Iyo amateshwa ahindutse amaturo, Ubuhake buba ingorabahizi. Anne Marie Mutimura.(www.leprophete.fr)
Kuva aho havukiye urubuga www.leprophete.frrugaha Abanyarwanda umwanya wo kujya impaka no kwinigura bitanyuze mu mirwano, mu Rwanda hari byinshi byahindutse, bigaragaza ko guha abantu ijambo ari yo ntwaro ya demokarasi, akaba ari na yo mpamvu abanyagitugu babyanga urunuka. Ibyabaye nta wabirondora ariko ndatanga ingero zimwe. Uwari Minisitiri w’urubyiruko Joseph Habineza yareguye uru rubuga rumaze kugaragaza ko ari“mucutse umumpe”. Aho uru rubuga rutangiriye gusesengura disikuru za perezida Paul Kagame, yiyongeyemo ikinyabupfura, ibitutsi biragabanuka. Abamukurikiye ku munsi w’icyunamo mwarabibonye. Gusa na none hari ibyagiye i rudubi. Kimwe muri byo ni itangazamakuru. Mu Rwanda, itangazamakuru ryari rimaze kumenyera kuvuga ntawe usubiza, ntawe ucira, nta n’umira amacandwe ngo atitirirwa ingengabitekerezo ya genoside. Ubu rero kuva aho habonekeye umwanya n’uburyo bwo kwisanzura, mu Rwanda amateshwa arimo arahinduka amaturo.
I. AMATESHWA N’AMATURO BIHURIYEHE?
Guhakwa byahozeho. Hari uhakishwa ubushobozi yifitemo, hakaba n’uhakishwa ubutunzi...udafite ibyo byose ahakishwa akarimi. Aho bimariye kugaragara ko ikinyamakuru www.leprophete.fr cyashegeshe FPR mu gusesengura no kwamagana akarengane kayikomokaho, ubu mu Rwanda ushaka kwihakirwa wese agomba kugira icyo avuga kibi ku bapadiri bashinze iki kinyamakuru. Ubikoze aba aronse ubuhake. Ubwabyo umuntu yajyaga kubyumva, iyiba ababikora batavugaga amateshwa.
Mu kinyarwanda, bavuga ko kanaka avuze amateshwa iyo avuze ibinyuranye n’ibyari byamuzinduye. Ashobora kubiterwa n’ubwoba, igihunga, ubuswa cyangwa indi nenge. Urugero rw’amateshwa turusanga mu gisigo cya Alexis Kagame yise Indyoheshabirayi. Mu muvugo wa mbere yerekana uko abashumba bikanze umunihiro w’ingurube bakagirango ni intare ije kubamara ku matungo. Batumije inararibonye kurusha abandi ngo arebe uko yayitsirika no kuyigiza kure, kubera iguhunga, avuga amateshwa, ahubwo atangira ibyo kuyihamagara ngo niyigire hafi:
Yinyuriye ku irembo,
Bikanga rwabwiga!
Ingeyo zose zirakubana,
N'abashumba barabyuka,
Barahahamuka, barahuruza...
Inzamururo zirahoga!
Uwarusazanye muri bo,
Yirata kuyitsirika,
Amagambo arayacurika,
Ayibwira amateshwa!
Ngo "Umurizo urawushyire irya,
Na yo amaso uyampange!
Wikwigira hirya:
Gumya usange ibiraro!
Mu buryamo nihakonje,
Mu ijanja nihashyuhe!
Ntutinde mu agenda
Gira uguruke ay'intashya!"
(Umuvugo wa mbere 45-65).
II. IMVAHO NSHYA MU MATESHWA.
Imvaho Nshya Vol No: 2096[6 May-18 May 2011] na yo yashatse kwihakirwa. Ikibabaje ni uko yavuze amateshwa mu kigwi cy’amaturo. Mu nyandiko y’umwanditsi utaratinyutse kwivuga izina yitwa “Kuki Kiliziya Gatolika idakunda ukuri?”,hagaragaramo guteshaguzwa guhagije. Sinzi niba ari ubwoba cyangwa igihunga cyabiteye nyir’ukwandika.
Umutwe w’inyandiko: Umutwe w’inyandiko ni ikibazo kigira kiti “Kuki Kiliziya Gatolika idakunda ukuri?” Mu itangazamakuru kimwe no mu myandikire yose, umutwe w’inyandiko ni ingenzi kuko ugeza ku basomyi icyo nyir’inyandiko agamije mu ncamake. Usomye iyi nyandiko, aba yiteguye kubonamo igisubizo cy’iki kibazo. Mu mubyimba w’iyi nyandiko, havugwa mo uburyo Kiliziya Gatolika idahana abakoze jenoside mu gihe Kiliziya ya Ubald (isa n’iyindi itari Gatolika) yo ibafungira amasakaramentu. Kudahana abakoze jenoside byo no kudasaba imbabazi ni ngingo z’ikibazo si iz’igisubizo.
