DUSANGIRE IJAMBO : « HASIGAYE IMINSI 40 MAZE NINIVI IKARIMBUKA » .

Publié le par veritas

Kigali yo isigaje iminsi ingahe ngo irimbuke ?

Source : leprophete

I.Inkuru ya Yonasi

Ijambo ry’uhoraho ribwira Yonasi, mwene Amitayi, riti »Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze uyimenyeshe ko ubukozi bw’ibibi bwabo bwangezeho » (Yonasi 1,1-2)

Kuri iki cyumweru amasomo ya liturjiya(Yonasi 1,1-5.10) yongeye gusaba abagaturika kuzirikana ubutumwa bw ‘umuhanuzi Yonasi. Igitabo cya Yonasi ni kigufi cyane, ni amapaji atatu gusa dusanga muri Bibiliya ntagatifu guhera ku ipaji 1682 kugera ku ipaji y’1684. Ushaka kumva neza iby’inkuru ya Yonasi yafata iminota 10 gusa akayisomera.

Muri iyi nkuru yanditswe hagati y’ikinyejana cya 4 n’icya 3 mbere ya Yezu, Uhoraho Imana yasabye Yonasi guhaguruka muri Isiraheli akajyana ubutumwa mu mugi wa Ninivi uherereye mu majyaruguru ya Iraki y’ubu. Uwo mugi wari uzwiho kuba umugi w’abapagani biberaho mu iraha no mu bukozi bw’ibibi bw’amoko yose. Yonasi ngo abyumve ashyira amaguru nzira ariko atagiye aho yatumwe ahubwo ahunga agana i Tarishishi (muri Hispaniya y’ubu), kure y’Uhoraho ! Gusa rero mu gihe yari mu bwato ahunga ngo Imana iteza inkubi y’umuyaga ubwato bushaka kurohama ! Yonasi ngo abibone abwira abasare ko impamvu y’ako kaga ari we iri guturukaho kuko yari yasuzuguye Uhoraho Imana. Baramubaza bati « Wacumuye iki rero ? »(Yonasi 1,10). Nuko kugira ngo inyanja icururuke, abasare bafata Umuhanuzi Yonasi bamujugunya mu nyanja ahasigaye bakubita ibipfukamiro hasi basenga iyo Mana batazi ya Yonasi, izi guhana abayihemukiye.

Yonasi ntiyarohamye ngo apfe ! Imana yaramutabaye itegeka ifi nini cyane kumumira . Mu nda y’ifi Yonasi yarasenze, asaba Imana imbabazi, nuko ifi imuruka ku nkombe, amaze iminsi 3 n’amajoro 3 mu nda yayo!

Uhoraho Imana yongeye gusaba Yonasi kujya i Ninivi kubashyikiriza ubutumwa bwe, ntiyajuyaje yaragiye maze wa mugi munini cyane umuntu agenda iminsi itatu Yonasi awuzenguruka mu munsi umwe gusa yigisha ati ”Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka”(Yonasi 3,4).

Ba bapagani b’I Ninivi ngo babyumve, bose bakora igisibo uhereye ku MWAMIwabo kugera no ku matungo yabo , barahinduka bemera Imana.

Uhoraho Imana abonye ibyo bakoraga n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na we ahindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza”(Yonasi,3,10).

Yonasi abonye ukuntu ba bapagani bahindutse bigatuma Imana itabarimbura ararakara cyane , asaba Imana gupfa! N’ubwo abivuga aganya , Yonasi aduhishura kamere nyirizina y’Uhoraho Imana :” Nari nzi nyine ko uri Imana y’impuhwe n’ibambe, utinda kurakara kandi ukungahaye ubudahemuka, ntukomeza umugambi wo kugira nabi”(Yonasi 4,2_3). Imana iramubaza iti “ubwo koko hari impamvu ufite yo kurakara?” Bishatse kuvuga ngo umuhanuzi udakunda  abantu bose nk’uko Imana ibakunda ni umuhanuzi MUBI!

Mu by’ukuri Yonasi yifuzaga ko ubuhanuzi yatanze bwuzuzwa kugira ngo atagaragara nk’umunyakinyoma! Sibwo atangaye abonye ukuntu koko Imana ari inyampuhwe birenze ubwenge bw’abantu? Abanyabyaha bose bari bahindutse hasigaye umwe gusa : Yonasi ! Abahanuzi nabo bagomba gukora urugendo rwo guhinduka mu mutima!

