ABAROKOTSE JENOSIDE DUKENEYE KUROKOKA UBUCURUZI BWA FPR
Ngo Rucagu Boniface yishe Abatutsi, ariko aracyafitiye FPR akamaro! Nitwa Kamali J. Narokotse jenoside yakorewe Abatutsi, nkaba ntuye mu ntara y’amajyepfo icyahoze ari Butare . Aho mariye gusoma ubuhamya bwa Ruzibiza ndetse n’ibyasohotse ku rubuga rwanyu ku ruhare ba Generali Jérôme Ngendahimana na Murenzi Evariste bagize mu ishingwa rya RTLM, nifuje kugeza ku banyarwanda bimwe mu bibazo twe abacitse ku icumu byatubereye ihurizo. Nyuma yo gusoma inyandiko ya Kayijuka Jean Grégoire, nashatse kureba niba atari amakabyankuru y’Abanyarwanda. Natunguwe no gusanga inkuru ari impamo, nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abanyamuryango b’iriya Radiyo rutwitsi yaduhekuye. Urwo rutonde rurahari kuko na Parike zaruherewe kopi mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Byanteye kwikanga. Ni gute FPR yirirwa iririmba ko igamije kurengera uburenganzira bwacu nyamara igacumbikira abaduhekuye. Ibi byiyongeye ku bindi nari maze iminsi nitegereza bikanshobera. Ubwo twitegura icyunamo ku nshuro ya 16, ndabona abacitse ku icumu dukeneye gutekereza kuri ejo hazaza no kwigobotora ingoyi y’abategetsi ubu batugize ibikoresho bya politike y’amahanga n’iyo mu gihugu rwagati. N’ubwo zisa n’izikoze muri zahabu, ntibizibujije kuba ingoyi.
FPR MU GUCURUZA ABAROKOTSE JENOSIDE.
Ubwo IBUKA yavukaga mu mpera za 1994, abarokotse twariruhukije kuko twari tubonye uruvugiro n’aho tunyuza ibitekerezo, tukanafatanya gushaka ibisubizo. Gusa FPR n’ubwo mu birebeka inyuma isa nk’aho yadushyigikiye, ariko mu by’ukuri IBUKA isa n'aho yayibangamiye mu migambi yayo inyuranye. Impamvu ni uko FPR yifuzaga kuba umuvugizi rukumbi w’abacitse ku icumu. Bityo ibaba yarifuzaga kutugira urwitwazo rwo gusaba imfashanyo imbere y’amahanga hatagize undi ubyitambikamo. Kubera ko umugambi wayo wo kugerageza guheza IBUKA mu gihirahiro, FPR yanze ko yabona ubuzima gatozi, bityo ntiyashoboraga gusinya amasezerano y’ubufatanye cyangwa se yo guhabwa inkunga iyo ari yo yose kandi itazwi mu mategeko. N’ubwo yashoboraga kugira ibyo yiyemeza kugeraho biyifitiye akamaro (initiatives), iyo byageraga mu mafaranga ni Leta yabifataga mu ntoki, kandi muzi ko Leta y’u Rwanda na FPR ari nk’umunwa n’ururimi. Aho mbiherukira, mu kwezi kwa kabiri 2009, IBUKA yari igisaba ubuzima gatozi,itarabuhabwa! Muribuka ko muri 2003 ari bwo uwari ukuriye umutwe w’abadepite Mukezamfura yanze gusinya itegeko rishyiraho ikigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu. Kandi mu by'ukuri ntitwamurenganya, ni kuki Mukezamfura w'interahamwe yari gusinyira ko abacitse ku icumu bahabwa indishyi kandi azi neza ko n’Abatutsi bene wabo bo muri FPR batabikozwa?
