Ndamutse ntorewe gusimbura Paul Kagame, dore ibyo nakora.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i1d28a7a3d9f0f93e/1351813203/std/mu-myaka-irenga-18-kamaze-ku-butegetsi-agatsiko-kaharaniye-inyungu-z-abakagize-zonyine-gahigika-inyungu-rusange-z-abenegihugu.jpg

Mu myaka irenga 18 kamaze ku butegetsi, Agatsiko kaharaniye inyungu z'abakagize zonyine ,gahigika inyungu rusange z'Abenegihugu !

 

 

Ndi nk’utorewe gusimbura Paul Kagame, politiki ya « ZANA BWANGU » nayisimbuza politiki ya « SHYIKIRA MUNYARWANDA ».


Nta Munyarwanda n’umwe utararangiza kurunguruka FPR-Inkotanyi!Demokarasi yari yaradusezeranyije yaje kuvamo igitugu n’iterabwoba bitigeze bibaho ku ngoma zabanje! Iterambere yirirwa iririmba , ni  ugushinyagurira abaturage by’Agatsiko kamaze guhimba no kurengwa. Umutekano  ni baringa, ni uko Abanyarwanda baba bicecekeye kubera kumirwa (la paix des cimetières).

 

Politiki y’Agatsiko ubu twayiboneye izina ni «  ZANA BWANGU », dore ko ari ryo jambo ryonyine abategetsi bacu bazi kuvuga. Wagira ngo bize ko gutegeka neza ari uguhora waka  abaturage ibyo utababikije ! Wagira ngo abategetsi bakorera FPR bose uko bangana ntibazi ko habaho amategeko arengera umutungo bwite w’umuturage ku buryo utavogerwa n’ubonetse wese, habe na Leta. Wagira ngo Agatsiko kasubije u Rwanda mu gihe cya cyami, kuko Nyirurwanda ari we wumvaga ko umutungo wose w’igihugu ari uwe bwite noneho akajya agabira uwo ashatse. Abagize Agatsiko bumva ko ari bo ba Nyirurwanda, umuturage akaba umugaragu wabo. Ibi nyine nibyo tudashaka, nibyo rubanda irambiwe akaba ariyo mpamvu bigomba guhinduka vuba.

 

Politiki ya« Zana bwangu » twiteguye kuyisimbuza politiki ya « Shyikira Munyarwanda », yasubiza Abanyarwanda icyizere cyo kubaho mu gihugu bagabiwe n’Imana kugira ngo babeho mu mahoro kandi banezerewe. Kubera iyo mpamvu, reka mbagezeho IBYEMEZO 14byihariye nashyira imbere ndamutse ndi umukuru w’igihugu mu gihe cy’imyaka itanu.

 

1. Imyaka ibiri ya mbere : yaharirwa KWIYUBAKA kuri buri Munyarwanda :Nta Munyarwanda wasabwa umusoro, abacuruzi ntibasabwa amahooro.

 

2. Ikipe y’Abaminisitiri yaba igizwe n’abantu 12 gusa b’Abatekinisiye bashinzwe gukora imishinga no kuyishakira amafaranga (financement). U Rwanda ni agahugu gato, ntigakeneye guverinoma y’abaminisitiri hafi 30, nk’aba FPR babereyeho kurya imitsi ya rubanda no gusesagura umutungo w’igihugu gusa ntacyo binjiza kigaragara.

 

3. Inteko Ishingamategeko yaba igizwe n’umutwe umwe gusa w’Abadepite.

 

(1) Sena yavaho kuko iriho mu Rwanda muri iki gihe nta kindi imariye igihugu uretse kuba nk'ICYANZU cyabagiwe « Agatsiko k’Abaryi »Kagame agororera nyuma yo kumukorera imirimo myinshi igayitse ijyanye no guhungeta abaturage no kumukingira ikibaba  mu byaha byinshi binyuranye (nko kwiba amatora !).

 

(2)Habaho uturere 36 tw’itora (circoscriptions électorales), muri buri karere hagatorwa Abadepite babiri, gore na gabo.


Abo bombi nibo baba bashinzwe by’umwihariko kuba abavugizi b’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bo mu karere bahagarariye kugira ngo hatabaho kwibagirana cyangwa kuryamirana hagati y’uturere.