Amafoto aherekeza inyandiko: Ntangira iyi nyandiko navuze ko ubuhake butangiye kugorana mu Rwanda. Birasa n’aho udakomoje ku bapadiri bashinze www.leprophete.fr waba ubaye umugaragu mubi. Mu kugerageza kwita ku buhake, uwanditse iriya nyandiko yakoze agashya. Yayiherekesheje amafoto ya Padiri Fortunatus na Thomas. Nyamara mu nyandiko ye nta n’aho abakomozaho. Ibi mu itangazamakuru ni ubuswa no guhuzagurika. Baba se ari bo bayobozi ba Kiliziya yavugaga? Baba se ari bo padiri Ubald uvugwa mu nyandiko? Baba se ari bo mupadiri wanze kwivuga izina uvugwa mu gika cya gatanu? Baba se bari mu basohotse Gereza nyuma bagafungirwa amasakaramentu na Ubald? Ni urujijo. Ibi ni byo bintera kugira nti guhakwa si bibi iyo umuntu afite icyo ahakishwa. Iyo bigeze aho umuntu ahakishwa amateshwa ngo abone ikoro rya shebuja, ubuhake buba butangiye kuba ingorabahizi. Ubu irushanwa riratangiye. Ejo tuzabona uwanditse ku materasi y’indinganire, inyandiko akayiherekeza n’amafoto y’aba bapadiri. Uvuga ku bworozi bw’amafi na we ntazatangwa… Icyo ni cyo Abanyarwanda bita amateshwa.
“Urukiko rwa Kiliziya Gatolika ntirukora kuko ntawe ururegera”: Muri iyi nyandiko, umwanditsi yijujutira Kiliziya Gatolika ngo kuko idakurikirana abayo bashinjwa jenoside. Igitangaje, ni uko agera inyuma akivuguruza, ati “ntabwo rushobora gufata umuntu ukekwaho ibyaha runaka ngo rumukoreho iperereza ntawatanze ikirego”. Birashoboka ariko ko uwakoze iyi nyandiko ayibonamo ikirego cyafasha ruriya rukiko gutangira amaperereza n’imanza. Mu bavugwamo mu mazina (kuko umuntu aregwa mu izina rye) harimo Musenyeri Misago na Padiri Ubald. Ku bireba Musenyeri Misago, tuzi twese uko yafunzwe, uko yaraburanye agatsinda imbere y’amategeko y’igihugu,akarekurwa. Byaba byiza rero inkiko zirebye n’ikibazo cya Ubald. Uyu mwanditsi yaba ashubijwe.
Ikibazo cya Musenyeri Misago. Uyu ni umwe mu bantu babiri bavugwa mu mazina yabo muri iyi nyandiko. Inshuro ebyiri zose, uwakoze iyi nyandiko agaruka ku ifungwa rye akagera n’aho avanga ibintu: “uru rukiko ruyobowe na Musenyeri Misago nawe wamaze igihe kinini mu buroko ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Katedrali ya Gikongoro abereye umuyobozi n’ubu”. Uyu mwanditsi yitiranya nkana gukora icyaha no gushinjwa icyaha. Arasa n’uvuga ko ubwo Musenyeri yashinjwe icyo cyaha kimuhama byanze bikunze. Ari uko bimeze, namugira inama yo kurega inkiko za gisivili zamuburanishije zikemeza ko ari umwere. Yazirega gushyigikira abakoze itsembabwoko. Mu rwego ariko rwo guhugurana, byaba byiza kubwira uyu mwnditsi utazwi izina ko urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ruyoborwa na Musenyeri Anastase Mutabazi. Mbere yo kwandika inkuru ni byiza gutara amakuru.
Padiri Ubald: Ni uwa kabiri uvugwa mu izina ,muri iyi nyandiko. Kubera ko nyir’iyi nyandiko avangavanga ibintu byinshi, biragoye kubihuza no kubitandukanya. Hari aho agera akagira ati “nk’umupadiri wishe umuntu, Musenyeri umuyobora aba afite uburenganzira bwo kumufatira ibihano birimo no kumwirukana”. Impamvu mpuza aya magambo na Padiri Ubald, ni uko atareba Musenyeri Misago. Umupadiri uvugwa mu izina muri iyi nyandiko ni Ubald.
