KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE : Padiri Thomas Nahimana arasubiza Bishop John RUCYAHANA

Publié le par veritas

thomas.png

Reverend Bishop John RUCYAHANA,Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe

n’Ubwiyunge(NURC),

Nakurikiranye nitonze ikiganiro wagiranye na Radiyo ijwi rya rubanda cyahise taliki ya 26 Mata 2012, ku byereke ikibazo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda. Kuba uri Uwihayimana nkanjye byanteye kugukurikira mfite amatsiko kandi mfite icyizere ko ubutumwa ugiye gutanga bwabera benshi nk’akadirishya baboneramo urumuri rushya kuko umwijima w'ibibazo igihugu cyacu kimaze imyaka myinshi cyigaraguramo wakuye benshi umutima, abandi barahabuka, bakuramo akabo karenge, bahunga Urwababyaye kandi batarwanze.

Ndibwira ko Perezida wa Repubulika yagize igitekerezo cyiza cyo kugushinga kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko nawe yari agufitiye icyizere ko wamufasha guteza Abanyarwanda intambwe yo kuva mu mwiryane w’urudaca, bagatangira inzira nzima yo kwiga kubana, babanye mu mahoro. Kandi rero ni mu gihe, mu kugushinga ubwo butumwa yatekerezaga rya Jambo rya Paulo Mutagatifu nawe utayobewe, rivuga inshingano y'Abihayimana muri aya magambo  «  Ibyo byose tubikesha Imana ubwayo kuko ari yo yadutoye muri Yezu Kristu, ikadushinga umurimo wo kunga abantu n’Imana, no kunga abantu hagati yabo » (Soma 2 Korenti 5,18-19)

Ngiyo impamvu inteye kugira icyo mvuga ku kiganiro mwatanze kuri Radio Ijwi rya Rubanda. Ndavuga ku ngingo eshatu : uko nzi NURC, icyo nyinenga, icyo nyitezeho.

1. Uko nzi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Nk’uko wabyivugiye mu kiganiro, inshingano y’ibanze ya NURC ni ugufasha Abanyarwanda KWIYUNGA kubera ko basubiranyemo, bakavangurana bakagera n’ubwo barwana, bakicana, bagatsembana. Twese twemera ko kugira ngo u Rwanda rwongere kuba igihugu nyuma ya jenoside yo 1994 n’ubwicanyi bwayibanjirije n’ubwayiherekeje, bisaba GAHUNDA ya Karabutaka yo kunga Abanyarwanda. Nicyo Komisiyo uyobora ishinzwe GUTEKEREZA no gushyira mu bikorwa yifashishije inzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Ndibuka rwose uko nakoranye neza na NURC igihe nayoboraga Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro(CDJP) muri Cyangugu (2000-2005). Muri urwo rwego NURC twafatanyije ibikorwa bitari bike, mbona ko ari byiza,  nko:

(1)Guha Abanyarwanda bo mu byiciro binyuranye ibiganiro bigamije kubatoza gukemura amakimbirane nta rugomo(Non-violence active et évangélique)

(2)Gusura imfungwa hagamijwe kuziganiriza ku byerekeye ibyaha byasenye igihugu cyacu, kwemera ibyo umuntu yakoze no kwitegura kugaruka kubana n’abandi mu muryango.

(3) Kugemurira imfungwa no kugerageza gufasha abafunzwe barengana (hari abafunguwe kubera ubwo bufasha).

(4)Guhuza abapfakazi ba jenoside n’abagore bafite abagabo bagize uruhare mu kubapfakaza.

(5)Guhuza abafunze n’abo biciye mu rwego rwo gusaba imbabazi

(6)Gutegura umunsi ngarukamwaka w’ubusabane wahuzaga Abanyarwanda banyuranye bakaganira ku bibazo by’igihugu cyacu.

N’ibindi…

Ibyo byose  ni byiza, bikwiye gukomeza. ARIKO hari aho bigera, umusaruro w’Ubwiyunge utegerejwe ntugerweho! Biterwa n’iki?

2. Icyo nenga Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ndatinze mu makoni, hari impamvu 2 zituma Komisiyo uko ikora kugeza ubu idashobora kugera ku nshingano yahawe yo kunga Abanyarwanda.

(1)Impamvu ya mbere ni uko Komisiyo yihatira gushaka kwica GITERA ariko ikirengagiza ikibimutera : ibikorwa bya Komisiyo byibanda mu gukiza ingaruka( Conséquences) ariko ntibyigere bikora ku MIZI nyakuri y’umwiryane mu Banyarwanda.

