Perezida Kagame yahinduye ba maneko kubera igitutu cy’ U Bwongereza!
Inzego z’ubutasi z’u Bwongereza, nizo zihereye Perezida w’u Rwanda Kagame Paul gasopo ! Y’uko zitazihanganira amafuti akorwa na ba maneko be mu gihugu cy’ U Bwongereza. Kagame yarabigaramye. Yavuze ko ibyo ari ibihuha byakwirakwijwe n’ikinyamakuru Umuvugizi. Nyuma y’ibyo, amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko yagaragarijwe za gihamya simusiga zerekanaga ko ibyo yitaga ibihuha byari ukuri kwambaye ubusa. Nyuma yo kwiyumvira za gihamya yitaga ibihuha, mu gihe yari amaze kwibasira izo nzego z'Ubwongereza zubashywe ku rwego mpuzamahanga, yahise abyihakana. Kagame yavuze ko atariwe wabatumye kubikora kandi ko ababikoze agiye kubafatira ibihano .
Ni muri rwo rwego byatumye akuraho maneko we mukuru bakoranye igihe kirekire, Col Dr Emmanuel Ndahiro. Ntiyanibagiwe Lt Col Gatete Karuranga ,wari ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu. Sizo mpamvu zonyine . Col Dr Emmanuel Ndahiro hamwe na Lt Col Gatete bananiwe kuzuza inshingano bari bashinzwe, arizo kwica abatavuga rumwe na Kagame. Yaba muri Afurika y’epfo, Amerika ndetse n’u Burayi. Byatumye bikorwa na Col Dan Munyuza nkuko mwakunze kubyiyumvira mu majwi twabagejejeho mu bihe bishize. Ni nacyo cyatumye Munyuza agororerwa. Yahawe umwanya w’umuyobozi ushinzwe iperereza ryo hanze “Director of External Security” .
Byaturutse kumvira shebuja, agakora atitangiriye, ashakisha uburyo yakwica nk’uko Kagame aba yabimutegetse.
Nyuma yo gutegekwa gusaba imbabazi z’ibyo atakoze, Maj Gen Karenzi Karake,nawe byabaye ngombwa ko agirwa maneko mukuru. Ibyo ntibivuze ko inzigo ye na Kagame yarangiye. Ahubwo byabaye mu rwego rwo kugirango ashakirwe ibyaha neza. Ba Col Dan Munyuza hamwe na Brig Gen Rutatina washinzwe iperereza rya gisirikare, bazamukoreramo banamucunga neza, kugeza bamuhitanye .
Ibya Gen Karenzi Karake tubigereranya n’ibya Gen Kayumba Nyamwasa , akimara kuvanwa ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo. Aho bategetse Col Karegeya Patrick kumukoreramo, atanga amaraporo kwa Kagame atamunyuzeho, ariko we aza kubyanga.
Brig Gen Dr Rutatina, yagororewe umwanya wo kuba maneko wa gisirikare kubera kwemera kwitandukanya n’ubwenge bwe nka Dokiteri, akajya yirirwa atukana , agambana ari nako ahakishwa bagenzi be, nibyo akesha uwo mwanya yahawe. Nta gushidikanya ko Col Byabagamba, wari ushinwe abasirikare barinda Kagame, yahawe umwanya wa baringa muri Minadef. Abenshi twavuganye, bemeza ko azize Maj Willy Rwagasana, ukura ingufu mu gikari ndetse ngo Col Tom akaba ashobora no kuzicwa atarebye neza.
Naho muramu wa Col Dr Emmanuel Ndahiro, ariwe Capt Patrick Karuretwa, wari mu basirikare ba Kagame: niwe wari ushinzwe kurinda umukobwa wa Perezida, Kagame Ange, aho yigiraga muri Amerika . Yagororewe kuba umujyanama wa perezida Kagame mu by’umutekano . Abahanga bakaba bemezako uretse Gen Rutatina na Brig Gen Kamanzi abandi bose bagiye bahabwa uyu mwanya ni abasirikare bahoze barinda Kagame kuva kuri ,Gen Kabarebe,Lt Gen Kayonga Charles, Brig Gen Kazura Jean Bosco hamwe na Col Dr Emmanuel Ndahiro .
Andi makuru atugeraho na none, yemeza ko Col Dr Emmanuel Ndahiro, hamwe na Lt Col Gatete Karuranga, baherutse kugira inama Perezida Kagame, y’uko yakuraho ba Col Dan Munyuza hamwe na Gen Jack Nziza. Bitewe na ziriya sikandari bakoze zo gushaka guhitana Gen Kayumba na Col Karegeya. Bamwerekaga ko yaba agaragaje ko atariwe wabatumye. Iyo nama bamugiriye niyo yatumye barushaho gutakaza icyizere doreko byari bimeze nko guhomera iyonkeje cyangwa kuregera uwo urega .
Ba maneko ba Kagame bashinzwe ubutasi bwo hanze aribo Maj Gen Karenzi Karake na Col Dan Munyuza, bakaba bari k’urutonde rw’abasirikare ba Kagame bashakishwa n’ubutabera k’urwego mpuzamahanga. Bimwe mu bigwi bya Col Dan Munyuza byatumye ahabwa icyizere twagiye tubibagezaho mu makuru yahise, tukazabagezaho n'ibindi.
Kagabo, London. (Umuvugizi)