Clubs za RDI Rwanda Rwiza mu Rwanda ziti : Kwibuka ni uguhagurukira ingoma yica ya Paul Kagame ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Kagame ni we nyirabayazana wa Jenoside n'ubwicanyi bwatsembye Abanyarwanda batagira ingano !



Kwibuka nibitubere umwanya wo guhagurukira ingoma y’umwicanyi Kagame

Imyaka ibaye 18 mu Rwanda habaye amahano y’ubwicanyi ndengakamere bwahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni. Ubu bwicanyi bwateguwe kandi  buhemberwa na FPR Inkotanyi ndetse hamwe na hamwe iba ari na yo ibushyira mu bikorwa ahandi bukorwa n’interahamwe. Aho ingabo za FPR zanyuraga hose zatsembaga inzirakarengane. Abagize clubs za RDI Rwanda Rwiza mu Rwanda imbere turihanganisha imiryango yose yabuze ababo muri ibyo bihe by’amage  kandi twifatanyije na bo mu kababaro.

1.Kagame nareke guhindura inyito ya jenoside

Hashingiwe ku buremere bwayo, jenoside ni icyaha mpuzamahanga; yemezwa n’umuryango mpuzamahanga (ONU); igahanwa n’umuryango mpuzamahanga kandi akaba ari na wo uha inyito jenoside iyi n’iyi umaze kubona ibyegeranyo by’impuguke mpuzamahanga uba washyizeho. Jenoside yabaye imbere mu Rwanda yemejwe n’umuryango w’abibumbye ni “Jenoside y’abanyarwanda (G
énocide Rwandais)”. Iyi ni yo nyito ya jenoside yo mu Rwanda izwi, yemewe kandi ikwiye gukoreshwa na buri wese. Kuba Jenerali Kagame n’agatsiko ke barahinduye inyito ya Jenoside bakishyiriraho inyito bishakiye (Jenoside yakorewe abatutsi), ni uburyo bwo kujijisha no kuyobya uburari ngo uruhare runini bagize mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo rutamenyekana. Ni uburyo kandi bwo gutsimbakaza politiki y’ivangura no guteranya abanyarwanda hagamijwe kubahanganisha no kubacamo ibice (diviser pour régner)  kugira ngo babone uko batera kabiri ku buyobozi.

Impirimbanyi za RDI Rwanda Rwiza ziri mu Rwanda imbere dusanga hakwiye kubaho inyito imwe kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, ikaba inyito ihuriweho n’abantu bose baba abanyarwanda, baba abanyamahanga. Ikaba inyito y’ubahirije amategeko kandi ikaba inyito yemejwe n’urwego rubifiye ububasha  kandi rubifite no mu  nshingano  zarwo.

Ni muri urwo rwego Kagame adakwiriye gukoresha inyito "Jenoside yakorewe abatutsi" ahubwo akwiye gukoresha inyito yemejwe n’umuryango w’abibumbye “Jenoside y’abanyarwanda (G
énocide Rwandais). Ibi ntibivuze guhakana ko abatutsi bo mu Rwanda batakorewe ubwicanyi bwa Jenoside, uwabihakana yaba ari umusazi cyangwa atagira ubwenge, twamwamagana, tukamurwanya twivuye inyuma. Nyamara ariko si abatutsi gusa bazize Jenoside, hari n’abahutu bo mu Rwanda ndetse n’abahutu bo mu Burundi bari barahungiye mu Rwanda bishwe bose bazira uko baremwe cyangwa bazira ibitekerezo byabo. Bamwe bishwe n’interahamwe abandi bicwa n’inkotanyi (Izamarere) zatumwe, ziyobowe cyangwa se zihagarikiwe n’umwicanyi mukuru Jenerali Paul Kagame.