4.Hategurwa Itegekonshinga rishimangira cyane ihame ry'uko Ubutegetsi Nshingategeko , Nyubahirizategeko n’ubutegetsi bw'Ubucamanza  bwatandukana ku buryo bugaragara, hagateganywa n’uko bwakuzuzanya, nta rwego rwihaye gucecekesha urundi (Séparation nette des trois pouvoirs).


5.Hashyirwaho Inama y’ikirenga ishinzwe kurengera Itegekonshinga (Conseil Constitutionnel), igizwe n’abanyamategeko  6 b’umwuga, hakiyongera abakuru b’igihugu bacyuye igihe. Baba bashinzwe gukurikiranira hafi uko itegekonshinga ryubahirizwa, bakagenzura ko andi mategeko atarivuguruza, ko n’ibindi ibyemezo by’abategetsi banyuranye bitaribangamiye. Bagira inama cyangwa bagasabira ibihano abategetsi batannye bagateshuka ku kubahiriza itegekonshinga.


6. Imfungwa zose za politiki zizahita zifungurwa kandi zigahabwa impozamarira. Abafungiye mu mahanga basabirwa kujyanwa mu Rwanda, ikibazo cyabo akaba  ariho cyigirwa.


7. Amashyaka ya politiki yakwemererwa gukorera mu gihugu nta mananiza kandi Leta ikayatera inkunga y’amafaranga akenewe muri gahunda z’ishyaka. Amashyaka yasabwa kugira uruhare rugaragara mu guhugura Abanyarwanda no kubatoza inzira iboneye ya demokarasi, kubasobanurira amategeko ariho mu gihugu n’imikorere y’ubucamanza.


8. Itangazamakuru ryigenga ryahabwa agaciro, rikarengerwa n’amategeko y’igihugu kandi Leta ikaritera inkunga igaragara (guhugura abanyamakuru, imfashanyo y’amafaranga….).


9. Hashyirwaho umutwe w’ingabo ibihumbi bitanu gusa (5000) bazobereye mu byerekeye kurinda igihugu .


(1) U Rwanda ntirwakongera gushoza intambara mu bihugu duturanye.


(2) Ingabo zakurwa mu giturage zigatuzwa mu bigo bya gisilikari bizwi kandi byemewe n’amategeko.


(3) Umutekano w’imbere mu gihugu warindwa na Polisi igizwe n’abasivili gusa.


(4) Urubyiruko rwose rw’abahungu n’abakobwa rugejeje ku myaka 18 rwatozwa ibya gisilikari, mu rwego rwo kwitegura kwirwanaho u Rwanda ruramutse rutewe.


10. Politiki y’uburezi yagirwa ISHINGIRO rya Repubulika.


(1) Abarimu bakwitabwaho ku buryo bw’umwihariko kuko burya byose bitangirira mu ishuri . Mwarimu yahabwa umushara ukwiye agahabwa ibikoresho bimufasha gutunganya inshingano ze kandi akongererwaho agahimbazamuskyi n’andi mashimo anyuranye, ku bakora neza kurusha abandi.


(2) Abanyeshuri bose b'amashuri abanza n'ayisumbuye bahabwa imfashanyo na Leta mu gihe bigaragaye neza ko batishoboye.

 

(3)Abanyeshuri b'amashuri makuru na Kaminuza bahabwa inkunga cyangwa inguzanyo mu buryo bwubahirije amategeko, nta gusumbanya abana hashingiwe ku bwoko, akarere cyangwa ubutoni.


(4) U Rwanda ntirwakongera guta ingufu n’amafaranga muri politiki yo gukona abagabo   cyangwa kwicira abana mu nda za ba nyina. Ubwinshi bw’abaturage ntibwakongera gufatwa nk’ikibazo ahubwo twagerageza kububyaza igisubizo.


(5) Ingufu nyinshi zashyirwa mu kwigisha urubyiruko imyuga inyuranye (ububaji,ubudozi, ubufundi, ubukanishi, ubucuruzi, ubushoferi, tekiloloji zigezweho….) hakurikijwe ubuhanga bwa buri mwana ku buryo nta mwana n’umwe w’u Rwanda wasigara atigishijwe umwuga wamubeshaho.


