Agatsiko byakayobeye, kanyereje umutungo wa rubanda none amavuriro agiye gufunga !(leprophete.fr)
Dore ngaha aho amafaranga y'ubuvuzi yarigitiye: Miliyari hafi n'igice mu Gaciro !! Ibi se si ukunyereza umutungo wa rubanda !! Ntizikora ababyinnyi nk'abarebyi !!!
Muri uyu mwaka wa 2012, Agatsiko kongereye umubare w’amafaranga y’umusanzu w’ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de santé). Umusanzu wavuye ku mafarangaigihumbi yatangwaga na buri muntu agera ku bihumbi bitatu ku mukene wifashije n’ibihumbi birindwi ku mukire (kawukubye za ncuro zirindwi Kagame yavuze mu ngirwamatora yo muri 2010). Kubera ubwinshi bw’aya mafaranga, bamwe mu baturage ntibakivuza, barayabuze. Iyo ugeze hirya no hino ku bitaro no ku bigo nderabuzima usanga intebe ubusanzwe zabaga zuzuye abarwayi ziriho ubusa, hamwe na hamwe abaganga ntibakigira icyo bakora kubera kubura abo bavura, baba biyicariye mu masaha ya nyuma ya saa sita.
N’ubwo bimeze bitya ariko, mu binyoma basanganywe, Abidishyi b’agatsiko bayobora inzego z’ibanze z’utugari, imirenge n’uturere ntibabura kwirirwa babeshya ku maradiyo no mu ngirwamihigo zabo ko ubwisungane mu kwivuza bumaze gutangwa kugeza kuri 90%. Nyamara ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ibi binyoma byabo bitamazwa n’ibikorwa bibi by’urugomo birirwa bakorera abaturage hirya no hino mu gihugu. Ku minsi y’isoko usanga bateze uduco ndetse hamwe na hamwe bashyizeho za bariyeri basaba umuturage wese ubanyuzeho kwerekana ikarita ya mitiweri. Kubera ko benshi mu baturage babuze amafaranga bakaba batarishyura ubu bwisungane mu kwivuza, usanga babirije aho ku mayira n’imihanda, inzara yabishe ndetse bamwe banakubitwa n’izo ntozo. Ufite itungo mu rugo baramushorera bakariteza cyamunara, amafaranga bakayajyana muri ubwo bwisungane.
Habuze amafaranga, amavuriro agiye gufunga
Nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu makuru atandukanye yo ku maradiyo amwe n’amwe akorera imbere mu gihugu, amavuriro yo mu Rwanda nta mafaranga agifite none agiye guhagarika gukora. Impamvu abayobozi b’amavuriro batanga ni uko ikigo gishinzwe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) cyanze kubishyura amafaranga cyahawe n’abaturage. Abaganga bavuga ko kuri ubu nta miti ndetse n’ibikoresho basigaranye kandi ko nta bushobozi bafite bwo kugura ibindi. Nyamara kubera ko umurwayi ufite ubwisungane mu kwivuza aba agomba kwirihira 10% naho Leta ikamwishyurira 90%, abafite ubu bwisungane bo bakomeza kujya kwivuza ariko ntibagihabwa imiti ibakwiriye kubera iki kibazo.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iki kibazo cyatewe n’abanyereje amafaranga y’iki kigo cy’ubwisungane mu kwivuza ndetse ko n’umubare w’abatanze ubu bwisungane ari muto ugereranyije n’uwo bari biteze. Gusa iyi Minisiteri yemeza ko ibitaro bitazafunga ariko ko bimwe mu bigo nderabuzima byiganje mu cyaro bishobora gufunga imiryango kubera iki kibazo. Igiteye urujijo ariko ni uko iyi minisiteri idatangaza amazina yabakekwaho kunyereza aya mafaranga kandi ngo ibakurikirane. Bityo, ibi bifatwa nk’amatakirangoyi n’ibinyoma.
Agatsiko karakata imishahara y’abaganga
Mu minsi mike ishize hirya no hino ku mavuriro, abaganga bahawe amabaruwa abamenyesha ko imishahara yabo igiye kugabanywa. Umuganga wahembwaga ibihumbi bigera ku 130.000Frs agasigara ahembwa 90.000Frs. Iki cyemezo cyababaje abaganga kubera ko imishahara yabo igabanyijwe mu gihe ibiciro by’ibiribwa birimo gutumbagira umunsi ku munsi. Igiciro cya bimwe mu biribwa kimaze kwikuba kabiri mu gihe kitarenze amezi atatu. Kuzamuka kw’ibiciro n’ibura ry’ibiribwa bimwe na bimwe bikaba biterwa n’uko Agatsiko k’Abasajya kiyemeje kwicisha Rubanda inzara. Kababujije guhinga ibihingwa bifuza bituwe bibatunze, kabarandurira imyaka, kabategeka kugurisha na ko(Agatsiko) utwo basaruye ku giciro gitoya kabahenze maze kabigeza ku masoko igiciro kakagihanika.
Abaganga baravuga ko gukatirwa umushahara bigiye guteza ingaruka mbi mu miryango yabo ndetse no ku kazi: Kwicwa n’inzara, kwambura banki, kubura amafaranga y’ishuri y’abana babo, gukererwa ku kazi kubera kutabasha gutega ibinyabiziga ndetse no gukora akazi nabi kubera inzara n’umunaniro. Naho abaturage bavuga ko ibi bizanagira ingaruka mbi ku barwayi nko kubasuzuma nabi, kubaha imiti badakwiriye, kubatura umujinya no kubuka umunabi, kubarangarana, icyenewabo, ruswa n’ibindi.
Umwanzuro: Agatsiko byakayobeye, nikarekure ubutegetsi
Kuva u Rwanda rwabaho ni ubwa mbere amavuriro agiye gufunga imiryango, birababaje! Kuva u Rwanda rwabaho, ingoma mpotozi ya Kagame n’Abasajya be ni yo ya mbere igabanyije imishahara y’abakozi aho kuyongera, ese iri ni ryo terambere baririmba cyangwa ahubwo ni iteranyuma?
Ntibyumvikana ukuntu Minisiteri y’ubuzima yafata amafaranga (amamiriyoni) ya Leta ikayaha umuntu itazi, udafite n’imbanzirizamushinga yakoze maze ikamurundira amafaranga mu kigenga ngo ni Agaciro(!), nyamara ikabura ayo ihemba abaganga n’ayo gutera inkunga amavuriro atakigira ubushobozi! Ese ibi ni byo bita kwihesha agaciro?
Agaciro kagabanya imishahara, agaciro gafunga ibigo nderabuzima, agaciro kadatera intambwe ijya imbere mu byiza, agaciro gacura amarira n’imiborogo, agaciro gacuruza amagambo gusa, ako nta gaciro karimo! Kagame n’Agatsiko ke k’Abasajya, kuyobora ntibabishoboye n’ibinyoma byarabashibukanye, nibegure begame, ubutegetsi rubanda ibuhe uwo ishatse!
Mutimutuje Amina
i Kigali