NI IKI GITUMA OPPOSITION IDASHYIRA HAMWE?
Imikoranire hagati y’amashyaka irasa nk’aho yananiranye, ariko hari amashyaka yashoboye kubigeraho. Twavuga nk’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi byashoboye gushyiraho uburyo bw’imikoranire (ariko ntawavuga ko byera ngo de, kuko hari abayoboke bamwe ba FDU-Inkingi bakunze kwitirirwa Eugène Ndahayo batishimiye uburyo amasezerano y’imikoranire yakozwe kuri bo bakaba babona RNC ishaka kugira FDU-Inkingi igikoresho.)
Indi mikoranire iri hagati y’amashyaka PS Imberakuri na PDP-Imanzi, iyo usesenguye imikoranire y’aya mashyaka usanga ishingiye cyane ku bayobozi bayo bafunganywe, aha ndavuga Maître Bernard Ntaganda na Déogratias Mushayidi, kuba bose bafunze bituma imikoranire ku bijyanye no kubatabariza ndetse no gukangurira abanyarwanda icyo kibazo byoroha, bishoboke kandi ko Déogratias Mushayidi ashobora kuba we na Maître Bernard Ntaganda bashobora kuba baganira aho bafungiye dore ko bombi ari inkingi zikomeye z’amashyaka yabo.
Ikindi twavuga n’uko nyuma y’imyigaragambyo y’i Paris, hashobora kuvuka imikoranire hagati y’amashyaka ndetse n’amashyirahamwe azaba yayitabiriye, ariko ntawabura kuvuga ko mu minsi iri imbere ayo mashyaka ashobora kugira ibiganiro na RNC mu gihe habaho igitutu cy’abanyamahanga baba bashaka gufasha opposition. Impamvu zituma rero opposition nyarwanda idashyira hamwe ni nyinshi ariko harimo zimwe z’ingenzi zikomeye zituma guhuza ibikorwa no kugirana amasezerano y’ubufatanye biba ingorabahizi. Twagerageje gusesengura zimwe muri izo mpamvu:
Imiterere y’amashyaka n’ingengabitekerezo zayo
Hari amashyaka aba afite ingengabitekerezo zitandukanye n’izayandi cyane, hari ibintu batumvikanaho na busa ku buryo bituma imikoranire idashoboka. Natanga urugero: Mu minsi ishize Ihuriro Nyarwanda RNC ryari ryagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka CNR-Intwali riyobowe na Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana. Ariko iyo mikoranire ntabwo yashobotse kuko habayeho kutumvikana ku kibazo cya Genocide nk’uko byatangajwe nyuma yaho na Gerald Gahima wa RNC. Ishyaka CNR-Intwali ntabwo ryemera ko habayeho Genocide yakorewe abatutsi ahubwo ryemera ko hayeho Genocide yakorewe abanyarwanda kandi yateguwe na FPR.
Ibi rero byari ibintu bigoye kwemera ku ruhande rwa RNC kubera ko uretse no kuba igizwe n’abatutsi benshi, gushinja FPR gutegura Genocide kandi benshi mu bayobozi ba RNC bari muri FPR nabo byabagiraho ingaruka babyemeye. Uretse ko n’ingufu za CNR-Intwali atari nyinshi ku buryo byari gutuma RNC iyitaho igihe kinini. Kuba Ihuriro RNC ryitwa ihuriro aho kwitwa ishyaka bituma amashyaka amwe nakwita mato agira impungenge zo kuba yamirwa na RNC, abenshi bakaba bifuza kuba bakorana nayo ari ishyaka maze bakagira ibyo bakorera hamwe ariko muri rusange buri shyaka rikagumana ubwigenge bwaryo.
Hari n’andi mashyaka acyubaka inzego zayo ku buryo atahita ajya mu byo gufatanya n’ayandi atarashinga imizi navuga nka RDI-Rwanda Rwiza na MRP.
Abagize amashyaka
Abanyapolitiki bari mu mashyaka bari mu batuma iyo mikoranire isa nk’aho iruhanyije. Wenda twavuga ku mashyaka amwe.
RDI-Rwanda Rwiza: Iryo shyaka uriyoboye ni Bwana Faustin Twagiramungu, yabaye Ministre w’Intebe nyuma ya 1994. Kuba yarakoranye na FPR bikomeje kumubera imbogamizi nini mu bikorwa bye bya Politiki, kuko hari abatamwizera ndetse bakanamushinja kuba ariwe watumye FPR ifata ubutegetsi. Bakavuga ko akunda inyungu n’ubutegetsi cyane ku buryo igihe cyose ashobora kugambana akurikiye inyungu ze. Ibyo byose Bwana Twagiramungu arabibona, bikamutera kwigengesera cyane mu bikorwa byatuma abamurwanya babona aho bamuhera ngo bamuteshe agaciro imbere y’abahutu muri rusange.
Hari kandi n’amakuru avuga ko Ihuriro RNC ryasabye Bwana Twagiramungu ko yaribera umuyoboke ndetse akaba na Perezida waryo bicishijwe ku muhuza w’umunyamerika (hari mbere y’uko RDI-Rwanda ishingwa) nk’uko ngo byavugwaga n’abo muri RNC, ngo Ihuriro ribe iry’amoko yose kandi rigaragaze ubwiyunge bw’abanyarwanda bityo abahutu bashobore kuriyoboka ku bwinshi. Bwana Twagiramungu ngo yaba yarabahakaniye akababwira ko nta muhutu wamujya inyuma ari agakingirizo ko kandi nta ba Kanyarengwe bandi bazongera kubaho. Aya magambo yarakaje RNC cyane ku buryo bishobora kuruhanya ko hakongera kubaho ibiganiro biganisha ku mikoranire vuba.
