AMABANGA 77 YA POLITIKI : Habayeho na Jenoside yakorewe (leprophete.fr) Abahutu.

Publié le par veritas

Foto-montage yerekana amaherezo Kagame ategereje! Jeanette Kagame natangire ategure ingemu.

Nzinduwe no kubagezaho Ibanga ry'indunduro muri 77 nari nabasezeranyije guhera mu ntangiriro. Ndabashimira uko mwayakurikiranye yose , ibitekerezo mwagiye mutanga, ubugororangingo mwayahaye, n'uko mwemeye ko abacengera. Ibanga rya 77 naryo muryiteho kandi muzaribyaze umusaruro .

IBANGA RYA 77: Kagame n'Agatsiko ke barashinjwa Jenoside yakorewe Abahutu.

Reka dutandukanye ibintu bibiri : Ibyabaye n'ibyarangije kwemerwa n'Inzego mpuzamahanga.

1. Ibyabaye

(1) Hari ubwicanyi bwarimbuye Abahutu twiboneye n'amaso yacu, bwakozwe na FPR Inkotanyi kuva zatera u Rwanda taliki ya 1 ukwakira 1990. Inkotanyi ziyobowe na Kagame zasahuye imitungo y'abaturage, indi zirayangiza, zishe abaturage batagira ingano, zibica nabi cyane, zibakubise udufuni, zibahamba ari bazima, zibaga abagore batwite, ziniga impinja, abagabo zikabazingira umutwe muri plastike kugera babuze umwuka, zatwitse imirambo zigahamba ivu kugira ngo zijijishe amahanga atazamenya ko ari abicanyi ruharwa......Zishe abasore n'inkumi, zica Abasenyeri ba Kiliziya gatorika, zicira abaturage ba Gisenyi mu buvumo, zitera inkambi ya Kibeho zihatsinda Abahutu barenga ibihumbi munani icyarimwe. Zatsinze imfungwa mu buroko, zicira Abarwayi mu bitaro...zibahora ko ari Abahutu.

(2)Ibyo ababibonye barabihamya , n'ubwo abarokotse ubwo bwicanyi bakiri mu gihugu bakutse umutima bikomeye, ariko abari ahantu habemerera kuvuga ntibasiba gutanga ubuhamya. Ndetse kugira ngo ubuhamya bwabo butazibagirana bakwiye gushirika ubute bakabwandika, burya ngo "amagambo araguruka ariko inyandiko ihoraho" (Scripta manent).

(3)Ubwo bwicanyi inkotanyi zakoze n'iyo bwaba butaravugwa mu bitangazamakuru , n'ubwo butaremerwa n'inzego z'ubutabera bw'Urwanda cyangwa iz'ubutabera mpuzamahanga, si ukuvuga ko butabayeho. Ni igihe kitaragera ngo byose bishyirwe ku munzani.

(4) Kuba iryo tsembambaga FPR yakoze ritavugwa, ni uko Kagame n'Agatsiko ke k'abicanyi bakiri ku butegetsi. Barashinjwa uruhererekane rw'ibyaha (Crimes de guerre, crimes contre l'humanité...) , ruzashyikirizwa ubutabera igihe nikigera. Abicanyi barazwi, abaturage barababonye neza, amazina yabo bose arazwi, nabo bakwiye kubiryozwa.Igihe kiregereje.

2. Ibyarangije kwemerwa n'inzego mpuzamahanga

(1)Ibintu byatangiye guhinduka ubwo umujuji w'Umufaransa witwa Jean Louis Bruguière yasohoraga(2006) impapuro zo guta muri yombi(Mandats d'arrêt) Abasilikari 9 b'ibyegera bya Paul Kagame bashinjwa icyaha cyo guhanura indege ya gisivile yari itwaye Perezida Yuvenali Habyarimana, icyo gikorwa cy'iterabwoba kikaba cyarabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

(2)Nyuma yo gusohora izo mpampuro, Paul Kagame n'Agatsiko ke bavugije induru, barisiba karahava, bica igiti n'isazi, birukana Abafaransa n'igifaransa mu gihugu, reka ntiwareba....nyamara IHWA ry'umushubi ryari rimaze gutebezwa mu kirenge cy'igihangange Paul Kagame! Kuva uwo munsi yabuze uwarimuhandura, natareba neza rizamubyarira Cancer izamuhitana.