Mu kiganiro watanze ku ijwi rya Rubanda, uranenga cyane ingoma zabanjiriye iriho mu Rwanda, ukemeza ko ibibazo byose byatewe n’abayobozi babi b’icyo gihe (in illo tempore ! Harabaye ntihakabe!). Nibyo koko, ingoma ya cyami, iya Repubulika ya mbere n’iya kabiri zagize uruhare rukomeye mu gucirira Umwiryane mu Banyarwanda! Ni nayo mpamvu bamwe mu bana b’Abanyarwanda biyemeje guhara amagara yabo, barahaguruka barwana inkundura; Kayibanda asezerera ingoma ya Cyami, Habyarimana akuraho Repubulika ya mbere, Paul Kagame yivugana MRND!

Nyamara ikibazo kiracyariho kandi ikibazo dufite ubu si icy’ingoma zavuyeho kuko nyine zitagihari!

Nyakubahwa Bishop, nk’umuntu wihaye Imana,

ngahoga nawe mbwira : abahunze u Rwanda guhera mu mpera za 1994, bangana iki? Ubwo se bahunze MRND?

Muri iyi myaka 2010-2012, Abanyarwanda batagira ingano bata byose bakajya kuba mu kambi zidasobanutse i Bugande, Burundi, Zambiya…urashaka kutwumvisha ko baba babitewe no KURENGWA amahoro n’iterambere?

Nyamara wowe uratubwira ko “Abanyarwanda bataka bavuga ko baremerewe kubera kuvangurwa, kubura ubwisanzure, gutegekeshwa agahato…ngo ntabo uzi ko baba mu Rwanda ! Imvugo nk’iyi isobanura iki?

(2)Impamvu ya kabiri ni yayindi yari ihari no mu 1959, 1973,1990 :Kwirengagiza ibibazo kandi ubibona(le déni de la réalité)!

Urugero : ubwo mu myaka y' 1957-1958 abanyabwenge b’Abahutu bateraga hejuru basaba Umwami kureba uko yabigenza ngo ubusumbane no kuryamiranabigabanuke mu bana b’u Rwanda, abari bashinzwe kugira Umwami inama, batangaje ku mugaragaro ko nta kibazo cy’Ubusumbane hutu-tutsi kiri mu gihugu, ndetse batera intambwe ibabaje yo kwemeza ko “umugaragu na shebuja”, nta kindi bapfana, uretse ubuhake ! (Soma  Ibaruwa y’Abagaragu 12 Bakuru b’i bwami).

Nta kindi cyateye abo Bagaragu 12 bakuru b’i Bwami kwirengagiza ibibabazo kandi babibona kitari iki: bashakaga gukomeza kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine. Ntibifuzaga gusaranganya n’abandi benegihugu.

Uko byaje kurangira twese turabizi!

None nawe Nyakubahwa Bishop, Perezida Kagame yakugiriye icyizere ngo umube hafi, umufashe gukemura ikibazo cy’umwiryane mu Banyarwanda aiko igisubizo utanga kirasa rwose n’ icya bariya bagaragu b'i bwami bakubanjirije, hari le 17 gicurasi 1957! Kimwe nabo, nawe uremeza ko abaturage bataka ko bugarijwe, ko batsikamiwe, ko barenganywa…ntaho ubazi mu Rwanda! Ariko unyumve neza singamije kuguciraho urw’iteka, kuko hari impamvu 4 mbona ko zishobora kugutera gukoresha imvugo nk’iyi:

a)Koko wowe ushobora kuba utabona abo baturage bari mu kaga  kuko utabana na bo.

b)Ushobora kuba wigiza nkana

c)Iki kibazo gishobora kuba cyakugoye kuko kiri muri byabindi wemeza ko bitoroshye kubiganiraho ku  mugaragaro.

d)Ushobora kuba utazi na busa ibibazo nyakuri Abanyarwanda bafite muri iki gihe.

Iyi ngingo ya nyuma ikaba ari nayo njye nakubakiraho ngira ngo nanjye ngutumire,WOWE muntu w’Imana, uzanyarukire hano i Bulayi ( Uje i Paris twakwakira neza!) uganire n'Abanyarwanda babyifuza, tukubwire twisanzuye uko tuzi ibibazo biri mu gihugu. Erega isi yabaye nto. Nta kiba mu Rwanda ngo kirare kitamenyekanye ku isi yose : dufite imiryango mu Rwanda, dufite inshuti, hari n’ibitangazamakuru binyuranye…kuki mukibeshya ngo u Rwanda rubaho nko mu icupa?

3.Icyo ntegereje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Kugira ngo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishobore kugera ku nshingano yahawe yo Kunga Abanyarwanda hagomba ibintu 2 by’ingenzi :

(1)Kwemera kuganira ku mizi nyakuri y’ikibazo cyakomeje gutera umwiryane muri bene Kanyarwanda. Iyo mizi gukomeza kuyireka ntituyirandure, ni ukuyoboka politiki yo guteranya Abanyarwanda. Umufaransa yarivugiye ngo “les mêmes causes produisent  absolument les mêmes effets”. Ubibye umwiryane yasarura iki kindi ?

