Ishyaka RDI RWANDA RWIZA ryiteguwe kwinjira mu kibuga.
source : leprophete
(ndlr: Kanda kuri iyi nteruro wumve ikiganiro cya Twagiramungu Faustin: Igisubizo Twagiramungu Faustin yahaye Haguma kubyerekeranye no gusaba imbabazi abanyarwanda )
Nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga mukuru mushya wa RDI RWANDA RWIZA, Bwana MBONIMPA Jean Marie, taliki ya 28 Mutarama 2012, ndibwira ko igihe kigeze cyo kwitegereza neza iri shyaka, tugapima ingufu zaryo n’intege nke zaryo .
1.HASHYIZWEHO INZEGO Z'UBUYOBOZI
Ubundi nanjye nari nsigaye nibwira ko RDI ari ishyaka baringa rigizwe na Faustin Twagiramungu wenyine ! Ubanza atari ko bimeze. Mu bayobozi 6 b'iryo shyaka batangajwe amazina, bose ni abantu bakiri bato kandi bazwiho ubushobozi bujyanye no kujijuka. Twavuga nka JM Mbonimpa wabaye Ministre w’uburezi mu Rwanda, Evode Uwizeyimana w’umunyamategeko, Ismael Mbonigaba, Alain Patric Ndengera… ni abasore bafite ubushake bwo gukora, babishatse bagira icyo bageraho.
Ikindi kandi ngo abatowe bose ntibatangajwe amazina, niyo mpamvu itangazo rikoresha imvugo ngo “Bamwe mu batowe”… Twegereye Perezida w’iri shyaka adusobanuririra icyo iyo mvugo ishatse kuvuga . Yadushubije mu ngingo ebyiri :
(1)"Si byiza ko umuntu ashyira amaturufu ye yose ku mugaragaro icyarimwe": ngo RDI yaba ifite mu buyobozi bwayo abandi bantu bakeneye gukorera kure y’amaso y’ibitangazamakuru kugira ngo barusheho gushishikarira umurimo no kwera imbuto, mu mutuzo.
(2) Ingingo ya kabiri ngo ni uko mu buyobozi bwa RDI harimo n’abantu bakorera mu Rwanda imbere. Ngo si byiza ko amazina yabo yahita atangazwa muri iki gihe kubera umutekano wabo. Nta we utabyumva!
2. GAHUNDA Y'IBIKORWA
RDI iratangaza ko nyuma yo gushyiraho inzego zayo, ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi iteganya muri uyu mwaka wa 2012 ari 2:
(1) Gukwirakwiza amatsinda yayo yitwa CLUBS-RDI mu Rwanda no hirya no hino mu bihugu birimo Abanyarwanda.
Iki gitekerezo cyo kubakira ishyaka kuri Clubs ni igitekerezo cy’umwimerere kandi uwabyitegereza neza yasanga koko ariho ingufu z’iri shyaka zizaturuka. Bishatse kuvuga ko iri ishyaka rizashingira ibirindiro ku bitekerezo, ibyifuzo n’ibyemezo biturutse mu baturage ( à la base). Iyi rero ikaba ari inzira nziza cyane yo gutoza Abanyarwanda Demokarasi. Umuntu ahereye aha yavuga ko iri shyaka rizashyira imbere “ kureshya kuri bose (égalité), ubwisanzure (liberté) mu gutanga ibitekerezo no gufata ibyemezo bigamije imibereho myiza y’abaturage”.Kubera iyo miterere umuntu yavuga ko iri shyaka rya RDI Rwanda Rwiza ari de tendance SOCIALISTE.
Ishyaka riteye ritya rije ari nk’igisubizo ku kibazo gikomeye cy’ubusumbane bukabije mu Banyarwanda giterwa n’uko FPR ya Paul Kagame yakomeje gushyira imbere « le capitalisme sauvage », ni ukuvuga amatwara yo gukoresha inzego z’ubutegetsi muri gahunda zigamije gufasha ABAKIRE (10% !) gukomeza kwigwizaho umutungo ndetse bakagera ubwo barengwa no gutererana ABAKENE(90% by’abaturage !); Leta ikanga gufata ibyemezo bibarengera, ahubwo igashyiraho politiki ituma abo baturage barushaho gutindahara kugeza ubwo bicwa n’inzara n'amavunja !
Niba koko ishyaka RDI riteganya guhangana n’iki kibazo cyo kwikubira umutungo w’igihugu ; niba RDI igamije gukuraho impamvu zose zituma ibyiza by’igihugu birundwa mu maboko y’Agatsiko gato kari ku butegetsi, iri shyaka ryazagira abayoboke benshi, muri make nta muturage uzi ibibera mu Rwanda utariyoboka ! Akarangane kajyanye no kwambura rubanda imitungo yabo bwite ikajya gukungahaza Abaherwe karakabije muri iki gihe kandi kararambiranye !