(3)Bidateye kabiri Umujuji wo muri Esipanye witwa Fernando Andreu Merelles(2008) we yasohoye Impampuro zo gufata ( Arrest warrant) abasilikari bakuru bo mu ngabo za Kagame bagera kuri 40, abashinja ibyaha binyuranye birimo " kurimbura imbaga na gukora jenoside". Icyo gihe Paul Kagame n'Agaco ke bariye iminwa ntibirirwa basakuza ariko baca hasi, banyanyagiza ibifaranga bitagira ingano bashaka ko izo mandats d'arrêt zaburizwamo. Ay'ubusa, koko ngo "agahanga k'umugabo gahumura katababuye"!

Kwica umuntu, kumena amaraso y'abenegihugu ni ibyaha bibi cyane, nta we bizanira umugisha.Kagame na we nakenyere atege ibitugu.

(4)Rurangiza yabaye Raporo yakozwe na LONI igatangazwa taliki ya 1 ukwakira 2010. Iyo raporo yitwa Mapping Report yo ishinja ku mugararo Kagame n'Agatsiko ke "JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU mu mashyamba ya Kongo".

Koko rero Kagame yategetse ingabo ze kwambuka muri Kongo no "gutsembatsemba impunzi z'Abahutu nta kindi bazira uretse kuba ari Abahutu". Icyo nyine ni na cyo gisobanuro (définition) cya Jenoside !

(5) N.B: Mu kwemera ko Mapping Report isohoka, LONI yabaye nk'iyicira ijisho Abanyarwanda , igira ngo bamenye ko ingoma y'igitugu ya Paul Kagame icyuye igihe; ko uwo ari we wese wahaguruka akayihirika yahabwa umugisha n'Imana n'Amahanga. Igihe cyo kubikora ni iki ngiki.

3.Tubyumve kimwe

(1)Nta munyarwanda ushyira mu gaciro ukwiye guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikozwe n'Abahutu b'intagondwa biyitaga Interahamwe.

(2) Nta munyarwanda ushyira mu gaciro ukwiye guhakana ko Kagame n'Agatsiko ke bishe Abanyarwanda benshi by'umwihariko bakaba baratsembatsembye Abahutu bari barahungiye muri Kongo, bakabikora babigambiriye kandi babahora ko ari Abahutu: Iyo ni yo JENOSIDE yakorewe Abahutu, na LONI ikaba ibyemeza muri Mapping Report (1/10/2010)

(3)N'ubwo nta rukiko rurajyaho rufite inshingano yo gucira urubanza Paul Kagame n'Agatsiko ke ku byaha bakoze, ntibisobanura ko atari abicanyi. Igihe cyabo cyo "gukubitwa intahe mu gahanga", kizagera.

(4) Paul Kagame ni umujenosideri warimbuye Abahutu , gukomeza kumushyigikira cyangwa kumwihambiraho ntaho bitaniye no gushyigikira Interahamwe zarimbuye Abatutsi. Umunsi yahirimye agashyikirizwa inkiko abamushyigikiye muri iki gihe bazahanirwa ubufatanyacyaha.

(5) Paul Kagame akomeje gushuka Abatutsi badashishoza ko yahagaritse Jenoside, ko ari we mukiza wabo, ko ari we Mana yabo, ko bagomba gushyigikira ingoma ye buhumyi. Ibi bikaba biteye impungenge kubera ko umunsi Kagame yahirimye ashobora kwisasira abayoboke be bazaba barakomeje kumwihambiraho kandi bazi neza ko ari umwicanyi. Ibi bikaba bireba n'Abahutu bose yagize ibikoresho, ntibazabura kuryozwa ibyaha Kagame yabashoyemo.