II. Hari amasomo 4 twakura muri iyi nkuru:

Amasomo y’iyi nkuru ni menshi cyane ariko reka dufatemo aya 4 akurikira.

(1)Imana ikunda abantu bose

Iri ni ryo somo shingiro ry’iyi nkuru. Imana ikunda abantu bose kimwe! Ntivangura ngo igira uwo ishyira hejuru y’abandi cyangwa ngo igire uwo iheza. Abantu ubwacu nitwe dushobora kwihitiramo guhinduka ibirara, tukagendera Imana kure, tukiberaho mu bukozi bw’ibibi ariko Imana idukunda twese, kimwe! Ari abeza ari ababi. Ari intungane ari abicanyi! Imana idukunda kimwe. Uwishwe iramwakira , uwicana ikamutegereza!! Iyo umugiranabi yicujije abikuye ku mutima imubabarira bwangu ! Biratangaje ariko niko biri. Ngaho ahaturuka rya zina Abayislamu bakunda gusubiramo kenshi ngo “Dieu est Misericordieux= Imana ni NYIRIMPUHWE", nta kindi gisingizo igira kiruta iki ngiki.

(2)Imana iba hose

Ntabwo Imana ituye mu Kiliziya no mu nsengero gusa, ntabwo ishakirwa mu madini honyine, ntaho Imana itari, no mu nda y’ifi wayihasengera. Yego dukwiye kubahiriza ahantu hagenewe kwambaza Imana ariko ntitukibeshye ngo twibwire ko iyo dusohotse mu misa tuba tuyisize ifungiranye muri Tabernakulo, ahasigaye tukigira mu byacu aho itatureba!!  Nibutse cya gitero cya gatigisimu cyagiraga kiti : Mungu aba he ? bagasubiza bati : Mungu aba hose, yumva byose, abona byose kandi azi byose! Ngaho rero! Nta shyaka rya politiki rimutunze kurusha andi, nta bwoko bumufite kurusha ubundi....twese turi ab'Imana !Icyakora agaragarira ku buryo bw'umwihariko mu bazira akarengane, mu bakene n'indushyi ! Nabyo tujye tubyibuka!

(3)Abo twita abapagani n’abanyabyaha kuturusha nibo kenshi baba bifuza kumva ijwi ry’Imana bityo baryumva bakarikurikira bwangu.

Ntitukihutire gucira abandi imanza ngo dukabye. Yezu yigeze kubyivugira ngo Indaya n’abambuzi bazabatanga mu bwami bw’ijuru. Si ukuvuga ko ubugizi bwa nabi aribwo nzira y’umukiro , icyo bishatse kuvuga ni uko kwemera icyaha cyawe ukacyicuza birokora umuntu.Ntawe Imana iciraho iteka igihe agihumeka, kuko ntawe udahinduka, iyo abishatse akabyiyemeza.

(4)Imana ni yo iduteza ibyago bitugwirira hano ku isi ?

Ibyago bitugwirira kuri iyi si  ntabwo ari Imana ibitwoherereza igamije kuduhanira ibyaha byacu. Icyakora byinshi muri ibyo byago bituruka ku kunangira umutima kw’abantu bose cyangwa bamwe muri bo. Ubukene, inzara, intambara, indwara nka malariya,sida…kenshi bituruka ku mpamvu muntu agena. Twibuke ko Imana yaduhaye impano isumba izindi y’UBWIGENGE, iyo tubukoresheje dukora ibyiza biradufasha bigafasha n’abandi, iyo tubukoresha mu bukozi bw’ibibi, ingaruka mbi ziba nyinshi kandi ni twe ubwacu tugomba kuzirengera, ntitugomba kurenganya Uhoraho Imana. Yo ihora idushakira ikiri icyiza, itwifuriza ubuzima buzira umuze, ikanatwereka inzira twanyuramo ngo tubigereho ! Ariko nitwe ubwacu tugomba gukora urugendo ! Dushobora kuyumvira tugakurikiza inama itugira cyangwa tukabyanga ! Dushobora gufatanya nayo urugendo cyangwaa tugahitamo kwigendera twenyine !

