Bangui/Kigali : Perezida Bozizé wa Centrafrique yatangiye guhungishiriza umuryango we n'ibintu bye mu Rwanda !
Bozizé n'umufasha we mumasengesho !
Perezida wa Centrafrique Bozizé yatangiye kugira ibibazo byo guhagarika abamurwanya ubu bugarije umurwa mukuru wa Bangui. Amakuru aturuka mu gihugu cya Tchad aremeza ko Bozizé yatangiye guhungishiriza umuryango we i Kigali mu Rwanda kuko yizera neza ko Kagame Paul azashobora kumurindira umutekano we n’uw’ibintu bye akamukiza ubutabera bw’igihugu cye cya Centrafrique n’ubw’igihugu cy’Ubufaransa kubera ibyaha by’ubwicanyi ashinjwa. Bozizé arashinjwa kuba yarakoze ibyaha byinshi by’ubugome nk’urupfu rwa Charles Massi!
Inyeshyamba zirwanya Bozizé zubuye imirwano ku italiki ya 10 ukuboza 2012 zinubira ko perezida wa Centrafrique Bozizé atashoboye kubahiriza amasezerano bagiranye hagati y’umwaka w’2007 na 2011. Ubu abarwanya Bozizé bamaze gufata imijyi ikomeye kuburyo bwa gisilikare ariyo Bria (uri hagati mu gihugu), Bambari (uri mu majyepfo yo hagati) na Kaga Bandora (uri mu majyaruguru). Ingabo za Centrafrique zifite ikibazo gikomeye cyo kurwanya inyeshyamba kuko nta bikoresho bihagije zifite ; zikaba ziri kurwana mu kajagari, ibyo byose bigatuma izo ngabo zataye akanyabugabo (moral) katuma zikomeza urugamba.
Abaturage bagizwe ahanini ni insoresore zishyigikiye ubutegetsi bwa Bozizé bakoze imyigaragambyo kuri ambasade y’Ubufaransa mu rwego rwo gusaba icyo gihugu gutabara ubutegetsi bwa Centrafrique ; Bozizé nawe akaba yariyambaje Ubufaransa na leta Zunze umwe z’Amerika ngo zimutabare ! Ambasaderi wa Centrafrique mu Bufaransa yasabye abayobozi b’icyo gihugu gushyira igitsure kubarwanya perezida Bozizé ngo basubire inyuma maze bagirane imishyikirano nk’uko M23 yavuye mu mujyi wa Goma ubu ikaba iri gushyikirana na Leta ya Congo !
Perezida w’Ubufaransa yakuriye inzira ku murima Bozizé , amubwira ko Ubufaransa budashobora kumutabara , ko ingabo zabwo ziri muri icyo gihugu zigomba kurinda abafaransa bahatuye, zikanarengera n’izindi nyungu z’Ubufaransa ziri muri Centrafrique !
Ikarita yerekana aho imijyi yafashwe n'abarwanya ubutegetsi iherereye :
Veritasinfo.fr