Ikindi kibabaje ni uburyo FPR yanze ko dushyingura abacu. Ubundi gushyingurwa biri mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu. Ahabaye jenoside hose, nta handi twigeze tubona biriya byo kwanika uduhanga. Hakorwa amashusho, hagafatwa amafoto akaba ari yo aba icyitegererezo. Impamvu ni uko turiya duhanga twangirika vuba, kandi bikaba ari uguhonyora uburenganzira shingiro bwa muntu. Ndetse n’Abayisiraheli ari bo banyuze mu mateka nk’ayacu, bagiriye inama FPR yo kureka ziriya nzirakarengane zigashyingurwa, yo iranangira. Nta muntu uwo ariwe wese, uretse natwe bishengura, wabona uduhanga tw’ababyeyi be cyanga abavandimwe be twanitse kuri buri buryo ngo bibure kumushegesha. Kuri FPR icy’ingenzi ni umusaruro ituvanamo. Niba mugira ngo ndakabya muzarebe uburyo inzibutso hirya no hino zarengewe n’ibihuru!
Urwibutso rwa Gisozi rurayagirana Nyamara ku Gisozi n’ahandi ijyana abanyamahanga ngo ibacengenzemo uburemere bwa jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibereke ko itwitayeho, harayagirana. Ariko se abashyinguwe ahandi hatari ku gisozi bo si abantu ?
ABAROKOTSE JENOSIDE BASHISHIKAJE FPR NI ABO IKENEYE GUSA
Muri raporo yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu mwaka ushize, byagaragaye ko imfashanyo zo gufasha abarokotse jenoside zikoreshwa ibindi. Mu bikorwa bitandukanye byagombaga gukorwa na FARG bigakorerwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, birimo kubakirwa amazu, kwitabwaho mu buryo bw’ubuzima n’ibindi, ngo byagiye bikorwa nabi ku buryo hari aho usanga byarakabije cyane. Aha havugwa aho usanga harubatswe amazu mu buryo budafashije, ahandi ugasanga abatoranijwe mu kugira ngo bubakirwe harajemo ikimenyane gikabije, ku buryo hari abo usanga abagombaga kubakirwa batanubakiwe mu gihe hari abubakirwa badakwiye kubakirwa. Ibi ngo ni uko ubundi hagomba kubakirwa utishoboye koko udafite aho kuba. Ibi ntibitangaje, ahari abantu ntihabura urunturuntu.
Ikibabaje cy’ukuri, ni uko abahagarikiye kariya karengane ari bo FPR ishyira imbere. Senateri Vicent Biruta ni nta makemwa muri FPR. Nyamara umugore we yarihiwe Kaminuza na FARG ngo ntiyishoboye, mu gihe abana b’abakene baririra mu myotsi. Eugène Barikana azamuwe muri Ministeri y’Intebe, nyamara imyaka yose yamaze muri Minaloc ni we wari ushinzwe gukurikirana ibya FARG. Akarengane yakoze muri icyo gihe kamuzamuye mu ntera. Uwavuga se ko yari gatumwa yaba abeshye?
ABAROKOTSE TWABAYE IGISHORO (CAPITAL) CYUNGUKIRA FPR
Muri Business ya FPR, Umunyarwanda ufite akamaro ni uwinjiza ifaranga cyagwa agahatanira kugaragaza isura nziza ya FPR. Ngubwo uburyo “IBUKA” yahindutse igikoresho cya FPR, maze itubera umukoresha n’umujyanama. Iyo hari interahamwe ishobora kwinjiza amafaranga, FPR ibwira IBUKA ko ntacyo igomba kuvuga kugira ngo bitabangamira ubumwe n’ubwiyunge. Iyo ari Umuhutu gusa usanzwe ariko ashobora kubangamira inyungu za Mafiya, icyo gihe babwira IBUKA igateza ubwega umuntu akagerekwaho ingengabitekerezo ya Genocide. Uyu ni wo mutego IBUKA yaguyemo yibwira ko itahiriza umugozi umwe na FPR. IBUKA yashutswe no kuba FPR ahanini igizwe n’Abatutsi baje barwana icyo bashakaga cyane ari ugufata no gushimangira ubutegetsi no gushaka ku buryo bwose bushoboka amafaranga.Ikindi kandi abayobozi benshi ba FPR yego ni Abatutsi ariko ntiduhuje ibibazo.None se hari ikibazo bafite cy'uko baba barabuze imiryango yabo ? Abenshi ubu bari kumwe n’imiryango yabo itarabaga mu Rwanda mbere ya 1994.