(6) Aho guhindura Abanyarwanda nk'imfungwa mu Rwagasabo, habaho politiki rusange yo kuborohereza gusohoka mu gihugu bagiye gukora imirimo mu bihugu duturanye no mu mahanga ya kure hagamijwe kwinjiriza igihugu amadovize menshi yakoreshwa mu kubeshaho neza imiryango yabo no mu iterambere .


11.Habaho politiki yizwe neza yo gutuza  Abanyarwanda mu migi iciriritse irimo amazi meza n’amashanyarazi kugirango bashobore kwihangira imirimo kandi haboneke n'ubutaka butazuye bugenewe ubuhinzi n’ubworozi.


12. Abihayimana b’amadini yose bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro bahembwa na Leta kandi bakagira uruhare mu gucunga no gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta ifitiye abaturage akamaro.


13. Mu rwego rwo kwibuka no gukumira amateka y’umwiryane waranze igihugu cyacu, hakubakwa “INGORO Y'UBWIYUNGE” (Temple de la reconcilation), igashyingurwamo Abanyarwanda bose bazize intambara na jenoside guhera taliki ya 1/10/1990.


(1) Ababaye abakuru b’igihugu bose bayishyingurwamo.


(2) Imirambo yose yandagaye mu mashyamba ya Kongo n’ahandi hashobora kumenyekana igatahurwa igashyigurwa mu cyubahiro muri iyo Temple.


(3) Muri iyo Temple kandi , Amatorero yose yagenerwa aho azajya asengera asabira amahoro n’umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda, abazima n’abapfuye.

 

14.Gusaranganya  imishinga y'amajyambere byaba itegeko ridakuka:


 (1) Buri Murenge wahabwa  umushinga-fatizo nibura umwe ushobora guhemba abantu 1000.


(2) Hakorwa umuhanda mugari cyane (Autoroute) mu turere dukikije ikiyaga cya Kivu(Gisenyi-Kibuye-Cyangugu) , kandi aho iruhande rw'Ikivu hakubakwa ibigo bigezweho bigamije kureshya no kwakira ba mukerarugendo.


Umwanzuro

 

 Ni nde se utabona  ko ibi byemezo biri mu bushobozi bwacu kandi ko biramutse bishyizwe mu bikorwa, u Rwanda rwahindura isura, ikarushaho kuba nziza, mu gihe gito ?

 

Muri make, “philosophie” ibiri inyuma yagaragarira buri wese tuyihiniye muri izi ngingo uko ari esheshatu :


(1) Kugira ngo u Rwanda rugire umutekano nyawo, intwaro za kirimbuzi zigomba kugabanuka mu gihugu (démilitarisation).


(2) Iterambere Abanyarwanda bifuza ni irisangiwe na bose(Juste redistribution des richesses).

 

(3) Ishema ry’ubuyobozi bukunzwe n’abaturage, si ukwikanyiza, kunyereza no kwikubira, ahubwo  ni ubutwari bwo kubungabunga no guteza imbere inyungu rusange (Intérêt général).

 

(4) Umutekano w’akarere kose k’Ibiyanga bigari ntuzatangwa na politiki ya mpatsibihugu na gashozantambara, ahubwo uzaturuka ku kubaha abaturanyi no gukorana nabo mu mahoro (politique d’intégration pacifique).

 

(5) Umubano mwiza n’amahanga ntushingirwa ku kwirarira, kwishongora no kuregaguzwa, ahubwo washingira imizi ku bushake bwacu bwo kubaka igihugu kitunyuze ariko tukanamenya kandi tukubahiriza inyungu z’abadutera inkunga.

 

(6) Ubwiyunge bw’Abanyarwanda ntibuzazanwa na disikuru z’ibinyoma n’ibaruzamibare rififitse ahubwo buzaturuka ku kureshya kw’abaturage bose imbere y’amategeko, guha urubyiruko amahirwe angana no guha rubanda ijambo ikavuga ikiyinyuze n’icyo igaya (liberté d’expression).

 

Ubutaha nzabagezaho inzira jyewe nemera ko yadufasha gukuraho ubutegetsi bw’Agatsiko mu buryo bwihuse. 

 

Harakabaho u Rwanda rwigenga n’Abanyarwanda bahumeka ituze n’amahoro.

 



Padiri Thomas Nahimana


BIRACYAZA…

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article