Centrafrique: Ubufaransa bwateye utwatsi icyifuzo cya Bozize,ngo ibyo kwivanga mu miyoborere y'ibindi bihugu byararangiye!

Publié le par veritas

http://www.pressafrik.com/photo/art/default/5076324-7577052.jpg?v=1356623610

                                  Ingabo z'abafaransa muri Centrafrique 

 

Perezida w’Ubufaransa François Hollande yateye utwatsi icyifuzo cya Perezida wa Centrafrique François Bozize cyo kumutera ingabo mu bitugu ngo Ubufaransa bumufashe gusubiza inyuma inyeshyamba zimurwanya kugira ngo zemere kugirana nawe imishyikirano! Izo nyeshyamba ubu zikaba zirimo zisatira umujyi wa Bangui ziturutse muburasirazuba n'amajyaruguru y'icyo gihugu.Ngayo amaherezo y'irangira ry'abaperezida b'ibihugu by'Afurika bashyirwaho ku gitugu cy'ibihugu by'amahanga bakirengagiza demokarasi n'uburenganzira shingiro bw'abaturage b'ibihugu byabo!

 

Mu gitondo cy’uyu munsi ,nibyo Perezida Bozize yasabye Ubufaransa na leta Zunze ubumwe z’Amerika kumufasha kurwanya inyeshyamba zimurwanya ubu zugarije umurwa mukuru w’igihugu cye wa Bangui.

 

Igihugu cy’Ubufaransa cyatangaje ko ingabo zabwo ziri muri  centrafrique  zigomba kurinda umutekano w’abafaransa bagera ku 1200 babayo ndetse no kurengera inyungu z’Ubufaransa ziri muri icyo gihugu. Perezida Hollande yavuze ko igihe cyo kurengera ubutegetsi mu bihugu byakolonijwe n’ubufaransa cyarangiye.

 

Ubufaransa bwavuze ko buramutse bugize icyo bukora mu kurwanya inyeshyamba muri Centrafrique bwabikora bubisabwe na ONU.« Ubufaransa ntibukiri Umujandarume w’Afurika , tugomba kwirinda ikintu cyose cyatuma twivanga mu bibazo biri mu buyobozi bwa buri gihugu » ibyo ni byavuzwe na François Hollande.

 

Mu mwaka w’2003 Ubufaransa nibwo bwashyigikiye Bozize mugufata ubutegetsi, mu mwaka w’2007 Ubufaransa bwohereje kandi ingabo zabwo kabuhariwe zirwanira mu kirere gufasha ingabo za Centrafrique mukurwanya inyeshyamba zarwanyaga Bozize mu majyaruguru y’igihugu. Mu mwaka w’2010 leta ya Centrafrique yashyize umukono ku masezerano avuga ko ingabo z’Ubufaransa zitazongera kwivanga mu bibazo byo kurwana intambara zibera imbere mu gihugu cya Centrafrique (conflits internes) zishingiye ku miyoborere !

 

Nyuma y’imyaka 2 gusa Perezida Bozize wa Centrafrique arimo asaba ubufaransa kurenga kumasezerano yishyiriyeho umukono asaba Ubufaransa ngo buze bumutabare .Igihugu cya Cade nacyo gifite abasilikare muri icyo gihugu cya Centrafrique, Cade ikaba yarafashije Bozize mu gufata ubutegetsi muri 2003 ; uko bigaragara ntabwo izo ngabo za Tchad ziteguye kugira icyo zikora kuko umubano wa Tchad na Centrafrique utifashe neza cyane muri iyi minsi ! 

 

Veritasinfo.fr


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article