4.Igikwiye gukorwa

(1) Abanyarwanda bashyira mu gaciro(Abahutu, Abatutsi n'Abatwa), nibareke guta igihe bavuga ubusa : nimushirike ubute musome raporo Mapping, muyisomere abanyu, muyisobanurire n'Abanyamahanga. Nimwereke bose ubwicanyi ndengakamere Kagame yakoreye Abanyarwanda, na LONI ikaba ibyemeza.

(2) Kubera ko "la résistance contre l'oppression"(guhangana n'ingoma y'igitugu) atari icyaha ahubwo akaba ari uburenganzira buri muntu wese avukana, dukwiye kwiga AMAYERI MAZIMA yo guhangana n'ingoma ya Paul Kagame n'Agatsiko ke k'abicanyi tukazashirwa ari uko tuyihiritse.

(3) Nimutegereza ko Nicolas Sarkozy na Barack OBAMA aribo bazahaguruka bakaza kubirukanira umunyagitugu Paul Kagame murariraye! Iyo abaturage ba Bengazi badafata iya mbere mu kwigomeka ku munyagitugu Kadafi , amahanga ntiyari kwirirwa ahagurutsa indege zo kumurasa.

(4) Iterabwoba rya Kagame nta we ryakagombye gukanga. Burya si buno. Aramutse yibeshye akarasa ku baturage bigaragambya , ibye byaba birangiye, simbabeshya. Yaraswa, na Kadafi yararashwe. Iryo sezerano turarifite = ni ibanga ridasanzwe rya politiki !

(5) Niba Kagame ashaka amahoro no kuramba nashyire ubwenge ku gihe maze yicare avugane n'Abanyarwanda, atege amatwi akababaro kabo, areke Abahutu bashyingure mu cyubahiro ababo FPR yatikije; afungure Abanyapolitiki bazira guhanira uburenganzira bwabo barimo Victoire Ingabire , Deo Mushayidi na Bernard Ntaganda.

Umwanzuro

(1) Akababaro Kagame yateje Abanyarwanda kandi n'ubu akaba adatuma bagoheka karahagije ngo katubyaremo ingufu zo gutuma duhaguruka tukamutsinsura.

(2) Amahanga ntacyo atakoze ngo atwereke ko dukwiye gusezerera Paul kagame n'Agatsiko ke k'Abicanyi. Nitwinanirwa ntitukagire uwo dupfana.

(3) Niba rero Imana ifasha uwifashije, muragira ngo mbabwire iki kindi ?

(4) RENDEZ-VOUS i Kigali .

ndr: nimwiyumvire impungenge n'agahinda Paul Kagame afite kubera izi manda we yitaga ibipapuro :

Zelote Mahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Zelote we gabanya kujijisha kuko uwagutsinze
ntaho yagiye ahora agusaba gutaha kwituze ni uza ku ngufu muzabonana ni aho iyo double genocide wigisha uzi ukuri kwayo ni ikimenyetso cya nyuma cyishyirwa mubikorwa cya Genocide akaba ari
ipfobya ryayo ntibitangaje rero bivugwa ko uri umupadiri ni ba ari byo koko gira bwangu wisohokere muri couvent wigire kwishakira ibindi wakora kuko nta butumwa ufite mukiliziya ni ubwo uvuga ni
ubwo witumye gerageza kureka guhesha isura mbi kiliziya witwara nk'UMUNTU WITUMYE MU KILIZIYA ntavanjili ivangura ndasoma yewe ni sezerano rya kera ntacyo rivuga kwivangura gusa nkwibutse ko TURI
BAMWE / TURI BAMWE/ TURIBAMWE....rekeraho guca mo ibice abanyarwanda TURI BAMWE ...kandi twahagurukiye kwubaka igihugu duhereye ku bumwe bwa banyarwanda.........

