RDC : M23 yagabye igitero ku ngabo za ONU ziri i Goma

Publié le par veritas

http://www.un.org/News/dh/photos/large/2012/March/03-07-2012drcchopper.jpg

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 28 ukuboza 2012, ingabo za loni ziri muri Congo zirashinja inyeshyamba za M23 kuba zaragabye igitero kuri kajuguju z’ingabo za Loni (Monusco) mu burasirazuba bwa Congo, umuryango w’abibumbye ukaba wamenyesheje ko abakoze icyo gikorwa bagomba gushyikirizwa inkiko. Monusco ikaba yibukije ko ingabo zabo zishinzwe amahoro bityo igikorwa cy’ubushotoranyi kurizo kikaba gifatwa nk’icyaha cy’intambara nk’uko uwo muryango wabivuze mu itangazo ryawo washyize ahagaragara.

 

Kuwa gatatu taliki ya 26 ukuboza 2012 saa mbiri z’umugoroba ,indege 2 z’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu igeragezwa mu majyaruguru ya Goma, zarashweho amasasu avuye Cyibumba andi avuye  Kanyamahoro imisozi 2 igenzurwa n’umutwe wa M23. Icyo gitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye kikaba cyari kibaye icya kabiri muri uku kwezi k’ukuboza 2013 ! izo ndege zo mu bwoko bwa Kajugujugu zikaba atari izo kurwana ahubwo zikoreshwa mu rwego rw’ubuganga no gutwara abasivili !

 

Monusco iramenyesha ko icyo gitero cyamenyeshejwe ingabo z’ibihugu bishinzwe kurinda umupaka w’u Rwanda na Congo. Izo nyeshyamba za M23 zikaba ziterwa inkunga n’u Rwanda na Uganda n’ubwo ibyo bihugu byombi bibihakana.

 

Umuvugizi wa M23 Vianney Kazarama we yavuze ko batarashe ku ndege za Loni ko ahubwo barashe ku ndege za Congo zari zije gutata. Yakomeje avuga ko niba Loni igomba gukora ubugenzuzi mu kirere bayobora indege zayo zigomba kuza ku manywa kandi M23 ikabimenyeshwa kuko ni ijoro badashobora gutandukanya ibirango by’indege za loni ni izindi ndege !

 

Ubu bushotoranyi bwa M23 bukomeje kwigaragaza mu gihe havugwa ko n’imishyikirano yayihuzaga na leta ya Congo ishobora kwimurirwa mu gihugu cya Congo Brazzaville kuko icyo gihugu aricyo kizaba gifite ubuyobozi bw’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu by’ibiyaga bigari kandi igihugu cya Uganda iyo mishyikirano yaberagamo kikaba gishinjwa gufasha umutwe wa M23. Byose bizamenyekana nyuma y’italiki ya 4 Mutarama 2013 ubwo imishyikirano izaba isubukuwe !

 

 

Veritasinfo.fr

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
<br /> hahahhhhhaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!<br />
Répondre