Hari ingero nyinshi natanga zerekana ko ubucuruzi ari bwo FPR ishyira imbere nyamara bikitwa guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge. Reka tuvuge nka Nyakubahwa Rucagu Bonifasi.
Muri 1994 jenosidi ikirangira, yagaragaye ku ilisti ya mbere ya ba Ruharwa. Byari bikwiye kuko aho yari atuye muri Nyamugali yari magara ntunsige n’interahamwe nkuru Kajuga Robert. Icyiza ni uko na we abyiyemerera. Nyamara nyuma y’intambara y’abacengezi yo muri 1997, FPR yamubonyemo uwayifasha kumvisha abanyaruhengeri ko igizwe n’Abayobozi barusha inshuti ye Kinani Habyarimana kuba abantu beza. Abanyaruhengeri si abana bazi ko ibyo ababwira atari byo atekereza, ko agira ngo bucye kabiri. Ubu rero nk'uko abenshi mubizi Rucagu Bonifasi yahise ahinduka umwere, na ya malisti ahita ahindurwa kugira ngo atayagaragaraho. Ubwo mu nteko ishinga amategeko abadepite bamwe bateraga ijwi hejuru bavuga ko ari amahano kumuha ubuyobozi ataburanishijwe, umugoroba wije impaka zabaye urudaca. Mu gitondo gikurikiyeho (niba ntibeshya hari tariki 7/5/1997), mu gufungura imirimo y’inteko, uwari Visi Perezida wa Repubulika yabajije mu ruhame ngo “cya gisaza ejo cyabibaga amacakubiri kiri he?”. Yabazaga uwari warushije abandi kuzamura ijwi yamagana Rucagu. Impaka zarangiriye aho!! Ubu Rucagu ni umwere n’inkoramutima.
Inkoramutima ! Urundi rugero rutangaje ni urwa Bisengimana Elisée. Uyu yarezwe jenocide kuva muri1994. Nyamara kuko FPR yari yapanze ko hari umusaruro ishobora kumubyaza, yakoze ibishoboka byose icecekesha abamushinjaga ibahindura abanyamatiku. Mu ibaruwa umuyobozi wa IBUKA muri icyo gihe Maître Frédérick Mutagwera yandikiye ubunyamabanga bwa FPR, yegeranyije ibimenyetso byose n’ibirego byari byarashyikirijwe parike ku ruhare rw’uyu mugabo muri jenoside. Mu kumusubiza, uwari Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Charles Murigande, yemeje bidasubirwaho ko iperereza ryari ryarerekanye ko Bisengimana yera de, ku bw’ibyo rero, yarahiye nk’umudepite wa FPR tariki 11/5/1999. Ikibabaje kurushaho, ni uko Murigande yavuze ko abashinja Bisengimana bapfobya jenoside, bakabiba amacakubiri kandi ngo FPR ikaba ihagurukiye kubarwanya. Yanongeyeho ko bakwiye gufatwa nk’abicanyi.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fifbbcce72c4809978%2F1299572696%2Fstd%2Fimage.png)
Dore bimwe mu biri muri iyo baruwa yasinywe tariki 10/05/1999:
« Depuis que les organes politiques ont accepté que Monsieur Bisengimana Elysée soit député du parti FPR à l'Assemblée Nationale, l'association IBUKA en Préfecture de Cyangugu a commencé à porter plainte contre ce candidat pour participation au génocide. Cette association IBUKA en Préfecture de Cyangugu répand partout que du fait que le FPR a présenté un candidat qui a une responsabilité dans legénocide prouve que le FPR banalise le génocide.
