BATAYO EBYIRI Z'INKOTANYI(RDF) ZAHUNZE IGIHUGU N'INTWARO ZAZO !

Publié le par veritas

APRBatayo ebyiri z’u Rwanda zahunze kubera kurambirwa ikinyoma cya Perezida Paul Kagame Nkuko ikinyamakuru inyenyerinews cyabibagejejeho ubushize, kibamenyesha ko ingabo z’u Rwanda  zemera ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame zitarenze 15%, noneho icyabaye ni uko  zatangiye kumwereka ko zitari kumwe nawe mu mugambi mubisha wo kumena amaraso y’inzirakarengane z’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ikinyamakuru inyenyerinews kibonye amakuru gifitiye gihamya aturuka mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza ruzwi kw’izina rya NSS hamwe n’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare DMI kandi twasanze ari ukuri, yemeza ko  mwijoro ryo ku italiki ya 18/05/11 batayo ebyiri za leta y’u Rwanda zabaga ku Mulindi wa Byumba nahitwa I Kaniga hafi yumupaka wa Uganda zatorotse zerekeza  muri icyo gihugu. Ikinyamakuru inyenyerinews cyamenyeshejwe nabamwe mu bashinzwe umutekano bo muri DMI na NSS ko izo batayo ebyiri zahunganye ibikoresho byose bya gisirikare zari zifite. Amakuru akomeza avuga ko ihunga ryizi batayo ebyiri za RDF zateje urwicyekwe muri ba Jenerali bakuru bayoboye ingabo z’u Rwanda buri umwe acyeka ko undi yaba afite icyo abiziho.

Mugihe urwicyekwe rwiyongereye muri ba officiye bo hejuru b’u Rwanda kubera ihunga ryaya mabatayo abiri, abaturage batuye hafi n’umupaka w’u Rwanda bo ibiboko byabamaze,  ngo kuko  bigaragara ko baba bari bazi  uwo mugambi wo guhunga kwizo batayo ntibabimenyeshe inzego z’umutekano kugirango leta ibashe kuwukumira. Mugihe twateguraga iyi nkuru, umunyamakuru w’ikinyamakuru inyenyerinews ukorera ku Gisenyi  mu Rwanda atumenyesheje ko Generali Fred Ibingira yamaze kwohereza batayo eshatu z’abademob ku rugamba muri Congo, ngo ingabo za RDF zabanjeyo hasigaye ingerere, buri joro amakamyo yuzuye imirambo n’inkomere arara yambuka  umupaka wa Gisenyi ajyanye izo nzirakarenga mw’irimbi no mu bitaro by’I  Kanombe. Bamwe mu basirikare bavuye ku rugerero  bazwi kwizina ry’abademob bo mu Ruhengeri batangiye guhunga igihugu nyuma yo kumenya ko Generali Fred Ibingira yerekeje iya Ruhengeri kugira ngo naho ahakure izindi batayo eshatu zabademob nkuko byamuhiriye ku Gisenyi.

Umwe mu bademob bamaze guhungira mu gihugu cya Uganda utarashatse ko tuvuga izina rye kubera impamvu z’umutekano we yabwiye ikinyamakuru inyenyerinews ngo “usibye natwe abademobu tuzi ubuhemu Kagame yadukoreye, ndetse n’ibyaha amaze gukoresha abari batuyoboye ku rugamba, ati nabari mu gisirikare ntawiteguye kurwanira Paul Kagame”. Uwo mudemobu yakomeje agira ati “ubuse ko avuga ngo tujye kurasa benewacu bari muri Congo, agirango tuyobewe ko baharanira ukuri? Agira ngo tuyobewe ko akarengane barwanya natwe tugafite agahiryi?” Ati “ ahubwo abazatera baratinze ngo tumwereke ko ikinyoma cye twakirambiwe, burigihe aratubwira ngo MATUNDA YAKO MBERE, ariko amara benewacu!”

(source: http://murengerantwari.unblog.fr)

Byaruhanga I

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Imyaka 21 urara urotaguzwa imirambo n'imirambo imiborogo, imivu y'amaraso abagore, abana,abakecuru,abasaza bagutakambira ngo ubababarire ,ibyo byose biyobowe na Mutagatifu Paul Kagame bamwe
basabira ku Mana ngo yakoze ibintu byiza .Cyakoze iyo ndeba iriya mirambo yose nkibuka ko bavuga ngo abagore babyara barababara none tugahora  mubyunamo bidashira,mbega kuvunikira ubusa! ngo
ni benshi munteko da! ni ba wumve nkome gusa,harya nk'ubwo amateka azabashyira mu buhe bwoko bw'ibigwari? Kagame gutukana mukamuha amashyi n'impundu Yewe mworoye ibibi pe! ,ubundi
akabahemba mukibyibuhira gusaaaa,abana ba rubanda murya imitsi bashirira ku icumu rya shobuja wabimitse!

Répondre
B

Nibe nabo babonye uko bagenda. Urazi kwirirwa ku burinzi ijoro ryose udasinzira ubuziraherezo uhembwa urusenda. Wagira ngo turi ku rugamba Icyaduha natwe tukabona uko ducaho. Ibi birarambiranye.

Répondre
P

Ubundi se utahunga cyangwa ngo arwanye Kagame yaba uwa nde? Kagame ni uwo kwamaganwa no kurwanywa na buri wese. Nimureke twese duhagurukire rimwe tumwamagane abure amajyo n'amahwemo mpaka
atawe muri yombi n'inkoramaraso ze.
Imana ishobora byose nidukure ku ngoyi.

Répondre
K

Bwana Gakuru iyo Handitswe inkuru nk'iyi..biroroshye kuyemeza cg kuyihakana...ese ko utubwira ko ari ibihuha wowe ushingiye kuki...ibi biratwereka ko nta ntangazamakuru riboneye dufite...iyo
hatangajwe inkur ,,,bigaragara ko abashatse kuyinyomoza ibimenyetso berekanye ahubwo usanga bishimangira ibyo bamagana...NIKO BISANZWE YOKEJE UMUSEREBANYA...N UKWITONDA NTAWAMENYA WASANGA
ISHYAMBA ATARI RYERU...UHORAHO ARINDE URWANDA N'ABARWO.

Répondre
G

Iyi nkuru ni igihuha kidafite aho gishingiye. Mujye mwandika ibyo mwa verifyinze, aho gupfa guhurutura inkuru idafite aho ishingiye.

Merci bwana veritas kuzabyitaho!

Répondre
G

Ariko se iki gihugu kiza cyane, kikaba kiyobowe neza kandi gikomeye, ni gute abashinzwe umutekano wacyo bagihunga? Aho ibivugwa ntibyaba ari akarimi gusa kandi ibintu byaracitse?

Ubusanzwe abasilikiare bahunga mu gihe cy'intambara, ariko se niba batangiye guhunga mu gihe cy'amahoro n'amajyambere adasanzwe nkuko tubibwirwa n'abakiyoboye ibi n'ibiki?

Ndatekereza ko urwishe yanka rukiyirimo ndetse ahubwo rukaba rugiye kuyihuhura! Niba ingabo zigihugu zihunga murumva ko abaturage bo byacitse,abayobozi b'igihugu (abakegesi) bo urumva ko bibereye
mu bindi! Ibintu byararangiye igisigaye ni ugusunika!

Mana umenye abanyarwanda !

Répondre