Ubwicanyi bwakozwe n'ingabo za FPR-Inkotanyi ku mpunzi z’abahutu ku musozi wa Muhanga (Gitarama) mu 1994:
Ubuhamya bw’uwarusimbutse:
Ku musozi wa Muhanga ni hamwe muhabereye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe impunzi z’abahutu, bukozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi. N’ubwo kuri uyu musozi haguye impunzi z’abahutu zitagira ingano, ubu bwicanyi ntibujya buvugwa nk’aho ntabwabaye cyangwa nk’aho butababaje benshi. Ni muri urwo rwego maze kubona benshi mubavandimwe batugaragariza kuri uru rubuga amwe mu marorerwa yakorewe abahutu tutari twaramenye,nanjye nafashe icyemezo cyo kugaragariza abanyarwanda bumwe mu bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR butajya buvugwa nk’aho butabayeho cyangwa butamenyekanye.
Nyuma y’ifatwa rya Kabgayi(kuwa 2 Kamena 1994), umujyi wa Gitarama n’ahahoze komine Mushubati, ingabo za FPR-Inkotanyi zashinze ibirindiro ku gasozi ka Mata muri segiteri Mata,komine Mushubati,perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu murenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga,intara y’Amajyepfo. Impunzi nyishi zari mu mujyi wa Gitarama zarahunze,twavuga nk’izari zaraturutse mu nkambi ya Nyacyonga zari zarashyizwe kuri sitade ya Gitarama. Kimwe n’izindi mpunzi zaturukaga mu bindi bice by’u Rwanda nk’i Kigali, mu Mayaga, mu Nduga n’izo mu bindi bice bya Gitarama byari bimaze gufatwa na FPR hiyongereyeho n’impunzi nyinshi z’abahutu bo mu Burundi. Inyinhi muri izi mpunzi zahungiye ku musozi wa Muhanga, umusozi ufite ikibaya kigari hejuru bita Igitwa. Muri icyo kibaya nta basirikare ba Ex FAR bari bahari kuko bo ibirindiro byabo byari aho bita mu Ryakarimira ku muhanda wa kaburimbo wa Gitarama- Ngororero-Mukamira-Kabaya-Gisenyi; hafi y’ahahoze komine Buringa.
Nyuma y’iminsi igera nko kuri itanu, Kabgayi ifashwe(sinazirikanye neza itariki), nibwo izo mpunzi zishwe.
Uko izo mpunzi z’abahutu zishwe:
Ahagana mu masamoya (isaha yo kurya),ku itariki ntibuka neza nibwoabasirikare ba FPR bari bagose rwihishwa inkambi y’impunzi batangiye kurasa urufaya rw’amasasu mu mpunzi. Babanje gutera igisasu kinini hejuru ( signale) cyambuka hejuru y’inkambi kigwa ku wundi musozi wo hakurya witwa Naganiro. Kuva ubwo amasasu yarashwe aturuka mu mpande zose z’inkambi.Kurasa impunzi byamaze amasaha atatu kuko byahosheje mu masayine z’ijoro. Hari hahungiye impunzi z’abahutu zisaga 30.000,haguye abasaga ibihumbi 20.000. Kugira ngo ibi hatagira ababyita amagambo nahisemo kugenda ntanga ingero nke kugira ngo n’ushaka kuzajya guhinyuza cyangwa gukora iperereza (enquête) azabone aho ahera. Bamwe mu batuye kuri uwo musozi bahaguye harimo umusaza Nyamwiza n’umugore we Saverina,Umusaza Mashaka n’abahungu be babiri, umusaza Gakwaya n’umwuzukuru we, umusaza Karasankima pasikari,uwitwa Ugirumurora Ramazane, n’abandi benshi ibihumbi. Njye nakijijwe n’uko nari nagiye kuvoma bakarasa inkambi ntayirimo,hamwe n’abandi bana b’urungano(b’imyaka nka 12), twahise duhunga ubwo.
Imirambo yarashinyaguriwe:
Ubwo twahungukaga twasanze izo mpunzi zarishwe urupfu rubi kandi n’imirambo yazo yaragiye ishinyagurirwa n’inkotanyi. N’ubwo zari zagiye zicwa n’amasasu, imirambo imwe n’imwe y’izo impunzi yari yaragiye ikatwa imwe mu myanya y’umubiri nk’ ibiganza n’ibirenge, gucibwa amabere ku bagore n’ubugabo ku bagabo. Twasanze imwe mu mirambo baragiye bayigereka hejuru y’indi,ugasanga bafashe umurambo w’umugore bakawugerekaho umurambo w’umugabo hejuru. Hari n’iyo bagiye bagerekaho amatungo na yo yahapfiriye nk’ingurube,inka,ihene,imbwa…Byari bibabaje, hari imirambo bari baracuritse maze bakayitera ibisongo mu bitsina no mu bibuno.