Le Parti FPR porte à la connaissance du peuple rwandais ce qui suit:…
« 6. L'enquête menée par le parti FPR avant de le présenter comme son candidat - député ainsi que celle conduite par le FPR, l'Etat et la Gendarmerie à Cyangugu dès que les dénonciations de IBUKA-Cyangugu ont commencé à circuler démontrent clairement qu'aucune responsabilité dans le génocide ne pèse sur Monsieur Bisengimana Elisée.
7. Pour toutes ces raisons, le FPR soutient son candidat Monsieur Bisengimana Elisée et estime qu'il doit prêter serment en même temps que les autres candidats - députés le mardi 11 mai 1999.
Ceux qui lui ont imputé injustement des faits graves, pour qu'il ne prête pas serment comme député ne devraient pas continuer à se prévaloir de leurs mauvaises actions…
8. Le parti FPR regrette et dénonce cette exploitation du génocide par certaines personnes qui l'utilisent pour empêcher certains Rwandais (les Hutu) d'être considérés comme valables pour leur promotion aux hautes fonctions.
9. Le FPR s'engage fermement à soutenir le Gouvernement dans la recherche des voies et moyens pour combattre cette culture du mensonge consistant à faire impliquer injustement des gens dans le génocide. Le FPR demande au Gouvernement de sanctionner de façon exemplaire toutepersonne qui tenterait d'impliquer d'autres de manière mensongère dans le génocide. Car pareille personne qui souhaite la mort à autrui devrait être traitée comme justiciable de tentative de meurtre et punie pour cela.
10. Le parti FPR a été aussi indigné par les gens qui disent que le fait qu'il ait présenté Monsieur Bisengimana Elisée comme candidat-député constitue une banalisation du génocide. Ces accusations sont dénuées de tout fondement. La façon dont le parti FPR a combattu et continue de combattre le génocide au Rwanda et dans notre région se trouve connue par tout Rwandais objectif, même les étrangers le savent.
Ceux qui banalisent le génocide sont ceux qui usent du mensonge dans le but de faire du mal. À ceux-là, le FPR entend les combattre désormais puisqu'il s'agit des fauteurs de troubles qui empêchent le Rwanda d'atteindre l'unité et la réconciliation nationale ».
Ibi Murigande yanditse byagaragaye nk’umurongo ngenderwaho kuko n’abandi bayobozi bunze mu rye. Uhereye kuri Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame, yavugiye mu ruhame ati “Iyo IBUKA ihora isakuza ni bantu ki? Abantu batakuzura na Minibus!”. Ukuri gushirira mu biganiro. Ikiri ukuri nyamara, ni uko FPR yari izi neza ko Bisengimana ibyo bamushinja bifite ishingiro. Yabaye Depite kugera ku matora yo muri 2008. Amaze gutanga umusaruro yari akeneweho, yamukuyeho amaboko ajya mu rubanza. Tariki 13/3/2009 mu rubanza rwabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri rya Gihundwe, yahamwe n’icyaha akatirwa imyaka 19 y’igifungo.
Ikindi kibabaje ni uko abicanyi baba abere igihe cyose FPR ikibabyaza umusaruro. Iyo isarura rirangiye, ni bwo duhabwa uburenganzira bwo gusaba ubutabera, abari abere noneho bikagaragara ko koko bari abanyabyaha kuva na mbere. Ariko mu gihe bagikenewe, kuvuga ukuri ku byo bakoze byitwa gukurura amacakubiri, ukaba mu bo FPR igomba kurwanya nk’uko iriya baruwa ya Murigande ibihamya.
