwigenge si ubwigomeke
di!

ibyo uriya mugore wigize umwazi wa mahoro
yavugiye ku gisozi ntawe utarabyunvise ashinyagurira abahekuwe na genocide yakorewe abatutsi n’interahamwe yarangiza akaza kubabyina ku mu byimba!

Ubuse n’inde uyobewe ko yateraga fdlr inkunga
ngo ize itsembe n’abarokotse byose byaramenyekanye,ni ahagarare ahubwo areke ibyo kwigizayo iminsi bamukanire urumukwiye.

Répondre
M

Uribeshya, ikinyoma ntigishobora kumara igihe
nk’icyo ukuri kwamara.
Nimumara imyaka 100 mubeshya ukuri nikuza kuzamara imyaka 700. Mutuze rero twubake igihugu cyacu ntabashaka kukirwanya babiba amacakubiri tubahashye.

Répondre
N

Info

PR: n/a

I: 2

L: 6

LD: 117

I:

Répondre
N

Ibyo uyu mugore yakoze bifitiwe ibimenyetso
bizatuma akanirwa urumukwiye ubwibone no gushinyagurira abazize genocide yakorewe abatutsi yifitemo bikamushiramo.

Répondre
U

iyo mbonye abantu birirwa bavuza induru ngo ubutabera bw'urwanda ntabgo bw'igenga, nibaza iyo babikura bikanyobera.

abantu bavuga ibyo, mbona baba bafite amaso, ariko batareba. iyo nitegereje ukuntu umuntu nka BARABWIRIZA, wayoboye MRND  mucyahoze ari perefegitura ya butare yagizwe umwere kubera kubura
ibinyetso bimuhama, ukanitegereza uburyo urukiko rwanze icyifuzo cy'ubushinjacyaha gisaba kwigizayo urubanza rwa Victoire Ingabire, mbona ko ubutabera murwanda buri kandi buzahora bwigenga.

rero abirirwa basebya ubutabera bwacu, ibi n'ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ibyo mutubwira ar'ibinyoma.

mugire umunsi mwiza!

Répondre
K

NGIYO INTWARI NYAYO, NGUYU UMULIDERI NYAWE ABANYARWANDA TUGIRA, UREKE ABIRIRWA BISHYIRA IMBERE NK'AKAGURU KAMBAYE UBUSA, BIBWIRA KO ABANYARWANDA BIBAGIWE AMABI BABAKOREYE, NGO BARAKINA POROTIKI
ZO HEJURU NO HASI. IYO KAGAME ABONA UYU MUBYEYI ARI MUMAPINGO ARIKO YISEKERA, NIBWO ABOA KO INTABARA YAYITSINZWE PE ! KO IBYARI INTSINZI BYABAYE INTSINZWI, WA MUGANI WA NYAMWASA ! KOMEZA UTUBE
HAFI MANA YACU, UDUFASHE MURI URU RUGENDO RWO KUBOHOZA URWATUBYAYE TUNYUZE MU UMUHANDA UYU MUBYEYI YADUHARURUYE....

Répondre