Aho bukera abaganga barajya mu muhanda niba Dr Agnès Binagwaho atisubiyeho cyangwa ngo asimburwe !

Publié le par veritas

Agnes-Binagwaho-copie-1.png

Banyarwanda, banyarwandakazi,dufite ibibazo bitatworoheye muri MINISTRY OF HEALTH, Kandi byose bituruka kuguhuzagurika kw'uwakagombye gufata ibyemezo, bihamye, kandi byubaka umuryango nyarwanda, n'ubuzima bw'abanyarwanda muri rusange. Uwo wabizambije ni Minister, ariwe Honorable Dr Agnes Binagwaho, dore uko ibibazo biteye:

Mbere y'ukwezi kwa Karindwi, Minister w'abakozi ba Leta n'umurimo, yatangajeko abakozi ba Leta bose azabongerera imishahara, kandi byarakozwe. Nk’uko byasohowe mu igazeti ya Leta. Icyo gihe Minister of Health, Honorable Binagwaho, nawe, yabyumvise neza, ndetse abishyira mubikorwa, kandi yandikira amavuriro ayasaba kugendera kumishahara mishya. Yewe, yanashyizeho n'ama Commissions, yagombaga kugena imishahara, muri buri Bitaro, hagendewe kuri Zone birimo, kandi byarakozwe. Nyuma yatanze amabwiriza asaba Ibitaro byose, ndetse n'ama Centres de Santé (Health Centers), kubyubahiriza kuva muri Jully 2012. Ibyo byarakozwe.

Gusa,  hari imishahara mishya MIFOTRA, yageneye abakozi bakora mumavuriro nk'uko bigaragara kuri page ya 149 y'igazeti ya Leta yo kuwa 14/07/2012, kandi ninayo yahereweho muri departments za santé, MINISTRY OF HEALTH yo yazongereyeho agahimbazamushyi, kitwa PBF, gakunda gutangwa, muri MOH, kubakozi bose, kandi twarabyishimiye cyane, bituma twishimira igihugu cyacu nk' umubyeyi wacu, ndetse n'abayobozi bacu, twarabishimiye cyane, kandi mwarakoze.

Ministry of Health yishe itegeko atanga amabwiriza ashingiye ku ivangura ry’abakozi

Mu kwezi kwa cumi 2012 Minister of Health, yandikiye amavuriro yose yo mu Rwanda, Uturere twose two mu Rwanda, ndetse asabako baha Copies ama Health Centers yose yo mu Rwanda, avugako kongezwa imishahara, bigomba gukorwa gusa kuma Hospitals yo mu Rwanda, KO BITAGOMBA GUKORWA KUBAKOZI BOSE BO MU RWANDA BAKORERA KU MA HEALTH CENTERS. Abakorera ku ma centres de santé ninatwe benshi, mubakozi bakorera muri department ya health mu Rwanda,

Ikibazo dufite ni icyo kumenya , impamvu ki, MIFOTRA, yakongeza abakozi imishahara, tugatangira kuyihembwa kuva muri Jully 2012, twagera gusa muri October 2012, Ministry of Health agategekako tuyivanwaho, ariwe kugiti cye (nk’umuntu umwe) ubikoze, kandi akavugako bigomba kubahirizwa, kandi imishahara twarayihawe na Cabinet, KUKI? Ese, twubahirize ibyo Honorable Binagwaho adusabye byo kudahemba imishahara mishya kubakozi bakorera muri Health Centers gusa, muri Ministries zose zigize igihugu cy'u Rwanda, kuki gusa hatoranijwe abaforomo n'abandi bakorana nabo muri ayo mavuriro bonyine mu Rwanda, ko aribo bakurirwaho imishahara mishya? Twe ntituri abanyarwanda se? Cyangwa se twagombye guhembwa imishahara mishya nk'uko cabinet yabitangaje, noneho tugategereza ko ari Cabinet yo yayishyizeho izayihagarika?

Bagena imishahara nabahaye, bari bagennye rwose imishahara, kuburyo natwe batwibutse, aho bagennye n'umushahara wa Head of Health Center, bagendeye kuri level ye, niba ari A0, A1, or A2. None kuki ubu, hategetsweko dukurwaho uwo mushahara wa Leta umubyeyi wacu yatwemereye?

Amabwiriza ya buri kanya kandi avuguruzanya !

Dufite ibibazo by'umwihariko muri Ministry of Health, kuko buri kwezi Minister asohora ibwiriza, kandi buri bwiriza, nta narimwe rimara kabiri, nyuma yaho agahita asohora irindi ririvuguruza, kandi byose ariwe ubisinyaho. Urugero: Mu minsi ishize yatumye kubaforomo bo mu ma Health Centers, ngo nibajye kwiga, ngo yabahaye Scholarships, baragenda, amazina yabo yari yasohotse, bageze kumashuri bari boherejweho, batangira kwiga, hashize gusa icyumweru kimwe, ahita yongera gutanga amabwirizako yo kubirukana mumashuri, ngo basubire mu kazi. byarakozwe, barirukanwe, ubu bari gukora, bagarutse kukazi.