Twibuke na none ko hari ibyemezo bikomeye cyane bifatwa n’abantu Imana itivangamo na busa : ibyo ni ibyerekeye Politiki na Iterambere. Ntitugategereze ko Imana ariyo izaduhitiramo abayobozi b’igihugu ! Nitwe bireba. Nitwemera kuyoborwa n’abayobozi babi, ni uko nyine bajye batwica urubozo , nitwe tuba twabyishakiye ! Iyo tubona abayobozi bacu batatubereye, dukwiye gushaka inzira zose zishoboka zo kubahindura ariko si Imana izabidukorera ! Ni inshingano ya rubanda ! Ibyo dushoboye kwikorera ubwacu, Imana ntiteze kubidukorera !

III. Ninivi ntacyo ipfana na Kigali y’ubu ?

Ntawe utabona ko Kigali ikeneye abahanuzi nka Yonasi bayishyitsaho ubutumwa busa n’ibyo bita ULTIMATUM cyangwa IMPURUZA.Yonasi agarutse yavuga ati : Hasigaye iminsi 40 gusa maze Kigali ikarimbuka!

Ubukozi bw’ibibi bubera i Kigali ntaho butandukaniye n’ubwaberaga i Ninivi, ni bwinshi kandi bwarazamutse bugera mu ijuru :

AKARENGANE gakorerwa rubanda karakabije mu Rwagasabo . Sinakwirirwa ndondora ubukozi bw’ibibi buhabera (Ikinyoma,gusahura umutungo w’igihugu, gusenyera abakene no kubicisha inzara, gufungira abantu ubusa no kubambura utwabo,kuvangura Abanyarwanda hakabamo ba nyagukira na ba nyagupfa…) ariko ndashaka kwerekana nibura imitego ibiri ya sekibi izadusenyera igihugu bidasubirwaho niba idateguwe bwangu :

(1)Irondakoko n’ivanguramoko:

Politiki ifata abagize ubwoko BWOSE bw’Abahutu nk’abicanyi ruharwa ni icyaha gikomeye cyane. Kubavangura bakaba mu gihugu bumva nta mutekano bafite, bashobora kwicwa isaha iyo ari yo yose; bwakwira bati ntibucya, bwacya bati ntibwira, bagahora kuri iryo hagarikamutima ritagoheka…umuntu agahora yikanga abakagombye kumuhumuriza no kumurindira umutekano…. Umwana w’umuhanga akabyiruka azi neza ko adashobora gufashwa na Leta ngo yige azagire icyo ageraho ....kubera gusa icyaha cy’inkomoko ! Iyi politiki ni mbi, Imana ntishobora kuyemera kuko yo yikundira Abanyarwanda bose, Abahutu ,Abatwa n’Abatutsi barareshya imbere yayo. Uwagira ubutwari bwo kuyihindura Imana yabimuhera umugisha!

Imyumvire ibona Abatutsi BOSE nk’abantu b’indashima, b’indyarya, b’abagome bari bakwiye kwicwa bagashira; kubafata nk’ubwoko bugomba guhezwa mu butegetsi bw’igihugu kuko ari na ba nyamuke…. ni ukwikora mu nda! Icyo bibyara nta kindi kitari umwiryane n’intambara. Ibyo twarabyiboneye n’amaso yacu. Tumenye neza ko Imana ikunda Abatutsi nk’uko ikunda Abahutu n’Abatwa, icyo ibifuriza bose ni ukubana mu mahoro.

Muri make Abanyarwanda twese dukwiye kwicuza, tukagarukira Imana, inzangano zishingiye ku kwikubira ibyiza by’igihugu hashingiwe ku bwoko zigakurwaho. Bitabaye ibyo “ Hasigaye iminsi 40 gusa Kigali igahinduka umuyonga”!

(2) Abategetsi b’ i Kigali nabo Imana irabakunda?

Igisubizo buri wese arakibona: Imana ikunda Paul Kagame nk’uko yakundaga Habyarimana na Kayibanda! Ntabwo ibakundira ko ari intungane, ibakundira gusa ko ari abana bayo , bageretseho no kugira ubutumwa bukomeye bwo kuyobora igihugu ! Umukuru w’igihugu ni umuntu udasanzwe. Mujye mwibanza impamvu ibihugu byinshi byo ku isi byemerera abakuru babyo kugira ubudahangarwa, ni ukuvuga kudakurikiranwa n’ubutabera igihe cyose bagikora uwo murimo !