(2). “Gushyiraho urwego ruhuje imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Paul Kagame, hagamijwe kubusimbuza bidatinze ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu”.
Ibi birerekana ko Abayobozi ba RDI bazi neza ko ishyaka rimwe ntacyo ryageraho ritajyanye n’indi mitwe igize Opozisiyo mu kibuga. Uru rwego rurifuzwa n’Abanyarwanda benshi. Umunsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bashoboye gushyiraho uru rwego, umukino uzakurikiraho ntaho uzaba uhuriye n’ibyo twabonye kugeza ubu ! Opozisiyo izagira ingufu zitangaje zizashyigura ingoma y’igitugu ndetse zikayihirika burundu. Gusa kugira ngo ibyo bishoboke, indi mitwe ya politiki iriho igomba nayo kwisuganya, buri wose ku giti cyawo, amashyaka yiciyemo ibice akabanza akiyunga…naho ubundi Urwego Mpuzamashyaka rwazagwa mu mutego wo guta igihe kinini muri gahunda yo gukemura amakimbirane, rukabura umwanya wo kurangiza inshingano zarwo ari yo guhangana no kugamburuza ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Muri make, ishyaka rivugwamo amakimbirane rigomba kwangirwa kwinjira muri uru rwego igihe cyose ritarabasha gukemura ibibazo byaryo.
3. URWEGO MPUZAMASHYAKA RWAKORA NEZA RUTE ?
Kugira ngo Urwego Mpuzamashyaka rubeho kandi rukore neza, hari ingingo nyinshi zigomba kwitabwaho. Ndavugamo 4 gusa :
(1)Kwakira gusa amashyaka ya politiki : aha si ukuvuga ya mashyaka ya politiki akorera kuri interneti gusa ! Ishyaka ryakwakirwa ni irifite nibura inzego z’ubuyobozi zigaragara.
(2)Kwakira amashyirahamwe yiyemerera ko adakora politiki, mbese nka yayandi yiyita ngo « Umuryango » cyangwa « Amashyirahamwe ya société civile », cyangwa andi mazina nk’ayo… mu Rwego Mpuzamashyaka ni ukuvanga ibintu kuko bene izo« organisations » ziba zifitiye inyungu zindi (intérets privés) zidafite aho zihuriye no kurwanira gukuraho ubutegetsi bw’igitugu no gushyiraho ubutegetsi bubereye rubanda mu Rwanda. Niho akavuyo gaturuka, abantu bagahora basubiranamo batazi neza n’icyo bapfa !
(3)Kwinjiza mu rwego Mpuzamashyaka abantu ku giti cyabo, ni ukuvuga abadafite ishyaka rya politiki baturutsemo, nabyo bigomba kwamaganwa kuko bivangira imitwe ya politiki, bigakurura amakimbirane y’urudaca ! Umuntu udashoboye kujya mu ishyaka, n’aho yagira impano ndengakamere zitabarika, ntakwiye kwakirwa ku giti cye muri uru rwego….azarebe ikindi akora kitari politiki !
(4) Amashyaka yiyemeje kwinjira muri urwo rwego, azaruha ubuyobozi bwumvikanyweho kandi agene ibintu by'ingenzi azakorera hamwe, ibisigaye buri shyaka ryirwarize.
(5) Urwego Mpuzamashyaka ntabwo rukwiye kugirwa ishyaka ryihariye , risenya andi mashyaka (« fusion ») cyangwa se ngo riyasimbure ! Buri shyaka rikwiye kugumana umwimerere waryo, ubwigenge bwaryo na porogaramu zaryo z’umwihariko ku buryo ndetse habayeho kutumvikana ku ngingo zikomeye, ishyaka ryava mu rwego mpuzamashyaka rigakora ukwaryo.
Umwanzuro
Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ritsinze igitego cya mbere ariko inzira iracyari ndende. Ingufu zaryo ni uko ari ishyaka riyobowe n’abasore bajijutse kandi bafatanyije n’umusaza w’inararibonye muri politiki y’u Rwanda ari we Twagiramungu Faustin. Nta wakwirengagiza ko uyu musaza ubwe ari iturufu rikomeye ! Ikibazo ni ukumenya kurikisha neza kandi mu mwanya ukwiye !
Icyo Abanyarwanda bateze kuri RDI Rwanda rwiza ni uko yafata iya mbere mu guhuza andi mashyaka ya Opozisiyo kandi mu gihe kitarambiranye. Twese duhanze amaso iri shyaka n’abayobozi baryo.
Ndabona biriko biraza, uyu mwaka w’ 2012 , uzabere u Rwanda n'Abanyarwanda bose uw’IMPINDURAMITEGEKERE inogeye RUBANDA.
Zelote Mahoro