Uko mbibona, ikibazo u Rwanda rukomeje kugira ni iki ngiki : UDUTSIKO twafashe ubutegetsi, twagiye tubukoresha mu KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu, mu nyungu zatwo gusa! Abenegihugu basangira ubusa bakitana ibisambo: ishyari rikavuka,umuriro ukaba uratse! Icyo kibazo cyo gushaka kwikubira cyaragaragaye ku ngoma ya cyami, cyarabonetse mu gihe cya repubulika ya mbere; MRND ntiyashoboye kukibonera umuti, none dore kigamburuje na FPR-Inkotanyi! None se tumanike amaboko twemere ko Akarengane nk’ako gahabwa intebe ubuziraherezo mu Rwagasabo?

(2)Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge nihindurwe ukundi: ihabwe UBUBASHA n’UBURYO bwose bukwiye kugira ngo ihamagaze kandi iyobore INAMA IDASANZWE Y’UBWIYUNGE(Conférence souveraine pour la vérité et la réconciliation nationale): nk’uko wivugiye ko mwitabaje urugero rwa Afurika y’Epfo.  Muri iyo nama :

*Abanyarwanda b’ingeri zose nibatumirwe,

*Baganire mu bwisanzure,

*Hashimwe intwari zafashije mu kubaka igihugu,

*Hanengwe imiyoborere mibi n’abategetsi bateshutse ku nshingano,

*Bicuze uruhare bagize mu gusenya igihugu,

*Basabe imbabazi,

*Bazihabwe cyangwa bahanwe,

*Hakorwe amasezerano mashya (un nouveau contrat social) y’imibanire y’Abanyarwanda;

*Yandikwe mu Itegekonshinga twese twibonamo,

*Hashyirweho inzego z’ubutegetsi zumvikanyweho kandi zishyira inyungu rusange (Intérêt général) hejuru ya byose.

*Umunyarwanda asubirane ishema ryo kwitwa Umunyarwanda,

Maze murebe ngo igihugu cyacu kiratengamara kikaba intangarugero muri Afurika no ku isi, ariko atari bya bindi tumenyereye byo kwitiranya ibyifuzo(voeux pieux) n’ukuri (la réalité) !

Umwanzuro

Nyakubahwa Bishop, tubwirire Perezida Paul Kagame ko aramutse abishatse akabyiyemeza, agifite AMAHIRWE yo kuba ari we Perezida wakwinjiza u Rwanda muri ibyo bihe bishya, by’UBWIYUNGE bushyitse. Yazibukwa , kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, nk’uwahanaguye Abanyarwanda amarira ku maso no ku mutima. Yasazana ishema,abe bakubahwa mu Rwanda no ku isi yose. Ariko kutabikora nabyo bizamwinjiza mu mateka nk'uwananiwe kunga Abanyarwanda mu gihe byari ngombwa kandi bishoboka.

Naho wowe rero muntu w’Imana, Bishop John RUCYAHANA,

Rendez-vous i Paris….turagutegereje.

Imana itwumve kandi ibidufashemo.

Padiri Thomas Nahimana.

Ibyo biganiro wabisanga ubu kuri iyi link:

http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/ijwi-rya-rubanda-kuva-kuwa-kane-26042012-saa-0940-london-time

Ku saha ya 10:04 - hariho ikiganiro, aho nibaza impamvu abategetsi bamwe batinya kuvuga ku mirimo bashinzwe: ntanga ingero kuri ba Ambasaderi Masozera wo mu Bubirigi, Ambasaderi Rwamucyo wo mu Bwongereza, na Secretaire Executif wa NURC, Dr Jean Habyarimana.

Ku saha ya 10:40 - Bishop John Rucyahana avuga ku nshingano za NURC no kubyagezweho muri iyi myaka 18 ku birebana n'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda.

Ku saha ya 11:36 - Bishop John Rucyahana asubiza ibibazo bya Radiyo Ijwi Rya Rubanda ku birebana n'ubusumbane mu Rwanda no ku buryo abaturage bataka abategetsi ntibabumve.

Ku saha ya 12:38 - tuvuga ku byakorwa kugira ngo abanyarwanda b'ingeri zose bumvikane ku kibazo cy'ubumwe n'ubwiyunge; ni naho duhuriza twembi ku gitekerezo cy'uko NURC na Ambasade bareba uko bahuza vuba abanyarwanda bari hanze kugira ngo baganire kuri icyo kibazo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Bishop Rucyahana:Umushumba cyangwa umuhashyi????

Reka nkwibarize wowe umaze gusuka indurwe y'urwango n'ibinyoma kuri Padiri Nahimana!!!
Harya Bishop ntibivuga Musenyeri cyangwa Umushumba?
None se buriya urasanga Bishop Rucyahana,ari umushumba cyangwa umumamyi?
Bishoboka bite ko atumva imiborogo ivugira mu nkike z'urugo rw'iwe  ?