IBUKA NK’IGIKORESHO CYA FPR
Nk’uko nigeze kubikomozaho, “IBUKA” twahindutse igikoresho cya FPR, itubera umukoresha n’umujyanama. Iyo hari interahamwe ishobora kwinjiza amafaranga, FPR ibwira IBUKA ko ntacyo igomba kuvuga kugira ngo bitabangamira ubumwe n’ubwiyunge. Iyo ari umuhutu usanzwe ariko ashobora kubangamira inyungu za Mafiya, icyo gihe babwira IBUKA igateza ubwega umuntu akagerekwaho ingengabitekerezo ya jenoside. Urugero ni ejobundi Victoire Ingabire ataha. Njye ndi mu bantu batakwifuza ko igihugu kiyoborwa n’umuntu ukora confusion yitiranya jenoside yakorewe Abatutsi ngo n’ubwicanyi yemeza ko bwakorewe Abahutu (usibye ko nta n’ikimenyetso abitangira, ni impuha nk’izindi).
N’ubwo ibyo yavuze ntabishimye, ariko na none sinumva impamvu ari twe twahagurutse tugahagarara nk’aho uwa mbere byari bibangamiye ari IBUKA. Mu by’ukuri ntiyanahakanye jenoside yadukorewe twe Abatutsi. Icyo yasabye ni uko FPR yabazwa Abahutu yishe. Reka nibutse amagambo ye : “Iyo urebye kuri uru rwibutso usanga rugarukira ku bahitanywe n'itsembabwoko ry'Abatutsi. Haracyari uruhari rundi rw'itsembatsemba ryakorewe Abahutu. Kuko nabo barababaye, hari abantu babo bishwe, baravuga bati mbese ibyacu byo bizagerwaho ryari ?. Kugira ngo rero tuzagere ku nzira y'ubwiyunge, ni uko ako kababaro ka buri wese tukumva. Ni ngombwa ko Abatutsi biciwe,Abahutu babishe babyumva kandi bakemera ko bagomba kubihanirwa. Ni ngombwa ko abantu baba barishe Abahutu nabo bumva ko nabo bagomba kubihanirwa. Kandi ni ngombwa ko Abanyarwanda mu moko yacu tuvamo anyuranye twumva ko tugomba gufatanyiriza hamwe, mu bumwe, mu bwubahane, tukubaka igihugu cyacu mu mahoro” (Gisozi ku wa 16 mutarama 2010).
Ukurikije ibi, ikibazo ntikitureba. Dukwiye gukanguka tukamenya gutandukanya inyungu za FPR n’iz’abarokotse jenoside. Niba hari Abahutu FPR yishe, ni yo bireba si twe. Ibica ntiyatugishije inama kandi nta gihamya ko yabikoze mu nyungu zacu. Niba ntabo kandi, ni mahire. Kuki se tugomba kurengera FPR nyamara yo itabikozwa. Uwahoze ari Ministiri w’umutekano Ntiruhungwa Jean de Dieu (uyu uherutse kwitaba Imana) bigeze kumubaza iby’umutekano w’abacitse ku icumu, ati “bajye bataha kare kugira ngo badahura n’abagizi ba nabi mu nzira”. Ngubwo uburyo bwa FPR bwo kuturengera. Bintera ndetse kwibaza impamvu abacitse ku icumu bahora bicwa. Twe tubona batarinzwe uko bikwiye. None se niba nta watinyuka ngo akore imyigaragambyo mu gihugu cya Kagame, kuki atinyuka akica uwarokotse jenoside? Biteye kwibaza.
GUTEGEREZA TUTARAMBIWE
N’ubwo FPR ikingira ikibaba abicanyi, hari icyizere mbona. Iyo itakibakeneyeho umusaruro, ingabo yari ibakingiye iragwa. Reka ntange ingero ebyiri. Uwayoboye Umutwe w’Abadepite kuva muri 2003 kugera 2008 ari we Mukezamfura yari umwicanyi, kandi ntitwahwemye kubigaragaza bikadutera n’impungenge.
Alfred Mukezamfura Ubwo yari acyugamye mu mutaka wa FPR, twarasakuje biba iby’ubusa. Ngo yareraga. Ukuri ni uko FPR yari ikimukeneye mu gusenya PDC n’uwari uyibereye igishyitsi ari we Jean Népomuscène Nayinzira. Umurimo urangiye, yahise yirabura. Ku itariki 4 nzeri 2009 gacaca yamukatiye igifungo cya burundu kubera uruhare rugaragara yagize muri jenoside.