Répondre
M

Uwiyita zelote,ni iyi ngirwa padiri Tomas na
Rudakemwa,bihindura amazina,ngo bakunde baryoshye inkuru.ibi se mubona bya kanga nde....mwe muri kwibeshya pee...kwirirwa mwandika ngo aba ni abatutsi cg abahutu..mubona aribyo bizatuma
mugarukana ubutegetsi mwiyatse kubera kumara abatutsi se?...mbagire inama nziza,ni mubireke mutahe dore na ba ntashamaje mwari mwarashutse barataha,na bandi benshi ba bizimana,na bandi bari mu
nzira,ariko mwumvise ijambo paul yababwiye kweli...,muzumirwa,ahubwo abanyamahanga bo babyumvise kera none barisabira no kwitwa abanyarwanda...kandi ibi byarahanuwe..mwe mwabaye ba banga
mwabo,kubera amaraso mufite mu biganza,mukirirwa mubwira amahanga mu beshya ngo muhunze ubwicanyi,cg ni amaraso ya batutsi mwa mennye n’uduhanga twabo tubabungamo....ni mukenyere
mukomeza,ntituzabyibagirwa ibyo mwakoze.

Répondre
N

Nibaza niba muzi génocide icyaricyo cyangwa
murifuza ko tubyirengagiza. Ariko ndabunva neza. Aho muri iyo i Burayi no muri Amerika mwarasize mugaritse imbaga ntimukibasha gusinzira none kugirango murebe ko mwagira agahenge murasaba
abaturage kujya mumuhanda. Mwatashye se akaba arimwe mubabanziriza ko arimwe musobanukiwe mukababwira n'impanvu bajyamo. Mu Rwanda barabasize muri byose. imyunvire, koroherana..., Ntabwo muzi
ibyo murimo. Amashanyarazi, amazi byageze mucyaro; abana biga secondaire bikubye inshuro nka miliyoni ngereranyije na ryaringaniza ryanyu. ntago ari Karago na Giciye bakiga bonyine. Univériste
zajye hose, ntabwo zikiri umwihariko wa bamwe. Naho abafite inyota yo gutegeka cg gusubira kubutegetsi mubikesha invururu muhora muhembera, nimube mutegereje muracyafite inzira
ndende.

Répondre
A

Muvandimwe Karugarama dusangiye ubunyarwanda, wongeye kwirirwa? Iby’uko Kagame yavaze ko izo mandate zimuteje ikibazo yabivugiyehe? cyangwa uramutekerereza? Kuba Rose Kabuye yarafunguwe,
n’ikimenyetso simusiga kuringye ko ziriya mandat baziciye amazi.

Wamuhanga we, buriya urumva warega NATO Genocide? Nonese Nato ntabasiviri bari kuruhande rwa Kadafi y’ishe mubiriya bibombe yoherezaga I Tripoli? Ubwo uraza kunsubiza.

Iby’uko Urwanda rufite inyungu muri Darfour, simbihakanye. Ariko UN, nabanyadarfour nibo babifitemo inyungu nyinshi kurusha urwanda. None se ko Tanzania yarigiye kohereza ingabo, kuki Ban –ki
moon yahise aza hutihuti murwanda Nyuma y’uko iriya Rapport isohotse? Ibyo ntacyo bikubwiye?

Gusa ndagusaba tuganire, wirinde Ibitutsi, burya abantu singombwa ko bumva ibintu kimwe.

Nkwifurije amahoro ya nyagasani.

Répondre
K

Amahoro we urambabaje, niwowe cya kirondwe cyumiye kunka yarariwe cyera!!! Abo uvugira nabo bazi neza akaga bahura nako kubera izi Mandat, ejobundi Perezida Kagame yivugiraga ibibazo zimuteje,
none wowe uri nde uvuga ko ntakibazo gihari!!yooo ndagusetse cyane!

Wamuswahe, ko nyiri ukubica abyiyemerera (Kagame n'abasirikare be), wowe ubihakana uhereye kuki, ko muri ba nyirakazitereyemo!!!