Urundi rugero ni aya mabwiriza, we ubwe yatanze mu kwezi kwa karindwi ko bahemba abantu imishahara mishya, ubu mukwa cumi akaba yivuguruje, akavugako bayihemba gusa the Hospitals employees only, not employees for health centers.

Ingengo y’imari yatanzwe ntirimo imishahara mishya.

Njye ndi umuyobozi wa Health center, ariko, nagize ikibazo cyo guhemba abakozi kuva imishahara mishya yatangazwa, kuko nta Budget ijyanye n'imishahara mishya twahawe, ahubwo twahawe Budget ihwanye neza neza n'iyo twagenerwaga imishahara mishya itarashyirwaho. Ubwo iyo nayo ni indi nzitizi twagize, kuko twategetswe guhemba abakozi amafaranga runaka, ariko Leta ntiraduha ayo ajyanye na Budget nshya. Buriya, twagombaga gukura hehe ayo kongera kuri Budget ntoya twahawe, kugirango twuzuze umubare wa Salaries nshya twari twategetswe? Kandi ibi ndabivuga mpamya neza ko atari iwanjye gusa, ko ahubwo ari mu mavuriro yose yo mu Rwanda, nta Budget twahawe ihwanye n'imishahara mishya, kandi dutegekwa guhemba imishahara mishya, mugihe ntayo twahawe. ubu harimo ibibazo by'ibirarane, hamwe na hamwe, kuko ayo mafaranga ntayo dufite ku ma comptes y'amavuriro tuyobora. Ministry w’ubuzima yagombye gukemura icyo kibazo, niba ari MOH yagombaga kuyaduha, muyibaze aho yayashyize, kandi niba ari MIFOTRA yagombaga kuduha Budget z'abakozi, nayo muyibaze impamvu yategetse guhemba amafaranga atandukanye n'ayo bohereje.

Ministry of Health yimye akazi abize ubuganga mu mahanga

Hari abaforomo n'abaforomokazi biga mumahanga cyane cyane abiga muri Congo, iyo barangije hari ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda gikorera muri Ministry Of Education, kiyoborwa na Proffessor Geoffrey RUGEGE, gishinzwe kureba niba ikigo wizeho, conditions wizemo n'ibindi byose bikenewe byose gikorera ubucukumbuzi, iyo byuzuye kiguha igipapuro cyitwa Equivalence of your Diploma, bivugako ihawe agaciro muri Government y'u Rwanda. Ikibabaje kinateye agahinda ni uko iyo ibyo byose ubirangije, n'iyo Equivalence uyibonye, udashobora muri iyi minsi guhabwa akazi na Minister of Health nk'abandi baforomo bose bize mu Rwanda. Ubu abize Congo, kandi bujuje ibyangombwa, akazi yarakabimye, kandi buri munsi ahantu hose bivugwako abaforomo n'abaganga ari bake mumavuriro, kuburyo badashobora gufasha abaturage nk'uko bikwiye, naho abakabafashije, bari kwimwa akazi, kumpamvu z'umuntu kugiti cye, kandi ibisabwa byose, ndetse n'ubumenyi babifite.

Banyarwanda, banyarwandakazi , si ndi kuregana, ariko ibibazo muri MOH, ni byinshi, ndasaba, umuyobozi uyobora MOH, kugira ubushishozi, mubyo akora, no mubyo yandika akanabisinya buri munsi, niba atabishoboye nasaba Perezida Kagame na Ministry w’intebe  gushakira undi muyobozi iriya minisiteri kuko irimo gusubira inyuma kuburyo bugaragara, kandi umuntu wese arabibona, ABAGIYE KUHABABARIRA NI ABARWAYI BATUGANA. Urugero: Twatanze amafaranga yo mu kigega Agaciro Dev Fund, tugendeye ku mishahara mishya mwari mwaduhaye, dusinyana n'ama Banki ayo bazajya badukata buri kwezi, none imishahara ikuweho, kandi banki zo zirakomeza kuyakata, Ni ukuri  mwakaduhaye umwanya natwe wenda tukigaragambya, nk'ab' i Burundi, na Kenya, kuko natwe turimo gucurwa bufuni na Buhoro.

Reka ndekere aha, ibyinshi muzabyibonera, kandi mbashimiye ubushishozi n'ubuhanga mugira, mugukomeza gushaka umuti, n''ibisubizo kubibazo by'abanyarwanda. Imana ikomeze ibarinde, kandi ibaragire, ndetse ikomeze ibongerere ubwenge bwo kugeza abanyarwanda aheza harushijeho.

Mugire amahoro.

M. R. J / Kigali

Lett Binagwaho Salaire

salaire-district.jpg

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Ibyo uvuga birumvikana,ariko ukurikije iriya title ,ntibishoboka ngo abaganga bajye mumuhanda,yewe n'abarimu bagowe ntibajya mu muhanda ,kimwe n'imyivumbagatanyo y'abturage ijya
ivugwa;ntishoboka: kubera ikintu Genoside yakorewe .....mwihangane rero nta bantu bazigaragambya muri iki gihugu.

Mwihangane rwose mbisubiyemo!Ntumugwe mu mutego wa "Mbangurunuka Paul " dore ko yahubutse bitavugwa akamena amabanga akomeye cyane!!! .Umugambi wa YEZU   k'Umututsi Umuhutu ...ntawuzi

Répondre