Gusa ubwo burenganzira (kurenga-inzira: régime exorbitant!) bahabwa n’amategeko ntibushatse kuvuga ko Umukuru w’igihugu agomba gukora ibyo yishakiye harimo no kurenganya abaturage! Ibyaha by’umukuru w’igihugu ni ibyaha bigira ingaruka mbi kuri benshi. Ku byerekeye umukuru w'u Rwanda muri iki gihe, ibyo byaha biriho ndetse byinshi muri byo turabizi neza! Ibyo byaha kandi si Abanyarwanda babizi bonyine kuko byambutse imbibi z’igihugu cyacu n’amahanga agasakabaka…ndetse nta gushidikanya ko ibyo byaha byazamutse bikagera no kuri Uhoraho Imana ! Niyo mpamvu Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, akwiye gufatira urugero ku Mwami wa NINIVI, agahinduka mu mutima, akareka inzira y’ubukozi bw’ibibi, agaharanira icyateza Abanyarwanda bose imbere, NTA VANGURA!  Bitabaye ibyo, “Hasigaye iminsi 40 gusa, u Rwanda rukaka umuriro, kandi umukuru w’igihugu si we uzarokoka!”

Icyumweru cyiza kuri mwebwe mwese mukunda amahoro kandi mukayaharanira. Uhoraho Imana abahe umugisha.

Padiri Thomas.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Le Canada expulse Léon Mugesera vers le Rwanda

Le Rwansdais Léon Mugesera

supremecourt.gov.rw

Par RFI

Le Rwandais Léon Mugusera accusé d’incitation à la haine et au génocide, a été expulsé dans l’après-midi du lundi 23 janvier 2012, du Canada. Une expulsion qui intervient après une véritable saga
judicaire devant plusieurs cours de justice qui aura duré une quinzaine d’années. La communauté rwandaise est divisée à son sujet. Certains considérant qu’il doit répondre de ses crimes devant la
justice de son pays, d’autres que le procès aurait dû avoir lieu au Canada, car le Rwanda ne serait pas un pays de droit.

Avec notre correspondante à Québec, Pascale Guéricolas

Si l’affaire Léon Mugesera et ses rebondissements judiciaires tiennent en haleine les Québécois depuis trois semaines, les démêlées de cet ancien professeur avec les services de l’immigration
durent depuis 15 ans. Les autorités canadiennes reprochent à ce conseiller du défunt président rwandais Habyarimana, d’avoir incité les Hutus à la haine contre les Tutsis lors d’un discours
enflammé que Mugesera prononce le 22 novembre 1992.

À Kabaya près de Kigali, il enjoint ses partisans de ne pas se laisser envahir par ceux qu’il qualifie de cancrelats. Quelques jours après, le conseiller politique s’enfuit du Rwanda et trouve
refuge au Québec où il a fait ses études de doctorat.

Plusieurs années après son arrivée, l’immigration accuse ce père de cinq enfants d’avoir provoqué des meurtres et incité à la haine avec ce discours qui a été enregistré. Mugesera conteste la
traduction du discours, mais il perd en Cour suprême. Le Canada attend cependant pour l’expulser que le Rwanda supprime la peine de mort. Cette expulsion prend finalement effet après que les
avocats du quinquagénaire aient épuisé tous les recours possibles et inimaginables, y compris un appel au Comité contre la torture de l’ONU.

Répondre
Z

Padri Thomas,

Ubutumwa utanzi bufite ireme, aliko iminsi ya Ninive aliyo isigaye byaba ali amahire, yenda abantu baba bagifite igihe. Nyamara siko byaba bimeze, kuko iliya minsi Yezu ayihayemo aba Pharisiens
bamusabye igitangaza, yabaguyeho batabyiteguye. Soma utarambiwe iyi message urabibona.http://byilin-hope.blogspot.com/2012/01/pour-les-mille-problemes-de-cette.html

Ikindi ulibubone n'uko aliyamoko "Hutu"/"Tutsi" atali amanyarwanda ahubwo ali amaco yo kubacamo ibice.
Niba abahutu bivuga abagaragu, byo ndabyemera aliko bivuga abagaragu b'Umwami Imana alinabyo umwami Rudahigwa nawe ubwe yemeraga kuba umwe mulibo. Bityo, igice cyitwa "abatutsi" keretse niba
alicyo Nyirarumaga yise icy'abana ba Kibyara-buhatsi; abo rero nobo batemera Imana mu Rwanda kandi ali urw'Imana. Niba ali uko bimeze, yaminsi uvuga wasanga hasingaye mbarwa.Icyumweru kiza.
Zephanie HOPE

Répondre