Naho ibya Mapping Repport, urwo rusaku ufite nuko uzi icyo izabyara!!wagirango ntuzi chantages zakozwe na Kagame na Mushikiwebo ngo ntisohoke!!!kuba Darefour se wamuswa we ninde ubyungukiramo
uretse u Rwanda!! ntibakubwiye ko Igihe u Rda rwikawushaga Tanzanie yari buhite yohereza abasirikare!!!

Menya ko niriya ari intangiriro y'indunduro di, urukiko urutegereze muminsi micyeya, ninterahamwe ziritura abatutsi ntizari zizi ko zizacirwa urubanza! cisha macye, amateka niyo mucamanza w'isi!!

Répondre
A

Ahuuu!!!! Urakoze kuba urangije, Twari tumaze kurambirwa  izi ngirwamakuru wandurishaga  ururubuga. Gusa nkuko wagiye ubisubiramo, ntamunyarwanda ishyira
mugaciro watakaza igihe cye, y’icengezamo ububurozi.

Nibyiza kuba wemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi, wenda n’ibindi FPR ikora utemera , igihe kizagera uhumuke amaso, usigare ubona ko nta Politiki yabayeho Abanyarwanda bigeze
bishimira mubuzima bwabo bwose, nka Politiki Ya FPR.

Ikindi ugomba kumenya, n’uko ibyo wowe wita mandat d’arret na UN mapping Repport, ntarimwe byigeze bihabwa agaciro. Ikimenyimenyi, n’uburyo UN isaba  ingabo z’urwanda kujya
guhagarika ubwicanyi hirya nohino kw’isi.

Ntabgo rero wafata ingabo ushinja ubwicanyi, n’urangiza  uzikoreshe kujya guhagarika ubwicanyi. Urumva iyo Mapping Repport ifite agaciro? Icyo nicyo mutabasha gusobanukirwa,
mwarangiza mukajyaho mukitera amajeki ngo Prezida Kagame azafungwa, ibyo muribeshya.

Nonese nkubaze, igihe NATO yoherezaga ibibombe kuri Kadafi, wibwira ko ntabaturage b’inzirakarengane babiguyemo? Nonese warega NATO ko yakoze Genocide?  Niba igisubizo cyawe ari
oya, nukubera ko NATO mukurasa kwayo, Intego yari Kadafi. Nicyo kimwe rero n’ingabo za RPA, ntarimwe zigeze zigira umugambi wo kwica abahutu, ntanarimwe. Icyo zarizishyize imbere, nukuvanaho
ingoma y’igitugu yarobanuraga Abanyarwanda. Ntabgo zari kuza zisekera ingabo zahabyarimana, zagombaga kuza zirasana nazo. Kuko nazo zitari ziyobewe ubwenge, zafashe abaturage
zibagira agakingirizo(Human shield). Urumva rero ko bitari kubura ko abaturage bapfa. Kandi nizera ko Imana yabakiriye  mubayo.

Rero kujyaho ukatubeshya kubintu twiyiziye, kandi twaniboneye n’amaso yacu, urumva ko icyo twakoze, twagusetse cyane.

Umunsi mwiza!

Répondre
K

Nta wabura kugushimira kubera ibitekerezo byiza watanze kuva mu ntangiro z'iyi nyandiko yawe, ukaba warabikoze mu rwego rwo gushakira igihugu cyacu amahoro, abahutu, abatutsi n'abatwa bakabana mu
mahoro, ababujije abanyarwanda amahumeko, aho bali hose, abo alibo bose, bakabiryozwa. Icyo mpamya ni uko bizashoboka. Twizere ko uzakomeza kugira uruhali muli iyi nzira yo gushakira iugihugu
cyacu amahoro. N'ubwo amazina yawe y'ukuli ataliyo wakoresheje kubera impamvu zumvikana, igihe kizagera utangalize abanyarwanda ku mugaragaro ko uyu muganda ali wowe wawutanze, bose
bazabigushimira. Natwe abakuzi twatangiye kubigushimira. Imana ikulinde.

Répondre