Icya kabiri ni uko Musenyeri Misago n’abandi umwanditsi atavuga amazina abashinja “kugira uruhare muri jenoside”, biragaragara rero ko abitandukanya n’uyu wishe umuntu. Kandi koko no mu mategeko biratandukanye. Ikizwi neza rero, ni uko Padiri Ubald yishe Jean Pierre Sindayiheba nk’uko bigaragara mu mabaruwa abiri yanditswe na Musabyemariya Marie Goretti, imfubyi yasizwe n’uriya Sindayiheba. Ibaruwa ya mbere yanditswe taliki ya 20/09/2010, igenewe Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ushinzwe padiri Ubald. Umukuru wa polisi na Ubald ubwe bahawe kopi. Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Ubaldi ubwe taliki 23/11/2010. Muri abo bose, ntawe twigeze twumva avuga ku mugaragaro ko Ubald arengana.Ubwo se ntibivuga ko iyo nkuru ifite ishingiro ? Ko tubona benshi bakekwaho kuba barasahuye n’inka imwe bakamara imyaka 17 mu buroko, Padiri Ubald we kuki adakurikiranwa. Niba Musenyeri wa Cyangugu yaricecekeye mu gihe ziriya mfubyi zamwandikiraga zishinganisha, ntibivuze ko azi ko Ubaldi yakoze icyo cyaha? Undi mugabo ni uw’iki!
Niba rero Padiri Ubald ari we umwanditsi w’iyi nkuru yo mu Imvaho Nshya aheraho avuga ko Kiliziya idakunda ukuri kuko idahana abapadiri b’abicanyi, umusenyeri umushinzwe koko yari akwiye kurba uko icyo kibazo cyakwigwa , byaba ngombwa ibihano biteganywa n’amategeko ya Kiliziya bigatangwa mu maguru mashya.
III. “PADIRI RUGIRANGOGA UBALD, URUGERO RWIZA KILIZIYA IKWIYE KWIGANA”!
Nk’uko uyu mwanditsi abihamya, ngo Ubald yashishikarije abishe abantu muri jenoside gusaba imbabazi no kwihana amaze kubafungira amasakaramentu. Bifite inenge ikomeye kuko bigaragaza ko Ubald yitiranya iyobokamana n'icengezamatwara rya FPR.Kuri we FPR ni yo igena ikiri ukuri, ikagira n'ifunguzo z'ijuru: uwo FPR ihamije icyaha kiramuhama no mu ijuru, uwo FPR yise umwere, aba intungane n'imbere y'Imana, kabone n'iyo yaba yaramaze Abantu! Ngiyo tewologiya ya Father Ubald.
Icyo twashima, ni ako gatima afite ko gushaka gufasha abanyabyaha kwicuza no gusaba imbabazi abahemukiwe. Gusa rero Ubald ashobora kuba ameze nka cya gikeri gihora mu mazi nyamara ntigikire amaga. Byari kuba byiza ukwisubiraho kwa bariya yafashije kwicuza kumukanguye akibuka ko na we afite amaraso ku biganza, bagafatanya gukaraba no kwera. Keretse niba kwica Sindayiheba byo abibona mu butumwa bwogeza ivanjiri.Ni ikibazo gikomeye.
Koko rero iyo witegereje neza , ubona ko mu mutwe wa Ubald, kwica umuntu biba icyaha gusa iyo hishwe Umututsi. Bishaka kuvuga ko Padiri Ubald yumva ko Abahutu bo atari abantu. Bityo rero kwica Yohani Sinadayiheba, Padiri Ubald yabikoze nk’uko umuntu yica itungo yiyororoye! Ikimenyimenyi ni uko nta we umukurikirana, haba mu Kiliziya, yewe n’ubushinjacyaha bwararuciye burarumira. Byaba se bishaka kuvuga ko n’Ubushinjacyaha bwo mu Rwanda, bwumva ko kwica biba icyaha iyo hishwe umututsi gusa? Niba atari ko biri Maritini Ngoga,umushinjacyaha mukuru azasobanurire Abanyarwanda impamvu Padiri Ubald adafatwa, ngo yenda agirwe umwere n’inkiko ariko bigaragare ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko.
Mu gihe tugitegereje ibyo bisobanuro turasanga Padiri we rero yahisemo kwibera nka cya cyapa cyerekana inzira y’ukuri ariko kikigumira aho kiri. Ng’urwo urugero rwiza rw’umupadiri Imvaho Nshya yahitiyemo abanyarwanda! Akumiro karagwira.
Ngo umubembe baramubwiye bati “kirazira gucana umuhitira (ibiti byo ku mva). Mu kubasubiza ati “ko nabicanye byantwaye iki?”. Abwirwa benshi akumva bene yo!
Anne Marie Mutimura.
Kabgayi-Rwanda