Niba koko ari Musenyeri(nabonye yatamirije imyambaro yabugenewe,usibye ko nyakazungu yavuze ati:"l'habit ne fait pas moine!",agomba kuba nkanjye ajya asoma Bibiliya Yera!Niyongere
ayirambure asome Luka:10,29-37,aho Umwami Yesu aducira umugani w'Umusamariya(Umusamaritani) w'ingeso nziza!
Aho none ntiyaba ari nk'uriya mutambyi(Prêtre) wanyuze kuri iriya ngorwa(umunyarwanda ubogoza!) yari yazahajwe n'ibisambo(ingoma y'agatsiko karongowe na Kagame!) akayirenza amaso akihitira?(biri
mu murongo wa 31!)
Nk'uko Padiri Nahimana mbona wikoreye yabimubwiye,ni koko akazi Rukarabankaba alias Kagame yamushinze ni ingirakamaro,ariko nk'uko bimaze kugaragarira buri wese,ubwiyunge yamutumye gushakira
abanyarwanda nawe ubwe ntabwemera!Ibi babyita kwatsa umuriro ujunditse amazi!Nushaka ibimenyetso uzambwire nzabiguha!
Naho kuruhande rwa Nyakubahwa Bishop, niba "tekinike" ye ari uguhakana ibibonwa n'impumyi,ndasanga niba atari ukutamenya(nirinze gukoresha ijambo ubucucu!),arigiza nkana,aha nkaba namugereranya
na wa mugabo w'umutesi bajya batubwira mu migani witwaga Bigirankana bya Nirwange ngo wabonye inzu ihiye,ati njye nimunsasire niryamire!!
Ndabona uyu muco mubi wo kuruma ugahuha nk'imbeba no gushaka gupfukirana amarira y'abazahajwe n'agahonyoro k'ingoma-ruvumwa mukomeje gukomera amashyi, bishobora kuturoha mu "Nyanja Itukura",aha
wumve indi mivu y'amaraso,ntabwo ari ya nyanja tubwirwa muri Bibiliya!!
Ibyo aribyo byose ndamwifuriza imirimo myiza no kuzagera ku nshingano yahawe cyangwa yihaye,nkamusabira ngo Umwami wacu Yesu Kristo amubashishe!!!

Naho wowe muntu w'inyangabirama,have sigaho,va ku giti dore umuntu!!!Shyira agatima impembero maze uve ibuzimu ugaruke ibuntu!!!

Gahondogo

Répondre
J

Wa mupadiri urwaye uburwayi bwo kwanga abatutsi. Kuba ubona ko umututsi ashobora kuba Meya, umwana w'umututsi ashobora kubona bourse yo kujya kwiga mu mahanga n'ibindi byinshi atashoboraga kubona
ku ngoma ya Kayibanda na Kinani ubu akaba abibona, nibwo burwayi ufite. 1973 birukana bagenzi bawe mu mashuri ko ntacyo wavuze, wabonaga ari normal. Umuturage w'ubu w'iwanyu i Cyangugu wabuze
icyo yari afite ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana, ubu akaba yarakivukijwe ni nde?Waduha urugero!!! Gutuka umututsi, kumutwikira, kumwica byo ubu yarabibuze. Nibwo burwayi bwawe!!!Koko
uvugishije ukuri, atari iyo extremisme yawe wonse hari icyo wavuga ubutegetsi bw'ubu butwaye umuturage? Ubutegetsi ntibwashobora kubonera byose umuturage, ariko ntawavuga ngo yahejwe, bamwambuye
iki kubera ko yavutse ari iki? Buri wese arirwanaho uko ashoboye, ubuyozi bugerageza kubagira inama y'imibereho  uko bushoboye, abakene barafashwa. koko uvugshije ukuri, niyo wahura na
Rucyahana, wabona ibisobanuro byerekana ko umuturage w'ubu akandamijwe kurusha uko yari imeze mbere? Wowe urabirebera mu ndorerwamo y'uko umututsi ubu afite uburenganzira, ukumva biguteye
kurwara, niyo ndwara ufite, uri umupadiri mubi, kandi ububi ufite ntuzabukira tant que tu es extremiste. Se niba ubuyobozi bukandamiza bene wanyu, FDLR yose ko imaze gutaha, ni ukuvuga ko bose
batazi kureba. Mwapfuye neza, ko mwonse ibere ribi ry'ubwextremisme, ariko mukaduha amahoro kuri ibi mwandika kandi bitazagira n'icyo bifata. Vanamo ikanzu, ufate umuhoro nibyo watojwe, ariko
wikwanjwa ubwejagura kandi ubeshya.

Répondre