UBUFARANSA BUTANGIYE GUHANGANA N'INGABO ZA KADHAFI " Urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa"!!
NLD: Kuri uyu munsi taliki ya 19/03/2011, nyuma y'ijambo umukuru w'igihugu cy'ubufaransa yavugiye imbere y'abayobozi b'ibihugu bazafatanya kurengera abaturage b'igihugu cya Libye Kadhafi amereye nabi kuko bererekanye ko batakimushyigikiye ; Indege z'ubufaransa zatangiye ibikorerwa byo guhangana n'ingabo za Kadhafi nk'uko ministre w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa Alain Juppé yabivugiye mu nama y'umuryango w'abibumbye! Igihugu cy'Ubufaransa nicyo cyafashe iyambere mu bindi bihugu byose mu gukumira ingabo za Kadhafi mu bikorwa by'ingabo za Libye byo kwigarurira imijyi yafashwe n'abamurwanya; nakwibutsa abasomyi ko iki ari igikorwa gikomeye cya gatatu Ubufaransa bufanshe mu rwego rw'umuryango w'abibumbye muri iyi myaka 20 ishize.
- Igikorwa cya mbere cyabaye icyo Gushyiraho agace k'umutekano mu gihugu cy'u Rwanda muri 1994 ( Zone Turquoise) icyo gihe ibihugu byose bikomeye ntibyumvaga icyo gikorwa , ariko Ubufaransa bwari buhagarariwe na Ministre w'ububanyi n'amahanga wacyo icyo gihe ariwe Alain Juppé , bwabwiye inama y'abibumbye ko ibintu bikomeye mu Rwanda ko kandi ubufaransa budashobora gukomeza kurebera, icyo gihe bwavuze ko Loni yabyemera itabyemera , ubufaransa bwiyemeje kohereza ingabo mu Rwanda mu rwego rwo gushyiraho akarere k'umutekano; icyo cyemezo cya Juppé Loni yaracyemeye.
- Igikorwa cya kabiri gikomeye nicyo ubufaransa bwafashe cyanga gushyigikira Leta z'ubumwe z'amerika cyo gutera igihugu cya IRAK, icyo gihe ubufaransa bwari bufite ministre w'ububanyi n'amahanga witwa Dominique de villepin wamamaye cyane kubera impaka zabaye mu muryango w'abibumbye bigatuma Loni idashobora gutora umwanzuro wemerera Amerika gutera muri Irak n'ubwo Amerika yabirenzeho ikabikora .
- Igikorwa cya Gatatu kibaye iki cyo kurengera abaturage barwanya Kadhafi ariko bakaba bari bamerewe nabi n'ingabo za Kadhafi, ubufaransa bwiyemeje kurengera abo baturage , maze icyemezo bakinyuza mu muryango w'abibumbye nabwo igihugu cy'Ubufaransa gihagarariwe n'umunyapolitike Alain Juppé wavuze ijambo rikomeye rishimangira impamvu yo gukoresha imbaraga mu gukuraho Kadhafi. Ubufaransa akaba aribwo buzahuza ibikorwa by'ingabo mpuzamahanga zizafatanya muri iyo ntambara, akaba ari nabwo bwatangiye uyu munsi gukoma mu nkokora ingabo za Kadhafi. Icyakora iki cyemezo cyatangaje abantu batari bake kuko Kadhafi yasaga naho ari inshuti magara ya Sarkozy, ariko kuko ubufaransa bwangana urunuka n'umuntu urwanya abaturage bifuza demokarasi bibaye ngombwa ko Sarkozy afata iya mbere mu kumukuraho, aha rero nshobora kubwira abanyagitugu nti " urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa"! Ariko Kadhafi yakomeje kuvuga amagambo menshi atarashimishije abafaransa , nko kuvuga ngo azabateza impunzi z'abanyafurika ngo n'amasoko ya Libye yose ayabanyage ayahe abashinwa n'abarusiya! Nimwisomere amakuru y'inama y'uyu munsi nkuko tuyitangarizwa n'igihe:
Nyuma y’inama yabereye mu Bufaransa ihurije hamwe abagombaga gufata ibyemezo ku buryo intambara yo gukuraho Kadhafi izakorwa muri Libiya, indege z’u Bufaransa zatangiye kurasa ibirindiro by’ingabo za Kadhafi.
Iyi nama yari iyobowe na Perezida Sarkozy wagaragaje ubukana bwinshi afitiye Leta ya Kadhafi, akaba yavugaga ko nta mpamvu n’imwe yasubiza inyuma ikoreshwa ry’ingufu za Gisirikare kuri Leta ya Kadhafi n’ingabo ze.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Madamu Hillary Clinton, we yavuze ko uko byamera kose Kadhafi agomba guhirikwa ku butegetsi. Abandi bakuru b’ibihugu bo bagiye bagaragaza ubushake bwo kurinda abasivili nk'intego yabo ya mbere.
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2FLbrq4z5.jpg)
Abitabiriye inama yo kwiga uburyo Kadhafi yahirikwa ku butegetsi hakoreshejwe ingufu
Inama itararangira indege za gisirikare z’ubutasi z’u Bufaransa zo mu bwoko bwa Raffales zakomeje kugenzura ikirere cyose cy’igihugu cya Libiya, ari nako zatangaga amakuru ku ikoraniro ry'ingabo mpuzamahanga zizafatanya urugamba rwo kurwanya no gukuraho Kadhafi. Inama ikirangira, Ubufaransa bwohereje mu kirere indege 20 z’intambara, ngo zihangane n’indege za Kadhafi zigerageza gufata ikirere zerekeza i Benghazi.
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2FEukGDDz.jpg)
Ikindi izi ndege z’u Bufaransa zikora ni ugusenya ibirindiro byose by’ingabo za Kadhafi bishobora kwifashishwa mu guhangana n’abigometse. Inama yemeje ko bazarwanya Kadhafi ku butaka bwose bw'igihugu cye cya Libiya. Ahagana ku mugoroba w’uyu munsi, igikorwa cya mbere cy’indege z’intambara z’Ubufaransa cyabaye kurasa ibimodoka bya Blindés bine byakoreshwaga n’ingabo za Kadhafi.
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2FaJiXtjn.jpg)
Colonel Mouammar Kadhafi yahagaritse imirwano ejo, ubwo Umuryango w’abibumbye wari umaze kwemeza ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare mu kumurwanya. Ibi ntacyo byatanze ariko kuko ingabo ze zakomeje kuraswaho n’iz’abigometse biba ngombwa ko nawe asubira mu ntambara. Impande zombi zitanaga ba mwana, buri rumwe rushinja urundi kuba ari rwo rutubahirije ihagarikwa ry’imirwano.
Ubufaransa, Ubwongereza, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byinshi by’Uburayi nibyo bishyigikiye cyane ikurwaho rya Mouaamar Kadhafi, mu gihe Venezuela, Equateur, Ubushinwa, Ubudage n’Uburusiya byo byatangaje ko nta mpamvu bibona iyi ntambara yakagombye kubaho.
Hugo Chavez uyobora Venezuela, we aremeza ko ikijyanye ibi bihugu byose muri Libiya atari impuhwe bafitiye abasivili kuko ngo bazarushaho gupfa ari benshi, ko ahubwo bijyanywe no gusahura umutungo kamere wa Libiya bitigeze bibasha kwigarurira mu gihe cyose Kadhafi yayoboye.
( source : Igihe )
John Williams NTWALI