2.Abishwe bose bakwiye kwibukwa, kunamirwa no gushyingurwa mu cyubahiro

Muri iki gihe cyo kwibuka, inzirakarengane zishwe zizira uko zaremwe zose zikwiye kwibukwa hatitawe ku bwoko bw’abapfuye n’ababishe. Birababaje kandi biteye agahinda kenshi kubona imyaka irinze ishira ari 18 hibukwa abanyarwanda bo mu bwoko bumwe bw’abatutsi kandi bizwi ko hari n’abahutu bapfuye. Birababaje kubona hashira imyaka agahishyi abicanyi bo mu ngabo za FPR basogose abahutu batarakurikiranwa mu nkiko, kandi nyamara bafite ibiganza bijejeta amaraso. Birababaje na none kubona hashize iyi myaka yose abahutu biciwe batemererwa kunamira no kuririra ababo bazize Jenoside. Ni akumiro kubona muri iyi myaka yose ishize, umwicanyi Kagame n’agatsiko ke batarashoboye kugira impuhwe n’umutima wa kimuntu ngo bahe inkunga n’imfashanyo imfubyi n’abapfakazi b’abahutu bahekuwe na ba rukarabankaba yari akuriye.

Birababaje kubona hashize iyi myaka yose, abahutu bishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi batarashyingurwa mu cyubahiro nk’aho bo atari ibiremwa Muntu. Ni muri urwo rwego Kiliziya Gaturika mu Rwanda yari ikwiye gushyingura mu cyubahiro kandi muri Katedrari zabo nk’uko biteganywa n’amategeko n’amahame yayo Abepisikopi bane bishwe n’ingabo za FPR;  Kagame n’agatsiko ke  babyanga hakitabazwa inkiko. Aba bepisikopi kandi kimwe n’abandi bihayimana bicanywe hamwe na bo bakwiriye kujya bibukwa ndetse hakanatangwa konji kuri uwo munsi.

Umwanzuro

Kwibuka byitubera umwanya wo guheranwa n’umubabaro n’agahinda ahubwo nibitubere umwanya wo kwigiramo ubutwari bwo guhaguruka tugaharanira kubaho neza mu gihugu cyacu. Nibitubere umwanya wo gutekereza no kwishyira hamwe mu kurwanya ingoma y’igitugu y’agatsiko k’Abasajya kayobowe na Kagame. Bityo tuzabasha kumutsinda maze twipakurure ingoyi, uburetwa, ubukoroni, ubwicanyi, ifungwa n’irigiswa, ivangura n’ubundi bugome akomeje gukorera rubanda. Ahubwo tuzabasha kugira igihugu kigendera ku amategeko, cyubahiriza uburenganzira bwa Muntu kandi kigendera ku mahame ya Demukarasi.

Turasaba abatuye mu Rwanda kugira ubutwari bwo kwita ku mbabare zose z’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda batitaye ku ivanguramoko bakomeza gucengezwamo n’agatsiko k’abicanyi. Turabasaba kandi kwibuka inzirakarengane zose batitaye ku bwoko bw’abapfuye cyangwa ubw’ababishe. Bityo, hazatunganywe kandi hitabwe ku mva z’abantu bose bishwe muri Jenoside (ku babashije gushyingurwa). Birakwiye ko hakwihanganishwa kandi hagafatwa mu mugongo ababuze ababo bose (abahutu n’abatutsi).  

Twifatanyije n’imiryango y’abacu batuvuyemo, iy’abatutsi bari mu Rwanda mu 1994, iy’abahutu baguye i Kibeho, Gakurazo, Nyacyonga, Kigali n’ahandi henshi, ahazwi n’ahatazwi. Natwe abari mu Rwanda tuzifatanye ku mutima n’abazakorera imyigaragambyo yo kwamagana umwicanyi Kagame i Paris mu Bufaransa kuwa 6 Mata 2012, itariki Kagame yahanuriyeho indege ya perezida Habyarimana agamije gutangiza Jenoside. Ni muri urwo rwego dusaba abanyarwanda gufata iriya tariki nk’umunsi w’akababaro wo kwibukaho inzirakarengane zose zazize ubwicanyi bwo muri 1994, ubwa nyuma yaho na mbere yaho. Buri wese azirinde ibikorwa bijyana n’ibyishimo ahubwo azitware nk’umuntu uri mu bihe by’akababaro.
Mwese ababuze abanyu muri Jenoside mukomeze mwihangane.

Bikorewe i Kigali kuwa 31 Werurwe 2012
 Mahoro Pacis, perezida wa clubs za RDI mu Rwanda
pacismahoro@yahoo.fr

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article