Mu Rwanda: RDF "Rwanda Defence Forces" yahindutse "Kagame Defence Forces (KDF) !

Publié le par veritas

Kagame-Dence.pngKimwe n’abanyagitugu bose ku isi, perezida Kagame nawe yatangiye cyera kugira abasirikare b’u Rwanda imbohe n’abacanshuro be. Ibyari igisirikare cya RDF “Rwanda Defence Forces” gihinduka KDF “Kagame Defence Forces”.Kimwe na perezida Mubarak wa Misiri nawe wabonaga inkunga yo kwigisha no gufasha igisirikare cy’igihugu cye kuburyo ibikoresho abo basirikare babonye yabikoresheje mu kurengera inyungu ze bwite, na perezida Kagame ni uko. Cyakora ntawagereranya ibitugu by’aba bagabo bombi, igitugu cya Kagame kirenze icyo Mubarak yari afite. Kagame anageze naho afata abasirikare bakuru be nk’”ababoyi bo mu rugo” bose yabagize imbohe ze .

Imibereho y’abasirikare ba RDF

N’ubwo perezida Kagame akunze kuvuga ibyo “kwiha agaciro”, abantu twavuganye nabo bibaza  nimba koko abasirikari bafite agaciro mu Rwanda! Kagame yabanje kwigizayo abasirikari bakomeye nka Lt.col Nyamurangwa, col Dodo Twahirwa, col Musitu, Gen Kaka n’abandi. Amaze kubigizayo, akurikizaho kubakenesha k’uburyo bose yagiye abaha akazi ari uko babanje kumupfukamira.

Abasigaye mu gisirikare abategeka kwishakira amacumbi bakava mu mazu ya leta.Ubundi iki gitekerezo cyari cyiza. Ariko nk’uko mwese muzi agashahara k’umusirikari yahembwaga hagati ya 1998 na 1999 amacumbi yaragoranye k’uburyo wasangaga aba colonel benshi bakodesha mu makaritsiye adasobanutse nyuma yo kwirukanwa na Kagame mu mazu bari barabohoje. Uretse inkoramutima za Kagame nka jack Nziza, Col Dr Ndahiro na Gen Kabarebe yari yarahisemo kwiyegereza bo bakomeje kuba mu mazu y’imitamenwa.

Kagame arangije, ati” ntimugacuruze”. Aba officers barenze kuri ayo amabwiriza bakagerageza gucuruza babifashijwemo n’abagore babo barabizize. Ingero ni nyinshi n’ubwo tutari butange amazina yabo kubera umutekano wabo. Uko ibi byose byabaga , ni nako Kagame yabatukaga, abandi bagakubitwa inshyi n’aho abandi akabicaza nta murimo. Ese, ko abasirikari bemeye amategeko yose kugeza uyu munsi, mwebwe mubona Kagame abaha “agaciro”?

Amakuru dufite yemeza ko noneho asigaye ahamagara abasirikare bakuru akoresha bari kumwe n’abagore babo kugira ngo abateshe agaciro, ariko kubera kumutinya abo basirikare bahisemo kubyakira no kwiyumanganya kugira ngo hato ameherezo yabo atazamera nk’aya ba Col Nyamurangwa , Col Dodo , Maj Ruzindana hamwe n’abandi bagiye bagira amaherezo atari meza mu gisirikare, Kagame yahinduye akarima ke .

Uretse aba tuvuze, iyo ugeze ku mibereho y’abasirikare bamurindaga mu gihe cy'urugamba rw'ishyamba ibyabo usanga biteye agahinda k’uburyo ntawabivuga ngo abirangize . Cyokora abo twavuganye mu basirikare bakiri mu kazi i Kigali bose babona ko amaherezo yabo ashobora kuzamera nk’aya bagenzi babo bamugariye k’urugamba kugeza ubu badahabwa agaciro mu gihe aribo bari barafashe iya mbere barwana intambara zitandukanye baharanira icyagarura amahoro mu rwababyaye barangije bimwa agaciro. Umutungo wakabafashije perezida Kagame awiguriramo indege hamwe n’izindi nyubako amaze kugira mu gihugu hamwe no mu mahanga .

Abenshi mu basirikare twaganiriye, bemeza ko n’ubwo bari babayeho nabi wenda cyera bapfaga kubona ibikoresho by’ibanze nk’ ifu y’ibigori, ibishyimbo, ubuto na agasukari buri kwezi kugera muri 2001, ariko ubu bikaba bisigaye ari inzozi!

Kugeza ubu n’ubwo perezida Kagame nabo bafatanyije kwogoza igihugu barara mu mitamenwa iri mu Kiyovu, Nyarutarama , Kibagabaga hamwe n’ahandi, ibyitwa amacumbi (Barracks) y’abasirikare yarabuze, benshi barikodeshereza no kubona icyibageza ku kazi kubaba bagomba gutega ni intambara. Abari mu cyaro, baragendesha amaguru cyangwa bagatega “lift” y’abagiraneza bamwe ndetse bataretse no gukoresha imbaraga kandi bakora akazi ko kurinda igihugu.