Urugero rwa kabiri ni Senateri Safari Stanley. Na we yatwigambye hejuru igihe kinini kuko FPR yari imukeneye mu gusenya MDR. Iyi mpamvu yo yapfa kwihanganirwa kubera ko iyo MDR yavugwaga twumvaga ari MDR-Parmehutu twese bikadutera gusuherwa. Impamvu yatinze gukurikiranwa ni uwo musaruro yari akeneweho. Isarura rirangiye, yabaye nk’abandi. Tariki 6/6/2009 yakatiwe burundu y’akato, n’ubwo yaciye ubutabera mu myanya y’intoki. Njya nibaza niba na byo FPR itabiri inyuma. Kandi nta wabindenganyiriza kuko yari yaramukingiye ikibaba imyaka myinshi.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi92c335adddbb191b%2F1299572578%2Fstd%2Fimage.jpg)
Amaze gukatirwa, yashatse kwitabaza Amnesty international ngo ararengana na yo imutera utwatsi kuko itamushiraga amakenga, nk’uko bigaragara mu itangazo ryo ku wa 14/6/2009. Niba ubwicanyi bwe bwari buzwi na Amnesty ubundi ikunze kunenga inkiko gacaca, ni gute FPR itari ibuzi?
Uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Abaduhekuye bikinze mu mutaka wa FPR ubu ni indakoreka. Nyamara iyi myaka ishize yerekanye ko nta gahora gahanze. Umunsi umusaruro utegerejwe kuri ba Gatsinzi, Rucagu na Rwarakabije warangiye, ntibizaba ngombwa gushaka abatangabuhamya kuko ibyabo n’umwana w’uruhinja abizi. Dutegereze tutarambiwe.
KURI FPR, INTERAHAMWE ZIRUTA ABATUTSI BAROKOTSE?
Batambagiye igihugu, bisubirira i Buruseli Ubwo Perezida Kagame aherutse mu Bubirigi m’Ukuboza 2010, mwumvise inkuru yasizeyo. Yabwiye Interahamwe zahahungiye zirimo n’uwahoze ari umunyabanga wazo ariweEugene Mbarushimana na bagenzi be ko batumiwe kuza mu Rwanda, ngo bakareba ibyiza rwagezeho. Iryo tumirwa riri muri ya programu yagenewe diaspora ariyo “ngwino urebe”, cyanga “come and see”. Baraje kandi bakiranwa ibyubahiro bidasanzwe, mbese bakiriwe nk’aho ntabyaha bakoze, ku buryo natwe bo muri IBUKA ntawari gutinyuka kuvuga ko abatumirwa ba Perezida Kagame harimo abicanyi. Ntacyo byari kumara, kubera ko abakuru b’ingabo nka Jenerali Ibingira na Jenerali Kayonga basaga nk’aho aribo bashinzwe umutekano wabo mu Rwanda. Iyo politike yo kwifashisha Interahamwe ngo ifasha FPR kugira “isura” nziza mu mahanga, ikabikora yirengagije ibyaha byakozwe, ikirengagiza n’agahinda k’abacikacumu n’ababo bishwe n’izo Nterahamwe. Izindi Nterahamwe zarafashwe zicirwa imanza na gacaca, cyanga n’urukiko mpuzamahanga zirafungwa, izindi Perezida Kagame arazitumira zikaza gutambagira igihugu!