Nyuma y’intambara, imirambo imwe yari yanamye ku musozi indi barayitabye mu miringoti,indi myinshi inyanyagiye hirya no hino mu mashyamba kuburyo imvura yagwaga abaturage bagasanga uduhanga mu mariba, mu mikoke no ku miharuro yabo. Ariko kubera ya mayeri ya FPR yo guhisha imirambo, mu mpeshyi yo mu 1995,imirambo yose yari irunze hamwe bayishyizeho lisansi barayitwika. Bwarakeye abaturage bayibona yahiye babanza gukeka ko yatwitswe n’abatwikaga amakara.Ariko buhoro buhoro uko abantu bagiye basobanukirwa amayeri ya FPR ni bwo basobanukiwe uko byagenze. Cyakora haracyari imirambo myinshi mu mashyamba no mu miringoti.
N’abatari bari mu nkambi barabahumbahumbye:
Mu gitondo cy’uwo munsi na nyuma yaho ubwicanyi bw’inkotanyi bwarakomeje. Umusaza witwa Magumirwa n’umuhungu we Majeriko bari baraye mu rugo. Bwacyeye baza kureba ababo bataramenya ibyabaye. Baguye mu gico cy’inkotanyi, umusaza zimwica urubozo ;cyakora umuhungu we yashoboye kubacika. Umugabo witwa Subwigano baramufashe bamutera ibyuma mu mpyiko zombi barangije baramushinyagurira : “Tukwambitse ishaketi, kora mu mifuka!”. Nyamara yarimo asamba.
Ingabo za FPR zakomeje kwica abantu benshi. Zagendaga zirasa mu mikokwe,zikoherezamo n’imbwa ngo abahungiyemo bavumbuke. Havumbuwe benshi, bashyirwa ku ngoyi mbere yo kwicwa: Abana bagera kuri bane b’uwitwa Munyarushoka Jean Berchmas barishwe. Umukobwa we mukuru babanje kumukorera ibyamfurambi. Uwagize uruhare mu kwerekana aho aba bana bari bihishe ni uwitwa Naceni wahoze ari umupolisi wa komini Mushubati.Ntiyahunze yari ku isiri (umugore we ni umututsikazi). Umusaza witwa Senkware, inkotanyi zaramubaze, zimukuramo ubura zibuzirika ku giti cya avoka ku irembo ry’iwe apfa yumva. K’uwitwa Nikodemu Gahamanyi uturiye ububari bw’ahitwa mu Birembo niho hari ibagiro ry’abantu bafatwaga n’inkotanyi. Ubwo yahungukaga yasanze mu nzu ye imirambo itagira ingano y’abahiciwe.Bivugwa ko na we yarebye aho ayitaba(ayishyingura) kugirango abone uko aba mu nzu ye. Ku gasozi kitwa Namankurwe mu mabanga y’umusozi wa Muhanga na ho habereye amarorerwa. Ni ho inkotanyi zambukiye zijya gutwika inkambi. Abantu batagira ingano barishwe kuburyo ingo nyinshi zasigaye ari amatongo . Nko k’uwitwaga Biseruka umuryango we wose warashize, uwitwaga Posiyane wari urugero rw’abahinzi borozi ,nta n’uwasigaye wo kubara inkuru.
Umwanzuro:
Kubera ko ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu bo mu Rwanda no mu Burundi bukozwe na FPR bwahitanye inzirakarengane nyinshi kandi bikaba bigaragara ko bwateguwe:
-Ubu bwicanyi ni bimwe mu byaha by’ubwicanyi bwibasiye inyoko-Muntu, ibyaha by’intambara ndetse na Jenoside byakozxwe n’ingabo za FPR ziyobwe na Gen Maj Paul Kagame,
- Ntagushidikanya ko abakoze ubu bwicanyi ari na bo bahitanye abihayimana i Gakurazo kuko igitero cyagabwe i Muhanga ari ho cyaturutse(kiyobowe na Ibingira na Gumisiriza),
-Inkoramaraso zishe aba bantu zikwiriye kubihanirwa,
-Birakwiye ko imirambo yabishwe ishyingurwa mu cyubahiro,
-Birakwiye ko abiciwe i Muhanga bibukwa kandi imiryango y’abahaguye igahabwa impozamarira n’ubundi bufasha, Ibi yose biramutse bikozwe byaba ari intambwe nziza mu komora ibisare n’ibikomere by’imitima ifite intimba y’abaharokokeye. Byaba kandi ari inzira nziza y’ubwiyunge nyabwo by’abanyarwanda iganisha ku kubana neza batishishanya, ntarwikekwe n’urwikangwe maze ukuri,urukundo,umubano,ubumwe n’amahoro bikaganza.
Uwimpuhwe Amoureuse
i Muhanga