Abasirikare 4 bakuru batawe muri yombi, barimo kwicwa urubozo!

Publié le par veritas

Ikinamico cyangwa inkuru y'impamo ???

 

Source: rwandarwiza.unblog.fr

 

 

Amakuru ava mu gisirikare cy’u Rwanda, aravuga ko impamvu yatanzwe na Leta y’u Rwanda avuga ko abasirikare bakuru 4 bafunzwe, baba barazize ubucuruzi bwo muri Congo atari yo, ahubwo baba barazize ikibazo cy’abasirikare b’u Rwanda bari hagati ya 600 na 800 baba baratorotse bagatorokana n’intwaro zabo mu kwezi k’Ukuboza 2011.

 

Hari amakuru avuga ko aba basirikare bakuru ubu barimo kwicwa urubozo (tortures).

 

Ayo makuru akomeza avuga ko  Colonel Dan Munyuza arimo kwicwa urubozo cyane kurusha abandi bagenzi be muri aya masaha 24 ashize kuko yari umukuru w’iperereza ryo hanze akaba adashobora gutanga amakuru, no kuba atarashoboye kumenya irengero ry’abo basirikare babuze bagera kuri batayo n’intwaro zabo ndetse n’uwari ubayoboye. Uyu Colonel Dan Munyuza yakoranye hafi na Lt Gen Kayumba Nyamwasa hagati ya 1990 na 2000. Kuba aba basirikare bakuru bashobora kuba barigeze kugirana imigenderanire na Lt Gen Kayumba Nyamwasa nabyo bituma Perezida Kagame atizera ko abo basirikare bakuru batazi aho iyo batayo yabuze yagiye.

 

Perezida Kagame yasuye igihugu cya Uganda mu minsi ishize mu kugerageza gushaka iyo batayo yabuze aho yaba iherereye. Kagame yasuye Museveni mu biruhuko bya Noheli mu rwego rwo gusaba inkunga Museveni n’ingabo za Uganda ngo bamufashe kumenya irengero ry’iyo batayo, ariko ntacyo byatanze. Igihe Kagame yari asubiye mu Rwanda icyo gihe yahise ashyira abasirikare ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu karere ka Muvumba, Nyabwishongwezi no hafi ya Pariki y’Akagera hose. Abo basirikare bivugwa ko bahamaze iminsi 5 cyangwa 6 barangiza bakabakura. Abo basirikare bari bashyizwe muri ako gace ngo batangire iriya batayo mu gihe yaba ishatse kugaruka mu Rwanda. Kuba Kagame ntacyo yashoboye kugeraho byaramurakaje atura umujinya bariya basirikare bakuru 4.

 

Brig Gen Wilson Gumisiriza yari umukuru w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, aho batayo yatorotse yabarizwaga. Igituma we yicwa urubozo n’uko atarimo gushobora gutanga amakuru kuri iyo batayo yabuze. Lt Gen Ibingira we wategekaga Inkeragutabara yasabwe kuba yafasha kumenya irengero ry’iriya Batayo, ariko ntiyabishobora niyo mpamvu yatawe muri yombi.

 

Brig Gen Richard Rutatina, wategekaga iperereza ryo mu gihugu imbere akaba na musaza w’umufasha wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa, nawe yatawe muri yombi kubera impamvu twavuze haruguru. Nawe bivugwa ko nawe arimo kwicwa urubozo ngo barebe ko hari amakuru yatanga.

 

Biravugwa kandi ko abo basirikare bakuru batawe muri yombi kubera gukekwaho ubucuti na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y’Epfo. Tubibutse ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarusimbutse agiye kwicwa kabiri kose kandi bikaba bivugwa ko ari Kagame wari watanze itegeko ryo kumwivugana n’ubwo Kagame we abihakana.

 

Lt Gen Ibingira yakoranye hafi cyane na Brig Gen Gumisiriza mu myaka ya za 1990 ubwo bombi bari abayobozi ba 157th Mobile Group, kubera iyo mikoranire Kagame ntabwo yizera ko bamubwiza ukuri kose, arakeka ko hari amakuru barimo kumuhisha kuri iriya batayo yabuze.

 

Rwema

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article