Bakiriwe nk'abami, ntitwari gutinyuka kuvuga ko batwiciye, ngo tutabangamira ubumwe n'ubwiyunge ! Nk’uko nigeze kubikomozaho haruguru, imikorere ya FPR ni ubucuruzi bugamije kugwiza inyungu n’ubutegetsi. Itsinda iryo ari ryo ryose ridafite icyo ryinjiza muri icyo cyerekezo, nta kamaro riba rifite. Uzarebe ko Abahutu batishe hari agaciro bagira! Abahutu batishe impamvu nta gaciro bafite imbere ya FPR ni uko ntacyo binjiza. Abahutu batishe ntacyo binjiza, ariko abahutu b’abicanyi binjiza akayabo mu isanduku ya mafia bakanatanga ishusho nziza muri politiki y’ubwiyunge. Ngiyo impamvu ikintu cyose kirebana n’itsembabwoko FPR iba yagiteyemo amatako. Natwe abarokotse idukeneye ku nyungu idukuramo. Icyerekana kontacyo dupfana na yo, ni uburyo yaduheje mu nzego zifatika.
Ntawe uyobewe ko iki gihugu kiyoborwa n’igisirikari. Itsinda iri n’iri umenya ingufu rifite mu gihugu uhereye ku zo rifite mu gisirikari. Ni ho abasesengura bahera bakibaza nk’impamvu ubuyobozi bukuru bw’igisirikari bufitwe n’abaturutse Uganda. Icyo bisobanuye ni uko mu by’ukuri ari bo bafite ubutegetsi, abandi turatayanjwa. Iyo witegereje igisirikari rero uratungurwa. Reka ntange urugero rw’abakuru ba mbere mu mapeti. Hari abajenerali 2: Umwe ni James Kabarebe undi ni Marcel Gatsinzi. Mu ba Generali Major 7, umwe ni Paul Rwarakabije (FDLR). Muri ba Brigadier General 18, umwe ni Jérôme Ngendakumana (FDLR). Naho mu ba Colonel 17, umwe ni Evariste Murenzi (FDLR). Muri aba bose nta warokotse jenoside urimo, habe n’uw’umuti. Urebye rero, abafite ubutegetsi ni abaturutse i Bugande (kuko ari ubwabo mu by’ukuri) hamwe n’Abahutu b’abicanyi (kuko bumvira bihagije kubera kwikanga gufungwa). Uwarokotse jenoside yatera ibibazo kuko nta cyo yikanga. Uhereye aha ubona ko aba mbere bafite ingufu mu butegetsi ari abaturutse Uganda, aba kabiri bakaba Abahutu b’abicanyi. Abahutu batishe kimwe n’Abatutsi twarokotse icyacu ni uguceceka tukarebera!
ICYO NSABA ABO DUSANGIYE UBUZIMA
Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira, twanyuze muri byinshi kandi Imana yaraturinze. Aho ibihe bigeze, birakwiye ko dukanguka tugaharanira inyungu zacu. FPR ni umugenzi n’umuturanyi, kandi hari ibyo yadukoreye tutari kwishoboza. Gusa na none, hari byinshi yatuvukije nyamara twari tubikwiye. Uko iminsi yicuma, ndabona amayira yacu arushaho kubyara amahari. Ni byiza kwiga gutandukanya inyungu zacu n’izayo kuko iteka ntizihura. Ikigaragara ni uko iyo zigonganye izacu zihita ziburizwamo. Nyamara mu by’ukuri, turi mu mbaraga nini FPR igenderaho kugeza n’ubu. Kuba yarahagaritse jenoside ni urwandiko ruyinyuza hose. Gusa rero nk’uko nabigaragaje, iyo bigeze iwa ndabaga, FPR isama ayayo ayacu agasandara.
Igihangayikishije kuruta ibindi, ni uko iyo FPR ihuye n’ibiyibangamiye ari twe ishyira imbere, amateka akaba ari twe azabibaraho kandi nta nyungu n’imwe twabironkeyemo. N’ubwo twatahiriza umugozi umwe na yo, iyo bigeze iwa ndabaga duteka ku mashyiga abiri. Ni byiza kumenya ko inyungu za FPR n’iz’abarokotse binyuranye rwose. Ngicyo ikinyoma cya FPR kuko ibyacu twemera ko ari ibyayo, nyamara ku byayo ho ntitume tunahasunutsa amazuru!Biratubabaza cyane n’ubwo ntaho tubivugira !
Murakarama
Kamali J.
( source : www.leprophete.fr )