Kuri Bwana Twagiramungu, imyigaragambyo y’i Paris ni nk’uburyo bwo kugaruza icyizere ku bantu bagishidikanya bataramwizera neza, kandi akigorora n’abari abayoboke ba Perezida Habyalimana bamufata nk’umugambanyi, ibyo bishobora kandi kumworohera kuko kuba abayobozi ba FDU-Inkingi batazitabira iriya myigaragambyo, ntabwo bizabuza abayoboke basanzwe ba FDU-Inkingi kuyitabira dore ko n’igice cya Eugène Ndahayo cyari cyakanguriye abantu kwitabira iriya myigaragambyo mu izina rya FDU-Inkingi.
Hari benshi badashobora kuva muri FDU-Inkingi kubera ko baba bumva bahemukiye Madame Victoire Ingabire kandi yaritanze, hari n’ababona imikoranire ya RNC na FDU ari inzira nziza ishobora gutuma ibintu bihinduka mu Rwanda ariko muri rusange kutitabira imyigaragambyo y’i Paris bizatuma abayoboke bamwe na bamwe ba FDU bigira mu yandi mashyaka nka RDI-Rwanda Rwiza na MRP niba bataragenda.
Ihuriro RNC: Kuba bamwe mu bayigize barahoze muri FPR, bituma benshi kubera ibibi FPR yakoze batabashira amakenga.
Kuba kandi RNC ishaka kwihutisha ibintu bitera bamwe gutinya ko yaba ishaka guhirika Kagame, igakoresha abahutu ngo yizerwe n’abanyarwanda n’amahanga hanyuma igashyiraho ikindi gitugu kishingikirije igisirikare dore ko bivugwa ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa akunzwe cyane mu gisirikare cy’u Rwanda no muri FPR.
Uko kwihuta gushobora kuba guterwa n’impamvu nyinshi, zirimo ko igihe icyo ari cyo cyose Kagame azaba ari ku butegetsi amaherezo Lt Gen Kayumba Nyamwasa azicwa, kuba igihugu cy’Afrika y’Epfo kitakomeza kwihanganira kumucumbikira mu gihe biteza umutekano mucye, kuba abacamanza bo muri Espagne no mu Bufaransa bashobora gushaka kumufata igihe icyo ari cyo cyose, ikindi kandi abashyigikiye RNC haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga bashobora kurambirwa bakadohoka bakisubirira muri FPR babonye hatabayeho impinduka vuba.
Abayobozi b’andi mashyaka usanga abenshi batifuza amahinduka yihuse hatabanje kubaho gusenya système yose ya FPR guhera mu mizi dore ko kandi bo nta na kimwe bo kibirukansa kuko bo basanzwe batuye mu bihugu by’i Burayi na Amerika, kandi benshi muribo nta kibazo cy’ubutabera bafite.
Kuba bamwe mu bashinze RNC baregwa ibyaha byinshi bituma hari abumva bakorana na RNC ari uko abo bashinja ibyaha basabye imbabazi bakavuga ibyabaye byose cyangwa bagakurwa muri politiki. Ikibitera akenshi n’uko muri abo banyapolitiki harimo abibasiwe n’ibyo byaha bo n’imiryango yabo.
Amateka ya FPR n’intambara nabyo bitera impaka nyinshi kuko abo muri RNC bo bumva intambara yari ngombwa kuko babonaga Habyalimana yari umunyagitugu, tutibagiwe ko bamwe bo muri RNC bemeza ko gutera Congo ahaguye impunzi z’abanyarwanda nyinshi byari ngombwa tudasize intambara yiswe iy’abacengezi. Mu gihe abo mu yandi mashyaka bafata FPR nk’umutwe w’abicanyi wari ugamije gufata ubutegetsi ku ngufu no kwica urubozo abo mu bwoko bw’abahutu.
Kuba hari abafite bene wabo bigeze gufungwa, bafunzwe cyangwa bakiburana imanza mu bihugu bahungiyemo bumva ko ibyo byose bikomoka kuri Gerard Gahima wabaye Umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, ntabwo nabyo byoroshya ibintu na gato. Kuba abayobozi ba RNC bigengesera mu kuvuga nabi abayobozi bamwe baba aba politiki n’igisirikari mu Rwanda cyangwa gutanga amakuru yose ku bwicanyi bwa FPR. Ibyo bitera bamwe amakenga.
Hari abemeza ko RNC yashoboye kubonana n’abanyapolitiki b’abanyamahanga b’ibikomerezwa muri Amerika no mu Burayi cyane cyane muri Union Européenne biyemeje kuyifasha ariko basabye ko kugirango bafashe mu ihinduka ry’ubutegetsi mu Rwanda, ari uko abagiye kubikora bazaba barimo abanyapolitiki bazwi kandi bava mu mashyaka atandukanye ndetse n’amoko atandukanye.
Twavuga ko impungenge z’andi mashyaka zitinza RNC mu makoni. Uretse ko tutabura kuvuga ko RNC yakagombye guha andi mashyaka icyizere gishingiye ku bintu bifatika kugira ngo impungenge zishire. Kandi RNC ikumva ko kuba andi mashyaka cyangwa abanyapolitiki batarahinduye ibintu, atari ubuswa muri politiki ahubwo ari aho amahanga yari ahagaze ku kibazo cy’u Rwanda n’inyungu abantu n’ibihugu bafite mu gukoresha Perezida Kagame mu busahuzi bwabo.
Marc Matabaro
Rwiza News