Iyo ugeze ku by’abasirikare bari mu kazi hanze y’u Rwanda (Darfur/Haiti) bakatwa amafaranga buri kwezi y’umusanzu wabo wo gushimisha shebuja (Kagame) wa “girinka”, wa “university ya gisirikare” izubakwa, n’indi mishinga benshi batanazi, cyane ko nta n’umwe babisobanurira cyangwa ngo babimugishemo inama.

Mu itohoza twakoze, rigaragaza ko kugeza ubu nta musirikare ujya muri mission hanze ari wenyine agomba kujyana n’undi mu rwego rwo kubanekesha bagenzi babo. Bituma hafi y’abasirikare bose badakundana barangwa no kunekana nk’iturufu Perezida Kagame yabashyizemo kugirango hato batazabona ibintu kimwe, bakaba bamusaba guhindura ibintu. Kagame azi neza ko abasirikare babishatse bashobora kuzagira uruhare rugaragara mu gukura abanyarwanda ku ngoyi ye . Byanatuma igihugu cyagira igisirikare cy’umwuga kirengera inyungu z’ abaturage n’igihugu cyabo aho gukorera iz’ agatsiko ka Kagame kagikoresha mu nyungu z’ako bwite !

Kugeza ubu abazi neza iby’igisirikare cya RDF yaba abacyivuyemo n’abakikirimo , bemeza ko nta musirikare mu rwego rwa ba “officers” ukundana n’undi bya gicuti hafi ya bose yabaciyemo ibice abandi aranabateranya k’uburyo bose bacyekana kandi ntawe usura undi. Bose bahurira mu bureau! Shebuja yarabashoboye, nabo barabyemera…! Umwe mubo twavuganye yemeje ko nta gaciro bafite k’uburyo ariyo nkomoko yo kutagira icyo bavuga iyo abaturage basanzwe bagize ibibazo . Barabirebera gusa dore ko yaba nabo basiviri ,abasirikare bo bashize cyera k’uburyo usanga nta gaciro bafite ugereranyije n’abagenzi babo bo mu karere nko muri za Tanzania , Kenya cyangwa Uganda aho usanga abasirikare bubashywe banafite agaciro mu gihugu cyabo .

Joseph , Kigali (umuvugizi)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

karinijabo, ndahamya ko nawe ubwawe utemeranya n'ibyo uvuga, umuntu war'ufunzwe azira ubusa, bikarangira gacaca imufunguye, ntiyahamanya n'ibyo uvuga ko ntacyo gacaca  yakoze.

umuntu usigaye unywa amata bitewe n'inka Yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yabona ko urimo kuvuga ubusa ngo abanyarwanda barwaye bwaki.

ngo Ingabire arazira ubusa? cyangwa ntabwo ukurikirana  urubanza rwe. abo bareganwa bose barahamya ko bakoranaga mu mitwe y'iterabwoba, none ngo afungiwe ubusa? ubwo na ya video berekanye
avuga amagambo abiba urwangano mubanyarwanda, nabyo n'ibihimbano? ariko mwagiye mushyira mugaciro?

ibyo abo bapadiri, sitwe tubamagana gusa, nabayobozi babo bo muri diyosezi ya Cyangugu nabo ntibabamereye neza. gusa bo bamenye ko Kiriziya irimo iratukwa nabatemera mana Kubera bo, bamenye ko
bagiye kurutonde rumwe nabariya bagenzi babo bafata utwana duto kungufu, kuko bose bahuriye kukintu kimwe cyo kwangiza izina rya kiriziya.

nkwifurije amahoro ya Nyagasani!

Répondre
K

UWIMANA we twese turi abanyarwanda! ibitubaho nitwe tubizi! none se leprophete niyo yavugiye muri kagame ngo avuge ariya magambo? aba bapadiri se nibo bafunze inzirakarengane zahimbiwe ibyaha na
Gacaca? Nibo se basenye amazu y'abakene? nibo se barashe impunzi? nibo se bafunze Ingabire nabagiye kumva urubanza rwe bakabarasa nk'uyu muyoboke w'imberakuri? nibo se bagiye kwicisha
abanyarwanda bose bwaki babategeka guhinga imbuto imwe kandi umubiri ukeneye indyo yuzuye......

Ubwo se urumva udaca umugani ku manywa! Ahubwo aba bapadiri barimo bagira inama ubu butegetsi bw'abicanyi ngo bwikosore kuko abanyarwanda nibabuhagurukana Sakindi izaba ibyara ikindi ! nimukomeze
muvunire ibiti mu matwi kandi abapadiri ba leprophete mubashyire hasi!!

Répondre
U

Hahahahhaha!!! Urasekeje kabisa, harya ngo abasirikare bacu bari mukarengane? Iririre, niba har’abasirikare bameze neza muri ibi biyaga bigari, nabasikare burwanda.

Usibye umushara wabo uteganywa kuzongerwa vuba, abasirikare bacu bafite ubwishingizi mubuzi. Aho bashatse kwivuriza hose bajyayo, kandi bakishyurirwa.

Kubera umusanzu batanga iyo bari mubutumwa, ubu ayo mafaranga amaze gukusanywa,  niyo agiye kububakira amacumbi bazabamo. Nibindi byinshi birimo na Army shop.

Rero wowe wanditse ubusa, subiza amerwe yawe mw’isaho, abasirikare ntibateze kumva nagato, kandi ntabgo bagutumye kubabera Umuvugizi.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre